Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wakwiyigisha

Uko wakwiyigisha

Jya umenya ibintu waheraho

Twese tugira igihe gito cyo kwiyigisha. None se ni gute twagikoresha neza? Mbere na mbere, jya ufata igihe gihagije. Uzibonera ko kwiga ibintu bike ubyitondeye, bizakugirira akamaro kuruta kwiga ibintu byinshi uhushura.

Ubwo rero jya ureba ibyo waheraho (Efe 5:15, 16). Dore bimwe mu byo wakora:

  • Jya usoma Bibiliya buri munsi (Zab 1:2). Ushobora gutangira usoma ibice tuzasuzuma mu materaniro yo mu mibyizi.

  • Jya utegura neza igice cy’Umunara w’Umurinzi tuziga mu materaniro hamwe n’amateraniro yo mu mibyizi, kugira ngo uzatange ibitekerezo.—Zab 22:22.

  • Nanone, ujye ugerageza gusoma n’andi amagazeti kandi urebe videwo n’izindi ngingo, bishyirwa ku rubuga rwa jw.org.

  • Jya ukora ubushakashatsi. Ushobora gukora ubushakashatsi ku kibazo uhanganye na cyo cyangwa ku kintu wibaza, cyangwa ikindi kintu cyo muri Bibiliya wifuza gusobanukirwa neza. Niba ushaka ibindi bitekerezo, wareba “Imyitozo ishingiye kuri Bibiliya,” ku rubuga rwa jw.org.