Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 30

Murusheho gukunda Yehova na bagenzi banyu

Murusheho gukunda Yehova na bagenzi banyu

“Dukure mu rukundo muri byose.”—EFE 4:15.

INDIRIMBO YA 2 Yehova ni ryo zina ryawe

INCAMAKE a

1. Ni ibihe bintu wamenye igihe watangiraga kwiga Bibiliya?

 ESE uribuka uko byari bimeze igihe watangiraga kwiga Bibiliya? Ushobora kuba waratangaye, igihe wamenyaga ko Imana ifite izina. Nanone umaze kumenya ko Imana itazababariza abantu mu muriro utazima, ushobora kuba wariruhukije. Ikindi kandi, igihe wamenyaga ko abantu wakundaga bapfuye bazazuka, maze ukongera kubana na bo muri Paradizo hano ku isi, byaragushimishije cyane.

2. Uretse kumenya inyigisho zo muri Bibiliya, ni ibihe bintu bindi witoje gukora? (Abefeso 5:1, 2)

2 Uko wakomezaga kwiga Bibiliya, ni na ko warushagaho gukunda Yehova. Urwo rukundo ni rwo rwatumye ukurikiza ibyo wigaga. Witoje gufata imyanzuro myiza, ukurikije amahame yo muri Bibiliya. Nanone wahinduye imyifatire n’imitekerereze yawe, kuko wifuzaga gushimisha Imana. Ubwo rero nk’uko umwana yigana umubyeyi umukunda, nawe witoje kwigana Yehova, Umubyeyi wawe.—Soma mu Befeso 5:1, 2.

3. Ni ibihe bibazo ushobora kwibaza?

3 Dore ibibazo ushobora kwibaza: “Ese ubu nkunda Yehova cyane, kuruta uko byari bimeze igihe nabatizwaga? Ese kuva icyo gihe narushijeho kwigana Yehova, haba mu byo ntekereza no mu byo nkora, cyane cyane ku birebana no kugaragariza urukundo abavandimwe na bashiki bacu?” Niba “urukundo wari ufite mbere” rwaratangiye gukonja, ntugacike intege. Si wowe wenyine bibayeho, kuko byabaye no ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere. Icyakora Yesu yakomeje kubakunda, kandi nawe ntazareka kugukunda (Ibyah 2:4, 7). Azi ko dushobora kongera kugira urukundo nk’urwo twari dufite, igihe twamenyaga ukuri.

4. Ni iki turi bwige muri iki gice?

4 Iki gice kiri budufashe kumenya icyo twakora, kugira ngo turusheho gukunda Yehova na bagenzi bacu. Hanyuma turi burebe imigisha tuzabona nitubikora.

RUSHAHO GUKUNDA YEHOVA

5-6. Ni ibihe bibazo intumwa Pawulo yahuye na byo igihe yakoraga umurimo wo kubwiriza, kandi se ni iki cyatumye akomeza gukorera Yehova?

5 Intumwa Pawulo yishimiraga umurimo yakoreraga Yehova, ariko si ko buri gihe byamworoheraga. Inshuro nyinshi yakoraga ingendo ndende, kandi icyo gihe gukora ingendo ntibyabaga byoroshye. Urugero, hari ubwo yahuraga n’‘akaga gatewe n’inzuzi,’ n’‘akaga gatewe n’abambuzi.’ Nanone hari igihe abamurwanyaga bamugiriraga nabi (2 Kor 11:23-27). Ikibabaje ni uko rimwe na rimwe, hari n’Abakristo bagenzi be batishimiraga ibyo yakoraga, kugira ngo abafashe.—2 Kor 10:10; Fili 4:15.

6 None se ni iki cyafashije Pawulo agakomeza gukorera Yehova? Ni uko yize Ibyanditswe akamenya imico ya Yehova, kandi agakura amasomo ku byamubayeho. Ibyo byatumye amenya adashidikanya ko Yehova amukunda (Rom 8:38, 39; Efe 2:4, 5). Nanone yakundaga Yehova cyane. Yabigaragaje ‘akorera abera kandi agakomeza kubakorera.’—Heb 6:10.

7. Vuga kimwe mu byo twakora ngo turusheho gukunda Yehova.

7 Iyo wize Bibiliya ushyizeho umwete, urushaho gukunda Yehova. Ubwo rero mu gihe uyisoma, ujye ugerageza kureba icyo buri murongo usomye ukwigisha kuri Yehova. Ujye wibaza uti: “Iyi nkuru igaragaje ite ko Yehova ankunda? Ni izihe mpamvu mbonye muri uyu murongo, zagombye gutuma nkunda Yehova?”

8. Isengesho ryadufasha rite kurushaho gukunda Yehova?

8 Ikindi kintu cyadufasha kurushaho gukunda Yehova, ni ukumusenga buri gihe, tukamubwira ibituri ku mutima (Zab 25:4, 5). Yehova na we asubiza amasengesho yacu (1 Yoh 3:21, 22). Mushiki wacu witwa Khanh wo muri Aziya yaravuze ati: “Mbere nakundaga Yehova bitewe n’ibintu nari muziho gusa. Ariko igihe niboneraga ukuntu yasubizaga amasengesho yanjye, narushijeho kumukunda. Ibyo byatumye nifuza gukora ibimushimisha.” b

RUSHAHO GUKUNDA BAGENZI BAWE

9. Ni iki kigaragaza ko Timoteyo yakundaga cyane Abakristo bagenzi be?

9 Hashize imyaka runaka Pawulo abaye Umukristo, yahuye n’undi Mukristo wari ukiri muto kandi ufite imico myiza, witwaga Timoteyo. Timoteyo yakundaga Yehova, agakunda n’abantu. Pawulo yabwiye Abafilipi ati: ‘Nta wundi mfite ufite umutima nk’uwa [Timoteyo], uzita by’ukuri ku byanyu’ (Fili 2:20). Muri uyu murongo, Pawulo ntiyavugaga ubushobozi Timoteyo yari afite bwo gushyira ibintu kuri gahunda cyangwa bwo gutanga disikuru. Ahubwo yatangazwaga cyane n’ukuntu yakundaga Abakristo bagenzi be. Nta gushidikanya ko abagize amatorero Timoteyo yasuraga, babaga bategerezanyije amatsiko igihe azabasurira.—1 Kor 4:17.

10. Ni gute Anna n’umugabo we bagaragarije urukundo abavandimwe na bashiki bacu?

10 Tujye dushakisha uko twagaragariza urukundo abavandimwe na bashiki bacu (Heb 13:16). Reka turebe urugero rwa mushiki wacu witwa Anna, wavuzwe mu gice kibanziriza iki. Igihe habaga inkubi y’umuyaga, we n’umugabo we basuye umuryango w’Abahamya, maze basanga uwo muyaga washenye igisenge cy’inzu yabo. Ubwo rero, imyenda yabo yose yari yanduye. Anna yaravuze ati: “Twajyanye imyenda yabo turayimesa, tuyitera ipasi maze tuyibagarurira izinze neza. Nubwo twabonaga ari ikintu cyoroheje tubakoreye, byatumye tuba incuti cyane kugeza n’uyu munsi.” Kuba Anna n’umugabo we bari basanzwe bakunda abavandimwe na bashiki bacu, byatumye bagira icyo bakora, bafasha uwo muryango.—1 Yoh 3:17, 18.

11. (a) Akenshi bagenzi bacu bumva bameze bate, iyo tubagaragarije urukundo? (b) Dukurikije ibivugwa mu Migani 19:17, ni iki Yehova adukorera iyo tugaragarije abandi urukundo?

11 Iyo tugiriye neza bagenzi bacu kandi tukabagaragariza ko tubakunda, babona ko twigana Yehova. Nanone ibyo tubakorera, bishobora kubashimisha cyane kuruta uko twabitekerezaga. Ibyo ni byo byabaye kuri mushiki wacu witwa Khanh twigeze kuvuga. Yaravuze ati: “Nshimira cyane bashiki bacu bangaragarije urukundo, bakajya banjyana mu murimo wo kubwiriza. Bazaga kumfata mu rugo, tugasangira saa sita kandi bakantahana. Ubu ni bwo mbona ukuntu byabasabaga imbaraga nyinshi, kandi babikoraga babikuye ku mutima.” Icyakora, ntitukitege ko abo tugirira neza bose, bazabidushimira. Khanh yagize icyo avuga ku bamufashije. Yaravuze ati: “Mba numva nabitura ineza bangaragarije, ariko sinzi aho batuye bose. Icyakora Yehova we arahazi, kandi nsenga musaba ko yabitura.” Ibyo Khanh yavuze ni ukuri. Yehova abona ibyiza dukorera abandi, niyo byaba ari ibintu byoroheje cyane. Abona ko ibyo dukora bifite agaciro kandi ko bimeze nk’ideni tumubikije, agomba kutwishyura.—Soma mu Migani 19:17.

Umuntu wifuza gukora byinshi mu murimo wa Yehova, ashakisha uko yafasha abandi (Reba paragarafu ya 12)

12. Abavandimwe bagaragaza bate ko bakunda abagize itorero? (Reba n’amafoto.)

12 Niba uri umuvandimwe, wakora iki kugira ngo ufashe abagize itorero, kandi ubagaragarize urukundo? Umuvandimwe ukiri muto witwa Jordan, yabajije umusaza w’itorero icyo yakora, kugira ngo arusheho gufasha abagize itorero. Uwo musaza yabanje kumushimira amajyambere yari yaragize, hanyuma amubwira n’ibindi yakora, kugira ngo agere kuri iyo ntego. Urugero, yamugiriye inama yo kujya agera ku Nzu y’Ubwami hakiri kare agasuhuza abagize itorero, agatanga ibitekerezo mu materaniro, akajyana kenshi n’abagize itsinda rye mu murimo wo kubwiriza kandi agashakisha n’uko yafasha abandi. Jordan yashyize mu bikorwa iyo nama yagiriwe, bituma amenya ibintu atari azi kandi arushaho gukunda abavandimwe na bashiki bacu. Nanone yamenye ko iyo umuvandimwe abaye umukozi w’itorero, atari bwo atangira gufasha abandi, ahubwo ko aba asanzwe abikora, ubundi agakomerezaho.—1 Tim 3:8-10, 13.

13. Ni gute gukunda Yehova na bagenzi bacu, byafashije Christian akongera kuba umusaza?

13 Ese waba warigeze kuba umukozi w’itorero cyangwa umusaza w’itorero, none ubu ukaba utakiri we? Yehova ntiyibagiwe umurimo wamukoreye n’ukuntu wamukundaga (1 Kor 15:58). Abona ukuntu ukomeza kumukunda, ugakunda n’abavandimwe bawe. Umuvandimwe witwa Christian yarababaye cyane, igihe yavanwaga ku nshingano yo kuba umusaza. Yaravuze ati: “Niyemeje gukomeza gukorera Yehova uko nshoboye kose bitewe n’uko mukunda, naba mfite inshingano cyangwa ntazifite.” Hashize igihe, yongeye kuba umusaza. Uwo muvandimwe yaravuze ati: “Kongera kuba umusaza, byabanje kuntera ubwoba. Ariko nabonye ko niba Yehova angiriye imbabazi akemera ko nongera kuba umusaza, ngomba kwemera iyo nshingano bitewe n’uko mukunda, nkaba nkunda n’abavandimwe na bashiki banjye.”

14. Ibyo mushiki wacu wo muri Jeworujiya yavuze bitwigisha iki?

14 Abahamya bakunda n’abandi bantu batazi Yehova (Mat 22:37-39). Urugero, mushiki wacu witwa Elena wo mu gihugu cya Jeworujiya yaravuze ati: “Mbere, urukundo nakundaga Yehova ni rwo rwonyine rwatumaga njya kubwiriza. Icyakora uko urukundo namukundaga rwarushagaho kwiyongera, ni na ko urwo nakundaga n’abandi bantu rwiyongeraga. Ubwo rero, nageragezaga kwiyumvisha ibibazo bahanganye na byo, ngatekereza n’ibyo nababwira kugira ngo mbagere ku mutima. Ibyo byatumaga nifuza kubafasha.”—Rom 10:13-15.

GUKUNDA BAGENZI BACU BITUMA TUBONA IMIGISHA

Ushobora kugaragariza urukundo umuntu umwe, bikagirira akamaro abantu benshi (Reba paragarafu ya 15 n’iya 16)

15-16. Nk’uko bigaragara ku mafoto, gukunda abandi bituma tubona iyihe migisha?

15 Iyo tugaragarije abavandimwe na bashiki bacu ko tubakunda, bituma natwe tubona imigisha. Urugero, igihe icyorezo cya COVID-19 cyatangiraga, umuvandimwe witwa Paolo n’umugore we, bafashije bashiki bacu benshi bageze mu zabukuru, kumenya uko bakoresha ibikoresho bya elegitoronike mu murimo wo kubwiriza. Hari mushiki wacu byabanje kugora, ariko aza kubimenya. Yakoresheje igikoresho cye cya elegitoronike, maze atumira bene wabo mu Rwibutso. Ibyo byatumye abagera kuri 60 baterana Urwibutso, bakoresheje videwo. Ibyo Paolo n’umugore we bakoze, byagiriye akamaro uwo mushiki wacu na bene wabo. Nyuma yaho uwo mushiki wacu yandikiye Paolo ati: “Ndagushimira cyane ukuntu witaye ku bageze mu zabukuru, ukatwigisha. Sinzibagirwa ukuntu Yehova yatwitayeho, n’ukuntu nawe nta ko utagize ngo udufashe.”

16 Inkuru nk’izo zigishije Paolo isomo ry’ingenzi. Yamenye ko urukundo ruruta kure cyane ubumenyi cyangwa ubuhanga, umuntu yaba afite. Yaravuze ati: “Nigeze kuba umugenzuzi usura amatorero. Ariko ubu mbona ko nubwo abavandimwe bashobora kwibagirwa disikuru natanze, batakwibagirwa ibyo nabakoreye.”

17. Iyo ugaragaje urukundo ni nde wundi bigirira akamaro?

17 Iyo tugaragarije abandi urukundo, natwe bitugirira akamaro mu buryo tutatekerezaga. Ibyo ni byo byabaye ku muvandimwe witwa Jonathan, wo muri Nouvelle-Zélande. Umunsi umwe, ari ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita hari izuba ryinshi, yabonye umupayiniya wabwirizaga ari wenyine. Jonathan yiyemeje kujya ajyana n’uwo mupayiniya, buri wa Gatandatu nyuma ya saa sita. Ntiyari azi ukuntu ineza yagaragarije uwo mupayiniya, na we ubwe yari kumugirira akamaro. Jonathan yaravuze ati: “Icyo gihe, sinakundaga umurimo wo kubwiriza cyane. Ariko mbonye ukuntu uwo mupayiniya yabwirizaga kandi akagera kuri byinshi, byatumye nanjye nkunda kubwiriza. Nanone uwo muvandimwe yabaye incuti yanjye, kandi atuma ndushaho gukunda Yehova n’umurimo wo kubwiriza.”

18. Ni iki Yehova yifuza ko dukora?

18 Yehova yifuza ko turushaho kumukunda kandi tugakunda n’abandi. Nk’uko twabibonye muri iki gice, gusoma Bibiliya, kuyitekerezaho, no gusenga Yehova buri gihe, bizatuma turushaho kumukunda. Nanone, iyo tugize icyo dukora kugira ngo dufashe abavandimwe na bashiki bacu, turushaho kubakunda. Ibyo bizatuma tuba incuti za Yehova, kandi dukundane n’Abakristo bagenzi bacu. Ubwo bucuti buzahoraho iteka ryose.

INDIRIMBO YA 109 Dukundane tubikuye ku mutima

a Twaba tumaze igihe gito dukorera Yehova, cyangwa tumaze imyaka myinshi tumukorera, twese dushobora gukomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Ikintu cy’ingenzi cyadufasha kubigeraho, ni ukurushaho gukunda Yehova na bagenzi bacu; kandi iki gice kiri butwereke uko twabikora. Mu gihe tugisuzuma, urebe niba ukunda Yehova na bagenzi bawe n’icyo wakora ngo urusheho kubakunda.

b Amazina amwe yarahinduwe.