Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese Abahamya ba Yehova bakwiriye gukoresha imbuga za interinete zifasha abantu kubona abo bazabana?

Yehova yifuza ko abashakanye bagira ibyishimo, kandi bakabana akaramata (Mat 19:4-6). None se niba wifuza gushaka, wakura he umuntu ukwiriye muzabana? Kubera ko Yehova ari we waturemye, ashobora kudufasha tukabona uwo tuzabana ukwiriye kandi tukagira urugo rwiza. Ubwo rero, nukurikiza amahame ye uzabigeraho. Reka dusuzume amwe muri ayo mahame.

Mbere na mbere ugomba kuzirikana ko ‘umutima urusha ibindi byose gushukana, kandi ko ari mubi cyane’ (Yer 17:9). Mu Kinyarwanda baca umugani ngo: “Amaso akunda ntabona neza.” Ubwo rero, iyo abantu batangiye kurambagizanya, bashobora gutwarwa n’ibyiyumvo bagafata imyanzuro mibi. Nanone iyo abantu bafashe umwanzuro wo gushaka bashingiye ku byiyumvo gusa, akenshi birangira bahuye n’ibibazo (Imig 28:26). Ni yo mpamvu abantu batangiye kurambagizanya bakwiriye kwirinda kugaragarizanya urukundo cyane, cyangwa gusezerana ko bazabana bataramenyana neza.

Mu Migani 22:3 haravuga ngo: “Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha, ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga.” Ni akahe kaga gashobora guterwa no gukoresha imbuga za interinete zifasha abantu kubona abo bazabana? Ikibabaje ni uko hari abantu batangiye kurambagizanya n’abantu batazi bahuriye kuri izo mbuga, nyuma bakaza gusanga barababeshye. Nanone hari abantu b’abahemu bagiye babeshya abo bari bo kuri izo mbuga, kugira ngo bibe abandi amafaranga. Hari n’igihe abo bahemu babaga babeshye ko ari Abahamya ba Yehova.

Reka turebe n’akandi kaga bishobora guteza. Zimwe muri izo mbuga zikoresha porogaramu za mudasobwa, zigaragaza niba abantu bahuje ku buryo babana. Icyakora nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko ubwo buryo bakoresha bugira icyo bugeraho. Ese byaba bihuje n’ubwenge ko dukoresha ubwo buryo bwahimbwe n’abantu, kugira ngo dufate umwanzuro nk’uwo ukomeye wo guhitamo uwo tuzabana? Rwose ubwo buryo nta ho buhuriye n’amahame ya Bibiliya yizewe.—Imig 1:7; 3:5-7.

Hari ihame riboneka mu Migani 14:15 rivuga ngo: “Umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe, ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze.” Ubwo rero mbere yo guhitamo umuntu muzabana, ugomba kubanza ukamumenya neza. Icyakora kurambagiriza kuri interinete bishobora gutuma utamenya umuntu neza. Kuba hari ibyo uba uzi kuri uwo muntu kandi mukaba mwandikirana kenshi, ntibivuze ko byanze bikunze uba umuzi neza. Hari abibwiraga ko babonye uwo bakwiranye, ariko babonana amaso ku yandi bakagwa mu kantu.

Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “Sinicaranye n’abanyabinyoma, kandi sinifatanya n’abahisha abo bari bo” (Zab 26:4). Abantu barambagiriza kuri izo mbuga, akenshi batanga amakuru y’ibinyoma kugira ngo bagaragaze ko ari beza. Bahisha ingeso zabo ku buryo utapfa kubamenya. Nubwo bamwe baba bavuga ako ari Abahamya ba Yehova, ushobora kwibaza uti: “Ese ni Abakristo babatijwe? Ese bakuze mu buryo bw’umwuka? Ese abo mu itorero bateraniramo barabubaha cyangwa babona ko ari inshuti mbi (1 Kor 15:33; 2 Tim 2:20,21)? Ese Ibyanditswe byaba bibemerera gushaka?” Ugomba kumenya ibisubizo by’ibyo bibazo. Kugira ngo ubimenye wabaza abandi Bahamya babazi neza (Imig 15:22). Birumvikana ko umugaragu wa Yehova w’indahemuka atashakana n’umuntu utizera cyangwa ngo ‘yifatanye n’abatizera.’—2 Kor 6:14; 1 Kor 7:39.

Tumaze kubona ko gukoresha imbuga zifasha abantu kubona abo bazashakana, biteje akaga. Icyakora hari uburyo bwiza bushobora kugufasha kumenya neza uwo muzabana kandi mukagira urugo rwiza. None se niba wifuza umuntu muzabana wamukura he? Iyo guteranira hamwe byemewe, Abahamya ba Yehova bashobora kumenyana n’abandi mu gihe bari mu materaniro, mu makoraniro no mu bindi bikorwa bihuza abantu benshi.

Uko muzagenda mumenyana, uzarushaho kumenya niba muhuje intego

Iyo guhurira hamwe bitemewe, urugero nko muri iki gihe k’icyorezo cya COVID-19, dukoresha ikoranabuhanga kugira ngo twifatanye mu materaniro, kandi muri ayo materaniro dushobora kuhamenyanira n’abandi Bahamya batarashaka. Icyo gihe uba ushobora kumva ibiganiro batanga mu materaniro n’ibitekerezo batanga (1 Tim 6:11, 12). Nanone mushobora kuganira nyuma y’amateraniro, ku ikoranabuhanga rifasha abantu kuganira bari mu matsinda matomato. Nanone ushobora gusabana n’abandi Bahamya mukoresheje ikoranabuhanga rifasha abantu kuganira barebana, maze ukitegereza uko uwo muntu wifuza kumenya afata abandi, bityo ukaba wamenya imico ye (1 Pet 3:4). Uko muzagenda mumenyana, uzarushaho kumenya niba muhuje intego kandi muberanye.

Iyo umuseribateri akurikije amahame ya Bibiliya mu gihe ashaka uwo bazabana, yibonera ukuri kw’amagambo yo mu Migani 18:22 agira ati: “Ubonye umugore mwiza [cyangwa umugabo mwiza] aba abonye ikintu cyiza, kandi yemerwa na Yehova.”