Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 28

Mwirinde kurushanwa ahubwo muharanire amahoro

Mwirinde kurushanwa ahubwo muharanire amahoro

“Ntitukishyire imbere tuzana umwuka wo kurushanwa, tugirirana ishyari.”​—GAL 5:26.

INDIRIMBO YA 101 Dukorane mu bumwe

INSHAMAKE *

1. Kurushanwa bishobora kugira izihe ngaruka?

MURI iki gihe abantu benshi bakunda kurushanwa batitaye ku ngaruka ibyo bishobora kugira ku bandi. Urugero, umucuruzi ashobora kugirira nabi abacuruzi bagenzi be kugira ngo batamucaho. Umukinnyi ashobora kuvuna uwo mu ikipe bahanganye abishaka kugira ngo bakunde batsinde. Umunyeshuri ashobora gukopera ikizamini kugira ngo azajye kwiga muri kaminuza ikomeye. Kubera ko turi Abakristo tuzi ko ibyo bikorwa ari bibi kuko ari bimwe mu bigize “imirimo ya kamere” (Gal 5:19-21). Ese bamwe mu bagaragu ba Yehova bashobora kuzana mu itorero umwuka wo kurushanwa, batanabizi? Birakwiriye ko twibaza icyo kibazo kuko umwuka wo kurushanwa ushobora gutuma abagize itorero batunga ubumwe.

2. Ni iki turi bwige muri iki gice?

2 Muri iki gice turi burebe ibintu byadutera kurushanwa n’abavandimwe bacu. Nanone turi busuzume ingero z’abagabo n’abagore b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya, birinze kugira uwo muco mubi wo kurushanwa. Reka tubanze turebe uko twakwisuzuma kugira ngo turebe ibiri mu mutima wacu.

JYA WISUZUMA

3. Ni ibihe bibazo ukwiriye kwibaza?

3 Byaba byiza rimwe na rimwe, tugiye dufata akanya tukisuzuma. Ushobora kwibaza uti: “Ese menya ko mfite agaciro ari uko nigereranyije n’abandi? Ese buri gihe mba nshaka kugaragaza ko ari nge uzi gukora ibintu byose neza? Ese mbikora ngamije kurushanwa n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu runaka, cyangwa mbikora ngamije guha Yehova ibyiza kurusha ibindi?” Kuki ukwiriye kwibaza ibyo bibazo? Reka turebe icyo Bibiliya ibivugaho.

4. Dukurikije ibivugwa mu Bagalatiya 6:3, 4, kuki tugomba kwirinda kwigereranya n’abandi?

4 Bibiliya idutera inkunga yo kwirinda kwigereranya n’abandi. (Soma mu Bagalatiya 6:3, 4.) Kubera iki? Ni ukubera ko iyo twumva ko ari twe dukora ibintu neza kurusha abavandimwe bacu, bishobora gutuma tuba abibone. Ariko nanone iyo twigereranya n’abandi, tugahora twumva ko ari bo bakora ibintu neza kuturusha, na byo bishobora kuduca intege. Gutekereza gutyo ntibyaba bihuje n’ubwenge (Rom 12:3). Reka dufate urugero rwa mushiki wacu witwa Katerina * uba mu Bugiriki. Yaravuze ati: “Nakundaga kwigereranya n’abantu nabonaga ko ari beza, abazi kubwiriza cyane n’abo byoroheraga kubona inshuti. Ibyo byatumye numva nta gaciro mfite.” Tuge tuzirikana ko icyatumye Yehova atwireherezaho, atari uko twari beza, turi intyoza cyangwa turi ibyamamare, ahubwo ko byatewe n’uko tumukunda kandi tukaba twifuza kumvira Umwana we.—Yoh 6:44; 1 Kor 1:26-31.

5. Ibyabaye kuri Hyun bitwigisha iki?

5 Hari ikindi kibazo dushobora kwibaza. Ushobora kwibaza uti: “Ese ndi umuntu uharanira amahoro cyangwa mpora ntongana n’abandi?” Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe Hyun uba muri Koreya y’Epfo. Hari igihe yagiriraga ishyari abavandimwe bafite inshingano. Yaravuze ati: “Narabanengaga kandi sinemere ibyo bavuga.” Ibyo byagize izihe ngaruka? Yaravuze ati: “Imyifatire yange yatumye itorero ricikamo ibice.” Hari inshuti za Hyun zabonye ko yari afite ikibazo, zimugira inama. Hyun yarahindutse, none ubu ni umusaza w’itorero mwiza cyane. Ubwo rero niba natwe dutangiye kumva dushaka kurushanwa n’abandi, tuge duhita tugira icyo dukora, tube abantu baharanira amahoro.

JYA WIRINDA KWIKUNDA NO KUGIRA ISHYARI

6. Dukurikije ibivugwa mu Bagalatiya 5:26, ni ibihe bintu bibiri tugomba kwirinda bishobora gutuma dutangira kurushanwa n’abandi?

6 Soma mu Bagalatiya 5:26. Ni ibihe bintu bishobora gutuma twadukwaho n’ingeso yo kurushanwa? Icya mbere ni ukwikunda. Umuntu wikunda aba ari umwibone kandi aharanira inyungu ze gusa. Icya kabiri ni ishyari. Umuntu ufite ishyari yifuza ibintu by’abandi, akifuza ko n’ibyo bafite babibura. Umuntu ugirira undi ishyari aba anamwanga. Ubwo rero, tugomba gukora uko dushoboye kose tukirinda izo ngeso mbi.

7. Ni uruhe rugero rudufasha kwiyumvisha akaga ko kwikunda no kugira ishyari?

7 Kwikunda n’ishyari twabigereranya n’udusimba tumunga igiti. Nubwo igiti cyamunzwe gishobora kumara igihe runaka gihagaze, amaherezo kigeraho kikagwa. Mu buryo nk’ubwo, nubwo umuntu wamunzwe n’ishyari no kwikunda ashobora kumara igihe runaka akorera Yehova, amaherezo ageraho akagwa (Imig 16:18). Uwo muntu areka gukorera Yehova, bikamugiraho ingaruka kandi bikazigira no ku bandi. None se twakora iki ngo twirinde kwikunda no kugira ishyari?

8. Twakora iki ngo twirinde kwikunda?

8 Kuzirikana inama intumwa Pawulo yagiriye Abafilipi, bizaturinda kwikunda. Iyo nama igira iti: “Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ubushyamirane cyangwa kwishyira imbere, ahubwo mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta” (Fili 2:3). Nidutekereza ko abandi baturuta, tuzirinda kurushanwa n’abantu bafite ubushobozi n’impano biruta ibyo dufite, ahubwo twishimire ko babifite. Ibyo birushaho kudushimisha iyo bakoresha izo mpano mu murimo wa Yehova. Abo bavandimwe na bashiki bacu na bo bafite impano, nibumvira inama ya Pawulo, bazibanda ku mico myiza dufite kandi bayidushimire. Icyo gihe twese tuzaba tugize uruhare mu gutuma mu itorero harangwa amahoro n’ubumwe.

9. Twakora iki ngo twirinde kugira ishyari?

9 Dushobora kwirinda kugira ishyari, twitoza kugira umuco wo kwiyoroshya, ni ukuvuga kumenya aho ubushobozi bwacu bugarukira. Iyo twiyoroshya twirinda kugaragaza ko ari twe dushoboye gukora ibintu byose kuruta abandi. Ahubwo tureba icyo twakwigira ku bafite ibyo baturusha. Urugero, niba mu itorero harimo umuvandimwe uzi gutanga disikuru neza, dushobora kumubaza uko ategura. Nanone niba hari mushiki wacu uzi guteka neza, dushobora kumubaza uko abigenza kugira ngo natwe tumwigane. Nanone Umukristo ukiri muto utazi icyo yakora ngo abone inshuti mu buryo bworoshye, ashobora kubaza uwo byorohera kubona inshuti. Ibyo rero, bituma twirinda kugira ishyari kandi bigatuma tugira ibyo tunonosora.

AMASOMO TWAVANA KU BANTU BAVUGWA MURI BIBILIYA

Kuba Gideyoni yaricishaga bugufi byatumye abana amahoro n’Abefurayimu (Reba paragarafu ya 10-12)

10. Ni ikihe kibazo Gideyoni yahuye na cyo?

10 Reka dusuzume ikibazo Gideyoni wo mu muryango wa Manase yagiranye n’Abefurayimu. Yehova yafashije Gideyoni n’ingabo ze 300 batsinda urugamba, kandi ibyo byashoboraga gutuma birata. Icyakora aho kugira ngo Abefurayimu bashimire Gideyoni, baramutonganyije cyane. Uko bigaragara ubwibone ni bwo bwatumye bababazwa n’uko Gideyoni atabatumyeho ngo bajyane kurwanya abanzi b’Imana. Intego bari bafite zari zitandukanye n’iza Gideyoni. Bo bari bahangayikishijwe no guhesha icyubahiro umuryango wabo, mu gihe Gideyoni we yari yahesheje ikuzo izina rya Yehova kandi arinda abagize ubwoko bwe.—Abac 8:1.

11. Gideyoni yashubije ate Abefurayimu?

11 Gideyoni yashubije Abefurayimu yicishije bugufi, agira ati: “Ibyo nakoze bihuriye he n’ibyo mwakoze?” Hanyuma yabibukije ukuntu Yehova yari yarabahaye umugisha. Ibyo byatumye abo bagabo ‘bacururuka’ (Abac 8:2, 3). Gideyoni yirinze ubwibone, aharanira ko abagize ubwoko bw’Imana bakomeza kubana amahoro.

12. Ni irihe somo tuvana ku byabaye ku Befurayimu na Gideyoni?

12 Ni irihe somo tuvana muri iyi nkuru? Ibyo Abefurayimu bakoze bitwigisha ko tutagomba kwihesha icyubahiro, ahubwo ko tugomba kugihesha Yehova. Hari isomo abatware b’imiryango n’abasaza b’itorero bakwigira kuri Gideyoni. Mu gihe hari umuntu wababajwe n’ibyo twakoze, twagombye kumenya impamvu yabimuteye. Nanone tugomba gushimira uwo muntu ibyiza akora. Ibyo bizadusaba ko twicisha bugufi, cyanecyane mu gihe bigaragara ko uwo muntu ari we uri mu makosa. Ik’ingenzi ni uko dukomeza kubana amahoro n’abavandimwe bacu, kuruta kugaragaza ko ari twe turi mu kuri.

Hana yiringiye ko Yehova azakemura ikibazo yari afite maze bituma agira amahoro yo mutima (Reba paragarafu ya 13 n’iya 14)

13. Hana yari afite ikihe kibazo, kandi se yabyitwayemo ate?

13 Nanone reka turebe ibyabaye kuri Hana. Yari yarashakanye n’Umulewi witwaga Elukana wamukundaga cyane. Ariko Elukana yari afite undi mugore witwaga Penina. Elukana yakundaga Hana cyane kuruta uko yakundaga Penina. Icyakora “Penina yari afite abana, ariko Hana we nta bana yagiraga.” Penina yahoraga akwena Hana “ashaka kumubabaza.” Ibyo byatumye Hana yumva ameze ate? Byaramubabazaga cyane, “bigatuma arira ntarye” (1 Sam 1:2, 6, 7). Nta hantu na hamwe muri Bibiliya hagaragaza ko Hana yigeze yihorera. Yabwiye Yehova ibyari bimuri ku mutima maze yiringira ko yari gukemura ikibazo yari afite. Ese Penina yaba yarahindutse ntakomeze kugirira nabi Hana? Nta cyo Bibiliya ibivugaho. Icyo tuzi ni uko Hana yongeye kugira amahoro yo mu mutima. Bibiliya igira iti: “Ntiyongera kugaragaza umubabaro ukundi.”—1 Sam 1:10, 18.

14. Ni irihe somo twavana kuri Hana?

14 Ni irihe somo twavana kuri Hana? Niba hari umuntu ushaka kurushanwa nawe, jya umenya ko hari icyo wabikoraho. Ntukarushanwe na we. Aho kumwitura inabi yakugiriye, jya ubana na we amahoro (Rom 12:17-21). Nubwo atahinduka, wowe uzakomeza kugira amahoro yo mutima.

Apolo na Pawulo ntibagiriranaga ishyari, kuko babonaga ko ibyo bageragaho ari imigisha ituruka kuri Yehova (Reba paragarafu ya 15-18)

15. Ni ibihe bintu Apolo yari ahuriyeho na Pawulo?

15 Noneho reka turebe amasomo twavana ku byabaye kuri Apolo n’intumwa Pawulo. Abo bagabo bombi bari basobanukiwe neza Ibyanditswe. Bari bazwi kandi bazi kwigisha. Nanone bari barafashije abantu benshi kumenya ukuri. Icyakora ntibagiriranaga ishyari.

16. Vuga muri make uko Apolo yari ateye.

16 Apolo yari ‘yaravukiye muri Alegizandiriya,’ hakaba hari hazwi ko hagiraga amashuri meza mu kinyejana cya mbere. Yari azi kwigisha kandi akaba “umuhanga mu Byanditswe” (Ibyak 18:24). Igihe yari i Korinto, abantu bamwe bo mu itorero baramukundaga kurusha abandi bavandimwe, hakubiyemo na Pawulo (1 Kor 1:12, 13). Ese Apolo yaba yarashyigikiye ko ibyo bibiba amacakubiri mu itorero? Oya rwose. Ibyo tubyemezwa n’uko nyuma y’igihe Apolo avuye i Korinto, Pawulo yamusabye gusubirayo (1 Kor 16:12). Pawulo ntiyari gusaba Apolo kugaruka i Korinto iyo aza kuba yarabibaga amacakubiri mu itorero. Rwose Apolo yakoresheje neza impano yari afite, kuko yazikoresheje abwiriza abandi ubutumwa bwiza kandi atera inkunga abavandimwe be. Nanone Apolo yicishaga bugufi. Urugero, Bibiliya ntivuga ko yababaye igihe Akwila na Purisikila, ‘bamusobanuriraga inzira y’Imana kugira ngo ayimenye neza kurushaho.’—Ibyak 18:24-28.

17. Ni iki kigaragaza ko Pawulo yaharaniraga amahoro?

17 Intumwa Pawulo yari azi ibintu byiza Apolo yakoze. Ariko Pawulo ntiyamugiriye ishyari. Iyo usomye inama Pawulo yagiriye Abakristo b’i Korinto, ubona ukuntu yicishaga bugufi, akiyoroshya kandi akarangwa no gushyira mu gaciro. Nubwo muri iryo torero harimo abavugaga ko ari ‘aba Pawulo,’ ntiyabashyigikiye, ahubwo yabateye inkunga yo kwibanda kuri Yehova no kuri Yesu Kristo.—1 Kor 3:3-6.

18. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 4:6, 7, ni ayahe masomo twavana kuri Apolo na Pawulo?

18 Ni ayahe masomo twavana kuri Apolo na Pawulo? Dushobora kuba dukorana umwete mu murimo wa Yehova kandi tukaba twarafashije benshi bakabatizwa. Icyakora tugomba kuzirikana ko ibyo byose tubikesha Yehova. Nanone ibyabaye kuri Apolo na Pawulo bitwigisha ko uko turushaho kugira inshingano nyinshi mu itorero, ari na ko tugomba kurushaho guharanira amahoro. Turishima cyane iyo abagize itorero baharanira amahoro kandi bakadufasha kunga ubumwe. Ibyo babikora birinda kwishakira icyubahiro, bagatanga inama zishingiye ku Ijambo ry’Imana kandi bagakurikiza urugero rwa Yesu Kristo.—Soma mu 1 Abakorinto 4:6, 7.

19. Ni iki buri wese yakora? (Reba agasanduku kavuga ngo: “ Irinde kuzana umwuka wo kurushanwa mu itorero.”)

19 Buri wese Imana yamuhaye impano cyangwa ubushobozi bwo gukora ibintu runaka. Dushobora gukoresha izo mpano ‘dukorera’ abandi (1 Pet 4:10). Hari igihe ushobora kumva ko ibyo ukora nta kamaro bifite. Ariko uzirikane ko nk’uko indodo ziboheye hamwe zituma haboneka umwenda, ari na ko buri wese agira uruhare mu gutuma itorero ryunga ubumwe. Twese tugomba gukora uko dushoboye tukirinda kurushanwa n’abandi. Nimucyo twihatire kwimakaza amahoro n’ubumwe mu itorero.—Efe 4:3.

INDIRIMBO YA 80 “Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza”

^ par. 5 Kimwe n’uko ikibindi cyajeho imitutu gishobora kumeneka vuba, no kurushanwa bishobora gutuma itorero ricikamo ibice. Iyo abagize itorero batunze ubumwe, ntibashobora gukorera Imana mu mahoro. Muri iki gice, turi busuzume impamvu tugomba kwirinda kurushanwa n’icyo twakora ngo mu itorero harangwe amahoro.

^ par. 4 Amazina yarahinduwe.