Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 31

Jya ubona ko isengesho ari impano y’agaciro

Jya ubona ko isengesho ari impano y’agaciro

“Isengesho ryanjye ritegurwe nk’umubavu imbere yawe.”​—ZAB 141:2.

INDIRIMBO YA 47 Dusenge Yehova buri munsi

INSHAMAKE a

1. Dukwiriye kubona dute impano y’isengesho Yehova yaduhaye?

 UMUREMYI w’ijuru n’isi yaduhaye impano nziza cyane yo kumusenga. Ngaho tekereza nawe! Dushobora kumubwira ibituri ku mutima byose, igihe icyo ari cyo cyose no mu rurimi urwo ari rwo rwose, tutabanje kumusaba uruhushya. Dushobora gusenga Yehova twaba turi mu bitaro cyangwa dufunzwe kandi tukiringira tudashidikanya ko atwumva. Kuba Yehova yaraduhaye impano y’isengesho, biradushimisha cyane.

2. Dawidi yagaragaje ate ko yahaga agaciro impano y’isengesho?

2 Umwami Dawidi yabonaga ko isengesho ari impano y’agaciro. Yaririmbiye Yehova ati: “Isengesho ryanjye ritegurwe nk’umubavu imbere yawe” (Zab 141:1, 2). Mu gihe cya Dawidi, umubavu abatambyi bakoreshaga, wategurwaga mu buryo bwitondewe (Kuva 30:34, 35). Kuba Dawidi yaragereranyije isengesho rye n’uwo mubavu, bigaragaza ko yatekerezaga yitonze ku byo yabaga agiye kubwira Yehova. Ibyo ni byo natwe twifuza. Twifuza ko amasengesho yacu ashimisha Yehova.

3. Ni iki dukwiriye gukora mu gihe dusenga, kandi kuki?

3 Mu gihe dusenga Yehova, tuge dukoresha amagambo agaragaza ko tumwubaha cyane. Reka turebe icyo twakwigira ku byo Yesaya, Ezekiyeli, Daniyeli na Yohana babonye mu iyerekwa. Nubwo beretswe ibintu bitandukanye, byose bifite icyo bihuriyeho. Bose babonye ko Yehova ari Umwami ukomeye. Urugero, Yesaya yabonye “Yehova yicaye ku ntebe y’ubwami ndende yashyizwe hejuru” (Yes 6:1-3). Ezekiyeli we yabonye Yehova yicaye ku igare rye ryo mu ijuru, agoswe n’“umucyo mwinshi” umeze nk’uw’umukororombya (Ezek 1:26-28). Naho Daniyeli yabonye “Umukuru Nyir’ibihe byose” yambaye imyenda yera, n’ibirimi by’umuriro biva ku ntebe ye y’Ubwami (Dan 7:9, 10). Hanyuma Yohana we yabonye Yehova yicaye ku ntebe y’ubwami igoswe n’umukororombya wasaga n’ibuye rya emerode (Ibyah 4:2-4). Iyo dutekereje ukuntu Yehova afite icyubahiro kinshi cyane, bituma duha agaciro impano yaduhaye yo kumusenga, kandi tukabikora tumwubashye cyane. None se, ni iki twabwira Yehova mu isengesho?

“MUJYE MUSENGA MUTYA”

4. Ibintu Yesu yabanje kuvuga mu isengesho ntangarugero riri muri Matayo 6:9, 10, bitwigisha iki?

4 Soma muri Matayo 6:9, 10. Mu Kibwiriza cyo ku Musozi, Yesu yigishije abigishwa be ibyo bavuga mu masengesho yabo, kugira ngo ashimishe Imana. Amaze kubabwira ngo: “Mujye musenga mutya,” yabanje kubabwira ibintu by’ingenzi bavuga bifitanye isano n’umugambi wa Yehova. Yabasabye gusenga basaba ko izina ry’Imana ryezwa, ko Ubwami bwayo buza bugakuraho abayirwanya bose. Nanone yabasabye gusenga basaba ko bazabona imigisha Yehova yabasezeranyije mu gihe kizaza. Iyo dusenze dusaba ibyo bintu, tuba tugaragaje ko ibyo Imana ishaka ari byo by’ingenzi mu buzima bwacu.

5. Ese dushobora gusenga Yehova tumusaba ibyo dukeneye?

5 Yesu yakomeje abwira abigishwa be ko bashoboraga no gusenga basaba ibyo bakeneye. Dushobora gusenga Yehova tumusaba kuduha ibyokurya by’uwo munsi, kutubabarira ibyaha byacu, kuturinda kugwa mu bishuko no kudukiza umubi (Mat 6:11-13). Iyo dusenze Yehova tumusaba ibyo bintu, bigaragaza ko ari we twiringiye kandi ko twifuza kumushimisha.

Ni iki umugabo yashyira mu isengesho mu gihe asengera hamwe n’umugore we? (Reba paragarafu ya 6) b

6. Ese dukwiriye gusubiramo isengesho ntangarugero ijambo ku rindi? Sobanura.

6 Yesu ntiyashakaga ko abigishwa be basubiramo iryo sengesho ijambo ku rindi. Ibyo bigaragazwa n’uko mu yandi masengesho Yesu yavuze, yagiye avugamo ibindi bintu byabaga bimuhangayikishije icyo gihe (Mat 26:39, 42; Yoh 17:1-26). Natwe dushobora kubwira Yehova ibiduhangayikishije byose. Urugero, mu gihe tugiye gufata umwanzuro, dushobora gusenga Yehova tumusaba ubwenge n’ubushishozi (Zab 119:33, 34). Niba duhawe inshingano itoroshye, dushobora gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha kuyisohoza neza (Imig 2:6). Ababyeyi bashobora gusenga basabira abana babo n’abana bagasabira ababyeyi babo. Nanone, twese dushobora gusenga dusabira abo twigisha Bibiliya n’abo tubwiriza. Icyakora, ntidukwiriye guhora dusaba gusa.

Ni iki twashimira Yehova mu gihe dusenga? (Reba paragarafu ya 7-9) c

7. Kuki mu gihe dusenga Yehova tugomba no kumusingiza?

7 Tugomba no gusenga Yehova tumusingiza. Akwiriye gusingizwa rwose. Kubera iki? Kubera ko ari ‘mwiza kandi yiteguye kubabarira.’ Nanone agira ‘imbabazi n’impuhwe, atinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri’ (Zab 86:5, 15). Ubwo rero, dukwiriye gusingiza Yehova kubera umwanya arimo n’ibyo akora.

8. Ni ibihe bintu twashimira Yehova? (Zaburi ya 104:12-15, 24)

8 Dukwiriye no gushimira Yehova kubera ibintu byiza byose aduha. Urugero, dushobora kumushimira kubera ko yaremye indabo nziza z’amabara atandukanye, ibyokurya biryoshye no kuba yaratumye tubona inshuti nziza zidukunda. Data wo mu ijuru udukunda, yaduhaye ibyo byose hamwe n’ibindi kugira ngo twishime. (Soma muri Zaburi ya 104:12-15, 24.) Ik’ingenzi kurushaho, dushimira Yehova kuba aduha inyigisho zo mu Ijambo rye zidufasha kugira ukwizera gukomeye, no kuba yaradusezeranyije ibintu byiza mu gihe kizaza.

9. Ni iki cyadufasha kwibuka ibintu twashimira Yehova? (1 Abatesalonike 5:17, 18)

9 Dushobora kwibagirwa gushimira Yehova ibintu byiza byose adukorera. None se, ni iki cyagufasha kwibuka ibintu washimira Yehova? Ushobora kwandika ibintu wasabye Yehova, hanyuma ukagenda ureba uko yabishubije. Igihe cyose ubonye ko yagushubije, uge umushimira. (Soma mu 1 Abatesalonike 5:17, 18.) Ubusanzwe iyo umuntu adushimiye, bidukora ku mutima. Ubwo rero, iyo natwe dushimiye Yehova kubera ko yashubije amasengesho yacu, biramushimisha cyane (Kolo 3:15). Ariko hari ikindi kintu k’ingenzi dukwiriye gushimira Yehova. Icyo kintu ni ikihe?

JYA USHIMIRA YEHOVA KUBA YARADUHAYE UMWANA WE AKUNDA

10. Dukurikije ibivugwa muri 1 Petero 2:21, kuki dukwiriye gushimira Yehova kuba yarohereje Yesu ku isi?

10 Soma muri 1 Petero 2:21. Dukwiriye gushimira Yehova kuba yaraduhaye Umwana we akunda cyane, kugira ngo atwigishe. Iyo dusomye inkuru za Yesu, bituma tumenya byinshi kuri Yehova n’icyo twakora ngo tumushimishe. Iyo twizeye igitambo k’inshungu cya Kristo, bituma tuba inshuti za Yehova kandi tukagirana amahoro na we.—Rom 5:1.

11. Kuki dusenga Yehova binyuze mu izina rya Yesu?

11 Dushimira Yehova kuba dushobora kumusenga binyuze ku Mwana we. Ni we Yehova akoresha kugira ngo aduhe ibyo twamusabye mu masengesho yacu. Nanone, Yehova yumva amasengesho tumutura tuyanyujije mu izina rya Yesu kandi akayasubiza. Yesu yaravuze ati: “Icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikora, kugira ngo Data ahabwe icyubahiro binyuze ku Mwana.”—Yoh 14:13, 14.

12. Ni iyihe mpamvu yindi ituma dushimira Yehova kuba yaraduhaye Umwana we?

12 Yehova atubabarira ibyaha byacu ashingiye ku gitambo k’inshungu cya Yesu. Bibiliya ivuga ko Yesu ari ‘umutambyi [wacu] mukuru wicaye iburyo bw’intebe y’ubwami ya Nyir’icyubahiro mu ijuru’ (Heb 8:1). Nanone ivuga ko ari “umufasha utuvuganira kuri Data” (1 Yoh 2:1). Ubwo rero, dushimira Yehova cyane kuba yaraduhaye Umutambyi Mukuru wishyira mu mwanya wacu, akiyumvisha intege nke zacu kandi ‘akinginga adusabira’ (Rom 8:34; Heb 4:15). Iyo Yehova ataduha Yesu ngo adupfire, ntitwari kumusenga kubera ko tudatunganye. Ntitwabona icyo twitura Yehova, kubera impano ihebuje yaduhaye y’Umwana we akunda cyane.

JYA USENGERA ABAVANDIMWE NA BASHIKI BACU

13. Yesu yagaragaje ate ko yakundaga abigishwa be mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe?

13 Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yamaze igihe kinini asengera abigishwa be, asaba Se ko ‘yabarinda umubi’ (Yoh 17:15). Nubwo yari azi ko yari guhura n’ibigeragezo bikomeye, yari ahangayikiye intumwa ze. Ibyo bigaragaza ko Yesu yakundaga abigishwa be cyane.

Ni iki twasabira abavandimwe na bashiki bacu? (Reba paragarafu ya 14-16) d

14. Twagaragaza dute ko dukunda abavandimwe na bashiki bacu?

14 Twigana Yesu tukita ku bandi, aho kwibanda ku byo dukeneye gusa. Ni yo mpamvu dusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu buri gihe. Iyo tubikoze, tuba twumviye itegeko Yesu yaduhaye ryo gukundana, kandi tuba tweretse Yehova ko dukunda bagenzi bacu cyane (Yoh 13:34). Iyo dusengeye abavandimwe na bashiki bacu bibagirira akamaro. Bibiliya ivuga ko “iyo umukiranutsi asenganye umwete, isengesho rye rigira imbaraga kubera ko risubizwa.”—Yak 5:16.

15. Kuki dukwiriye gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu?

15 Dukwiriye gusengera abavandimwe na bashiki bacu, kubera ko baba bahanganye n’ibigeragezo byinshi. Dushobora gusenga Yehova tumusaba ko yabafasha kwihanganira uburwayi, ibiza, intambara, ibitotezo n’ibindi bibazo. Nanone, dushobora gusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bitanga, bagakora ibikorwa by’ubutabazi. Ushobora kuba hari abo uzi bahanganye n’ibyo bibazo twavuze. Uge usenga ubavuga mu mazina. Iyo dusenze Yehova tumusaba ko yabafasha kwihangana, tuba tugaragaje ko tubakunda cyane.

16. Kuki dukwiriye gusabira abavandimwe batuyobora?

16 Iyo dusenze dusabira abavandimwe batuyobora, birabashimisha kandi bikabafasha. Intumwa Pawulo yavuze ko yari akeneye ko abandi bamusabira. Yaravuze ati: ‘Nanjye munsabire kugira ngo mpabwe ubushobozi bwo kuvuga, mbumbure akanwa kanjye mvuge nshize amanga, kugira ngo menyekanishe ibanga ryera ry’ubutumwa bwiza’ (Efe 6:19). Muri iki gihe, hari abavandimwe bakorana umwete kugira ngo batuyobore. Ubwo rero, iyo dusenze Yehova tumusaba ko yabafasha gusohoza inshingano zabo neza, biba bigaragaza ko tubakunda.

MU GIHE DUHAGARARIYE ABANDI MU ISENGESHO

17-18. Ni ryari dushobora guhagararira abandi mu isengesho, kandi se ni iki dukwiriye kuzirikana?

17 Hari igihe dusabwa guhagararira abandi mu isengesho. Urugero, mushiki wacu ugiye kwigisha umuntu Bibiliya, ashobora gusaba mugenzi we bajyanye ko yatangira n’isengesho. Icyakora kubera ko uwo mushiki wacu wamuherekeje aba atazi neza uwo mwigishwa, ashobora guhitamo gusoza n’isengesho. Kubera iki? Kubera ko icyo gihe aba yamaze kumenya ibyo uwo mwigishwa akeneye, ku buryo yabishyira mu isengesho.

18 Nanone umuvandimwe ashobora gusabwa guhagararira abandi mu isengesho mu iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza cyangwa mu materaniro. Abavandimwe bahabwa iyo nshingano, bagomba kuzirikana intego y’ayo materaniro. Icyo si igihe cyo kugira inama abagize itorero cyangwa gutanga amatangazo. Ubusanzwe, indirimbo n’isengesho bigenerwa iminota itanu. Ubwo rero, umuvandimwe usenga ntaba agomba kuvuga “amagambo menshi,” cyanecyane niba ari isengesho ritangira amateraniro.—Mat 6:7.

JYA UBONA KO ISENGESHO ARI IRY’INGENZI MU BUZIMA BWAWE

19. Ni iki cyadufasha kwitegura umunsi wa Yehova?

19 Dukwiriye kurushaho gusenga, kubera ko umunsi wa Yehova ugenda wegereza. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati: “Nuko rero, mukomeze kuba maso, kandi igihe cyose mujye musenga mwinginga kugira ngo muzashobore kurokoka ibyo bintu byose bigomba kubaho” (Luka 21:36). Ubwo rero, gusenga buri gihe bizadufasha gukomeza kuba maso, kugira ngo umunsi wa Yehova uzasange twiteguye.

20. Twakora iki ngo isengesho ryacu ribe nk’umubavu uhumurira Yehova neza?

20 Ni iki twize muri iki gice? Twabonye ko isengesho ari impano y’agaciro Yehova yaduhaye. Mu gihe dusenga, dukwiriye kwibanda ku bintu by’ingenzi bifitanye isano n’umugambi wa Yehova. Nanone dushimira Yehova kuba yaraduhaye Umwana we no kuba Ubwami bwe buzatuma tubona imigisha. Dusenga dusabira na bagenzi bacu. Dushobora no gusenga dusaba ibyo dukeneye no kugira ukwizera gukomeye. Iyo dutekereje twitonze ku byo tugiye kuvuga mu isengesho, biba bigaragaza ko duha agaciro iyo mpano nziza cyane Yehova yaduhaye. Icyo gihe, isengesho ryacu rizaba nk’umubavu uhumurira Yehova neza, maze ‘rimushimishe.’—Imig 15:8.

INDIRIMBO YA 45 Ibyo umutima wanjye utekereza

a Twishimira cyane ko Yehova atwemerera kumusenga. Twifuza ko amasengesho yacu yaba nk’umubavu uhumura neza kandi umushimisha. Muri iki gice turi burebe ibyo twavuga mu masengesho yacu. Nanone turi burebe ibintu twazirikana mu gihe dusabwe guhagararira abandi mu isengesho.

b IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umugabo usengera hamwe n’umugore we asabira umwana wabo uri ku ishuri, umubyeyi wabo urwaye n’umwigishwa wa Bibiliya kugira ngo agire amajyambere.

c IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe ukiri muto ushimira Yehova kuba yaraduhaye inshungu, isi nziza n’ibyokurya biryoshye.

d IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu usenga asaba Yehova ko yaha Inteko Nyobozi umwuka wera, agafasha abibasiwe n’ibiza n’abatotezwa.