Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Gukorana n’abantu bakuze mu buryo bw’umwuka byampesheje imigisha

Gukorana n’abantu bakuze mu buryo bw’umwuka byampesheje imigisha

AHAGANA mu mwaka wa 1935, papa witwaga James Sinclair na mama witwaga Jessie, bimukiye mu gace ka Bronx, mu mugi wa New York baturutse muri Ekose. Bahageze, bamenyanye na Willie Sneddon, na we wari waraturutse muri Ekose. Bakimara guhura, bahise batangira kuganira iby’imiryango yabo. Ibyo byabaye mu myaka mike mbere y’uko mvuka.

Mama yabwiye Willie ko se na musaza we barohamye mbere gato y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, igihe barimo baroba mu Nyanja y’Amajyaruguru, maze ubwato bwabo bugasekura igisasu. Willie yaramushubije ati: “Papa wawe ari ikuzimu!” Willie yari Umuhamya wa Yehova, kandi nubwo ibyo yabwiye mama byamubabaje, byamufashije kumenya ukuri ko muri Bibiliya.

Willie na Liz Sneddon

Ibyo Willie yavuze byarakaje mama, kubera ko yari azi ko se atashoboraga kujya ikuzimu kuko yari umuntu mwiza. Ariko Willie yaramubwiye ati: “Ese wari uzi ko na Yesu yagiye ikuzimu?” Mama yibutse inyigisho y’idini rye yavugaga ko Yesu yamanutse ikuzimu, akazurwa ku munsi wa gatatu. Ubwo rero yaratekereje ati: “Niba ikuzimu haba umuriro abanyabyaha bababarizwamo, kuki Yesu yagiyeyo?” Ibyo byatumye atangira gushishikazwa n’ukuri. Yatangiye guteranira mu itorero ry’i Bronx, kandi yabatijwe mu mwaka wa 1940.

Ndi kumwe na mama, nyuma yaho ndi kumwe na papa

Icyo gihe, ababyeyi b’Abakristo ntibashishikarizwaga cyane kwigisha abana babo Bibiliya. Igihe nari nkiri muto, iyo mama yajyaga mu materaniro no kubwiriza mu mpera z’icyumweru, nasigaranaga na papa. Nyuma y’imyaka mike, natwe twatangiye kujyana na mama mu materaniro. Yagiraga ishyaka mu murimo wo kubwiriza kandi yigishaga Bibiliya abantu benshi. Hari n’igihe yigishirizaga abantu mu itsinda kubera ko abo yigishaga bari baturanye. Mu biruhuko naramuherekezaga. Ibyo byatumye menya ibintu byinshi byo muri Bibiliya kandi menya no kubyigisha abandi.

Icyakora nkiri muto, sinafatanaga uburemere ukuri. Ariko maze kugira imyaka 12, nabaye umubwiriza kandi kuva icyo gihe sinacogoye. Maze kugira imyaka 16, niyeguriye Yehova, mbatizwa ku itariki ya 24 Nyakanga 1954, mu ikoraniro ryabereye i Toronto muri Kanada.

NKORA KURI BETELI

Bamwe mu bavandimwe bo mu itorero ryacu bakoraga kuri Beteli, abandi barigeze kuhakora. Nabigiyeho byinshi. Bari bazi gutanga disikuru neza no gusobanura neza inyigisho zo muri Bibiliya. Nubwo abarimu bange bifuzaga ko niga kaminuza, nge nifuzaga gukora kuri Beteli. Bityo rero, igihe nari muri rya koraniro ryabereye i Toronto, nujuje fomu nsaba kujya gukora kuri Beteli. Nongeye kuyuzuza mu mwaka wa 1955 mu ikoraniro ryabereye muri Yankee Stadium, mu mugi wa New York. Nyuma yaho gato, igihe nari mfite imyaka 17, natumiriwe gukora kuri Beteli y’i Brooklyn kuva ku itariki ya 19 Nzeri 1955. Ku munsi wa kabiri, natangiye gukora mu icapiro. Nakoreshaga imashini yateranyirizaga hamwe udukaye tw’amapaji 32 kugira ngo indi mashini itudode tuvemo igitabo.

Mfite imyaka 17, natangiye gukora kuri Beteli y’i Brooklyn

Maze nk’ukwezi nkora mu icapiro, noherejwe gukora mu Rwego Rushinzwe Amagazeti kuko nari nzi kwandikisha imashini. Icyo gihe, abavandimwe na bashiki bacu ni bo bandikaga aderesi y’abantu bashya babaga basabye kujya bohererezwa Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Nyuma y’amezi make, natangiye gukora mu Rwego Rushinzwe Kohereza Ibitabo. Klaus Jensen wari umugenzuzi w’urwo rwego, yambajije niba nakwemera kujya mperekeza umushoferi watwaraga ikamyo ijyana ibitabo ku cyambu, kugira ngo byoherezwe hirya no hino ku isi. Nanone habaga hari amagazeti menshi agomba kujyanwa ku iposita, kugira ngo yohererezwe amatorero yo muri Amerika. Umuvandimwe Jensen yambwiye ko yabonaga nkeneye gukora akazi gasaba ingufu. Napimaga ibiro nka 57 gusa, kandi nari nanutse cyane. Izo ngendo nakoraga njyana ibitabo ku cyambu no ku iposita, zatumye ndushaho kugira imbaraga. Umuvandimwe Jensen yari azi icyangirira akamaro.

Nanone Urwego Rushinzwe Amagazeti ni rwo rwakiraga komande z’amagazeti yabaga yatumijwe n’amatorero. Bityo nagiye ngira icyo menya ku ndimi z’amagazeti yacapirwaga i Brooklyn, akoherezwa hirya no hino ku isi. Inyinshi muri izo ndimi sinari narigeze numva aho zivugwa, ariko nashimishwaga no kumenya ko amagazeti abarirwa mu bihumbi byinshi yoherezwaga mu turere twa kure cyane. Icyakora icyo gihe sinari nzi ko nari kuzahabwa inshingano yo gusura utwinshi muri utwo turere.

Ndi kumwe na Robert Wallen, Charles Molohan na Don Adams

Mu mwaka wa 1961, nagiye gukora mu Biro Bishinzwe Icungamutungo byayoborwaga na Grant Suiter. Nyuma y’imyaka mike, nagiye gukora mu biro bya Nathan Knorr, wayoboraga umurimo ku isi hose. Yambwiye ko umwe mu bavandimwe bakoranaga yari agiye kwiga Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami ryari kumara ukwezi, kandi ko nyuma yaho yari gukora mu Rwego Rushinzwe Umurimo. Nagombaga kumusimbura ngakorana na Don Adams. Byahuriranye n’uko Don ari we wari warakiriye fomu nasabiyeho gukora kuri Beteli, mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1955. Hari abandi bavandimwe babiri bakoraga muri ibyo biro, ari bo Robert Wallen na Charles Molohan. Twese uko twari bane twamaze imyaka isaga 50 dukorana. Gukorana n’abo bavandimwe bari bakuze mu buryo bw’umwuka, byari bishimishije rwose!—Zab 133:1.

Ibiro by’ishami bya mbere nasuye muri Venezuwela, mu wa 1970

Guhera mu mwaka wa 1970, rimwe mu mwaka cyangwa mu myaka ibiri namaraga ibyumweru bike nsura ibiro by’amashami y’umuryango wa Watch Tower Society. Icyo gihe babyitaga uruzinduko rw’umugenzuzi wa zone. Nasuraga za Beteli n’abamisiyonari hirya no hino ku isi, ngatanga disikuru zo kubatera inkunga, kandi nkagenzura amadosiye y’ibiro by’ishami. Nashimishwaga cyane no guhura n’abamisiyonari bize mu mashuri ya mbere y’Ishuri rya Gileyadi, bari bagikorera mu bihugu by’amahanga ari indahemuka. Iyo nshingano yatumye nsura ibihugu bisaga 90, kandi byaranshimishije cyane.

Nishimiye gusura abavandimwe bo mu bihugu bisaga 90

NABONYE UMUFASHA W’INDAHEMUKA

Abagize umuryango wa Beteli y’i Brooklyn bose bateraniraga mu matorero yo mu mugi wa New York. Nge nateraniraga mu itorero ry’i Bronx. Iryo torero ryarakuze rirabyara. Nge nagumye mu itorero rya mbere.

Mu myaka ya 1960, hari umuryango waturutse muri Letoniya wamenyeye ukuri mu magepfo ya Bronx, wimukira mu ifasi y’itorero ryacu. Umukobwa mukuru wo muri uwo muryango witwaga Livija, yabaye umupayiniya w’igihe cyose akirangiza amashuri yisumbuye. Nyuma y’amezi make, yimukiye muri leta ya Masashuseti, agiye gukorera aho ababwiriza b’Ubwami bari bakenewe cyane. Natangiye kujya mwandikira mubwira amakuru yo mu itorero, na we akanyandikira ambwira ibyo amaze kugeraho mu murimo yakoreraga mu karere ka Boston.

Ndi kumwe Livija

Nyuma y’imyaka mike, Livija yabaye umupayiniya wa bwite. Yifuzaga gukora byinshi mu murimo wa Yehova, maze asaba gukora kuri Beteli kandi yaje kuhakora mu mwaka wa 1971. Byasaga naho ari Yehova washakaga ko ngira icyo nibwira! Ku itariki ya 27 Ukwakira 1973 twarashyingiranywe, kandi twishimiye ko umuvandimwe Knorr ari we waduhaye disikuru. Mu Migani 18:22 hagira hati: “Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, kandi yemerwa na Yehova.” Nge na Livija tumaze imyaka isaga 40 dukorana kuri Beteli, kandi turacyajya gufasha itorero ry’i Bronx.

NKORANA N’ABAVANDIMWE BA KRISTO

Gukorana n’umuvandimwe Knorr byari bishimishije rwose. Yarwaniriraga ukuri nta gucogora, kandi yishimiraga cyane umurimo abamisiyonari bakoreraga hirya no hino ku isi. Abamisiyonari benshi basangaga ari bo Bahamya bonyine mu gihugu boherejwemo. Kubona ukuntu umuvandimwe Knorr yazahajwe na kanseri mu mwaka wa 1976, byari bibabaje cyane. Hari igihe yari yaheze mu buriri, ansaba kumusomera inyandiko biteguraga kohereza mu icapiro. Nanone yansabye guhamagara umuvandimwe Frederick Franz kugira ngo aze, na we atege amatwi ibyo nasomaga. Nyuma yaho naje kumenya ko umuvandimwe Knorr yamaraga igihe kinini asomera Franz inyandiko nk’izo kubera ko atabonaga neza.

Nsura ibiro by’ishami, ndi kumwe na Daniel Sydlik n’umugore we Marina, mu wa 1977

Umuvandimwe Knorr yapfuye mu mwaka wa 1977, ariko abari bamuzi kandi bamukundaga, bahumurijwe n’uko yarangije isiganwa rye ku isi ari indahemuka (Ibyah 2:10). Nyuma yaho umuvandimwe Franz ni we wayoboye umurimo wacu.

Icyo gihe nari umunyamabanga wa Milton Henschel, wari waramaze imyaka myinshi akorana n’umuvandimwe Knorr. Umuvandimwe Henschel yambwiye ko inshingano y’ibanze nari mfite kuri Beteli ari iyo gufasha umuvandimwe Franz igihe cyose yari kuba abikeneye. Buri gihe namusomeraga inyandiko zagombaga koherezwa mu icapiro. Umuvandimwe Franz yari afite ubushobozi buhambaye bwo gukurikira ibyasomwaga kandi akabyibuka byose. Kumufasha muri ubwo buryo kugeza igihe yarangirije isiganwa rye ku isi mu Kuboza 1992, byaranshimishije cyane!

124 Columbia Heights, aho nakoreye imyaka myinshi

Imyaka 61 namaze kuri Beteli y’i Brooklyn yashize vuba. Ababyeyi bange bombi bapfuye ari indahemuka, kandi ntegereje kuzabakira mu isi izaba yabaye nziza (Yoh 5:28, 29). Nta kintu kiza iyi si ishaje yatanga, cyandutira gukorana n’abagabo n’abagore b’indahemuka, nkorera abagize ubwoko bw’Imana ku isi hose. Nge na Livija dushobora kwemeza ko mu myaka tumaze mu murimo w’igihe cyose, ‘ibyishimo bituruka kuri Yehova byabaye igihome cyacu.’—Neh 8:10.

Umurimo wo gukwirakwiza ukuri urakomeje kandi nta muntu kamara mu muryango wa Yehova. Nishimira ko namaze imyaka myinshi nkorana n’abavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka. Benshi mu bavandimwe bari barasutsweho umwuka nakoranye na bo ntibakiri ku isi. Ariko nishimira ko nakoranye n’abo bantu bari bakuze mu buryo bw’umwuka, bakoreye Yehova mu budahemuka.