Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko watsinda igitero kigabwa ku bwenge bwawe

Uko watsinda igitero kigabwa ku bwenge bwawe

URUGARIJWE! Umwanzi wawe Satani akugabaho igitero akoresheje intwaro ikomeye. Iyo ntwaro ni iyihe? Ni ikinyoma! Satani ntakoresha iyo ntwaro ashaka kwibasira umubiri, ahubwo ayikoresha yibasira ubwenge bwawe.

Intumwa Pawulo yari azi neza akaga gaterwa n’ibinyoma bya Satani, icyakora si ko Abakristo bose bari babizi. Urugero, bamwe mu Bakristo b’i Korinto bakabyaga kwiyiringira, bagatekereza ko bashikamye mu kuri ku buryo badashobora kugwa (1 Kor 10:12). Ni yo mpamvu Pawulo yababuriye ati “ndatinya ko mu buryo runaka, nk’uko inzoka yashutse Eva imushukishije uburyarya bwayo, ari na ko ubwenge bwanyu bwakononekara maze mukareka kutaryarya no kubonera bikwiriye Kristo.”—2 Kor 11:3.

Ayo magambo ya Pawulo agaragaza ko tutagomba kwirara. Niba ushaka gutsinda icyo gitero kigabwa ku bwenge bwawe, ugomba kumenya akaga gaterwa n’ibyo binyoma, kandi ukabyirinda.

KUKI IKINYOMA ARI KIBI CYANE?

Muri iki gice, ikinyoma cyerekeza ku makuru atari ukuri agamije gushuka abantu cyangwa kwigarurira imitekerereze n’ibikorwa byabo. Hari igitabo gisobanura amayeri akoreshwa mu kuyobya abantu, cyavuze ko gukoresha ibinyoma “binyuranye n’amahame agenga imyifatire ikwiriye, biteje akaga kandi ko bidakwiriye rwose.”

None se ikinyoma giteje akaga mu rugero rungana iki? Ikinyoma gicengera buhoro buhoro mu bwenge bwacu, kikangiza imitekerereze yacu tutabizi. Twakigereranya n’umwuka w’uburozi utagaragara, utagira impumuro, ariko wica. Hari impuguke mu by’imyitwarire y’abantu, yavuze ko amakuru y’ibinyoma agenga “uko dutekereza n’ibyo dukora mu buryo tudashobora kwiyumvisha.” Hari indi ntiti yanditse igitabo kivuga ibirebana n’amateka y’ikinyoma, yavuze ko ibinyoma byashoye abantu mu bikorwa bibi cyane, byatumye habaho jenoside, intambara n’itotezwa rishingiye ku moko cyangwa idini.

Niba abantu buntu bashobora kudushukisha amayeri yabo, ubwo Satani we yadushuka mu rugero rungana iki? Kuva umuntu wa mbere yaremwa, Satani yakomeje kwitegereza imyitwarire y’abantu, none ubu “isi yose” iri mu maboko ye. Ashobora gukoresha igice cyose kigize isi ye, agakwirakwiza ibinyoma bye (1 Yoh 5:19; Yoh 8:44). Satani “yahumye ubwenge” bw’abantu benshi, ku buryo ubu ‘ayobya isi yose ituwe’ (2 Kor 4:4; Ibyah 12:9). Twakwirinda dute ibinyoma bye?

KOMEZA UKWIZERA KWAWE

Yesu yatwigishije ikintu cyoroheje cyadufasha kwirinda ibinyoma bya Satani. Yaravuze ati ‘mumenye ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura’ (Yoh 8:31, 32). Mu ntambara, umusirikare aba agomba kumenya aho yavana amakuru yizewe, kubera ko umwanzi aba akwirakwiza ibihuha agamije kumuyobya. None se wowe wavana he amakuru yizewe? Yehova yayatanze mu Ijambo rye Bibiliya. Uzabonamo ibyo ukeneye byose kugira ngo wirinde ibinyoma bya Satani.—2 Tim 3:16, 17.

Birumvikana ko Satani, umubeshyi kabuhariwe, na we abizi. Ni yo mpamvu akoresha isi ye kugira ngo akubuze gusoma Bibiliya no kuyiga. Ntuzemere ko amayeri ye akuyobya (Efe 6:11)! Kumenya ibintu by’ibanze by’ukuri ntibihagije. Tugomba no kwihatira kurushaho gusobanukirwa ibintu byimbitse by’ukuri (Efe 3:18). Hari umwanditsi wavuze ati “nta muntu uzaza ngo acengeze ukuri mu bwenge bwawe. Ni wowe ugomba kukwishakira.” Bityo rero, shyiraho umwete wishakire ukuri, ‘buri munsi ugenzure mu Byanditswe ubyitondeye.’—Ibyak 17:11.

Niba ushaka gutsinda icyo gitero kigabwa ku bwenge bwawe, ugomba kumenya akaga gaterwa n’ibinyoma, kandi ukabyirinda

Jya uzirikana ko Satani atifuza ko utekereza neza cyangwa ngo ushungure ibyo wumvise. Kubera iki? Hari igitabo gisobanura ingaruka itangazamakuru rigira ku bantu, cyavuze ko ikinyoma “kirushaho kugera ku ntego iyo abantu badatekereza neza ngo basesengure.” Ku bw’ibyo rero, ntugapfe kwemera ibyo wumvise byose (Imig 14:15). Koresha ubushobozi Imana yaguhaye bwo kwiyumvisha ibintu no gutekereza maze wubake ukwizera kwawe.—Imig 2:10-15; Rom 12:1, 2.

KOMEZA KUNGA UBUMWE N’ABANDI

Abahanga mu bya gisirikare bashobora gukwirakwiza ibinyoma kugira ngo bace intege abo bahanganye. Amakuru y’ibinyoma bakwirakwiza ashobora gutuma abasirikare basubiranamo cyangwa bakava mu birindiro byabo. Hari umujenerali w’Umudage wavuze ko amakuru y’ibinyoma ari mu byatumye u Budage butsindwa mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose. Yavuze ko abaturage bayobejwe n’ibinyoma, bamera nk’abashyizwe mu ruhwiko. Satani na we akoresha amayeri nk’ayo kugira ngo asenye ubumwe bw’Abakristo muri iki gihe. Urugero, ashobora gutuma abavandimwe bashyamirana, cyangwa bagatekereza ko mu muryango wa Yehova harimo akarengane, cyangwa ko hari ibyo uwo muryango ukora nabi, maze bakawuvamo.

Ntuzemere gushukwa! Jya ureka Ijambo ry’Imana rikuyobore. Urugero, ku birebana no gukomeza kunga ubumwe n’abavandimwe na bashiki bacu, Bibiliya idutera inkunga yo “gukomeza kubabarirana” no guhita dukemura ibyo tutumvikanaho (Kolo 3:13, 14; Mat 5:23, 24). Ituburira ko tutagomba kwitandukanya n’itorero (Imig 18:1). Kora ibishoboka byose witegure guhangana n’ibinyoma bya Satani. Ibaze uti “igihe Umukristo mugenzi wanjye aheruka kunkosereza, ese nitwaye mu buryo bushimisha Imana cyangwa nashimishije Satani?”—Gal 5:16-26; Efe 2:2, 3.

KOMEZA KWIZERA ABAVANDIMWE BAWE

Iyo umusirikare atacyizera umuyobozi we, ntashishikarira kurwana. Bityo rero, abanzi bakoresha ibinyoma bagatuma abasirikare batizera abayobozi babo. Bashobora kuririra ku ikosa runaka ryakozwe, bakoshya abasirikare bati “ntimukiringire abayobozi banyu! Ntimukemere ko babateza akaga!” Satani na we akora ibintu nk’ibyo. Ntahwema kugerageza gutuma tudakomeza kwizera abo Yehova yaduhaye ngo batuyobore.

Uzirinda ute? Iyemeze kwizirika ku muryango wa Yehova kandi ushyigikire mu budahemuka abavandimwe bayobora ubwoko bw’Imana, nubwo badatunganye (1 Tes 5:12, 13). Abahakanyi n’abandi bashukanyi bashobora kwibasira umuryango wa Yehova. Nubwo ibyo bavuga byaba bisa n’aho ari ukuri, ‘ntugahungabane vuba ngo utakaze ubushobozi bwawe bwo gutekereza neza’ (2 Tes 2:2; Tito 1:10). Jya ukurikiza inama intumwa Pawulo yagiriye Timoteyo yo gushikama mu nyigisho z’ukuri yamenye, kandi akazirikana uwazimwigishije (2 Tim 3:14, 15). Hari ibimenyetso bigaragaza neza ko ukwiriye kwiringira umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge Yehova amaze imyaka igera hafi ku ijana akoresha, kugira ngo atwigishe ukuri.—Mat 24:45-47; Heb 13:7, 17.

NTUKEMERE KO UBWOBA BUGUCA INTEGE

Nanone Satani ashobora kukugabaho ibitero byeruye. Hari igihe akoresha iterabwoba, kandi hari igitabo gisobanura amateka y’ikinyoma, cyavuze ko iterabwoba ari “amwe mu mayeri y’ubushukanyi yakoreshejwe kuva kera.” Urugero, hari umwarimu wo muri kaminuza wavuze ko Abashuri bakoreshaga iterabwoba n’ibinyoma kugira ngo bigarurire abanzi babo. Satani na we akoresha iterabwoba kugira ngo ucike intege ureke gukorera Yehova. Ashobora gutuma utinya abantu, ugatinya gutotezwa, ugatinya urupfu n’ibindi byinshi.—Yes 8:12; Yer 42:11; Heb 2:15.

Ntukemere ko Satani agutera ubwoba! Yesu yaravuze ati “ntimutinye abamara kwica umubiri, bakaba badashobora kugira ikindi babatwara” (Luka 12:4). Iringire udashidikanya ko Yehova azasohoza isezerano rye, akaguha “imbaraga zirenze izisanzwe,” kandi akagufasha gushikama mu bigeragezo byose biteye ubwoba.—2 Kor 4:7-9; 1 Pet 3:14.

Birumvikana ko hari igihe ujya wumva wacitse intege cyangwa wihebye. Ariko jya uzirikana amagambo ateye inkunga Yehova yabwiye Yosuwa. Yaramubwiye ati “gira ubutwari kandi ukomere. Ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Yehova Imana yawe ari kumwe nawe aho uzajya hose” (Yos 1:9). Mu gihe wihebye, jya uhita usenga Yehova umubwire ibiguhangayikishije byose. Ushobora kwiringira ko ‘amahoro y’Imana azarinda umutima wawe n’ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu,’ hanyuma ukagira imbaraga zo kunanira amoshya ya Satani.—Fili 4:6, 7, 13.

Ese uribuka ibinyoma Rabushake w’Umwashuri yakoresheje igihe yoherezwaga gukanga abagize ubwoko bw’Imana? Yashakaga ko bemera ko nta wushobora kubakiza Abashuri, ndetse ko na Yehova ubwe atazabarinda. Hanyuma yabemeje ko ari Yehova ubwe wabategetse kurimbura icyo gihugu. Ariko se Yehova yavuze iki? Yaravuze ati “ntuterwe ubwoba n’amagambo wumvanye abagaragu b’umwami wa Ashuri bantuka” (2 Abami 18:22-25; 19:6). Hanyuma yohereje umumarayika arimbura abasirikare b’Abashuri 185.000, mu ijoro rimwe!—2 Abami 19:35.

GIRA UBWENGE, BURI GIHE WUMVIRE YEHOVA

Ese wigeze kureba filimi maze ukabona bashuka umuntu ntabimenye? Ese wumvaga wamubwira uti “ntubyemere! Barakubeshya!” Noneho rero, gerageza kwiyumvisha ukuntu abamarayika na bo baba bakubwira bati “Satani ntagushuke!”

Ntugatege amatwi ibinyoma bya Satani (Imig 26:24, 25). Jya utega amatwi Yehova kandi wiringire ibyo akubwira byose (Imig 3:5-7). Umvira inama irangwa n’urukundo akugira, ati “mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye” (Imig 27:11). Ibyo bizatuma utsinda igitero kigabwa ku bwenge bwawe!