UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Nzeri 2017

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 23 Ukwakira kugeza ku ya 26 Ugushyingo 2017.

Mugire umuco wo kumenya kwifata

Ingero zo muri Bibiliya zadufasha zite kugira umuco wo kumenya kwifata? Kuki Abakristo bagombye kwitoza uwo muco?

Mwigane umuco wa Yehova wo kugira impuhwe

Hari igihe Imana yibwiye Mose, imumenyesha izina ryayo n’imico yayo. Yahisemo kumumenyesha mbere na mbere ko arangwa n’imbabazi n’impuhwe. Kugira impuhwe bisobanura iki, kandi se kuki uwo muco wagombye kugushishikaza?

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Gukorana n’abantu bakuze mu buryo bw’umwuka byampesheje imigisha

David Sinclair avuga bimwe mu byamushimishije n’inshingano yahawe igihe yakoranaga n’abavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka mu myaka 61 yamaze akora kuri Beteli y’i Brooklyn.

‘Ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka ryose’

Kuva Bibiliya yarangiza kwandikwa, yakomeje kuba igitabo cyagurishijwe cyane kurusha ibindi, nubwo indimi yanditswemo zagiye zihinduka, politiki igahinduka n’abantu bakaba bararwanyije ko ihindurwa mu zindi ndimi.

‘Ijambo ry’Imana rifite imbaraga’

Abantu benshi muri iki gihe bagize ihinduka rigaragara mu mibereho yabo babifashijwemo no kwiga Ijambo ry’Imana. Twakora iki ngo Bibiliya iduhindure?

‘Gira ubutwari, maze ukore’

Kuki dukeneye kugira ubutwari? Twakora iki ngo tugire ubutwari?