Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mugire umuco wo kumenya kwifata

Mugire umuco wo kumenya kwifata

‘Imbuto z’umwuka ni . . . ukumenya kwifata.’​—GAL 5:22, 23.

INDIRIMBO: 121, 36

1, 2. (a) Kutamenya kwifata bigira izihe ngaruka? (b) Kuki ari iby’ingenzi ko muri iki gihe dusuzuma umuco wo kumenya kwifata?

KUMENYA KWIFATA ni umuco uturuka ku Mana (Gal 5:22, 23). Yehova agaragaza uwo muco mu buryo butunganye. Icyakora abantu bo kwifata birabagora kubera ko badatunganye. Mu by’ukuri, ibyinshi mu bibazo abantu bahura na byo muri iki gihe, biterwa no kutamenya kwifata. Kutamenya kwifata bishobora gutuma umuntu arazika ibintu, agatsindwa ku ishuri cyangwa akica akazi. Nanone kutamenya kwifata bishobora gutuma abantu batukana, bagasinda, bakagira urugomo, bagatana n’abo bashakanye, bagafata amadeni atari ngombwa, bakabatwa n’ingeso mbi, bagafungwa, bakiheba, bakarwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bagatwita batabigambiriye n’ibindi.—Zab 34:11-14.

2 Abantu batamenya kwifata bikururira ibibazo, bakabiteza n’abandi. Uko igihe kigenda gihita, ni ko abantu bagenda barushaho kunanirwa kwifata. Ubushakashatsi bwakozwe mu myaka ya 1940, bwagaragaje ko abantu batari bazi kwifata. Naho ubushakashatsi bwakozwe mu myaka ya vuba aha bwo, bwagaragaje ko byahumiye ku mirari. Ibyo ntibyagombye kudutangaza, kubera ko Ijambo ry’Imana ryari ryarahanuye ko kutamenya kwifata byari kuba kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko turi “mu minsi y’imperuka.”—2 Tim 3:1-3.

3. Kuki Abakristo bagomba kugira umuco wo kumenya kwifata?

3 Kuki tugomba kugira umuco wo kumenya kwifata? Reka dusuzume impamvu ebyiri z’ingenzi. Iya mbere: Byaragaragaye ko abantu bashobora gutegeka ibyiyumvo byabo bagira ibibazo bike. Usanga batuje, bazi kubana neza n’abandi, batarakazwa n’ubusa kandi ntibakunda kugira ibibazo byo guhangayika no kwiheba. Iya kabiri: Kunanira ibishuko no gutegeka ibyifuzo bibi bituma twemerwa n’Imana. Adamu na Eva bo bananiwe kwifata (Intang 3:6). Muri iki gihe nabwo, hari abantu benshi bahura n’ibibazo bikomeye bitewe n’uko bananiwe kwifata.

4. Ni iki cyahumuriza umuntu uhatana kugira ngo agaragaze umuco wo kumenya kwifata?

4 Nta muntu udatunganye ushobora kwifata mu buryo bwuzuye. Yehova azi ukuntu abagaragu be bahatana kugira ngo bakomeze kwifata, kandi yifuza kubafasha gutsinda kamere ibogamira ku cyaha (1 Abami 8:46-50). Yehova ni inshuti nziza ifasha abantu b’imitima itaryarya bifuza kumukorera, ariko rimwe na rimwe bakaba bananirwa kwifata. Muri iki gice turi busuzume ukuntu Yehova yatanze urugero rutunganye mu birebana no kumenya kwifata. Nanone turi burebe abantu bavugwa muri Bibiliya bashoboye kwifata n’abatarabishoboye. Hanyuma turi burebe inama z’ingirakamaro zadufasha kurushaho kugaragaza umuco wo kumenya kwifata.

YEHOVA ATUBERA URUGERO

5, 6. Yehova yagaragaje ate ko azi kwifata?

5 Yehova agaragaza umuco wo kumenya kwifata mu buryo butunganye kubera ko ibyo akora byose biba bitunganye (Guteg 32:4). Icyakora twe ntidutunganye. Ariko tugomba gusuzuma uko Yehova agaragaza uwo muco, kugira ngo dushobore kumwigana. Ni mu bihe bintu Yehova yagaragajemo ko azi kwifata?

6 Tekereza uko Yehova yitwaye igihe Satani yigomekaga. Icyo kibazo cyagombaga gukemurwa kubera ko cyatumye abamarayika bizerwa bababara kandi bakarakara. Birashoboka ko nawe iyo urebye imibabaro yose Satani yateje, wiyumva utyo. Icyakora Yehova ntiyagize icyo akora ahubutse. Yarategereje, akemura icyo kibazo mu buryo bukwiriye no mu gihe gikwiriye. Icyo gihe Yehova yagaragaje ko atinda kurakara kandi yagikemuye mu buryo buhuje n’ubutabera (Kuva 34:6; Yobu 2:2-6). Yabitewe n’iki? Yehova yakomeje kwifata, kubera ko adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo “ashaka ko bose bihana.”—2 Pet 3:9.

7. Urugero rwa Yehova rutwigisha iki?

7 Uko Yehova yitwaye bitwigisha ko natwe tugomba gutekereza mbere yo kuvuga, kandi tukitondera ibyo dukora, ntitugire icyo dukora duhubutse. Mu gihe ugiye gufata umwanzuro ukomeye, jya ufata umwanya utekereze. Senga usaba ubwenge, kugira ngo uvuge kandi ukore ibikwiriye (Zab 141:3). Iyo umuntu yarakaye ashobora gutegekwa n’ibyiyumvo mu buryo bworoshye. Ni yo mpamvu abantu benshi bicuza ibyo baba bavuze cyangwa bakoze batabitekerejeho!—Imig 14:29; 15:28; 19:2.

ABAGARAGU B’IMANA BATANZE URUGERO RWIZA N’ABATANZE URUGERO RUBI

8. (a) Ni hehe twakura ingero z’abantu bagaragaje umuco wo kwifata? (b) Ni iki cyafashije Yozefu gutsinda amoshya y’umugore wa Potifari? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

8 Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zigaragaza akamaro ko kwifata? Bibiliya irimo ingero nyinshi z’abantu bagaragaje umuco wo kwifata mu gihe bageragezwaga. Umwe muri bo ni Yozefu umuhungu wa Yakobo. Yagaragaje umuco wo kwifata igihe yakoraga kwa Potifari wari umutware w’abarinzi ba Farawo. Umugore wa Potifari yabonye ukuntu Yozefu yari ‘ateye neza kandi afite uburanga,’ atangira kujya amwoshyoshya ngo baryamane. Ni iki cyafashije Yozefu gutsinda icyo kigeragezo? Agomba kuba yarafashe igihe gihagije agatekereza ku ngaruka zari kumugeraho iyo aryamana na we. Igihe yabonaga bikomeye, yarahunze. Yaratekereje ati: “nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni kandi nkaba rwose ncumuye ku Mana?”—Intang 39:6, 9; soma mu Migani 1:10.

9. Wakwitegura ute guhangana n’ibigeragezo?

9 Urugero rwa Yozefu rutwigisha iki? Tugomba kunanira ibishuko byatuma twica amategeko y’Imana. Mbere y’uko bamwe baba Abahamya ba Yehova, babanje guhatana ngo baneshe ingeso y’umururumba, ubusinzi, kunywa itabi, gukoresha ibiyobyabwenge, ubwiyandarike n’ibindi. Na n’ubu, hari igihe bumva agatima karehareha, bashaka gusubira mu bikorwa bahozemo. Ibyo nibikubaho, uge ufata akanya utekereze ukuntu uramutse usubiye mu bikorwa bibi byatuma Yehova adakomeza kukwemera. Gerageza kureba ibintu byatuma ugwa mu gishuko, maze wiyemeze kubyirinda (Zab 26:4, 5; Imig 22:3). Nuramuka uhuye n’ikigeragezo, uzasabe Yehova ubwenge no kumenya kwifata kugira ngo ugitsinde.

10, 11. (a) Ni ibihe bibazo abakiri bato bahura na byo ku ishuri? (b) Ni iki cyafasha Abakristo bakiri bato kunanira amoshya yo kwishora mu bikorwa bibi?

10 Ibyabaye kuri Yozefu biba no ku Bakristo benshi bakiri bato. Reka turebe ibyabaye kuri Kim. Abenshi mu banyeshuri biganaga, bakundaga kwigamba ko babaga basambanye mu mpera z’icyumweru. Kim we nta cyo yabaga afite yavuga. Avuga ko kuba yari atandukanye n’abandi byatumaga yumva “asa n’uri mu kato cyangwa mu bwigunge,” kandi abo biganaga babonaga ko ari injiji kubera ko atari afite umukunzi. Icyakora Kim yari azi ko igishuko cy’ubusambanyi gikomerera abakiri bato benshi (2 Tim 2:22). Abo biganaga bakundaga kumubaza niba akiri isugi. Yaboneragaho akabasobanurira impamvu yiyemeje kwirinda ubusambanyi. Abakristo bakiri bato biyemeza kunanira amoshya y’ubwiyandarike, badutera ishema kandi na Yehova bamutera ishema.

11 Bibiliya irimo ingero z’abantu bananiwe kwifata, bakagwa mu gishuko cy’ubwiyandarike. Nanone igaragaza ingaruka mbi ziterwa n’iyo myifatire yo kutamenya kwifata. Niba nawe ufite ikigeragezo nk’icya Kim, byaba byiza utekereje ku musore utagira umutima uvugwa mu Migani igice cya 7. Nanone tekereza ibyo Amunoni yakoze, n’ingaruka byagize (2 Sam 13:1, 2, 10-15, 28-32). Ababyeyi bashobora gukoresha iyo mirongo y’Ibyanditswe muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, bagafasha abana babo kugira ubwenge no kumenya kwifata.

12. (a) Kuki Yozefu yahisemo kutereka abavandimwe be ibyiyumvo yari afite? (b) Ni ryari tugomba gutegeka ibyiyumvo byacu?

12 Hari n’ikindi gihe Yozefu yatanze urugero rwiza rwo kumenya kwifata. Igihe abavandimwe be bamusangaga muri Egiputa baje kugura ibyokurya, yirinze kubibwira kugira ngo amenye ibyari mu mitima yabo. Igihe yumvaga ananiwe kwifata, yahise ajya ahantu hiherereye kugira ngo batamubona arira (Intang 43:30, 31; 45:1). Mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu akurakaje, jya wigana Yozefu, umenye kwifata. Bizakurinda kuvuga cyangwa gukora ikintu wazicuza nyuma (Imig 16:32; 17:27). Niba ufite mwene wanyu waciwe, ugomba gutegeka ibyiyumvo byawe kugira ngo wirinde kugirana na we imishyikirano itari ngombwa. Nubwo kwifata bishobora kuba bitoroshye, nuzirikana ko urimo wigana Yehova kandi ko urimo ukora ibyo ashaka, bizarushaho kukorohera.

13. Ibyabaye ku Mwami Dawidi bitwigisha iki?

13 Umwami Dawidi na we yatanze urugero ruhebuje. Yari afite ububasha bwinshi, ariko igihe Sawuli na Shimeyi bamurakazaga, yirinze kubihimuraho cyangwa gukoresha ubwo bubasha abarwanya (1 Sam 26:9-11; 2 Sam 16:5-10). Icyakora si ko buri gihe Dawidi yamenyaga kwifata. Tuzi ukuntu yakoranye icyaha na Batisheba n’ibyo yari agiye gukorera Nabali (1 Sam 25:10-13; 2 Sam 11:2-4). Ariko hari amasomo y’ingenzi twakwigira kuri Dawidi. Irya mbere: Abafite inshingano mu bwoko bw’Imana bagomba kugaragaza umuco wo kwifata, kugira ngo badakoresha nabi ububasha bafite. Irya kabiri: Nta muntu ugomba gukabya kwiyiringira, ngo atekereze ko adashobora kugwa mu bishuko.—1 Kor 10:12.

ICYO WAKORA

14. Byagendekeye bite umuvandimwe? Kuki ari iby’ingenzi ko tugira imyitwarire myiza mu mimerere nk’iyo?

14 Wakora iki ngo urusheho kugaragaza umuco wo kumenya kwifata? Tekereza iyi nkuru y’ibyabaye. Umushoferi yagonze imodoka ya Luigi. Nubwo uwo mushoferi ari we wari mu makosa, yatutse Luigi ashaka no kurwana. Luigi yarasenze, asaba Yehova kumufasha gutuza kandi agerageza gufasha uwo mushoferi kugira ngo na we atuze, ariko biba iby’ubusa. Luigi yanditse ubwishingizi uwo mushoferi yakoreshaga maze arigendera, uwo mushoferi asigara asakuza. Hashize icyumweru, Luigi yasubiye gusura umugore yari yarabwirije, maze asanga umugabo we ari wa mushoferi! Uwo mushoferi yagize ipfunwe maze amusaba imbabazi kubera imyifatire mibi yagaragaje. Yemeye no kujya mu kigo cy’ubwishingizi Luigi yakoreshaga, kugira ngo azishyurwe vuba. Uwo mugabo yaricaye atega amatwi ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya Luigi yagiranye n’umugore we kandi yishimiye ibyo bavugaga. Iyo Luigi ashubije amaso inyuma, yibonera ko kuba yaratuje igihe impanuka yabaga byagize akamaro, kandi abona ko iyo aganzwa n’uburakari byari kugira ingaruka mbi.—Soma mu 2 Abakorinto 6:3, 4.

Imyitwarire yacu igira ingaruka ku murimo wo kubwiriza (Reba paragarafu ya 14)

15, 16. Kwiyigisha Bibiliya byagufasha bite wowe n’umuryango wawe kugira umuco wo kumenya kwifata?

15 Kwiyigisha Bibiliya buri gihe kandi mu buryo bufite ireme, bishobora gufasha Abakristo kumenya kwifata. Zirikana ko Imana yabwiye Yosuwa iti: “Iki gitabo cy’amategeko ntikikave mu kanwa kawe, ujye ugisoma ku manywa na nijoro wibwira kugira ngo witwararike ukore ibyanditswemo byose, kuko ari bwo uzatunganirwa mu nzira yawe, ukagaragaza ubwenge mu byo ukora” (Yos 1:8). Ariko se kwiyigisha Bibiliya byagufasha bite kumenya kwifata?

16 Nk’uko twabibonye, Bibiliya irimo inkuru zigaragaza akamaro ko kumenya kwifata n’ingaruka zigera ku bantu bananiwe kwifata. Yehova yandikishije izo nkuru afite icyo ashaka kutwigisha (Rom 15:4). Byaba byiza tugiye tuzisoma, tukazitekerezaho kandi tukaziga. Gerageza kumenya uko zagufasha, wowe n’umuryango wawe. Saba Yehova kugufasha gukurikiza inama zo mu Ijambo rye. Nusanga hari aho ubuze umuco wo kumenya kwifata, uge ubyemera. Hanyuma uge usenga, kandi wihatire kugira icyo ubikoraho (Yak 1:5). Jya ukora ubushakashatsi mu bitabo byacu kugira ngo ubone inama zagufasha.

17. Ababyeyi batoza bate abana babo umuco wo kumenya kwifata?

17 Wafasha ute abana bawe kugira umuco wo kumenya kwifata? Ababyeyi bazi ko uwo muco udapfa kwizana mu bana. Kandi nk’uko bimeze ku yindi mico yose abana baba bagomba kwitoza, ababyeyi bagomba gutanga urugero (Efe 6:4). Bityo rero, niba abana bawe batazi kwifata, jya wibaza niba ubaha urugero rwiza. Ushobora gutanga urugero rwiza ujya mu murimo wo kubwiriza no mu materaniro buri gihe, kandi ukayobora gahunda y’iby’umwuka mu muryango udasiba. Mu gihe bibaye ngombwa, ntugatinye guhakanira abana bawe ibyo bagusabye. Yehova yashyiriyeho Adamu na Eva imipaka yari kubatoza kubaha ubutware bwe. Iyo ababyeyi na bo bahana abana babo kandi bakabaha urugero rwiza, bishobora kubatoza umuco wo kumenya kwifata. Bimwe mu bintu by’agaciro kenshi ushobora gutoza abana bawe, ni ugukunda ubuyobozi bahabwa n’Imana no kubaha amahame yayo.—Soma mu Migani 1:5, 7, 8.

18. Kuki tugomba guhitamo inshuti twitonze?

18 Waba uri umubyeyi cyangwa utari we, ntukirengagize akamaro ko guhitamo inshuti nziza. Jya ushaka inshuti zizagufasha kugera ku ntego nziza no kwirinda akaga (Imig 13:20). Inshuti zikunda Yehova zizagufasha, zitume umenya kwifata, kandi imyitwarire yawe myiza na yo izafasha inshuti zawe. Uwo muco wo kumenya kwifata uzatuma wishimira ubuzima, wemerwe n’Imana kandi ubane neza n’abo ukunda.