Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Nakoze ibyo nagombaga gukora

Nakoze ibyo nagombaga gukora

Donald Ridley yamaze imyaka isaga 30 ari umwavoka waburaniraga Abahamya ba Yehova. Yafashije abantu benshi kumva ko umurwayi afite uburenganzira bwo kwanga guterwa amaraso. Yaburaniye Abahamya ba Yehova batsinda imanza nyinshi mu Rukiko rw’Ikirenga. Inshuti ze zari zizi ko Don yari umunyamwete, wicisha bugufi kandi urangwa no kwigomwa.

Mu mwaka wa 2019, Don yarwaye indwara ifata ubwonko idakunze kubaho kandi idakira. Iyo ndwara yahise imuzahaza, maze apfa ku itariki ya 16 Kanama 2019. Iyi ni inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ye.

Navutse mu mwaka wa 1954, mvukira mu mugi wa St. Paul, muri Leta ya Minesota, muri Amerika. Ababyeyi bange bari babayeho mu buzima buciriritse kandi bari Abagatolika. Ndi uwa kabiri mu bana batanu. Nize amashuri abanza mu ishuri y’Abagatolika kandi nari umuhereza. Icyakora nta bintu byinshi nari nzi kuri Bibiliya. Nubwo nemeraga ko Imana ari yo yaremye ibintu byose, nari naratakarije ikizere Kiliziya Gatolika.

UKO NAMENYE UKURI

Igihe nigaga mu mwaka wa mbere mu ishuri ryigishaga iby’amategeko (William Mitchell College), umugabo n’umugore we b’Abahamya ba Yehova baje kunsura. Basanze mpuze, ndimo mfura imyenda, maze bemera kuzagaruka. Igihe bagarukaga, narababajije nti: “Kuki abantu bakora ibibi bamererwa neza kuruta abakora ibyiza?” Ndongera nti: “Ni iki cyatuma umuntu agira ibyishimo?” Bampaye igitabo Ukuri kuyobora ku buzima bw’Iteka na Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, yari ifite igifubiko k’icyatsi gishashagirana. Nanone nemeye ko banyigisha Bibiliya. Kwiga Bibiliya byatumye menya ibintu byinshi. Nashimishijwe no kumenya ko Ubwami bw’Imana ari ubutegetsi buzategeka isi. Niboneraga neza ko ubutegetsi bw’abantu nta cyo bwagezeho, kandi ko buteza imibabaro myinshi n’akarengane.

Niyeguriye Yehova mu ntangiriro z’umwaka wa 1982, mbatizwa mu ikoraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Ukuri k’Ubwami,” ryabaye mu mpera z’uwo mwaka, ribera mu nyubako yo mu mugi wa St. Paul. Mu cyumweru cyakurikiyeho, nasubiye kuri iyo nyubako ngiye gukora ikizamini kugira ngo nemererwe kuba umwavoka. Mu ntangiriro z’Ukwakira, namenye ko natsinze icyo kizamini kandi ko nari nemerewe kuba umwavoka.

Muri rya koraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Ukuri k’Ubwami,” nahahuriye n’umuvandimwe wakoraga ku kicaro gikuru i Brooklyn witwa Mike Richardson, ansobanurira ukuntu ku kicaro gikuru hari urwego rw’amategeko. Nahise nibuka amagambo yavuzwe n’Umunyetiyopiya w’inkone aboneka mu Byakozwe 8:36, maze ndibaza nti: “Ni iki kimbuza gukora muri urwo rwego rushinzwe amategeko?” Nahise nuzuza fomu isaba gukora kuri Beteli.

Ababyeyi bange ntibashimishijwe n’uko nabaye Umuhamya wa Yehova. Data yambajije niba gukora kuri Beteli byari kumpesha inyungu, maze mubwira ko nari kujya nsubizwa udufaranga duke nakoresheje ngura iby’ibanze nkenera, nk’uko bimeze ku bandi bakora kuri Beteli.

Nasezeye ku kazi, maze mu mwaka wa 1984 ntangira gukora kuri Beteli y’i Brooklyn, muri Leta ya New York. Nakoraga mu Rwego Rushinzwe iby’Amategeko. Ibyo nari narigiye mu kazi nahozemo, byaramfashije cyane mu nshingano nari ngiye kujya nsohoza.

INZU BEREKANIRAGAMO IMIKINO IVUGURURWA

Uko inzu berekaniragamo imikino yari imeze igihe yagurwaga

Mu Gushyingo 1983, Abahamya ba Yehova baguze inzu berekaniragamo imikino ya Stanley Theater, muri leta ya New Jersey. Abavandimwe basabye ikemezo cyo kuvugurura ibikoresho by’umuriro n’amazi. Igihe abavandimwe baganiraga n’abategetsi, bababwiye ko iyo nzu bashaka kuzajya bayikoreramo amakoraniro y’Abahamya ba Yehova. Ibyo byateje ikibazo kitoroshye. Itegeko rigenga imyubakire yo muri uwo mugi, ryavugaga ko insengero zitagomba gushyirwa ahagenewe guturwa. Nubwo iyo nzu yari yubatse mu gace kagenewe ubucuruzi, abategetsi babimye ikemezo cyo kuyivugurura. Abavandimwe biyambaje urukiko, ariko rwanga kwakira ikirego.

Mu cyumweru cya mbere nari maze kuri Beteli, Abahamya ba Yehova bajyanye icyo kibazo mu rukiko rw’akarere, bavuga ko bimwe ikemezo cyo kuvugurura. Kubera ko nari naramaze imyaka ibiri nkora mu rukiko rwo mu mugi wa St. Paul, muri leta ya Minesota, nari menyereye imanza nk’izo. Umwe mu bavoka bacu yavuze ko iyo nzu yari imaze igihe iberamo ibintu bitandukanye, yaba firimi cyangwa ibitaramo bya muzika. Ubwo rero yibazaga impamvu itaberamo amateraniro y’idini. Urukiko rw’akarere rwasuzumye icyo kibazo maze ruvuga ko uwo mugi warengereye uburenganzira bw’amadini. Urwo rukiko rwategetse uwo mugi gutanga ibyemezo bikenewe, maze ntangira kwibonera ukuntu Yehova akoresha Urwego Rushinzwe iby’Amategeko, agatuma umuryango we ugera kuri byinshi. Nishimiye cyane ko icyo gikorwa nakigizemo uruhare.

Abavandimwe batangiye uwo mushinga wari munini cyane wo kuvugurura iyo nzu, maze hatarashira n’umwaka, ku itariki ya 8 Nzeri 1985, iberamo umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije ishuri rya 79 rya Gileyadi. Nashimishijwe cyane n’uko nagize uruhare muri uwo murimo wa Yehova. Ibyishimo nagize byari birenze kure ibyo nabonaga igihe nari umwavoka mbere y’uko ntangira gukora kuri Beteli. Sinari nzi ko Yehova yari kuzankoresha no mu zindi manza nyinshi.

MPARANIRA UBURENGANZIRA BWO KUVURWA HADAKORESHEJWE AMARASO

Mu myaka ya 1980, akenshi abaganga ntibubahirizaga ikifuzo cy’Umuhamya ukuze ushaka kuvurwa adatewe amaraso. Abagore batwite bahuraga n’ibibazo bikomeye kubera ko akenshi abacamanza bumvaga ko nta burenganzira bafite bwo kwanga amaraso. Abacamanza bavugaga ko umubyeyi aramutse yanze guterwa amaraso, ashobora gupfa agasiga imfubyi.

Ku itariki ya 29 Ukuboza 1988, igihe mushiki wacu witwa Denise Nicoleau yari amaze kubyara umwana w’umuhungu, yatakaje amaraso menshi, maze umuganga amusaba ko yakwemera guterwa amaraso. Uwo mushiki wacu yarabyanze. Abayobozi b’ibitaro bagiye mu rukiko gusaba uburenganzira bwo kumutera amaraso. Umucamanza yahise ategeka ko bamutera amaraso, batiriwe bamubaza cyangwa ngo babaze umugabo we.

Ku wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza, ubuyobozi bw’ibitaro bwateye amaraso uwo mushiki wacu, nubwo umugabo we n’abagize umuryango we bari bamurwaje bari babyanze. Ku mugoroba, benshi mu bagize umuryango wa mushiki wacu Denise n’umusaza w’itorero umwe cyangwa babiri, bari aho ku bitaro, barafashwe barafungwa bashinjwa ko babuzaga uwo mushiki wacu guterwa amaraso. Ku wa Gatandatu mu gitondo, ku itariki ya 31 Ukuboza, ibinyamakuru, tereviziyo na radiyo byo mu mugi wa New York no mu nkengero zawo byatangaje iyo nkuru.

Ndi kumwe na Philip Brumley tukiri bato

Ku wa Mbere mu gitondo, navuganye na Milton Mollen wari umucamanza mu rukiko rwisumbuye. Namusobanuriye uko byagenze, ngaragaza neza ukuntu umucamanza mugenzi we yari yatanze uburenganzira bwo gutera amaraso mushiki wacu batabanje kumwumva. Uwo mucamanza yansabye kujya kumureba ku biro bye nimugoroba, kugira ngo dusuzumire hamwe ibimenyetso byose kandi turebe icyo amategeko abivugaho. Kuri uwo mugoroba, Philip Brumley wari umugenzuzi w’urwego nakoragamo, yaramperekeje tujya kureba uwo mucamanza. Uwo mucamanza yari yanatumiye umwavoka wa bya bitaro. Icyo gihe twagize impaka zishyushye. Hari ubwo umuvandimwe Brumley yafashe ikarine ye anyandikiraho ngo: “Tuza!” Yari angiriye inama nziza kubera ko nazamuraga ijwi cyane, ngerageza kuvuguruza umwavoka w’ibitaro.

Uvuye ibumoso ugana iburyo: Richard Moake, Gregory Olds, Paul Polidoro, Philip Brumley, nge na Mario Moreno. Ndi kumwe n’abavoka badufashije mu Rukiko rw’Ikirenga, mu rubanza Abahamya ba Yehova baburanagamo n’akarere ka Stratton.​—Reba Nimukanguke! yo ku itariki ya 8 Mutarama 2003, mu Gifaransa.

Nyuma y’isaha, Umucamanza Mollen yavuze ko icyo kibazo ari cyo bari guheraho bukeye bwaho. Igihe twatandukanaga, umucamanza Mollen yavuze ko umwavoka w’ibitaro yari kuba afite akazi katoroshye. Yashakaga kuvuga ko bitari korohera uwo mwavoka gusobanura impamvu ibitaro byafashe umwanzuro wo gutera amaraso mushiki wacu. Numvise ko ari Yehova wanyizezaga ko tuzatsinda urwo rubanza. Kwibonera ukuntu Yehova yadukoreshaga agasohoza ibyo ashaka, byari bishishikaje.

Muri iryo joro twaraye dushaka ingingo twari kwifashisha. Urwo rukiko rwari hafi ya Beteli y’i Brooklyn. Ubwo rero, abenshi mu bo twakoranaga mu Rwego Rushinzwe iby’Amategeko bashoboraga kujyayo n’amaguru. Abacamanza bane bamaze kudutega amatwi, bavuze ko urukiko rutagombaga gutanga uburenganzira bwo gutera amaraso mushiki wacu. Urwo rukiko rwavuze ko mushiki wacu Denise atsinze, kandi ko gufata umwanzuro wo gutera amaraso umurwayi batabanje kumubaza, ari ukurengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Nyuma yaho, urukiko rukuru rwo muri leta ya New York rwemeje ko mushiki wacu Denise yagombaga kuvurwa adatewe amaraso. Urwo ni rwo rubanza rwa mbere nagizemo uruhare mu manza enye zifitanye isano no guterwa amaraso zaburanishirijwe mu nkiko zisumbuye. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Imyanzuro yafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga.”) Nanone nagiye njyana n’abandi bavoka bo kuri Beteli mu manza zijyanye n’ibyo kurera abana, ubutane, imitungo itimukanwa n’uburenganzira bwo kubaka.

GUSHAKA NO KWITA KU BAGIZE UMURYANGO

Nge n’umugore wange Dawn

Igihe nahuraga ku nshuro ya mbere n’uwaje kuba umugore wange ari we Dawn, yareraga abana batatu yari yarasigiwe n’umugabo we, bamaze gutana. Yiyuhaga akuya kugira ngo atunge abo bana ari na ko akora umurimo w’ubupayiniya. Yabagaho mu buzima bugoye, ariko nashishikajwe cyane n’uko yari yariyemeje gukorera Yehova. Mu mwaka wa 1992, twahuriye mu ikoraniro ry’intara ryabereye mu mugi wa New York ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Abatwara umucyo,” maze mubaza niba yakwemera ko tumenyana neza. Nyuma y’umwaka twarashyingiranywe. Yehova yampaye umugore mwiza umukunda kandi ukunda gutera urwenya. Mu gihe cyose nabanye na Dawn twagiranye ibihe byiza.—Imig 31:12.

Twashyingiranywe umwana wa mbere afite imyaka 16, uwa kabiri 13, naho uwa gatatu afite 11. Nifuzaga kubabera umubyeyi mwiza. Ubwo rero nasomaga nitonze inyandiko z’umuryango wacu zavugaga ibirebana no kurera abana b’uwo mwashakanye, kandi inama mvanyemo nkazikurikiza. Nubwo mu gihe k’imyaka byabanje kutugora, amaherezo abo bana babaye inshuti zange nyakuri, nange mbabera umubyeyi mwiza. Buri gihe abana b’inshuti zabo babaga bisanga iwacu, kandi natwe twishimiraga gusabana na bo.

Mu mwaka wa 2013, nge na Dawn twimukiye muri leta ya Wisconsin kugira ngo twite ku babyeyi be bari bageze mu za bukuru. Igitangaje ni uko nakomeje gukora kuri Beteli. Nasabwe kujya mfasha igihe gito mu rwego rushinzwe amategeko.

IKIBAZO CY’UBURWAYI BUTUNGURANYE

Kuva muri Nzeri 2018, natangiye gukorora kenshi. Nagiye kwa muganga, ariko ntibamenya ikibitera. Nyuma yaho nagiye ku wundi muganga, angira inama yo kujya kureba umuganga uvura iby’ubwonko. Muri Mutarama 2019, uwo muganga yabonye ko natangiye kurwara indwara idakunze kubaho yangiza ubwonko.

Nyuma y’iminsi itatu, igihe nakoraga siporo nakundaga cyane, naraguye mvunika ikiganza k’iburyo. Iyo siporo nayikoze kuva nkiri muto kandi narayikundaga. Mu gihe gito iyo ndwara yatumye ngira ibibazo byo kuvuga, kumira kandi kugira icyo nkora bikangora.

Nishimira cyane ko ibyo nize mu by’amategeko nabikoresheje mfasha umuryango wa Yehova. Nanone nanditse inyandiko nyinshi mu binyamakuru biba bigenewe abaganga, abavoka n’abacamanza kandi ntanga disikuru nyinshi mu nama zaberaga hirya no hino ku isi, mparanira uburenganzira Abahamya ba Yehova bafite bwo kubagwa no kuvurwa hadakoreshejwe amaraso. Icyakora nk’uko muri Luka 17:10 habivuga, mbona ko ‘ndi umugaragu utagira umumaro. Ibyo nakoze ni byo nagombaga gukora.’