Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 30

Komeza kugendera mu kuri

Komeza kugendera mu kuri

“Nta mpamvu ikomeye yantera gushimira, iruta kuba numva ko abana banjye bakomeza kugendera mu kuri.”—3 YOH 4.

INDIRIMBO YA 54 “Iyi ni yo nzira”

INSHAMAKE *

1. Dukurikije ibivugwa muri 3 Yohana 3, 4, ni iki kidushimisha?

INTUMWA Yohana yashimishwaga cyane no kumva ko abo yafashije kumenya ukuri, bakomezaga gukorera Yehova mu budahemuka. Abo Bakristo b’indahemuka yafataga nk’abana be bari bahanganye n’ibibazo byinshi, kandi yakoraga uko ashoboye kugira ngo abafashe. Natwe twumva twishimye iyo abana bacu cyangwa abo twigisha Bibiliya biyeguriye Yehova kandi bagakomeza kumukorera.—Soma muri 3 Yohana 3, 4.

2. Inzandiko Yohana yanditse zari zigamije iki?

2 Mu mwaka wa 98, Yohana ashobora kuba yarabaga muri Efeso cyangwa hafi yaho. Birashoboka ko ari ho yagiye kuba, amaze kuva aho yari afungiwe ku kirwa cya Patimosi. Icyo gihe ni bwo Yehova yamuhaye umwuka wera maze yandika inzandiko eshatu. Izo nzandiko zari zigamije gufasha Abakristo b’indahemuka gukomeza kwizera Yesu no kugendera mu kuri.

3. Ni ibihe bibazo turi bubonere ibisubizo?

3 Yohana ni we ntumwa ya nyuma yari ikiriho, kandi yari ahangayikishijwe cyane n’ukuntu abigisha b’ibinyoma bayobyaga amatorero * (1 Yoh 2:18, 19, 26). Abo bahakanyi bavugaga ko bazi Imana, ariko ntibumvire amategeko yayo. Reka dusuzume inama yahumetswe Yohana yatanze. Nanone turi bubone ibisubizo by’ibi bibazo bitatu: Kugendera mu kuri bisobanura iki? Ni izihe nzitizi duhura na zo? Kandi se twafasha dute abavandimwe na bashiki bacu kuguma mu kuri?

KUGENDERA MU KURI BISOBANURA IKI?

4. Dukurikije ibivugwa muri 1 Yohana 2:3-6 no muri 2 Yohana 4, 6, ni iki twakora kugira ngo dukomeze kugendera mu kuri?

4 Niba dushaka kugendera mu kuri, tugomba kumenya ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Nanone tugomba “kwitondera amategeko” ya Yehova, mu yandi magambo tukayumvira. (Soma muri 1 Yohana 2:3-6; 2 Yohana 4, 6.) Yesu yumviraga Yehova mu buryo butunganye. Bityo rero, ikintu k’ingenzi cyadufasha kumvira Yehova, ni ukwigana Yesu uko bishoboka kose.—Yoh 8:29; 1 Pet 2:21.

5. Ni iki tugomba kwemera tudashidikanya?

5 Icyadufasha gukomeza kugendera mu kuri, ni ukwemera tudashidikanya ko Yehova ari Imana ivugisha ukuri, tukemera ko ibyo atubwira byose binyuze mu Ijambo rye ari ryo Bibiliya, ari ukuri. Nanone tugomba kwemera tudashidikanya ko Yesu ari we Mesiya wasezeranyijwe. Abantu benshi bo muri iki gihe, ntibemera ko Yesu yimitswe ngo abe Umwami w’Ubwami bw’Imana. Yohana yaburiye abantu avuga ko hari kuzaduka “abashukanyi benshi,” bakayobya abantu batemera neza inyigisho z’ukuri ku birebana na Yehova na Yesu (2 Yoh 7-11). Yaranditse ati: “Umunyabinyoma ni nde wundi utari uhakana ko Yesu ari Kristo” (1 Yoh 2:22)? Ikintu kimwe twakora kugira ngo tudashukwa, ni ukwiga Ijambo ry’Imana. Kwiga Ijambo ry’Imana ni byo byonyine byadufasha kumenya Yehova na Yesu (Yoh 17:3). Ibyo ni byo byonyine bizatuma twemera tudashidikanya ko tugendera mu kuri.

INZITIZI DUHURA NA ZO

6. Ni iki gishobora gutuma Abakristo benshi bakiri bato badakomeza kugendera mu kuri?

6 Abakristo bose bagomba kwirinda gushukwa n’ibitekerezo by’abantu (1 Yoh 2:26). Ariko Abakristo bakiri bato by’umwihariko, ni bo bagomba kuba maso. Mushiki wacu wo mu Bufaransa witwa Alexia * ufite imyaka 25 yaravuze ati: “Ku ishuri twigaga ibirebana n’ubwihindurize n’ibindi bitekerezo by’abantu, bigatuma nshidikanya ku nyigisho zo muri Bibiliya. Hari igihe numvaga nkunze izo nyigisho. Icyakora siniyumvishaga ukuntu nakwemera ibyo niga ku ishuri, maze nkirengagiza inyigisho zo muri Bibiliya.” Alexia yiyigishije igitabo gisobanura inkomoko y’ubuzima (La vie: comment est-elle apparue? Évolution ou création?) Nyuma y’ibyumweru bike, ntiyongeye gushidikanya. Alexia agira ati: “Niboneye ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri. Nanone namenye ko gukurikiza amahame yayo byatuma ngira ibyishimo n’amahoro.”

7. Ni iki tugomba kwirinda kandi kuki?

7 Abakristo bose, baba abato n’abakuru, bagomba kuba maso, kugira ngo badakorera Yehova ari na ko bakora ibibi, kuko byaba ari ukwishushanya. Yohana yavuze ko tudashobora kugendera mu kuri ari na ko tugira imibereho y’ubwiyandarike (1 Yoh 1:6). Niba dushaka ko Imana itwemera haba muri iki gihe no mu gihe kizaza, tugomba guhora tuzirikana ko Yehova abona ibyo dukora byose. Ni ukuvuga ko, nubwo twakora icyaha twihishe, Yehova we yabibona kuko abona ibintu byose.—Heb 4:13.

8. Ni iki kindi tugomba kwirinda?

8 Tugomba kwirinda imitekerereze y’isi ku birebana n’icyaha. Intumwa Yohana yaranditse ati: “Niba tuvuga tuti ‘nta cyaha dufite,’ tuba twishuka” (1 Yoh 1:8). Mu gihe k’intumwa Yohana, abahakanyi bavugaga ko umuntu ashobora gukora ibyaha nkana, agakomeza kugirana ubucuti n’Imana. Abantu bo muri iki gihe bafite imitekerereze nk’iyo. Abenshi bavuga ko bemera Imana ariko ntibemera ibyo Yehova abona ko ari icyaha, cyanecyane ku bijyanye n’ibitsina. Hari ibikorwa abantu bakora Yehova abona ko ari icyaha, ariko bo bakumva ko ari uburenganzira bwabo.

Rubyiruko, murusheho kumenya icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ikiza n’ikibi kugira ngo mushobore kuvuganira ukwizera kwanyu (Reba paragarafu ya 9) *

9. Kuki iyo abakiri bato bumviye ibyo Bibiliya ivuga bibagirira akamaro?

9 Kubona ibijyanye n’ibitsina mu buryo bukwiriye, bishobora kugora cyanecyane Abakristo bakiri bato, mu gihe abo bigana cyangwa abo bakorana babahatiye kumera nka bo. Uko ni ko byagendekeye Aleksandar. Yaravuze ati: “Hari abakobwa twiganaga bampatiraga kuryamana na bo. Bavugaga ko ubwo ntafite inshuti y’umukobwa, ndi umutinganyi.” Niba uhanganye n’ikigeragezo nk’icyo, jya uzirikana ko gukomeza kumvira ibyo Bibiliya ivuga, bituma wumva wiyubashye, bikarinda ubuzima bwawe, ukumva utuje kandi ugakomeza kuba inshuti ya Yehova. Buri gihe iyo utsinze igishuko, gukora ibyiza birushaho kukorohera. Nanone jya wibuka ko kubona ibijyanye n’ibitsina mu buryo budakwiriye, bituruka kuri Satani. Bityo rero, iyo wirinze iyo mitekerereze uba ‘unesheje umubi.’—1 Yoh 2:14.

10. Ibivugwa muri 1 Yohana 1:9 bidufasha bite gukorera Yehova dufite umutimanama ukeye?

10 Tuzi ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo kutubwira icyaha icyo ari cyo, kandi dukora uko dushoboye tukakirinda. Ariko iyo dukoze icyaha, dusenga Yehova tumusaba imbabazi. (Soma muri 1 Yohana 1:9.) Iyo twakoze icyaha gikomeye, dusaba ubufasha abasaza b’itorero Yehova yashyizeho kugira ngo batwiteho (Yak 5:14-16). Icyakora ntitugomba guhora twicira urubanza bitewe n’amakosa twakoze kera. Kubera iki? Ni ukubera ko Data wuje urukundo yatanze igitambo k’inshungu cy’Umwana we kugira ngo dushobore kubabarirwa ibyaha. Iyo Yehova avuze ko ababarira abanyabyaha, aba avuga ukuri. Bityo rero, nta cyatubuza gukorera Yehova dufite umutimanama ukeye.—1 Yoh 2:1, 2, 12; 3:19, 20.

11. Twakwirinda dute inyigisho zishobora guhungabanya ukwizera kwacu?

11 Tugomba kwirinda inyigisho z’abahakanyi. Kuva itorero rya gikristo ryatangira, Satani yagiye akoresha abashukanyi benshi kugira ngo atume abagaragu b’Imana b’indahemuka bashidikanya. Ni yo mpamvu tugomba kumenya gutandukanya inyigisho z’ukuri n’iz’ikinyoma. * Abanzi bacu bashobora gukwirakwiza ibinyoma bifashishije interineti cyangwa ibindi bitangazamakuru, kugira ngo tudakomeza kwiringira Yehova no gukunda abavandimwe bacu mu buryo bwuzuye. Jya wibuka ko ibyo binyoma biva kuri Satani, maze ubyamagane.—1 Yoh 4:1, 6; Ibyah 12:9.

12. Kuki tugomba kurushaho kwizera inyigisho z’ukuri twamenye?

12 Icyadufasha kurwanya ibitero bya Satani, ni ukurushaho kwiringira Yesu n’uko Yehova amukoresha kugira ngo asohoze umugambi we. Nanone tugomba kwiringira ko Yehova akoresha gusa umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge kugira ngo ayobore umuryango we (Mat 24:45-47). Ibyo twabigeraho ari uko twiyigisha Ijambo ry’Imana buri gihe. Nitubigenza dutyo, ukwizera kwacu kuzakomera, kumere nk’igiti cyashoye imizi hasi cyane mu butaka. Pawulo yavuze ibintu nk’ibyo igihe yandikiraga itorero ry’i Kolosayi. Yaravuze ati: “Ubwo mwemeye Umwami Kristo Yesu, mukomeze kugenda mwunze ubumwe na we, mushinze imizi muri we, mwubatswe muri we kandi mushikamye mu kwizera” (Kolo 2:6, 7). Nta cyo Satani cyangwa abayoboke be bakora ngo bahungabanye Umukristo ufite ukwizera gukomeye.—2 Yoh 8, 9.

13. Ni iki tugomba kwitega, kandi kuki?

13 Tugomba kwitega ko isi izatwanga (1 Yoh 3:13). Yohana yavuze ko “isi yose iri mu maboko y’umubi” (1 Yoh 5:19). Uko iyi si igenda yegereza iherezo ryayo, ni ko Satani arushaho kurakara cyane (Ibyah 12:12). Akoresha ibitero bififitse, urugero nk’irari ry’ubusambanyi cyangwa ibinyoma by’abahakanyi. Nanone aduteza ibitotezo bikaze. Satani azi ko asigaranye igihe gito. Ni yo mpamvu akora uko ashoboye ngo ahagarike umurimo wo kubwiriza kandi ahungabanye ukwizera kwacu. Ubwo rero, ntidutangazwa n’uko hari ibihugu bihagarika umurimo wacu burundu cyangwa bigahagarika bimwe mu bikorwa byacu. Nubwo bimeze bityo ariko, abavandimwe na bashiki bacu bo muri ibyo bihugu bakomeza kwihangana. Bagaragaza ko n’iyo Satani yagira ate, abagaragu ba Yehova bazakomeza kuba indahemuka.

TUGE DUFASHA ABAVANDIMWE NA BASHIKI BACU KUGUMA MU KURI

14. Twafasha dute abavandimwe na bashiki bacu kuguma mu kuri?

14 Kugirira impuhwe abavandimwe na bashiki bacu, bishobora kubafasha kuguma mu kuri (1 Yoh 3:10, 11, 16-18). Ntidukundana mu bihe byiza gusa, ahubwo dukundana no mu gihe havutse ibibazo. Urugero, ushobora kuba uzi Umukristo mugenzi wacu uherutse gupfusha umuntu akaba akeneye uwamuhumuriza cyangwa uwamufasha mu bundi buryo. Nanone ushobora kuba uzi abavandimwe batakaje ibyabo kubera ibiza, bakaba bakeneye kongera kubakirwa Amazu y’Ubwami cyangwa amazu yo kubamo. Tugaragaza ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu kandi ko tubafitiye impuhwe, haba mu magambo no mu bikorwa.

15. Dukurikije ibivugwa muri 1 Yohana 4:7, 8, ni iki tugomba gukora?

15 Iyo dukundana tuba twigana Data wo mu ijuru wuje urukundo. (Soma muri 1 Yohana 4:7, 8.) Ikintu k’ingenzi kigaragaza ko dukundana, ni ukubabarirana. Urugero, umuntu ashobora kutubabaza ariko akadusaba imbabazi. Iyo tumukunda turamubabarira kandi tukibagirwa ikosa yadukoreye (Kolo 3:13). Ibintu nk’ibyo byabaye ku muvandimwe witwa Aldo. Umuvandimwe yubahaga yavuze nabi abantu bo mu bwoko bwe biramubabaza cyane. Aldo yaravuze ati: “Nasenze Yehova musaba ngo amfashe kutarakarira uwo muvandimwe.” Ariko hari ikindi Aldo yakoze. Yasabye uwo muvandimwe ngo bajyane kubwiriza. Mu gihe barimo babwiriza, Aldo yabwiye uwo muvandimwe ko ibyo yavuze byamubabaje. Aldo agira ati: “Uwo muvandimwe amaze kubyumva, yansabye imbabazi. Ijwi yabivuzemo ryanyeretse ko yababajwe cyane n’ibyo yavuze. Twatandukanye twongeye kuba inshuti.”

16-17. Ni iki twiyemeje?

16 Intumwa Yohana yakundaga cyane abavandimwe be kandi yifuzaga ko bagira ukwizera gukomeye. Ibyo bigaragazwa n’inama yabagiriye ziboneka mu nzandiko eshatu yanditse. Dushimishwa cyane no kumenya ko abantu bazategekana na Kristo barangwa n’urukundo, kandi ko bita ku bandi kimwe na Yohana.—1 Yoh 2:27.

17 Nimucyo twiyemeze kuzirikana inama tumaze gusuzuma. Dukomeze kugendera mu kuri, twumvira Yehova mu byo dukora byose. Tuge twiyigisha Ijambo ry’Imana kandi twizere ibyo rivuga. Ikindi kandi, nimucyo turusheho kwizera Yesu, twirinde imitekerereze y’abantu n’inyigisho z’abahakanyi kandi twirinde gukorera Imana ari na ko dukora ibibi. Tuge tuyoborwa n’amahame ya Yehova. Nanone tuge dufasha abavandimwe na bashiki bacu kuguma mu kuri, tubababarira mu gihe badukoshereje kandi tubafashe mu gihe bafite ibibazo. Ibyo bizatuma dukomeza kugendera mu kuri nubwo twaba duhanganye n’ingorane.

INDIRIMBO YA 49 Dushimishe umutima wa Yehova

^ par. 5 Turi mu isi itegekwa na Satani, ari we se w’ibinyoma. Ni yo mpamvu kugendera mu kuri bishobora kutugora. Abakristo babayeho mu mpera z’ikinyejana cya mbere na bo ni uko byari bimeze. Yehova yahumekeye intumwa Yohana, yandika inzandiko eshatu kugira ngo zibafashe kandi natwe zidufitiye akamaro. Ibikubiye muri izo nzandiko biri budufashe kumenya inzitizi duhura na zo kandi tumenye uko twazinesha.

^ par. 3 Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Impamvu Yohana yanditse inzandiko ze.”

^ par. 6 Amazina amwe yarahinduwe.

^ par. 11 Reba igice cyo kwigwa kivuga ngo: “Ese usobanukiwe neza ibintu byose?” mu Munara w’Umurinzi wo muri Kanama 2018.

^ par. 59 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Iyo mushiki wacu ari ku ishuri, akenshi yumva ibitekerezo by’abatinganyi. (Mu mico imwe n’imwe, amabara y’umukororombya akoreshwa nk’ikimenyetso kiranga abatinganyi.) Nyuma yaho, akora ubushakashatsi kugira ngo yubake ukwizera kwe. Ibyo bimufasha guhangana n’ibyo bitekerezo bibi.