Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Ijambo ry’Imana rifite imbaraga’

‘Ijambo ry’Imana rifite imbaraga’

Ijambo ry’Imana ni rizima, kandi rifite imbaraga.’​—HEB 4:12.

INDIRIMBO: 96, 94

1. Kuki twemera tudashidikanya ko Ijambo ry’Imana rifite imbaraga? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

TWE abagize ubwoko bw’Imana ntidushidikanya ko Ijambo ryayo, ni ukuvuga ubutumwa yahaye abantu, ari ‘rizima kandi rifite imbaraga’ (Heb 4:12). Benshi muri twe twiboneye ukuntu Bibiliya ihindura imibereho y’abantu. Bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bahoze ari abajura, barabaswe n’ibiyobyabwenge, cyangwa ari abasambanyi. Abandi bo bari baragize icyo bageraho muri iyi si, ariko bumvaga hari icyo babuze (Umubw 2:3-11). Hari abantu benshi batari bafite ibyiringiro kandi bihebye, ariko imbaraga z’Ijambo ry’Imana zatumye bagira ubuzima bufite intego kandi bagira ibyiringiro. Ushobora kuba warasomye inkuru nk’izo mu ngingo zifite umutwe uvuga ngo: “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu.” Niyo abantu bamaze kuba Abakristo, baba bagomba gukomeza kugira amajyambere babifashijwemo n’Ijambo ry’Imana.

2. Imbaraga z’Ijambo ry’Imana zagaragaye zite mu kinyejana cya mbere?

2 Ese twagombye gutangazwa n’uko abantu benshi muri iki gihe, bagize ihinduka rigaragara mu mibereho yabo babifashijwemo no kwiga Ijambo ry’Imana? Oya rwose. Abo bantu batwibutsa abavandimwe na bashiki bacu bo mu kinyejana cya mbere, bari bafite ibyiringiro byo kujya mu ijuru. (Soma mu 1 Abakorinto 6:9-11.) Intumwa Pawulo amaze kuvuga abantu batazaragwa Ubwami bw’Imana, yongeyeho ati: “uko ni ko bamwe muri mwe mwari mumeze.” Ariko Ibyanditswe hamwe n’umwuka wera w’Imana byabafashije guhinduka. Na nyuma yo kwemera ukuri bamwe muri bo bakoze amakosa akomeye yatumye badakomeza kugirana ubucuti na Yehova. Bibiliya ivuga ko hari Umukristo wo mu kinyejana cya mbere wari warasutsweho umwuka waciwe mu itorero, ariko nyuma yaho akagarurwa (1 Kor 5:1-5; 2 Kor 2:5-8). Kumenya ko Ijambo ry’Imana ryafashije abavandimwe na bashiki bacu bari bahanganye n’ibibazo bikomeye bagahinduka, bidutera inkunga.

3. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Twifuza gukoresha neza Ijambo ry’Imana kubera ko rifite imbaraga nyinshi (2 Tim 2:15). Muri iki gice, turi busuzume icyo twakora kugira ngo imbaraga z’Ijambo ry’Imana zigaragare (1) mu mibereho yacu, (2) mu murimo wo kubwiriza, (3) no mu gihe twigisha mu materaniro. Ibyo bizadufasha kugaragaza ko dukunda Data wo mu Ijuru udukunda kandi tumushimire, kuko ari we utwigisha ibitugirira umumaro.—Yes 48:17.

MU MIBEREHO YACU

4. (a) Ni iki tugomba gukora niba twifuza ko Bibiliya iduhindura? (b) Usoma Bibiliya ryari?

4 Niba dushaka ko Ijambo ry’Imana riduhindura, tugomba kurisoma buri gihe, byashoboka tukarisoma buri munsi (Yos 1:8). Icyakora, benshi muri twe tugira akazi kenshi. Nubwo bimeze bityo ariko, ntitugomba kwemera ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose kitubuza gusoma Bibiliya, niyo yaba ari inshingano tugomba gusohoza byanze bikunze. (Soma mu Befeso 5:15, 16.) Abenshi mu bagaragu ba Yehova bashaka igihe cyo gusoma Bibiliya, bamwe bakayisoma mu gitondo, nimugoroba cyangwa se mu yandi masaha. Bunga mu ry’umwanditsi wa zaburi wanditse ati: “Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe! Ni yo ntekereza umunsi ukira.”—Zab 119:97.

5, 6. (a) Kuki twagombye gutekereza ku byo dusoma? (b) Ni ubuhe buryo bwiza bwo gutekereza ku byo dusoma? (c) Gusoma Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho byagufashije bite?

5 Uretse gusoma Bibiliya, tugomba no gutekereza ku byo dusoma (Zab 1:1-3). Ibyo ni byo byonyine bizatuma dushobora gushyira mu bikorwa inama zayo zirangwa n’ubwenge. Twaba dusomera Ijambo ry’Imana muri Bibiliya icapye cyangwa turisomera ku bikoresho bya elegitoroniki, intego yacu yagombye kuba iyo kurivana aho ryanditse tukarishyira ku mitima yacu.

6 Ni ubuhe buryo bwiza bwo gutekereza ku byo dusoma? Hari benshi babonye ko uburyo bwiza ari ugutuza nyuma yo gusoma Bibiliya, hanyuma bakibaza bati: “Ni iki ibi binyigisha kuri Yehova? Ese ibi maze gusoma nsanzwe mbishyira mu bikorwa? Ni iki nanonosora?” Iyo dufashe igihe cyo gutekereza ku byo dusoma mu Ijambo ry’Imana kandi tugasenga, turushaho kwifuza gukurikiza inama ritanga. Ibyo bituma imbaraga z’Ijambo ry’Imana zigaragara mu mibereho yacu.—2 Kor 10:4, 5.

MU MURIMO WO KUBWIRIZA

7. Ni iki cyadufasha gukoresha neza Ijambo ry’Imana mu murimo wo kubwiriza?

7 Ni iki cyadufasha gukoresha neza Ijambo ry’Imana mu murimo wo kubwiriza? Mbere na mbere ihatire kurikoresha kenshi mu gihe ubwiriza no mu gihe wigisha. Hari umuvandimwe wavuze ati: “Uramutse ujyanye na Yehova kubwiriza ku nzu n’inzu, ese wakwiharira ijambo cyangwa wamureka akavuga?” Icyo yashakaga kuvuga ni iki: Iyo dusomera umuntu Ijambo ry’Imana turi mu murimo wo kubwiriza, ni nk’aho tuba turetse Yehova akaba ari we umubwiriza. Umurongo w’Ibyanditswe watoranyijwe neza ugira imbaraga kurusha ikindi kintu cyose twavuga (1 Tes 2:13). Ibaze uti: “Ese nkoresha uburyo bwose mbonye ngasomera Ijambo ry’Imana abo mbwiriza?”

8. Kuki gusomera abo tubwiriza imirongo y’Ibyanditswe bidahagije?

8 Icyakora gusomera abantu imirongo yo muri Bibiliya byonyine, ntibihagije. Kubera iki? Ni ukubera ko abenshi baba badasobanukiwe ibyo ivuga. Ibyo ni ko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, kandi n’ubu ni ko bimeze (Rom 10:2). Bityo rero, ntitwagombye kumva ko nidusomera umuntu umurongo wo muri Bibiliya azahita awusobanukirwa. Ahubwo tugomba gufata igihe tukamusubiriramo amagambo y’ingenzi agize uwo murongo, kandi tukayamusobanurira. Ibyo bishobora gutuma abo tubwiriza basobanukirwa ubutumwa bukubiye mu Ijambo ry’Imana, kandi bukabakora ku mutima.—Soma muri Luka 24:32.

9. Twakora iki ngo amagambo tuvuga mbere yo gusoma imirongo y’Ibyanditswe, atume abantu bubaha Bibiliya? Tanga urugero.

9 Nanone amagambo tuvuga mbere yo gusomera abantu imirongo y’Ibyanditswe, ashobora gutuma bubaha Bibiliya. Urugero, dushobora kuvuga tuti: “Reka turebe icyo Umuremyi abivugaho.” Mu gihe tuganira n’umuntu utazi ibya Kristo, dushobora kuvuga tuti: “Reka turebe icyo Ibyanditswe Byera bitubwira.” Cyangwa niba tubwiriza umuntu udashishikazwa n’iby’idini, dushobora kumubaza tuti: “Ese wigeze wumva uyu mugani wa kera?” Twita kuri buri muntu, tukamubwiriza duhuje n’ibyo akeneye.—1 Kor 9:22, 23.

10. (a) Vuga uko byagendekeye umuvandimwe umwe. (b) Wiboneye ute ko Ijambo ry’Imana rigira imbaraga mu murimo wo kubwiriza?

10 Benshi babonye ko gukoresha Ijambo ry’Imana mu murimo wo kubwiriza bifasha cyane abo babwiriza. Reka dufate urugero. Umuvandimwe yasubiye gusura umugabo ukuze wari umaze igihe kinini asoma amagazeti yacu. Aho kugira ngo uwo muvandimwe ahite amuha Umunara w’Umurinzi wari uherutse gusohoka, yabanje kumusomera umurongo w’Ibyanditswe wari muri iyo gazeti. Yamusomeye mu 2 Abakorinto 1:3, 4, hagira hati: “Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose.” Ayo magambo yakoze uwo mugabo ku mutima cyane ku buryo yasabye uwo muvandimwe kongera kuwumusomera. Uwo mugabo yavuze ko we n’umugore we bari bakeneye guhumurizwa. Uwo murongo watumye yifuza kumenya byinshi kuri Bibiliya. Ese ntiwemera ko Ijambo ry’Imana rigira imbaraga mu murimo wo kubwiriza?—Ibyak 19:20.

MU GIHE WIGISHA MU MATERANIRO

11. Abavandimwe bafite inshingano yo kwigisha mu materaniro bagomba gukora iki?

11 Twese twishimira kujya mu materaniro no mu makoraniro. Mbere na mbere, tuyajyamo dushaka gusenga Yehova. Nanone ibyo tuhigira bitugirira akamaro. Ku bw’ibyo, abavandimwe batwigisha mu materaniro baba bafite inshingano ikomeye (Yak 3:1). Buri gihe bagomba kwigisha inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana. None se mu gihe wahawe inshingano yo kwigisha mu materaniro, wakora iki ngo imbaraga za Bibiliya zigaragare mu kiganiro watanze?

12. Umuntu utanga disikuru yakora iki ngo ashingire disikuru ye ku Byanditswe?

12 Disikuru yawe yose yagombye kuba ishingiye ku Byanditswe (Yoh 7:16). Bityo rero, jya uba maso kugira ngo ingero utanga cyangwa uburyo uvugamo ibintu, bitabuza abantu kuzirikana imirongo y’Ibyanditswe wakoresheje. Nanone, jya uzirikana ko gusoma imirongo myinshi atari byo bigaragaza ko wigishije ukoresheje Bibiliya. Mu by’ukuri, gusoma imirongo myinshi cyane bishobora gutuma abaguteze amatwi batagira umurongo n’umwe basigarana. Bityo rero, jya utoranya neza imirongo uzakoresha, ufate umwanya wo kuyisoma, uyisobanure, utange ingero zituma irushaho kumvikana, kandi ugaragaze uko yashyirwa mu bikorwa (Neh 8:8). Niba disikuru yawe ishingiye ku nyandiko ya disikuru yatanzwe n’umuryango wacu, jya uyisuzuma witonze, usuzume n’imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe. Gerageza gusobanukirwa aho ibyavuzwe muri iyo nyandiko ya disikuru bihuriye n’imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe. Hanyuma utoranye imirongo y’Ibyanditswe uri bukoreshe wigisha ingingo zatanzwe mu nyandiko ya disikuru. (Ushobora kubona ibitekerezo by’ingirakamaro mu gitabo Ungukirwa n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, kuva ku isomo rya 21 kugeza ku rya 23.) Ikiruta byose, senga Yehova umusaba ko yagufasha kugeza ku baguteze amatwi ibitekerezo by’ingirakamaro byo mu Ijambo rye.—Soma muri Ezira 7:10; Imigani 3:13, 14.

13. (a) Mushiki wacu yafashijwe ate n’imirongo yo muri Bibiliya yasobanuwe mu materaniro? (b) Ni iyihe mirongo yo muri Bibiliya yasobanuwe mu materaniro ikagukora ku mutima?

13 Hari mushiki wacu wo muri Ositaraliya wakozwe ku mutima n’imirongo y’Ibyanditswe yakoreshejwe mu materaniro. Nubwo hari ibintu bibabaje byari byaramubayeho akiri umwana, yaje kwemera ubutumwa bwo muri Bibiliya kandi yiyegurira Yehova. Icyakora kwemera ko Yehova amukunda byaramugoye. Ariko byageze aho yemera adashidikanya ko Imana yamukundaga. Ni iki cyamufashije? Yafashijwe n’uko yatekereje ku murongo wo muri Bibiliya wari wakoreshejwe mu materaniro, maze awuhuza n’indi mirongo yo muri Bibiliya. * Ese nawe wigeze guterwa inkunga n’ukuntu Ijambo ry’Imana ryasobanuwe mu materaniro no mu makoraniro?—Neh 8:12.

14. Twagaragaza dute ko dukunda Ijambo rya Yehova?

14 Ese ntiwishimira ko Yehova yaduhaye Ijambo rye, ari ryo Bibiliya? Urukundo ni rwo rwatumye ariduha, anadusezeranya ko rizahoraho iteka, kandi yashohoje iryo sezerano (1 Pet 1:24, 25). Ku bw’ibyo rero, tugomba gusoma Ijambo ry’Imana buri gihe, tukarikurikiza mu mibereho yacu kandi tukarikoresha dufasha abandi. Ibyo ni byo bigaragaza ko dukunda by’ukuri ubwo butunzi bw’agaciro, ariko cyanecyane bigaragaza ko dukunda Yehova we wabutanze.

^ par. 13 Reba agasanduku kavuga ngo “ Ibintu byaje guhinduka.”