Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amasezerano y’Imana azasohora

Amasezerano y’Imana azasohora

Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bubwirizwa ku isi hose nk’uko Yesu yari yarabihanuye (Matayo 24:14). Igitabo cya Daniyeli kitubwira ko ubwo Bwami ari ubutegetsi bw’Imana. Igice cya 2 kirimo ubuhanuzi bwavuze uko ubutegetsi bw’ibihangange bwari kugenda bukurikirana, kuva kuri Babuloni kugeza muri iki gihe. Umurongo wa 44 w’icyo gice uvuga ibintu bizabaho mu gihe kizaza ugira uti:

“Imana yo mu ijuru izimika ubwami butazigera burimburwa, kandi ubwo bwami ntibuzazungurwa n’abandi bantu. Buzamenagura ubwo bwami bwose bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose.”

Ubwo buhanuzi hamwe n’ubundi buvugwa muri Bibiliya, bugaragaza ko Ubwami bw’Imana buzasimbura ubutegetsi bw’abantu kandi bugatuma abantu baba mu mahoro. Ubuzima buzaba bumeze bute igihe ubwo Bwami buzaba butegeka? Reka dusuzume amwe mu masezerano azasohora.

  • INTAMBARA ZIZAVAHO

    Zaburi 46:9: “[Yehova] akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi; umuheto arawuvunagura, n’icumu araricagagura, amagare y’intambara ayatwikisha umuriro.”

    Tekereza ukuntu isi izaba imeze igihe amafaranga yose n’ubuhanga abantu bakoresha bacura intwaro bizaba bikoreshwa mu bintu bifitiye akamaro abaturage, atari ibyo kubica! Ibyo bizabaho igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka.

  • INDWARA ZIZAVAHO.

    Yesaya 33:24: “Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”

    Tekereza igihe nta muntu uzongera kurwara umutima, kanseri, marariya cyangwa izindi ndwara. Hehe n’ibitaro n’imiti! Abazaba batuye ku isi bazaba bafite amagara mazima.

  • NTA NZARA IZONGERA KUBAHO

    Zaburi 72:16: “Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi; bizaba byinshi cyane mu mpinga z’imisozi.”

    Isi izeza ibyokurya byinshi ku buryo buri wese azabona ibimutunga. Inzara n’imirire mibi ntibizongera kubaho.

  • AGAHINDA N’URUPFU NTIBIZONGERA KUBAHO

    Ibyahishuwe 21:4: “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”

    Icyo gihe abantu bazabaho neza batunganye muri paradizo. Ibyo ni byo Umuremyi wacu Yehova yadusezeranyije.

IJAMBO RY’IMANA ‘RIZASOHORA’

Ese wumva ibyo byose ari nk’inzozi? Nubwo abantu benshi bifuza ubwo buzima Imana yadusezeranyije, hari impamvu zitandukanye zituma batiyumvisha ko buzabaho. Ibyo ntibitangaje kuko nta muntu wigeze ugira ubuzima nk’ubwo ngo atubwire uko bumeze.

Abantu bamaze imyaka myinshi bari mu bubata bw’icyaha n’urupfu kandi bagiye bahura n’imibabaro n’agahinda n’ibyago bitavugwa, ku buryo abantu benshi basigaye babona ari ibisanzwe. Ariko ibyo si byo Umuremyi wacu Yehova yifurizaga abantu.

Kugira ngo Yehova adufashe kwiringira ko ibyo yasezeranyije byose bizasohora, yagize icyo avuga ku ijambo rye, agira ati: “Ntirizagaruka ubusa, ahubwo rizakora ibyo nishimira, risohoze ibyo naritumye.”—Yesaya 55:11.

Bibiliya ivuga ko Yehova ari Imana “idashobora kubeshya” (Tito 1:2). Kubera ko Imana yasezeranyije ibyo bintu byose bihebuje, byaba byiza twibajije tuti: “Ese koko abantu bashobora kubaho iteka ku isi yahindutse Paradizo? Twakora iki ngo tuzabone ibyo bintu byose Imana yasezeranyije?” Ingingo zikurikira zirasubiza ibyo bibazo.