Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 28

INDIRIMBO YA 123 Tugandukire gahunda yashyizweho n’Imana

Ese ushobora gutandukanya ukuri n’ibinyoma?

Ese ushobora gutandukanya ukuri n’ibinyoma?

‘Mugire ubutwari, mukenyere ukuri nk’umukandara.’​—EFE. 6:14.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice kiri budufashe gutandukanya ukuri Yehova yatwigishije n’ibinyoma bikwirakwizwa n’isi ya Satani n’abaturwanya.

1. Tubona dute ukuri twamenye?

 ABAGARAGU ba Yehova bakunda ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Ukwizera kwacu gushingiye kuri uko kuri (Rom. 10:17). Twemera ko Yehova yashyizeho itorero rya gikristo kugira ngo ribe “inkingi ishyigikira ukuri” (1 Tim. 3:15). Nanone twumvira ‘abatuyobora,’ kuko badusobanurira ukuri ko muri Bibiliya kandi bakaduha amabwiriza atuma dukora ibyo Imana ishaka.—Heb. 13:17.

2. Dukurikije ibivugwa muri Yakobo 5:19, ni iki gishobora kutubaho na nyuma yo kumenya ukuri?

2 Icyakora nubwo twemeye ukuri kandi tukaba twemera kuyoborwa n’umuryango wa Yehova, dushobora kuyoba. (Soma muri Yakobo 5:19.) Satani aba ashaka ko tureka kwizera ibyo Bibiliya ivuga, kandi ntitwemere kuyoborwa n’amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova.—Efe. 4:14.

3. Kuki tugomba gukomeza kuyoborwa n’inyigisho z’ukuri? (Abefeso 6:13, 14)

3 Soma mu Befeso 6:13, 14. Vuba aha, Satani azakoresha ibinyoma kugira ngo ashuke abantu bo mu isi yose, ngo barwanye Yehova (Ibyah. 16:13, 14). Dushobora no kwitega ko Satani azakoresha imbaraga ze zose, kugira ngo ayobye abagaragu ba Yehova (Ibyah. 12:9). Ni yo mpamvu dukwiriye kwitoza gutandukanya ukuri n’ibinyoma, kandi tukiyemeza kumvira inyigisho z’ukuri (Rom. 6:17; 1 Pet. 1:22). Ibyo ni byo bizatuma turokoka umubabaro ukomeye.

4. Ni iki turi bwige muri iki gice?

4 Muri iki gice, turi burebe imico ibiri yadufasha kumenya ukuri ko muri Bibiliya no kwemera amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova. Hanyuma turi burebe ibintu bitatu byadufasha gukomeza kuyoborwa n’ukuri.

IMICO DUKWIRIYE KWITOZA KUGIRA NGO TUMENYE UKURI

5. Ni gute gutinya Yehova bidufasha kumenya inyigisho z’ukuri?

5 Gutinya Yehova. Iyo dutinya Yehova mu buryo bukwiriye, turamukunda cyane, ku buryo twirinda gukora ikintu cyamubabaza. Dushishikazwa no kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi no gutandukanya ukuri n’ikinyoma, kugira ngo Yehova atwemere (Imig. 2:3-6; Heb. 5:14). Ntitugomba kwemera ko gutinya abantu birusha imbaraga urukundo dukunda Yehova, kubera ko ibishimisha abantu akenshi bibabaza Yehova.

6. Kuki gutinya abantu byatumye abatware icumi bo muri Isirayeli batavugisha ukuri?

6 Turamutse dutinye abantu kurusha uko dutinya Imana, bishobora gutuma dutangira kwizera ibintu bidahuje n’inyigisho z’ukuri za Yehova. Reka turebe urugero rw’abatware 12, boherejwe kuneka igihugu Yehova yari yarasezeranyije Abisirayeli. Icumi muri bo batinye Abanyakanani cyane. Ubwoba bari bafite bwari bwinshi kuruta urukundo bakundaga Yehova. Babwiye Abisirayeli bagenzi babo bati: “Ntidushobora gutera bariya bantu kuko baturusha imbaraga” (Kub. 13:27-31). Kandi koko ukurikije uko abantu babona ibintu, Abanyakanani barushaga imbaraga Abisirayeli. Ariko umuntu wari gutekereza ko Abisirayeli batashoboraga gutsinda abanzi babo, yari kuba yirengagije ko Yehova afite imbaraga nyinshi. Abo bantu icumi bagiye kuneka igihugu, bagombaga kwibanda ku cyo Yehova yifuzaga ko Abisirayeli bakora. Nanone, bagombaga kuba baratekereje ku bintu Yehova yari aherutse kubakorera. Ibyo byari gutuma babona ko imbaraga z’Abanyakanani nta cyo zari zivuze uzigereranyije n’imbaraga za Yehova Imana ishobora byose. Icyakora Yosuwa na Kalebu bari batandukanye n’abo batasi batari bafite ukwizera, kuko bifuzaga kwemerwa na Yehova. Babwiye Abisirayeli bati: ‘Niba Yehova atwishimira, azatujyana muri icyo gihugu akiduhe.’—Kub. 14:6-9.

7. Ni iki cyadufasha kurushaho gutinya Yehova? (Reba n’ifoto.)

7 Icyadufasha kurushaho gutinya Yehova, ni uko buri gihe twajya dufata imyanzuro imushimisha (Zab. 16:8). Mu gihe usoma inkuru zo muri Bibiliya, ujye wibaza uti: “Iyo nza kuba ndi muri iyi mimerere nari gufata uwuhe mwanzuro?” Urugero, gerageza gusa n’uwari uhari igihe abo batware bavugaga inkuru zo guca abandi intege. Ese wari kwemera ibyo bavuga maze ugatinya abantu? Cyangwa urukundo ukunda Yehova no kuba wifuza kumushimisha, byari gutuma ufata umwanzuro mwiza? Abisirayeli bose, ntibemeye ko ibyo Yosuwa na Kalebu bababwiraga ari ukuri. Ibyo byatumye batemererwa kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano.—Kub. 14:10, 22, 23.

Ese wari kwemera ibyavuzwe na nde? (Reba paragarafu ya 7)


8. Ni uwuhe muco tugomba kwitoza kandi kuki?

8 Kwicisha bugufi. Yehova amenyesha inyigisho z’ukuri abantu bicisha bugufi (Mat. 11:25). Twicishije bugufi twemera izo nyigisho (Ibyak. 8:30, 31). Nubwo bimeze bityo ariko, tugomba kuba maso kugira ngo tutaba abibone. Iyo turi abibone, dushobora gutangira kumva ko ibitekerezo byacu bihuje n’amahame yo mu Byanditswe cyangwa amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova.

9. Twakora iki ngo dukomeze kwicisha bugufi?

9 Ni iki cyadufasha gukomeza kwicisha bugufi? Ni ukwibuka ko nta cyo turi cyo utugereranyije n’ukuntu Yehova akomeye (Zab. 8:3, 4). Nanone, dushobora gusenga Yehova tumusaba umuco wo kwicisha bugufi no kuba abantu bemera kwigishwa. Yehova azadufasha kugira ngo duhe agaciro ibyo atekereza dusanga mu Ijambo rye n’amabwiriza duhabwa n’umuryango we, kuruta ibyo twe dutekereza. Mu gihe usoma Bibiliya, ujye ushakisha ahantu hagaragaza uko Yehova akunda abantu bicisha bugufi, akanga abibone, abiyemera n’abishyira hejuru. Nanone, jya urushaho kwicisha bugufi mu gihe uhawe inshingano y’ubuyobozi cyangwa ituma urushaho kumenyekana.

UKO TWAKOMEZA KUMVIRA INYIGISHO Z’UKURI

10. Ni ba nde Yehova yakoresheje kugira ngo bahe amabwiriza abagaragu be?

10 Tujye dukomeza kwiringira amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova. Muri Isirayeli ya kera, Yehova yakoresheje Mose, nyuma yaho akoresha na Yosuwa kugira ngo bajye baha amabwiriza abagaragu be (Yos. 1:16, 17). Iyo Abisirayeli babonaga ko abo bagabo bahagarariye Yehova, yabahaga imigisha. Nyuma y’imyaka myinshi igihe itorero rya gikristo ryashingwaga, intumwa 12 ni zo zatangaga amabwiriza (Ibyak. 8:14, 15). Nyuma y’aho, izo ntumwa 12 zaje kwiyongeraho n’abandi basaza b’i Yerusalemu. Iyo abagize itorero bakurikizaga amabwiriza atanzwe n’abo bagabo b’indahemuka, ‘umubare w’amatorero wakomezaga kwiyongera uko bwije n’uko bukeye’ (Ibyak. 16:4, 5). Muri iki gihe, natwe iyo dukurikije amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova, tubona imigisha. Ariko se Yehova yakumva ameze ate, turamutse twanze kumvira abo yashyizeho ngo batuyobore? Ibyabaye ku Bisirayeli igihe binjiraga mu Gihugu cy’Isezerano, byadufasha gusubiza icyo kibazo.

11. Byagendekeye bite Abisirayeli basuzuguye Mose, uwo Yehova yari yarashyizeho ngo abayobore? (Reba n’ifoto.)

11 Igihe Abisirayeli bari hafi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, abagabo bari ibyamamare barwanyije Mose kandi ntibemera ko ari we Yehova yahaye inshingano yo kubayobora. Baravuze bati: ‘Abisirayeli bose ni abantu bera kandi Yehova ari hagati muri bo’ (Kub. 16:1-3). Ibyo bavugaga byari ukuri. Imana yabonaga ko Abisirayeli bose ari abantu bera, ariko Yehova yari yarahisemo Mose ngo abe ari we ubayobora (Kub. 16:28). Ubwo rero iyo abo bagabo bigometse banengaga Mose, mu by’ukuri ni Yehova babaga banenga. Ibyo bashakaga si byo Yehova yashakaga. Bo bashakaga kuba abantu bakomeye no kurushaho kuba ibyamamare. Imana yishe abayobozi b’ibyo byigomeke hamwe n’abandi bantu babarirwa mu bihumbi bari babashyigikiye (Kub. 16:30-35, 41, 49). Muri iki gihe, twemera tudashidikanya ko Yehova arwanya abantu bose basuzugura amabwiriza atangwa n’umuryango we.

Wari gushyigikira nde? (Reba paragarafu ya 11)


12. Kuki dushobora kugirira icyizere umuryango wa Yehova?

12 Dushobora gukomeza kugirira icyizere umuryango wa Yehova. Iyo bibaye ngombwa ko hagira igihinduka ku bisobanuro by’ingingo runaka yo muri Bibiliya, cyangwa hakagira igihinduka ku birebana n’uko dukora umurimo wo kubwiriza, abafite inshingano yo kutuyobora bahita bagihindura (Imig. 4:18). Impamvu ituma babikora, ni uko baba bifuza gushimisha Yehova. Nanone bakora ibishoboka byose kugira ngo imyanzuro bafata ibe ishingiye ku Ijambo ry’Imana kuko ari ryo riyobora abagaragu bayo bose.

13. “Ibyiza byose” byerekeza ku ki, kandi se tugomba kubiha agaciro kangana iki?

13 “Ujye ukomeza kuzirikana ibyiza byose nakubwiye” (2 Tim. 1:13). Ibyo byerekeza ku nyigisho za gikristo ziboneka mu Ijambo ry’Imana (Yoh. 17:17). Ibyo twizera byose bishingiye kuri izo nyigisho. Umuryango wa Yehova udutoza kuzumvira kandi iyo tubikoze, tubona imigisha.

14. Kuki hari Abakristo batakomeje inyigisho z’ukuri?

14 Byagenda bite se twirengagije inyigisho z’ukuri? Reka dufate urugero. Mu kinyejana cya mbere, hari inkuru y’ikinyoma yakwirakwiriye mu itorero rya gikristo, ivuga ko umunsi wa Yehova wari waramaze kuza. Hari ibaruwa abantu batekerezaga ko yanditswe na Pawulo yavugaga ibyo bintu. Bamwe mu Bakristo bo mu itorero ry’i Tesalonike ntibabanje kugenzura ngo barebe ko ibivugwamo ari ukuri. Ahubwo bemeye icyo kinyoma batangira no kugikwirakwiza. Iyo baza kwibuka ibintu byose Pawulo yabigishije igihe yari kumwe na bo, ntibari kuyoba (2 Tes. 2:1-5). Pawulo yagiriye abo bavandimwe be inama yo kutajya bemera ibintu byose bumvise. Nanone kugira ngo abafashe kumenya uko bari kwitwara mu gihe cyari gukurikiraho, yasoje ibaruwa ye ya kabiri yandikiye Abakristo b’i Tesalonike avuga ati: “Njyewe Pawulo ndabasuhuza. Uku ni ko nandika amabaruwa yanjye yose, kugira ngo mumenye ko ari njye wayanditse.”—2 Tes. 3:17.

15. Twakora iki kugira ngo twirinde inyigisho z’ikinyoma zigaragara nk’aho ari ukuri? Tanga urugero. (Reba n’ifoto.)

15 Ibyo Pawulo yandikiye Abakristo b’i Tesalonike bitwigisha iki? Mu gihe twumvise ikintu kidahuje n’ibyo twize muri Bibiliya, cyangwa tukumva inkuru irimo gukabiriza ibintu, tugomba gushishoza. Urugero, mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, abanzi bacu bigeze gukwirakwiza ibaruwa byavugwaga ko iturutse ku cyicaro cyacu gikuru. Iyo baruwa yashishikarizaga bamwe mu bavandimwe gushinga undi muryango utandukanye n’uw’Abahamya ba Yehova. Nanone iyo baruwa wabonaga isa n’iy’umuryango wacu. Ariko abavandimwe b’indahemuka ntibemeye ibivugwamo. Babonye ko ubutumwa bwari muri iyo baruwa budahuje n’inyigisho z’ukuri bari barigishijwe. Muri iki gihe, hari igihe abanzi b’ukuri bakoresha ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo badushuke, kandi batume ducikamo ibice. Aho kugira ngo duhangayike ‘dutakaze ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu,’ dushobora gufata ingamba zo kwirinda. Ibyo twabikora dutekereza twitonze ku byo twumvise cyangwa ibyo dusomye, tukareba niba bihuje n’ukuri twigishijwe.—2 Tes. 2:2; 1 Yoh. 4:1.

Ntitukemere gushukwa n’ibinyoma bisa n’aho ari ukuri (Reba paragarafu ya 15) a


16. Dukurikije ibivugwa mu Baroma 16:17, 18, twakora iki mu gihe abandi baretse ukuri?

16 Tujye dukomeza kunga ubumwe n’ababera Yehova indahemuka. Imana ishaka ko dukomeza kuyikorera twunze ubumwe. Ikizadufasha kunga ubumwe, ni ugukomeza kuyoborwa n’inyigisho z’ukuri. Abantu bitandukanya n’inyigisho z’ukuri batuma itorero ricikamo ibice. Ni yo mpamvu Yehova atugira inama yo ‘kubirinda.’ Tutabigenje dutyo, twatangira kwemera ibintu bidahuje n’ukuri maze tugahemukira Yehova.—Soma mu Baroma 16:17, 18.

17. Nitumenya gutandukanya inyigisho z’ukuri n’ikinyoma kandi tugakurikiza inyigisho z’ukuri, bizatugirira akahe kamaro?

17 Nitumenya gutandukanya ukuri n’ibinyoma, kandi tukiyemeza kuyoborwa n’inyigisho z’ukuri, tuzakomeza kuba incuti za Yehova. Nanone bizatuma dukomeza kugira ukwizera gukomeye (Efe. 4:15, 16). Ibyo bizaturinda ibinyoma bya Satani n’inyigisho ze kandi mu gihe cy’umubabaro ukomeye, tuzaba dufite umutekano kuko Yehova azatwitaho. Nidukomeza kumvira inyigisho z’ukuri, ‘Imana y’amahoro izabana natwe.’—Fili. 4:8, 9.

INDIRIMBO YA 122 Dushikame tutanyeganyega!

a IBISOBANURO BY’IFOTO: Inkuru yakinwe igaragaza ibyabaye mu myaka yashize, igihe abavandimwe bo mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, babonaga ibaruwa isa n’aho ivuye ku cyicaro gikuru, ariko mu by’ukuri iturutse ku banzi bacu. Muri iki gihe, abanzi bacu bashobora gukoresha interinete bakavuga ibinyoma ku muryango wacu.