Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka ryose’

‘Ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka ryose’

“Ubwatsi bubisi bwarumye n’uburabyo burahonga, ariko ijambo ry’Imana yacu ryo rizahoraho iteka ryose.”​—YES 40:8.

INDIRIMBO: 95, 97

1, 2. (a) Iyo tuza kuba tudafite Bibiliya, ubuzima bwari kuba bumeze bute? (b) Ni iki cyatuma Bibiliya itugirira akamaro?

TEKEREZA uko ubuzima bwawe bwari kumera iyo uza kuba udafite Bibiliya! Ntiwari kubona inama zikuyobora. Ntiwari kubona ibisubizo bikunyuze by’ibibazo wibaza ku birebana n’Imana, ubuzima n’igihe kizaza. Nta n’ubwo wari kumenya ibyo Yehova yakoreye abantu.

2 Icyakora, twishimira ko atari uko bimeze. Yehova yaduhaye Ijambo rye Bibiliya, kandi yadusezeranyije ko ubutumwa burimo buzahoraho iteka ryose. Intumwa Petero yasubiyemo amagambo ari muri Yesaya 40:8. Uwo murongo werekeza ku butumwa Imana yagiye igeza ku bantu, ariko nanone werekeza ku butumwa bukubiye muri Bibiliya yose. (Soma muri 1 Petero 1:24, 25.) Icyakora, Bibiliya itugirira akamaro ari uko tuyisomye mu rurimi tuzi neza. Icyo ni ikintu abantu bakunda Ijambo ry’Imana bose bemera kuva kera. Abantu b’imitima itaryarya bamaze ibinyejana byinshi bahindura kandi bagakwirakwiza Bibiliya, nubwo bitabaga biboroheye. Bari bafite ikifuzo nk’ik’Imana, ishaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.”—1 Tim 2:3, 4.

3. Ni iki turi busuzume muri iki gice? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

3 Muri iki gice, turi burebe ukuntu Ijambo ry’Imana ritahindutse nubwo (1) indimi zagiye zihinduka, (2) politiki igahinduka (3) n’abantu bakarwanya ko rihindurwa mu zindi ndimi. None se kubisuzuma biri butumarire iki? Biri butume turushaho gukunda Ijambo ry’Imana, kandi turusheho gukunda uwanditse Bibiliya, akayiduha kugira ngo idufashe.—Mika 4:2; Rom 15:4.

INDIMI ZAGIYE ZIHINDUKA

4. (a) Sobanura ukuntu indimi zigenda zihinduka? (b) Ni iki kigaragaza ko Imana yacu yishimira indimi zose? Ibyo bituma wumva umeze ute?

4 Uko igihe kigenda gihita, indimi na zo zigenda zihinduka. Hari amagambo agera aho akagira ibisobanuro bihabanye n’ibyo yari afite mbere. Ushobora no kuba uzi ingero zigaragaza ukuntu ururimi rwawe rwagiye ruhinduka. Uko ni na ko bimeze ku rurimi rw’Igiheburayo n’urw’Ikigiriki, ari na zo Bibiliya hafi ya yose yanditswemo. Igiheburayo n’Ikigiriki byo muri iki gihe bitandukanye cyane n’ibyavugwaga mu gihe Bibiliya yandikwaga. Ubwo rero, umuntu wese ushaka gusobanukirwa Bibiliya agomba kuyisoma ihinduwe mu rundi rurimi, nubwo yaba azi Igiheburayo n’Ikigiriki byo muri iki gihe. Hari abantu bagiye batekereza ko bagomba kwiga Igiheburayo n’Ikigiriki bya kera kugira ngo bashobore gusoma Bibiliya mu rurimi rw’umwimerere. Ariko ibyo bishobora kutabafasha cyane nk’uko babitekereza. * Igishimishije ni uko ubu Bibiliya yose cyangwa ibice byayo, yamaze guhindurwa mu ndimi hafi 3.000. Biragaragara rero ko Yehova ashaka ko abantu bo mu ‘mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose’ bamenya Ijambo rye. (Soma mu Byahishuwe 14:6.) Ese ibyo ntibituma urushaho gukunda Imana yacu idukunda kandi itarobanura ku butoni?—Ibyak 10:34.

5. Ni iki cyatumye Bibiliya ya King James igira akamaro cyane?

5 Kubera ko indimi zigenda zihinduka, hari igihe ubuhinduzi bwa Bibiliya buba bwarumvikanaga igihe yahindurwaga ariko nyuma y’igihe ugasanga butacyumvikana. Reka dufate urugero rwa Bibiliya yahinduwe mu Cyongereza. Bibiliya ya King James yahinduwe bwa mbere mu mwaka wa 1611. Ni imwe muri Bibiliya z’Icyongereza zakunzwe cyane, kandi yateje imbere ururimi rw’Icyongereza. * Icyakora, iyo Bibiliya ya King James yakoresheje izina ry’Imana “Yehova” mu mirongo mike cyane, ahandi hose izina ry’Imana ryabonekaga mu mwandiko w’umwimerere, ikoresha ijambo “UMWAMI,” mu nyuguti nkuru. Kopi zacapwe nyuma na zo zarimo izina “UMWAMI” mu nyuguti nkuru mu mirongo imwe n’imwe yo mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo. Muri ubwo buryo, Bibiliya ya King James yagaragaje ko izina ry’Imana riboneka no mu cyo benshi bita Isezerano Rishya.

6. Kuki twishimira ko dufite Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya?

6 Icyakora uko imyaka yagendaga ihita, imvugo yakoreshwaga muri Bibiliya ya King James yageze aho ntiyaba icyumvikana. Uko ni na ko byagiye bigendekera izindi Bibiliya zahinduwe kera. Ese ibyo ntibituma twishimira ko dufite Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, ikoresha imvugo ihuje n’igihe tugezemo? Iyo Bibiliya iboneka yose cyangwa ibice byayo mu ndimi zisaga 150, bityo ikaba ishobora gusomwa n’abantu benshi. Kuba ikoresha imvugo yumvikana, bituma ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana burimo budukora ku mutima (Zab 119:97). Igishimishije kurushaho, ni uko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yashubije izina ry’Imana aho rigomba kuba.

URURIMI RUKORESHWA NA RUBANDA

7, 8. (a) Kuki Abayahudi benshi bo mu kinyejana cya gatatu batumvaga Ibyanditswe by’Igiheburayo? (b) Septante ni iki?

7 Hari igihe ibintu byabaga muri politiki, byatumaga ururimi rukoreshwa na rubanda ruhinduka. None se Imana yakoze iki kugira ngo abantu bakomeze gusobanukirwa Ijambo ryayo? Hari ibintu byabaye kera byadufasha kubimenya. Ibitabo 39 bya mbere bya Bibiliya byanditswe n’Abisirayeli cyangwa Abayahudi. Ni bo mbere na mbere bari ‘barabikijwe amagambo yera y’Imana’ (Rom 3:1, 2). Icyakora, byageze mu kinyejana cya gatatu Mbere ya Yesu, Abayahudi benshi batacyumva Igiheburayo. Byatewe n’iki? Byatewe n’uko Alexandre le Grand yari yarigaruriye ibihugu byinshi, bikaba byari bisigaye bitegekwa n’Ubwami bw’u Bugiriki (Dan 8:5-7, 20, 21). Uko ubwo bwami bwagendaga bwaguka, abaturage babwo benshi, hakubiyemo n’Abayahudi bari batuye hirya no hino, bavugaga Ikigiriki. Kubera ko Abayahudi benshi bari basigaye bavuga Ikigiriki, kumva Ibyanditswe by’Igiheburayo byarabagoraga. Hakozwe iki?

8 Mu kinyejana cya gatatu Mbere ya Yesu, ibitabo bitanu bya mbere bya Bibiliya byahinduwe mu Kigiriki. Ibindi bitabo by’Ibyanditswe by’Igiheburayo byarangije guhindurwa mu kinyejana cya kabiri Mbere ya Yesu. Ibyo bitabo bya Bibiliya byose hamwe byahinduwe mu Kigiriki ni byo byaje kwitwa Septante. Ni bwo buhinduzi bwa mbere buzwi bw’Ibyanditswe by’Igiheburayo byose.

9. (a) Bibiliya ya Septante n’izindi Bibiliya zahinduwe kera, byafashije bite abakundaga gusoma Ijambo ry’Imana? (b) Ni ibihe bitabo byo mu Byanditswe by’Igiheburayo ukunda kurusha ibindi?

9 Bibiliya ya Septante yatumye Abayahudi bavugaga Ikigiriki ndetse n’abandi, bashobora gusoma Ibyanditswe by’Igiheburayo. Gerageza kwiyumvisha ukuntu bishimiraga gusoma cyangwa gutega amatwi Ijambo ry’Imana mu rurimi rwabo kavukire! Nyuma y’igihe, ibindi bice bya Bibiliya byahinduwe mu zindi ndimi, urugero nk’Igisiriyake, Ikigoti n’Ikilatini. Abantu benshi bagiye bagira ibice byo mu Byanditswe Byera bakunda kurusha ibindi, nk’uko bimeze kuri twe, kubera ko babisomaga mu rurimi bumva neza. (Soma muri Zaburi ya 119:162-165.) Koko rero, Ijambo ry’Imana ntiryigeze rihinduka nubwo ururimi rwakoreshwaga na rubanda rwagiye ruhinduka.

ABARWANYAGA KO BIBILIYA IHINDURWA MU ZINDI NDIMI

10. Kuki abantu benshi bo mu gihe cya John Wycliffe batashoboraga kubona Bibiliya?

10 Hari igihe abayobozi bakomeye babuzaga rubanda gusoma Bibiliya. Icyakora, ibyo ntibyigeze bica intege abafite imitima itaryarya. Urugero, reka turebe uko byagendekeye umuhanga muri teworojiya wo mu kinyejana cya 14 witwaga John Wycliffe. Yemeraga ko buri muntu yagombye kubona Ijambo ry’Imana akarisoma, bityo rikamufasha. Ariko mu gihe ke, abantu bo muri rubanda rusanzwe bo mu Bwongereza ntibashoboraga kubona Bibiliya. Kubera iki? Abenshi ntibari bafite ubushobozi bwo kuyigura, kuko icyo gihe kopi zayo zandukurwaga n’intoki kandi zarahendaga cyane. Nanone, abantu benshi ntibari bazi gusoma. Bashobora kuba barumvaga ibice bimwe na bimwe bya Bibiliya bisomwa iyo babaga bagiye mu Kiliziya. Ariko mu by’ukuri ntibasobanukirwaga ibyasomwaga. Kuki batabisobanukirwaga? Ni ukubera ko Bibiliya Kiliziya yakoreshaga (ya Vulgate) yari yanditse mu Kilatini, kandi muri iyo myaka, abantu bo muri rubanda rusanzwe ntibari bazi Ikilatini. None se ubutunzi bw’agaciro kenshi bwo muri Bibiliya bwari kubageraho bute?—Imig 2:1-5.

John Wycliffe n’abandi bifuzaga ko abantu babona Ijambo ry’Imana. Ese nawe ni byo wifuza? (Reba paragarafu ya 11)

11. Bibiliya ya Wycliffe yagize akahe kamaro?

11 Mu mwaka wa 1382 hasohotse ubuhinduzi bwa Bibiliya mu Cyongereza bwitiriwe Wycliffe. Yahise ikundwa cyane n’abayoboke be. Bakundaga Ijambo ry’Imana cyane kandi bifuzaga ko rigera kuri rubanda. Ni yo mpamvu bajyaga kubwiriza mu midugudu yo mu Bwongereza hose. Abo babwiriza basomeraga abantu ibice bya Bibiliya ya Wycliffe, bakanabasigira kopi zayo babaga barandukuye n’intoki. Umurimo bakoze watumye haba ihinduka rikomeye, kuko watumye abantu barushaho gukunda Ijambo ry’Imana.

12. Abayobozi b’amadini bakoreye iki Wycliffe n’abayoboke be?

12 Abayobozi b’amadini babyakiriye bate? Banze Wycliffe, banga Bibiliya yahinduye ndetse n’abayoboke be. Abo bayobozi batoteje abayoboke be. Bahize Bibiliya za Wycliffe bashoboraga kubona, barazitwika. Ndetse na Wycliffe yahamijwe icyaha cy’ubuhakanyi yaramaze gupfa. Birumvikana ariko ko batashoboraga guhana umuntu wamaze gupfa. Ariko abo bayobozi b’idini bategetse ko amagufwa ye atabururwa agatwikwa, ivu ryayo bakarijugunya mu ruzi rwa Swift. Icyakora Kiliziya ntiyashoboye gukumira Ijambo ry’Imana kuko abantu benshi bari baramaze kugira ikifuzo cyo kurisoma no kurisobanukirwa. Mu binyejana byakurikiyeho, abantu benshi bo mu Burayi no mu bindi bice by’isi, batangiye guteza imbere imirimo yo guhindura no gukwirakwiza Bibiliya hirya no hino, kugira ngo ifashe rubanda.

“UKWIGISHA IBIKUGIRIRA UMUMARO”

13. Ni iki twiringira tudashidikanya? Bikomeza bite ukwizera kwacu?

13 Abakristo bo muri iki gihe ntibagomba kumva ko abahinduye Bibiliya ya Septante, iya Wycliffe, iya King James, cyangwa iyindi yose, bari barahumekewe n’Imana. Icyakora, iyo dusuzumye amateka y’ubwo buhinduzi bwa Bibiliya n’ubundi bwinshi bwagiye busohoka, twibonera ko Yehova yatumye Ijambo rye ridahinduka nk’uko yari yarabisezeranyije. Ese ibyo ntibituma urushaho kwizera ko n’andi masezerano ya Yehova azasohora?—Yos 23:14.

14. Ni mu buhe buryo Bibiliya ituma turushaho gukunda Imana?

14 Gusuzuma ukuntu Bibiliya itigeze ihinduka mu gihe k’imyaka myinshi, bituma ukwizera kwacu gukomera, bikanatuma turushaho gukunda Yehova. * Ubundi se, kuki yahaye abantu Ijambo rye? Kandi se kuki yabijeje ko rizahoraho iteka? Ni ukubera ko adukunda, akaba yifuza kutwigisha ibitugirira umumaro. (Soma muri Yesaya 48:17, 18.) Ubwo rero, natwe twagombye kumukunda kandi tukumvira amategeko ye.—1 Yoh 4:19; 5:3.

15. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

15 Dukunda Ijambo ry’Imana cyane ku buryo twifuza ko ritugirira akamaro uko bishoboka kose. None se twakora iki ngo gusoma Bibiliya bitugirire akamaro? Twafasha dute abo tubwiriza gukunda Bibiliya? Abavandimwe bigisha mu itorero bakora iki ngo bage bibanda kuri Bibiliya? Ibyo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.

^ par. 4 Reba ingingo ivuga ngo: “Ese ni ngombwa ko wiga igiheburayo n’ikigiriki?,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2009.

^ par. 5 Inshoberamahanga nyinshi zo mu rurimi rw’Icyongereza zikomoka muri Bibiliya ya King James.

^ par. 14 Reba agasanduku kavuga ngo: “ Irebere nawe!