UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Nyakanga 2017

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 28 Kanama kugeza ku ya 24 Nzeri 2017.

Bitanze babikunze muri Turukiya

Mu mwaka wa 2014, muri Turukiya habaye gahunda idasanzwe yo kubwiriza. Kuki iyo gahunda yateguwe? Yageze ku ki?

Dushake ubutunzi bw’ukuri

Wakoresha ute ibyo utunze ushimangira ubucuti ufitanye na Yehova?

“Murirane n’abarira”

Abapfushije bahumurizwa bate? Wabafasha ute?

Kuki ukwiriye ‘gusingiza Yah’?

Zaburi ya 147 itwibutsa impamvu nyinshi dufite zituma dukunda Umuremyi wacu kandi tukamushimira.

Yehova “asohoze imigambi yawe yose”

Abakiri bato baba bagomba guhitamo icyo bazakoresha ubuzima bwabo. Ibyo bisa n’aho biba biteye ubwoba, ariko Yehova aha imigisha abumvira inama ze.

Uko watsinda igitero kigabwa ku bwenge bwawe

Satani akwirakwiza ibinyoma bibi cyane. Wabyirinda ute?

Ibibazo by’abasomyi

Ese birakwiriye ko Umukristo atunga imbunda yo kwirinda abagizi ba nabi?