INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Kwita ku bandi bituma tubona imigisha
NYOGOKURU wari Umwangilikani yabwiye mama ati: “Abangilikani ntibigisha ukuri. Komeza ugushakishe.” Kuva icyo gihe mama yatangiye gushakisha idini ry’ukuri. Icyakora yangaga Abahamya ba Yehova. Ni yo mpamvu yambwiye ko nibazajya baza mu rugo, nzajya mbihisha. Icyo gihe twari dutuye mu mujyi wa Toronto, muri Kanada. Icyakora igihe murumuna wa mama yatangiraga kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 1950, mama na we yatangiye kuyiga. Bigiraga kwa murumuna wa mama kandi nyuma yaho, bombi baje kubatizwa.
Papa yari umuyobozi w’idini mu gace twari dutuyemo. Ubwo rero njye na mushiki wanjye, yatwoherezaga mu materaniro y’abana yabaga ku Cyumweru mu gitondo, hanyuma saa tanu, tugakurikira amateraniro y’abantu bakuru. Noneho nyuma ya saa sita twajyanaga na mama ku Nzu y’Ubwami. Ibyo byatumye twibonera neza ukuntu ayo madini yombi atandukanye.
Mama yabwirije umugabo witwa Bob Hutcheson n’umugore we Marion bari incuti ze, kandi na bo babaye Abahamya ba Yehova. Mu mwaka wa 1958, uwo muryango n’abahungu babo batatu, banjyanye mu ikoraniro mpuzamahanga ryamaze iminsi umunani, ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Ibyo Imana ishaka.” Iryo koraniro ryabereye mu mujyi wa New York. Ubu ni bwo mbona ko kunjyana muri iryo koraniro, byabasabye imbaraga nyinshi! Ariko ryankoze ku mutima kandi sinigeze ndyibagirwa.
ABAVANDIMWE NA BASHIKI BACU BAMFASHIJE GUKORA BYINSHI MU MURIMO WA YEHOVA
Nkiri ingimbi twabaga ku isambu, kandi nakundaga korora. Nifuzaga kuzaba muganga w’amatungo. Mama yabibwiye umusaza w’itorero. Uwo musaza yanyibukije mu bugwaneza ko turi mu “minsi y’imperuka,” kandi ambwira ko kwiga kaminuza byashoboraga gutuma ntakomeza kuba incuti ya Yehova (2 Tim 3:1). Ibyo byatumye mfata umwanzuro wo kutayiga.
Ariko nakomezaga kwibaza icyo nzakora nindangiza amashuri yisumbuye. Nubwo buri gihe mu mpera z’icyumweru najyaga mu murimo wo kubwiriza, sinawukundaga cyane ku buryo ntigeze ntekereza ibyo kuba umupayiniya. Hagati aho papa na murumuna we utari Umuhamya, banshishikarizaga gukora muri sosiyete ikomeye y’ubwishingizi yo mu mujyi wa Toronto. Ubwo rero, kubera ko murumuna wa papa yari afitemo umwanya ukomeye, nabonyemo akazi.
Namaraga igihe hafi ya cyose nkora ako kazi kandi nkifatanya n’abantu batasengaga Yehova. Ibyo byatumye ntajya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza buri gihe. Icyo gihe nabanaga na sogokuru utari Umuhamya wa Yehova, ariko nyuma yaho yaje gupfa. Ubwo rero, nagombaga gushaka ahandi hantu naba.
Bob n’umugore we, ba bandi banjyanye mu ikoraniro mu wa 1958, bari bameze nk’ababyeyi banjye. Bansabye kujya kuba iwabo, kandi baramfashije ndushaho kuba incuti ya Yehova. Mu mwaka wa 1960, njye n’umuhungu wabo witwa John twarabatijwe. Nyuma yaho John yabaye umupayiniya, kandi ibyo byanteye inkunga nongera igihe namaraga mu murimo wo kubwiriza. Abavandimwe ntibatinze kubona ko nagendaga nkura mu buryo bw’umwuka, maze bampa inshingano yo kuba umugenzuzi w’ishuri, muri iki gihe akaba ari Umugenzuzi w’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo.
NSHAKA UMUGORE MWIZA NKABA N’UMUPAYINIYA
Mu mwaka wa 1966, nashakanye na mushiki wacu witwa Randi Berge, wari umupayiniya urangwa n’ishyaka kandi wifuzaga kubwiriza aho ababwiriza bakenewe cyane. Umugenzuzi w’akarere yatwitayeho cyane, maze adutera inkunga yo kujya gufasha itorero ryo mu mujyi wa Orillia, mu ntara ya Ontario. Ubwo rero, twahise twimukirayo.
Tugezeyo nanjye nahise mba umupayiniya w’igihe cyose. Nakozwe ku mutima n’ishyaka Randi yagaragazaga. Nakoze uko nshoboye kugira ngo mbe umupayiniya mwiza, maze nibonera ukuntu gukoresha Bibiliya no kubona ukuntu abantu bagenda basobanukirwa ukuri, bitera ibyishimo. Urugero, igihe twafashaga umugabo n’umugore we bo mu mujyi wa Orillia bagahinduka, maze na bo bakaba Abahamya ba Yehova, byaradushimishije cyane.
TWIGA URURIMI RUSHYA TUGAHINDURA N’IMITEKEREREZE
Igihe nasubiraga mu mujyi wa Toronto, nahuye n’umuvandimwe Arnold MacNamara, wari umwe mu bavandimwe bari bafite inshingano kuri Beteli. Yambajije niba twarifuzaga kuba abapayiniya ba bwite. Nahise musubiza nti: “Turabyifuza rwose.” Nongeyeho nti: “Twajya ahandi hose uretse muri Quebec.” Abantu bo muri Kanada bakoresha Icyongereza, bari baratumye ngirira urwikekwe abantu bo mu ntara ya Quebec ikoresha Igifaransa. Icyo gihe abaturage bo muri iyo ntara barigaragambyaga bifuza ko yakwigenga.
Umuvandimwe Arnold yarambwiye ati: “Muri iki gihe, muri Quebec ni ho honyine ibiro by’ishami biri kohereza abapayiniya ba bwite.” Nahise mwemerera ko twajyayo, kuko nari nzi ko Randi na we yari kubyishimira. Nyuma yaho naje kubona ko uwo mwanzuro twafashe, wari mwiza cyane.
Njye na Randi hamwe n’undi muryango, tumaze ibyumweru bitanu twiga Igifaransa, twagiye mu mujyi wa Rimouski, hakaba ari mu birometero hafi 540, mu majyaruguru y’i burasirazuba bw’umurwa mukuru, Montreal. Icyakora twari tutaramenya neza Igifaransa. Ibyo byagaragaye igihe natangaga amatangazo mu materaniro, maze nkavuga ko mu ikoraniro twari kuzakira inyoni nyinshi zitwa “Otirishe,” aho kuvuga ko tuzakira abashyitsi bo muri “Otirishiya.”
Twageze i Rimouski turi bane, nyuma yaho haza kwiyongeraho bashiki bacu bane bari abapayiniya barangwa n’ishyaka, n’umuryango wa Huberdeaus n’abakobwa babo babiri. Umuryango wa Huberdeaus wakodesheje inzu nini, ku buryo washoboraga gucumbikira abapayiniya benshi, maze na bo bakawufasha kuyishyura. Iyo nzu twakundaga kuyita inzu y’umweru, kubera ko ibaraza ryayo n’inkingi zayo, byari bisize irangi ry’umweru. Inshuro nyinshi habagamo abantu bari hagati ya 12 na 14. Kubera ko njye na Randi twari abapayiniya ba bwite, twabwirizaga kenshi ku munsi; haba mbere ya saa sita, nyuma ya saa sita no ku migoroba. Ubwo rero, buri gihe twashimishwaga no kubona umuntu tujyana mu murimo wo kubwiriza, ndetse no mu migoroba igihe habaga hakonje cyane.
Abo bapayiniya babaye incuti zacu cyane, ku buryo babaye nka bamwe mu bagize umuryango wacu. Hari igihe twabaga turi hamwe twota umuriro ubundi tugatekera hamwe. Nanone umwe mu bavandimwe twari turi kumwe yari azi gucuranga. Ubwo rero inshuro nyinshi ku wa Gatandatu nimugoroba, twakundaga kuririmba kandi tukabyina.
Abantu bo mu mujyi wa Rimouski bakundaga kwiga Bibiliya. Mu gihe cy’imyaka itanu, twashimishijwe no kubona ukuntu abigishwa ba Bibiliya bagize amajyambere bakabatizwa, kandi twibonera ukuntu abagize itorero biyongereye, umubare w’ababwiriza ukagera kuri 35.
Muri Quebec, twahaboneye imyitozo yatumye tuba ababwiriza beza. Twiboneye ukuntu Yehova yadufashaga mu murimo wo kubwiriza, akaduha n’ibyo twabaga dukeneye. Nanone twitoje gukunda abantu bavuga Igifaransa, dukunda ururimi rwabo n’umuco wabo. Ibyo byatumye twitoza gukunda imico y’ahandi.—2 Kor 6:13.
Mu buryo butunguranye, ibiro by’ishami byadusabye kwimukira mu mujyi wa Tracadie, uri ku nkombe y’i burasirazuba bw’intara ya New Brunswick. Ibyo ntibyatworoheye, kubera ko ari bwo twari tukimara gusinya amasezerano y’ubukode na nyiri inzu, kandi hari n’andi masezerano nari naragiranye n’ikigo cy’ishuri nigishagaho igihe gito. Nanone bamwe mu bantu twigishaga Bibiliya ni bwo bari bakiba ababwiriza, kandi icyo gihe twarimo twubaka Inzu y’Ubwami.
Mal 3:10). Kubera ko Randi yakundaga Yehova cyane, ntiyikunde kandi agakunda gutera urwenya, byatumaga buri gihe kwimuka byoroha.
Twasenze Yehova cyane tumubwira icyo kibazo cyo kwimuka kandi dusura uwo mujyi wa Tracadie, wari utandukanye cyane n’uwa Rimouski. Hanyuma twabonye ko niba Yehova yarashakaga ko tujyayo, twagombaga kujyayo. Twasabye Yehova ikimenyetso, maze twibonera ukuntu yavanagaho inzitizi zose zashoboraga gutuma tutimuka (Robert Ross ni we wenyine wari umusaza w’itorero muri iryo torero rishya twari twimukiyemo. We n’umugore we Linda, ni ho bakoreraga ubupayiniya kandi bamaze kubyara umwana wabo wa mbere biyemeje kuguma muri iryo torero. Nubwo bareraga ako kana gato, twatewe inkunga cyane n’umuco wabo wo kwakira abashyitsi, kwiyemeza, no kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza.
IMIGISHA TWABONYE BITEWE NO GUKORERA AHANTU HOSE HABAGA HAKENEWE UBUFASHA
Tumaze imyaka ibiri dukorera umurimo w’ubupayiniya mu mujyi wa Tracadie, hari ikindi kintu cyabaye kiradutungura cyane. Nasabwe kuba umugenzuzi usura amatorero. Twamaze imyaka irindwi dusura amatorero akoresha ururimi rw’Icyongereza, nyuma yaho dusabwa gusura akoresha Igifaransa muri Quebec. Iyo natangaga disikuru, umugenzuzi w’intara witwaga Léonce Crépeault, yaranshimiraga. Ariko nanone akambaza ati: “Wakora iki ngo disikuru zawe zirusheho guhuza n’ibyo abantu bakeneye?” a Kuba yaranyitagaho, byatumye ntegura disikuru zigusha ku ngingo kandi zoroshye kuzumva.
Mu nshingano zose nasohoje, iyo nibuka cyane ni iyo nahawe mu mwaka wa 1978, mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Montreal, ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Ukwizera kunesha.” Icyo gihe, nari ndi mu ikipe yari ishinzwe kugaburira abaje mu ikoraniro. Twari twiteze ko muri iryo koraniro hazaza abantu 80.000, kandi hari hashyizweho uburyo bushya bwo kubagaburira. Ibintu byose byari bishya. Ibikoresho, amafunguro n’uburyo bwo guteka. Twari dufite firigo nini cyane zigera kuri 20, ariko rimwe na rimwe zangaga gukora. Nanone ku munsi wabanjirije ikoraniro, muri sitade habaye umupira bituma dutangira kwitegura saa sita z’ijoro. Nanone twagombaga gucana amashyiga hakiri kare mbere y’uko bucya, kugira ngo dutegure ibyokurya bya mu gitondo. Twari tunaniwe, ariko kubona ukuntu abo bavolonteri bakoranaga umwete, bakuze mu buryo bw’umwuka kandi bakunda gutera urwenya, byanyigishije byinshi. Ibyo byatumye tuba incuti kugeza n’uyu munsi. Hagati y’umwaka wa 1940 n’umwaka wa
1960, mu ntara ya Quebec habaye ibitotezo bikaze. Ubwo rero kubona iryo koraniro ritazibagirana ribera muri iyo ntara, byari bishimishije cyane.Nigiye byinshi ku bavandimwe babaga bahagarariye amakoraniro manini, yaberaga mu mujyi wa Montreal. Urugero, hari igihe umuvandimwe David Splane, ubu uba mu Nteko Nyobozi, yari ahagarariye ikoraniro. Nyuma yaho mu rindi koraniro, nahawe iyo nshingano kandi umuvandimwe David yaramfashije cyane.
Mu mwaka wa 2011, hakaba hari hashize imyaka 36 dusura amatorero, natumiriwe kujya kwigisha mu ishuri ry’abasaza. Twaraye ahantu hatandukanye inshuro 75, mu gihe cy’imyaka ibiri. Ariko nubwo byari bimeze gutyo, twabonaga imigisha myinshi kuruta ibyo twigomwaga. Buri cyumweru cyarangiraga abasaza bishimye cyane, bashimishijwe n’uko Inteko Nyobozi ibitaho, kugira ngo bakomeze kuba incuti za Yehova.
Nyuma yaho natumiriwe kwigisha mu ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Akenshi abanyeshuri babaga bananiwe, kandi bahangayikishijwe n’ibintu byinshi babaga bagomba gukora. Bamaraga amasaha hafi arindwi buri munsi biga, bakamara amasaha atatu buri mugoroba bakora imikoro babaga bahawe, kandi bakamara amasaha ane cyangwa atanu buri cyumweru, bakora indi mirimo. Njye n’undi mwarimu twafatanyaga, twababwiraga ko batabishobora Yehova atabafashije. Buri gihe nibuka ukuntu abanyeshuri batangaraga cyane, iyo babonaga ukuntu kwishingikiriza kuri Yehova byatumaga bakora byinshi kuruta uko babitekerezaga.
KWITA KU BANDI BITUMA TUBONA IMIGISHA MYINSHI
Kuba mama yaritaga ku bandi, byatumye abo yigishaga Bibiliya bagira amajyambere, kandi bituma na papa ahindura uko yabonaga Abahamya, maze akunda ukuri. Mama amaze iminsi itatu apfuye, twatangajwe no kubona papa aza mu materaniro kandi yakomeje guterana, mu myaka 26 yakurikiyeho. Nubwo papa atigeze abatizwa, abasaza bambwiye ko buri gihe ari we wageraga ku Nzu y’Ubwami ari uwa mbere.
Mama yatubereye urugero rwiza njye na bashiki banjye. Ubu bashiki banjye bose uko ari batatu n’abagabo babo, bakorera Yehova ari indahemuka. Babiri muri bo bakora ku biro by’ishami. Umwe muri Porutugali undi muri Hayiti.
Ubu njye na Randi turi abapayiniya ba bwite mu mujyi wa Hamilton, wo mu ntara ya Ontario. Mu gihe twasuraga amatorero, twashimishwaga no kujyana n’abandi babwiriza, basubiye gusura abantu babwirije n’abo bigishaga Bibiliya. Ariko ubu natwe twibonera ukuntu abo twigisha Bibiliya, bagenda barushaho gukunda Yehova. Ubu mu itorero rishya turimo, dufite incuti z’abavandimwe na bashiki bacu benshi. Kubona ukuntu Yehova abashyigikira, haba mu bihe byiza no mu bihe bibi, bidutera inkunga.
Iyo dusubije amaso inyuma, dushimishwa n’ukuntu abantu benshi bagiye batwitaho. Natwe twakoze uko dushoboye twita ku bandi, kugira ngo tubatere inkunga yo gukora ibyo bashoboye byose, mu murimo wa Yehova (2 Kor 7:6, 7). Urugero, hari umugabo n’umugore bari bafite abana babiri. Uw’umuhungu n’uw’umukobwa. Abo bana na mama wabo, bose bari abapayiniya. Nabajije uwo mugabo niba na we yarajyaga atekereza ibyo kuba umupayiniya. Yanshubije ko yari afite abapayiniya batatu mu rugo yitaho. Hanyuma naramubajije nti: “Ese ushobora kubitaho neza kurusha Yehova?” Namuteye inkunga yo kuba umupayiniya, kugira ngo na we abone ku migisha abo bapayiniya babonaga. Hashize amezi atandatu, na we yabaye umupayiniya.
Njye na Randi tuzakomeza kubwira ab’“igihe kizaza” iby’“imirimo itangaje” ya Yehova, kandi twizeye ko na bo bazakora ibyo bashoboye byose mu murimo we.—Zab 71:17, 18.
a Reba inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Léonce Crépeault, yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Gashyantare 2020, ku ipaji ya 26-30.