Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Gira ubutwari, maze ukore’

‘Gira ubutwari, maze ukore’

‘Gira ubutwari kandi ukomere, maze ukore. Ntutinye cyangwa ngo ukuke umutima, kuko Yehova ari kumwe nawe.’—1 NGOMA 28:20.

INDIRIMBO: 38, 34

1, 2. (a) Salomo yasabwe gukora iki? (b) Kuki Dawidi yari ahangayikiye Salomo?

YEHOVA yasabye Salomo guhagararira umushinga wo kubaka inzu yari kuba ihambaye kuruta izindi zose. Iyo nzu yari urusengero rw’i Yerusalemu kandi yari kuba ifite ‘ubwiza butagereranywa, kuko nta yindi byari kuba bihwanyije ubwiza mu mahanga yose.’ Ik’ingenzi kurushaho ni uko yari kuba ari “inzu ya Yehova Imana y’ukuri.”—1 Ngoma 22:1, 5, 9-11.

2 Umwami Dawidi yari yiringiye ko Imana yari gushyigikira Salomo, kuko yari ‘akiri muto, ataraba inararibonye.’ Ese yari kugira ubutwari agatangira kubaka? Ese kuba yari akiri muto kandi ataraba inararibonye byari kumubera inzitizi? Kugira ngo Salomo agire icyo ageraho, yagombaga kugira ubutwari, agakora.

3. Ni iki Salomo agomba kuba yarigiye ku butwari bwa se?

3 Salomo agomba kuba yaravanye isomo ku butwari bwa se. Dawidi akiri muto yarwanye n’inyamaswa z’inkazi zari zatwaye intama za se (1 Sam 17:34, 35). Yagaragaje ubutwari bukomeye igihe yarwanaga n’umugabo w’igihanyaswa wari umenyereye urugamba. Imana yafashije Dawidi, maze afata ibuye arikocora Goliyati aramwica.—1 Sam 17:45, 49, 50.

4. Kuki Salomo yagombaga kugira ubutwari?

4 Byari bikwiriye rero ko Dawidi abwira Salomo ngo agire ubutwari maze yubake urusengero. (Soma mu 1 Ibyo ku Ngoma 28:20.) Iyo Salomo ataza kugira ubutwari, ubwoba bwari gutuma adatangira kubaka, kandi ibyo byari kuba ari bibi kuruta ko yari gutangira bikamunanira ariko yatangiye.

5. Kuki tugomba kugira ubutwari?

5 Kimwe na Salomo, dukeneye ko Yehova adufasha kugira ubutwari, tugakora umurimo yaduhaye. Kugira ngo tubigereho, tugomba gusuzuma ingero z’abantu ba kera bagaragaje ubutwari, maze tugatekereza uko twabigana.

ABANTU BAGARAGAJE UBUTWARI

6. Ni iki kigukora ku mutima ku birebana n’ubutwari Yozefu yagaragaje?

6 Reka turebe ukuntu Yozefu yagize ubutwari igihe umugore wa Potifari yamushukashukaga ngo baryamane. Ashobora kuba yari azi ko kubyanga byari kumuteza ibibazo bikomeye. Ariko yagize ubutwari aramuhakanira.—Intang 39:10, 12.

7. Rahabu yagaragaje ubutwari ate? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

7 Rahabu ni undi muntu wagaragaje ubutwari. Igihe abatasi b’Abisirayeli bajyaga iwe i Yeriko, yashoboraga kugira ubwoba akabirukana. Ariko yiringiye Yehova, agira ubutwari ahisha abo bagabo babiri, kandi abafasha guhunga (Yos 2:4, 5, 9, 12-16). Rahabu yemeraga ko Yehova ari Imana y’ukuri, kandi yumvaga ko yari gutuma Abisirayeli bigarurira icyo gihugu. Gutinya abantu, hakubiyemo n’umwami wa Yeriko n’ingabo ze, ntibyamubujije kugira icyo akora. Yakoze igikorwa cyatumye we n’umuryango we barokoka.—Yos 6:22, 23.

8. Ubutwari bwa Yesu bwafashije bute intumwa ze?

8 Intumwa za Yesu zabaye intangarugero mu kugira ubutwari. Zari zarabonye ukuntu Yesu yagiraga ubutwari (Mat 8:28-32; Yoh 2:13-17; 18:3-5). Urugero yatanze rwatumye na zo zigira ubutwari. Igihe Abasadukayo bazibuzaga kubwiriza, zavuze ko zitareka kwigisha mu izina rya Yesu.—Ibyak 5:17, 18, 27-29.

9. Muri 2 Timoteyo 1:7 hadufasha hate kumenya aho ubutwari buturuka?

9 Yozefu, Rahabu, Yesu n’intumwa ze bari bariyemeje gukora ibikwiriye. Ntibagaragaje ubutwari bitewe n’uko bakabyaga kwiyiringira, ahubwo ni uko biringiraga Yehova. Hari igihe natwe tuba tugomba kugaragaza ubutwari. Aho kwiyiringira, tugomba kwishingikiriza kuri Yehova. (Soma muri 2 Timoteyo 1:7.) Reka dusuzume ahantu habiri dusabwa kugaragaza ubutwari: Mu muryango no mu itorero.

AHO TUGOMBA KUGARAGAZA UBUTWARI

10. Kuki Abakristo bakiri bato bagomba kugira ubutwari?

10 Abakristo bakiri bato bahura n’ibintu byinshi bibasaba kugira ubutwari, kugira ngo bashobore gukorera Yehova. Bashobora kuvana isomo kuri Salomo wagaragaje ubutwari agafata imyanzuro myiza kugira ngo ashobore kubaka urusengero. Nubwo Abakristo bakiri bato bagomba gukurikiza inama ababyeyi babo babagira, na bo hari imyanzuro bagomba kwifatira (Imig 27:11). Bagomba kugira ubutwari kugira ngo bafate imyanzuro myiza mu gihe bahitamo inshuti, imyidagaduro no kwirinda ubwiyandarike. Gufata umwanzuro wo kubatizwa na byo bisaba ubutwari. Bagomba kugira ubutwari kuko iyo myanzuro inyuranye n’ibyifuzo bya Satani, uhora atuka Imana.

11, 12. (a) Mose yagaragaje ubutwari ate? (b) Abakiri bato bakwigana Mose bate?

11 Umwanzuro ukomeye abakiri bato bagomba gufata, ni ukwishyiriraho intego z’ibyo bazakora mu gihe kiri imbere. Mu bihugu bimwe na bimwe, abakiri bato botswa igitutu kugira ngo bige kaminuza, bityo bazabone akazi gahemba neza. Mu bindi bihugu ho, usanga ibibazo by’ubukungu bituma abakiri bato bumva ko bagomba gushaka amafaranga yo gutunga imiryango yabo. Niba nawe uhanganye n’ibibazo nk’ibyo, reba urugero Mose yatanze. Mose yarezwe n’umukobwa wa Farawo, kandi yashoboraga kwishyiriraho intego yo kuzaba umuntu ukomeye cyangwa w’umuherwe. Nta gushidikanya ko abo mu muryango yarerewemo, abarimu n’abajyanama be bamushishikarizaga kuba umuntu ukomeye. Icyakora, Mose yagize ubutwari ahitamo gukorera Yehova. Yemeye kwigomwa ubutunzi bwo muri Egiputa, yiringira Yehova (Heb 11:24-26). Byatumye Yehova amuha imigisha, kandi azamuha n’indi myinshi mu gihe kizaza.

12 Abakiri bato bagira ubutwari bwo kwishyiriraho intego zo gukorera Imana no gushyira Ubwami mu mwanya wa mbere, na bo Yehova azabaha imigisha. Azabafasha kubona ibyo imiryango yabo ikeneye. Mu kinyejana cya mbere, Timoteyo wari ukiri muto yishyiriyeho intego yo gukorera Yehova, kandi nawe wabishobora. *Soma mu Bafilipi 2:19-22.

Ese wiyemeje kugaragaza ubutwari mu mibereho yawe? (Reba paragarafu ya 13-17)

13. Kugira ubutwari byafashije bite mushiki wacu kugera ku ntego ye?

13 Hari mushiki wacu wo muri leta ya Alabama muri Amerika, wagombaga kugira ubutwari kugira ngo yishyirireho intego yo gukorera Imana. Yaranditse ati: “Nkiri muto nagiraga amasonisoni. Sinakundaga kuvugana n’abantu ku Nzu y’Ubwami, kandi numvaga ntakomanga ku rugo rw’umuntu ntazi ngo mubwirize.” Ababyeyi be n’abandi bagize itorero baramufashije, ashobora kugera ku ntego ye yo kuba umupayiniya w’igihe cyose. Yaravuze ati: “Isi ya Satani ishishikariza abantu kwiga kaminuza, kuba ibyamamare, kugira amafaranga no gutunga ibintu byinshi. Inshuro nyinshi ibyo ntubigeraho, kandi nta kindi bimarira umuntu uretse kumutera imihangayiko n’imibabaro. Icyakora gukorera Yehova byo byatumye ngira ibyishimo byinshi kandi numva nyuzwe.”

14. Ni ryari ababyeyi b’Abakristo baba bagomba kugira ubutwari?

14 Ababyeyi b’Abakristo na bo bagomba kugira ubutwari. Urugero, umukoresha wawe ashobora guhora agusaba gukora amasaha y’ikirenga nimugoroba cyangwa mu mpera z’icyumweru, kandi ari bwo mugira gahunda y’iby’umwuka, mukajya kubwiriza no mu materaniro. Guhakanira umukoresha wawe kugira ngo ubere abana bawe urugero, bisaba ubutwari. Birashoboka nanone ko ababyeyi bo mu itorero ryanyu bemerera abana babo gukora ibintu wumva utakwemerera abana bawe. Abo babyeyi bashobora kukubaza impamvu abana bawe badakora ibyo abandi bakora. Ese uzagira ubutwari ubasobanurire impamvu wafashe uwo mwanzuro, utabakomerekeje?

15. Ibivugwa muri Zaburi ya 37:25 no mu Baheburayo 13:5, byafasha ababyeyi bite?

15 Nanone tugomba kugira ubutwari kugira ngo dufashe abana bacu kwishyiriraho intego no kuzigeraho. Urugero, hari ababyeyi batinya gutera abana babo inkunga yo kuba abapayiniya, kujya gukorera ahakenewe ababwiriza benshi, gukora kuri Beteli cyangwa mu mishinga y’ubwubatsi. Bashobora kuba batinya ko byazatuma abana babo badashobora kubitaho bamaze gusaza. Icyakora, ababyeyi b’abanyabwenge bagira ubutwari bakiringira amasezerano ya Yehova. (Soma muri Zaburi ya 37:25; Abaheburayo 13:5.) Iyo ababyeyi bagize ubutwari kandi bakiringira Yehova, baba babereye urugero rwiza abana babo.—1 Sam 1:27, 28; 2 Tim 3:14, 15.

16. Ababyeyi bamwe bafashije bate abana babo kwishyiriraho intego zo gukorera Yehova? Ibyo byagize akahe kamaro?

16 Hari umuryango wo muri Amerika wafashije abana babo kwishyiriraho intego zo gukorera Yehova. Umugabo yaravuze ati: “Mbere y’uko abana bacu bamenya kugenda cyangwa kuvuga, twababwiraga ibyiza byo kuba umupayiniya no gukorera itorero. Ubu ni yo ntego bafite. Kugira izo ntego no kwihatira kuzigeraho bibafasha kunanira amoshya y’isi ya Satani, bakibanda ku murimo wa Yehova, kuko ari wo ufite agaciro nyakuri.” Umuvandimwe ufite abana babiri yaranditse ati: “Ababyeyi benshi bakoresha imbaraga nyinshi n’ubutunzi kugira ngo bafashe abana babo kugera ku ntego zitandukanye mu bijyanye na siporo, imyidagaduro n’amashuri. Byaba byiza kurushaho bakoresheje imbaraga zabo n’ubutunzi bwabo bafasha abana babo kwishyiriraho intego zizatuma bakomeza kugirana ubucuti na Yehova. Twashimishijwe cyane no kubona abana bacu bagera ku ntego zo gukorera Yehova, kandi twishimira ko twabibafashijemo.” Ushobora kwiringira udashidikanya ko Imana izaha imigisha ababyeyi bafasha abana babo kwishyiriraho intego zo gukorera Yehova, kandi bakabafasha kuzigeraho.

KUGIRA UBUTWARI MU ITORERO

17. Tanga ingero z’ukuntu Abakristo bagaragaza ubutwari mu itorero.

17 Nanone tugomba kugira ubutwari mu itorero. Urugero, abasaza b’itorero bagomba kugira ubutwari mu gihe bakemura ibibazo by’imanza, cyangwa mu gihe bafasha abafite ibibazo by’uburwayi byihutirwa. Hari n’abasaza basura imfungwa bakazifasha mu buryo bw’umwuka. Bashiki bacu b’abaseribateri se bo bagaragaza bate ubutwari? Ubu bafite uburyo bwinshi bwo kwagura umurimo, bakaba abapayiniya, bakimukira ahakenewe ababwiriza benshi, bagakora mu mishinga y’ubwubatsi cyangwa bakiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Hari n’abashobora kwiga Ishuri rya Gileyadi.

18. Bashiki bacu bakuze bagaragaza bate ubutwari?

18 Dukunda bashiki bacu bakuze kandi twishimira ko tubafite mu itorero. Nubwo bamwe batagishobora gukora byinshi mu murimo w’Imana, bashobora gukomeza kugira ubutwari bagakora. (Soma muri Tito 2:3-5.) Urugero, mushiki wacu ukuze agomba kugaragaza ubutwari mu gihe asabwe kugira inama mushiki wacu ukiri muto ku bijyanye n’imyambarire. Ntazatonganya uwo mushiki wacu kubera imyambarire ye, ahubwo azamutera inkunga yo kuzirikana ko imyambarire ye ishobora guca abandi intege cyangwa kubatera inkunga (1 Tim 2:9, 10). Iyo bashiki bacu bakuze bagaragarije urukundo abo bagira inama, bikomeza itorero.

19. (a) Abavandimwe babatijwe bagaragaza bate ubutwari? (b) Mu Bafilipi 2:13 na 4:13 hafasha hate abavandimwe kugira ubutwari?

19 Abavandimwe babatijwe na bo bagomba kugira ubutwari bagakora. Abagabo b’intwari bemera guhabwa inshingano, bagirira itorero akamaro rwose (1 Tim 3:1). Icyakora, bamwe batinya kwemera inshingano. Hari igihe umuvandimwe aba yarakoze amakosa runaka mu gihe cyashize, akaba yumva adakwiriye kuba umukozi w’itorero cyangwa umusaza. Hari n’igihe aba yumva adafite ubushobozi buhagije bwo gusohoza izo nshingano. Niba ari uko wiyumva, Yehova ashobora kugufasha kugira ubutwari. (Soma mu Bafilipi 2:13; 4:13.) Ibuka ko hari igihe Mose na we yumvaga atazashobora gusohoza inshingano Yehova yari yamuhaye (Kuva 3:11). Icyakora Yehova yaramufashije, maze agira ubutwari bwo kuzisohoza. Umuvandimwe wabatijwe ashobora kugira ubutwari nk’ubwo aramutse asabye Imana ko imufasha, kandi agasoma Bibiliya buri munsi. Gutekereza ku nkuru z’abantu bagaragaje ubutwari na byo byamufasha. Ashobora kwicisha bugufi agasaba abasaza ko bamutoza kandi akaboneka kugira ngo afashe mu bintu bitandukanye. Turatera inkunga abavandimwe babatijwe bose kugira ubutwari bagakorera itorero.

‘YEHOVA ARI KUMWE NAWE’

20, 21. (a) Ni iki Dawidi yibukije Salomo? (b) Ni iki dushobora kwiringira?

20 Umwami Dawidi yibukije Salomo ko Yehova yari kubana na we kugeza igihe yari kurangiriza kubaka urusengero (1 Ngoma 28:20). Salomo yatekereje yitonze ku magambo se yamubwiye, bituma atemera ko kuba yari akiri muto kandi ataraba inararibonye bimubera inzitizi. Yagize ubutwari, atangira umurimo kandi Yehova yaramufashije, mu myaka irindwi n’igice gusa arangiza kubaka urusengero rw’akataraboneka.

21 Nk’uko Yehova yafashije Salomo, natwe ashobora kudufasha tukagira ubutwari, bityo tugasohoza inshingano dufite mu muryango no mu itorero (Yes 41:10, 13). Iyo tugaragaje ubutwari mu murimo dukorera Yehova, dushobora kwiringira rwose ko azaduha imigisha muri iki gihe no mu gihe kizaza. Bityo rero, ‘gira ubutwari maze ukore.’

^ par. 12 Ushobora kubona inama zagufasha kwishyiriraho intego yo gukorera Yehova, mu ngingo ivuga ngo: “Ishyirireho intego zo mu buryo bw’umwuka zizatuma uhesha ikuzo Umuremyi wawe,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2004.