IGICE CYO KWIGWA CYA 31
“Mushikame mutanyeganyega”
“Bavandimwe banjye nkunda, mushikame mutanyeganyega.”—1 KOR 15:58.
INDIRIMBO YA 122 Dushikame tutanyeganyega!
INCAMAKE a
1-2. Ni mu buhe buryo Umukristo ashobora kumera nk’inzu ifite etaje nyinshi? (1 Abakorinto 15:58)
MU MWAKA wa 1978 i Tokyo mu Buyapani, hubatswe inzu ndende yari ifite etaje 60. Abantu bibazaga niba iyo nzu itazasenyuka nihaba imitingito, kubera ko muri uwo mujyi yakundaga kuhaba. None se ni iki abayubatse bakoze kugira ngo nihaba imitingito, ntizasenyuke? Abo bahanga bayubatse neza ku buryo iba ikomeye, ariko nanone imeze nka rasoro, ku buryo iyo umutingito ubaye inyeganyega ariko ntigwe. Abakristo na bo twabagereranya n’iyo nzu ifite etaje nyinshi. Kubera iki?
2 Umukristo aba akwiriye kumenya igihe agomba gukomera ku myanzuro yafashe, n’igihe aba akwiriye gushyira mu gaciro. Aba agomba gushikama, maze buri gihe akiyemeza kumvira amategeko ya Yehova n’amahame ye. (Soma 1 Abakorinto 15:58.) Agomba guhora ‘yiteguye kumvira.’ Ariko nanone, aba akwiriye “gushyira mu gaciro” mu gihe bibaye ngombwa (Yak 3:17). Umukristo witoje gushyira mu gaciro, yirinda gukabya cyangwa gutsimbarara ku bitekerezo bye. Muri iki gice, turi burebe uko twashikama tutanyeganyega. Nanone turi burebe ibintu bitanu Satani akoresha, kugira ngo atume tudakomeza kumvira Yehova, kandi turebe n’uko twamurwanya.
TWAKORA IKI NGO DUSHIKAME TUTANYEGANYEGA?
3. Ni ayahe mategeko Yehova yaduhaye aboneka mu Byakozwe 15:28, 29?
3 Yehova ni we Mutegetsi ukomeye ufite uburenganzira wo gushyiraho amategeko, kandi buri gihe aha abagaragu be amategeko yumvikana neza (Yes 33:22). Urugero, mu kinyejana cya mbere, inteko nyobozi yahaye Abakristo amategeko atatu, bagombaga gukomeza kumvira. Irya (1) bagombaga kwirinda gusenga ibigirwamana, ahubwo bagasenga Yehova wenyine. Irya (2) bagombaga kwirinda amaraso. Naho irya (3) bagombaga kwirinda ubusambanyi. (Soma mu Byakozwe 15:28, 29.) None se muri iki gihe, Abakristo bagaragaza bate ko bakurikiza ayo mategeko asobanutse neza Yehova yabahaye?
4. Ni iki twirinda kugira ngo dusenge Yehova wenyine? (Ibyahishuwe 4:11)
4 Twirinda gusenga ibigirwamana, ahubwo tugasenga Yehova wenyine. Yehova yahaye Abisirayeli itegeko ry’uko ari we bagombaga gusenga wenyine (Guteg 5:6-10). N’igihe Yesu yageragezwaga na Satani, yagaragaje neza ko tugomba gusenga Yehova wenyine (Mat 4:8-10). Ni yo mpamvu twirinda gusenga ibigirwamana. Nanone ntidufata abantu nk’ibigirwamana, baba abayobozi b’amadini, aba politike cyangwa ibyamamare muri siporo no mu myidagaduro. Dusenga Yehova wenyine, kuko ari we “waremye ibintu byose.”—Soma mu Byahishuwe 4:11.
5. Kuki twumvira itegeko Yehova yaduhaye, rigaragaza ko ubuzima n’amaraso ari ibyera?
5 Twumvira itegeko rya Yehova, rigaragaza ko ubuzima n’amaraso ari ibyera. Kubera iki? Kubera ko Yehova yavuze ko amaraso agereranya ubuzima, iyo akaba ari impano y’agaciro Yehova yaduhaye (Lewi 17:14). Igihe Yehova yemereraga abantu ku nshuro ya mbere kurya inyamaswa, yababujije kurya amaraso yazo (Intang 9:4). Nanone yasubiriyemo Abisirayeli iryo tegeko, igihe yabahaga Amategeko akoresheje Mose (Lewi 17:10). Hanyuma no mu kinyejana cya mbere, inteko nyobozi yategetse ko Abakristo bose ‘birinda amaraso’ (Ibyak 15:28, 29). Ubwo rero, mu gihe dufata imyanzuro y’uko twivuza, dukurikiza iryo tegeko uko byagenda kose. b
6. Dukora iki ngo twumvire itegeko rya Yehova ridusaba kwirinda ubusambanyi?
6 Twumvira itegeko rya Yehova ridusaba kwirinda ubusambanyi (Heb 13:4). Intumwa Pawulo yakoresheje imvugo y’ikigereranyo, maze atugira inama yo ‘kwica’ ingingo zacu z’umubiri, ni ukuvuga gukora uko dushoboye kose, tukikuramo ibintu byose bishobora gutuma tugira ibitekerezo bibi. Ni yo mpamvu twirinda kureba cyangwa gukora ikintu cyose, cyatuma dukora icyaha cy’ubusambanyi (Kolo 3:5; Yobu 31:1). Mu gihe duhuye n’ibishuko, duhita twikuramo ibitekerezo bibi cyangwa tukirinda gukora ikintu cyatuma tudakomeza kuba incuti za Yehova.
7. Ni iki dukwiriye kwiyemeza gukora, kandi se kuki?
7 Yehova yifuza ko tumwumvira ‘tubikuye ku mutima’ (Rom 6:17). Ibyo adusaba, buri gihe ni twe bigirira akamaro, kandi ntiduhitamo amategeko twumvira ngo andi tuyareke (Yes 48:17, 18; 1 Kor 6:9, 10). Dukora uko dushoboye kose kugira ngo dushimishe Yehova, maze tukigana umwanditsi wa zaburi wavuze ati: “Niyemeje kumvira amategeko yawe igihe cyose, ndetse kugeza iteka” (Zab 119:112, NWT). Icyakora, Satani aba ashaka kutwereka ko kumvira Yehova ari ibintu bigoye cyane, ku buryo tutabishobora. None se abikora ate?
NI IBIHE BINTU SATANI AKORESHA KUGIRA NGO ATUME TUDAKOMEZA KUMVIRA YEHOVA?
8. Ni gute Satani akoresha ibitotezo, kugira ngo atume tudakomeza kumvira Yehova?
8 Ibitotezo. Satani atuma abagaragu ba Yehova bakorerwa ibikorwa by’urugomo, kandi bagashyirwaho iterabwoba, kugira ngo badakomeza kubera Yehova indahemuka. Aba yifuza ‘kuduconshomera,’ ngo tudakomeza kuba incuti za Yehova (1 Pet 5:8). Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bashyizweho iterabwoba, barakubitwa kandi baricwa, bitewe n’uko bari bariyemeje kumvira Yehova (Ibyak 5:27, 28, 40; 7:54-60). No muri iki gihe, Satani akomeje gutoteza abagaragu ba Yehova. Ibyo ni byo bigera ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya no mu bindi bihugu, aho abaturwanya babakorera ibikorwa bibi cyane, cyangwa bakabatoteza mu bundi buryo.
9. Tanga urugero rugaragaza ukuntu dukwiriye kwirinda imitego ya Satani.
9 Amayeri cyangwa imitego ya Satani. Uretse ibitotezo, Satani akoresha n’“amayeri” kugira ngo atume tudakomeza gushikama (Efe 6:11). Reka dufate urugero. Igihe umuvandimwe witwa Bob wari urwaye indwara ikomeye yajyaga mu bitaro agiye kubagwa, yabwiye abaganga ko adashobora kwemera guterwa amaraso, uko byagenda kose. Uwari kumubaga yamwemereye ko atazayamutera. Icyakora umunsi umwe mbere y’uko abagwa, abagize umuryango wa Bob baje kumusura, maze bamaze kugenda, uwari kumutera ikinya na we aza kumureba aho yari arwariye. Yamubwiye ko batazamutera amaraso, ariko ko bazayashyira hafi, kugira ngo bazayitabaze nibiba ngombwa. Uwo muganga yibwiraga ko Bob yari guhindura umwanzuro yari yafashe, kubera ko abagize umuryango we batari bahari. Ariko Bob yakomeje gushikama, amubwira ko uko byagenda kose adashobora guterwa amaraso.
10. Kuki imitekerereze y’abantu ishobora kuduteza akaga? (1 Abakorinto 3:19, 20)
10 Imitekerereze y’abantu badakurikiza amategeko y’Imana. Iyo twigana imitekerereze y’abantu nk’abo, dushobora gushiduka natwe twanze Yehova n’amategeko ye. (Soma mu 1 Abakorinto 3:19, 20.) Akenshi “ubwenge bw’iyi si” butuma abantu batumvira Imana. Hari Abakristo bo mu mujyi wa Perugamo na Tuwatira, bari baratangiye kwigana abantu bo muri iyo mijyi bari abasambanyi, kandi bagasenga n’ibigirwamana. Yesu yabagiriye inama adaciye ku ruhande, kubera ko bihanganiraga ubusambanyi (Ibyah 2:14, 20). Muri iki gihe na bwo, dukikijwe n’abantu bafite ibitekerezo bibi, bishobora kutuyobya. Urugero, abagize umuryango wacu hamwe n’abandi bantu tuziranye, bashobora kutwumvisha ko dukabya gukurikiza amategeko ya Yehova, kandi ko tuyarenzeho nta cyo byaba bitwaye. Bashobora kutubwira ko twakwikorera ibyo twishakiye, kandi ko amahame yo muri Bibiliya atagihuje n’igihe.
11. Ni iki tugomba kwirinda?
11 Rimwe na rimwe, dushobora gutekereza ko Yehova yaduhaye amabwiriza adasobanutse neza. Hari n’igihe dushobora kugwa mu mutego wo ‘gutandukira ibyanditswe’ (1 Kor 4:6). Abayobozi b’amadini bo mu gihe cya Yesu, baguye muri uwo mutego. Hari amategeko bari barongereye ku Mategeko Imana yari yaratanze, maze bituma kuyumvira birushaho kugora abantu (Mat 23:4). Muri iki gihe, Yehova akoresha Ijambo rye n’umuryango we, akaduha amabwiriza asobanutse neza. Nta mpamvu n’imwe dufite yo kugira icyo twongeraho (Imig 3:5-7). Ubwo rero, twirinda gutandukira Ibyanditswe, cyangwa gushyiriraho bagenzi bacu amategeko bakwiriye gukurikiza, ku bintu Bibiliya itagira icyo ivugaho.
12. Satani akoresha ate “ibitekerezo by’ubushukanyi”?
12 Ibitekerezo by’ubushukanyi. Satani akoresha “ibitekerezo by’ubushukanyi” n’‘ibintu by’ibanze byo muri iyi si,’ kugira ngo ayobye abantu kandi atume batunga ubumwe (Kolo 2:8). Mu kinyejana cya mbere, ibyo bitekerezo byari bishingiye kuri filozofiya zishingiye ku bitekerezo by’abantu, ku nyigisho z’Abayahudi zitari zishingiye kuri Bibiliya no ku nyigisho zavugaga ko Abakristo bagomba kubahiriza Amategeko ya Mose. Ibyo bitekerezo byayobyaga abantu kubera ko byatumaga batita kuri Yehova, we utanga ubwenge nyakuri. Muri iki gihe, Satani akoresha itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, agakwirakwiza ibihuha n’amakuru atari yo, atangazwa n’abayobozi ba politike. Ibyo twarabyiboneye mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19. c Abahamya ba Yehova bumviye amabwiriza umuryango wacu watanze, birinze guhangayika nk’uko byagendekeye abantu bategaga amatwi amakuru y’ibinyoma.—Mat 24:45.
13. Kuki tugomba kwirinda ibirangaza?
13 Ibirangaza. Tugomba kwita ku ‘bintu by’ingenzi kurusha ibindi’ (Fili 1:9, 10). Iyo turangaye bituma dutakaza igihe n’imbaraga mu bintu bitari iby’ingenzi. Ibintu bisanzwe mu buzima, urugero nko kurya, kunywa, kwidagadura n’akazi gasanzwe, na byo bishobora kuturangaza mu gihe ari byo dushyize imbere mu mibereho yacu (Luka 21:34, 35). Nanone, buri munsi dusoma cyangwa tukumva amakuru menshi y’abantu bigaragambya, cyangwa abajya impaka mu bibazo bya politike. Tugomba gukora uko dushoboye, tukirinda ko ibyo bintu byaturangaza. Bitabaye ibyo, dushobora gutangira kugira uruhande tubogamiraho mu mutima wacu. Satani akoresha ibyo bintu byose tumaze kuvuga, kugira ngo atume ducika intege, maze ntidukomeze gukora ibyo Yehova ashaka. Reka noneho turebe uko twarwanya amayeri ya Satani kugira ngo dukomeze gushikama.
TWAKORA IKI KUGIRA NGO DUKOMEZE GUSHIKAMA?
14. Vuga kimwe mu bintu twakora kugira ngo dukomeze gushikama.
14 Jya utekereza impamvu wiyeguriye Yehova maze ukabatizwa. Ibyo wabikoze kubera ko wifuzaga gukorera Yehova. Ngaho ongera utekereze ku kintu cyatumye wemera udashidikanya ko wabonye ukuri. Wize Bibiliya, umenya Yehova, maze utangira kumukunda no kumwubaha cyane, kuko wamenye ko ari Papa wawe wo mu ijuru. Nanone ukwizera wagize, kwatumye uhinduka. Waretse gukora ibintu Yehova yanga, maze utangira gukora ibimushimisha. Igihe wamenyaga ko yakubabariye, na bwo byaraguhumurije (Zab 32:1, 2). Nanone wagiye ujya mu materaniro, kandi utangira kubwira abandi ibintu byiza wigaga muri Bibiliya. None ubu wiyeguriye Yehova maze urabatizwa, utangira kugendera mu nzira y’ubuzima kandi wiyemeje kutazigera uyivamo.—Mat 7:13, 14.
15. Kuki kwiga Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho bitugirira akamaro?
15 Jya wiyigisha Ijambo ry’Imana kandi uritekerezeho. Iyo igiti gifite imizi miremire, kirakomera. Ubwo rero natwe nitugira ukwizera gukomeye, tuzashikama. Nanone uko igiti kigenda gikura, imizi yacyo igenda icengera mu butaka kandi ikaba myinshi. Natwe iyo twiyigisha Bibiliya kandi tukayitekerezaho, bituma turushaho kugira ukwizera gukomeye, kandi tukemera tudashidikanya ko ibyo Yehova atwigisha, ari byo bidufitiye akamaro (Kolo 2:6, 7). Jya utekereza ukuntu Yehova yagiraga inama abagaragu be ba kera, akabaha amabwiriza kandi akabarinda, n’uko ibyo byabagiriraga akamaro. Urugero, igihe Ezekiyeli yabonaga mu iyerekwa umumarayika wa Yehova apima urusengero, yamwitegereje yitonze. Ibyo Ezekiyeli yabonye byaramukomeje, kandi natwe tubikuramo amasomo y’ingirakamaro, atuma dushyigikira ugusenga k’ukuri (Ezek 40:1-4; 43:10-12). Ubwo rero, natwe iyo twiyigishije Ijambo ry’Imana kandi tugatekereza ku bintu byimbitse biririmo, bitugirira akamaro.
16. Kuba Bob yari yariyemeje kubera Yehova indahemuka, byamufashije bite? (Zaburi ya 112:7)
16 Iyemeze kubera Yehova indahemuka. Umwami Dawidi yagaragaje ko yari yariyemeje gukomeza gukunda Yehova. Yaravuze ati: “Mana, niyemeje kukubera indahemuka” (Zab 57:7, NWT). Natwe nitwiringira Yehova mu buryo bwuzuye, bizatuma dukomeza kumubera indahemuka. (Soma muri Zaburi ya 112: 7, NWT.) Reka turebe ukuntu ibyo byafashije umuvandimwe witwa Bob twigeze kuvuga. Igihe umuganga yamubwiraga ko ari bube afite amaraso hafi aho kugira ngo nibiba ngombwa ayamutere, Bob yaramusubije ati: “Niba utekereza ko bishobora kuba ngombwa ko untera amaraso, ngiye guhita nigendera mve mu bitaro.” Nyuma yaho Bob yaravuze ati: “Nari nariyemeje kudaterwa amaraso kandi sinari mpangayikishijwe n’ibyashoboraga kumbaho.”
17. Ibyabaye kuri Bob bitwigisha iki? (Reba n’ifoto.)
17 Bob yabereye Yehova indahemuka, kubera ko yari yarabyiyemeje na mbere y’uko ajya mu bitaro. Mbere na mbere, yifuzaga gushimisha Yehova. Nanone yiyigishije Bibiliya n’ibitabo umuryango wacu uduha, amenya ko ubuzima n’amaraso ari ibyera. Ikindi kintu cyamufashije, ni uko yemeraga adashidikanya ko gukurikiza ibyo Yehova atubwira, byari gutuma abona imigisha. Natwe dushobora gukomeza kubera Yehova indahemuka, uko ibigeragezo twahura na byo byaba bimeze kose.
18. Ibyabaye kuri Baraki bitwigisha irihe somo, ku birebana no kwiringira Yehova? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)
18 Ujye wiringira Yehova. Reka turebe ukuntu Baraki yatsinze urugamba, bitewe n’uko yiringiye Yehova agakurikiza amabwiriza yamuhaye. Icyo gihe Abisirayeli ntibari biteguye kurwana kandi nta ngabo n’amacumu bari bafite. Icyakora Yehova yategetse Baraki kujya kurwana na Sisera wari uyoboye abasirikare b’Abanyakanani, bari bafite ibikoresho bihambaye (Abac 5:8). Umuhanuzikazi Debora yabwiye Baraki ngo amanuke ajye mu kibaya, abe ari ho arwanira na Sisera wari ufite amagare y’intambara 900. Baraki yarumviye, nubwo yari azi ko kurwanira mu kibaya, byari gutuma amagare y’intambara ya Sisera abamerera nabi. Icyakora igihe abasirikare b’Abisirayeli bamanukaga ku musozi wa Tabori, Yehova yagushije imvura nyinshi, maze amagare y’intambara ya Sisera asaya mu byondo. Nguko uko Yehova yatumye Baraki atsinda (Abac 4:1-7, 10, 13-16)! Ubwo rero natwe nitwiringira Yehova kandi tugakurikiza amabwiriza duhabwa n’abamuhagarariye, bizatuma dutsinda.—Guteg 31:6.
IYEMEZE GUKOMEZA GUSHIKAMA
19. Kuki wifuza gukomeza gushikama?
19 Igihe cyose tukiri muri iyi si, tuzakomeza guhatana kugira ngo dukomeze gushikama (1 Tim 6:11, 12; 2 Pet 3:17). Nimucyo twiyemeze kudaterwa ubwoba n’ibitotezo, twirinde imitego ya Satani, ibitekerezo by’abantu, ibitekerezo bishukana n’ibirangaza (Efe 4:14). Ahubwo twiyemeze gushikama, dukomeze gukunda Yehova no kumvira amategeko ye. Icyakora nanone, tugomba gushyira mu gaciro. Mu gice gikurikira, tuzareba ukuntu Yehova na Yesu batubereye urugero rwiza, ku birebana no gushyira mu gaciro.
INDIRIMBO YA 129 Tuzakomeza kwihangana
a Kuva Adamu na Eva bakora icyaha, Satani akomeza gushishikariza abantu kumva ko bafite uburenganzira bwo kwihitiramo icyiza n’ikibi. Uko ni na ko ashaka ko tubona amategeko ya Yehova n’amabwiriza umuryango we uduha. Iki gice, kiri budufashe kumenya icyo twakora, kugira ngo twirinde kumera nk’abantu bo muri iyi si, badakurikiza amategeko ya Yehova. Nanone kiri budufashe kwiyemeza kumvira Yehova buri gihe.
b Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’uko Abakristo bumvira itegeko ry’Imana rivuga iby’imikoreshereze y’amaraso, wareba isomo rya 39 mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose.
c Reba ku rubuga rwa jw.org/rw ingingo ivuga ngo: “Irinde amakuru y’ibinyoma.”