Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mwigane umuco wa Yehova wo kugira impuhwe

Mwigane umuco wa Yehova wo kugira impuhwe

“Yehova, Yehova, Imana y’imbabazi n’impuhwe.” —KUVA 34:6.

INDIRIMBO: 57, 147

1. Yehova yibwiye ate Mose? Kuki yabigenje atyo?

HARI igihe Imana yibwiye Mose, imumenyesha izina ryayo n’imico yayo. Yehova yashoboraga kwibanda ku mbaraga ze n’ubwenge bwe, ariko yahisemo kumumenyesha mbere na mbere ko arangwa n’imbabazi n’impuhwe. (Soma mu Kuva 34:5-7.) Mose yari akeneye kumenya ko Yehova yari kumushyigikira. Ni yo mpamvu Yehova yahisemo kumumenyesha imico ye yari gutuma Mose abona ko yari yiteguye gufasha ubwoko bwe (Kuva 33:13). Ese kuba Imana yarabanje kumubwira iyo mico ihebuje mbere yo kumubwira indi yose, ntibigukora ku mutima? Muri iki gice turi buganire ku muco wo kugira impuhwe, ni ukuvuga kwishyira mu mwanya w’undi muntu ukiyumvisha akababaro ke, kandi ukaba wifuza kumufasha.

2, 3. (a) Ni iki kigaragaza ko kugira impuhwe biri muri kamere y’abantu? (b) Kuki wagombye gushishikazwa no kumenya icyo Bibiliya ivuga ku birebana no kugira impuhwe?

2 Abantu baremwe mu ishusho y’Imana. Ni yo mpamvu bose, yemwe n’abatazi Imana y’ukuri, akenshi baba bifuza ko bagenzi babo bamererwa neza (Intang 1:27). Hari inkuru nyinshi zo muri Bibiliya zigaragaza ukuntu abantu bagiye bagirira abandi impuhwe. Ibuka inkuru y’abagore babiri bari indaya bagiye kuburanira imbere ya Salomo, bashaka kumenya uwari nyina w’umwana muzima. Igihe Salomo yabageragezaga akavuga ko uwo mwana bamucamo kabiri, uwari nyina by’ukuri yahise agira impuhwe, yemera kumuharira mugenzi we (1 Abami 3:23-27). Ibuka nanone umukobwa wa Farawo warokoye Mose akiri uruhinja. Nubwo yabonye ko uwo mwana yari atoraguye yari uw’Abaheburayo kandi ko yagombaga kwicwa, ‘yamugiriye impuhwe,’ yiyemeza kumurera nk’umwana we.—Kuva 2:5, 6.

3 Kuki wagombye gushishikazwa no kugira impuhwe? Ni ukubera ko Bibiliya igusaba kwigana Yehova (Efe 5:1). Nyamara nubwo abantu baremewe kugirira abandi impuhwe, kudatungana twarazwe na Adamu gutuma twikunda. Hari igihe usanga twananiwe guhitamo niba dufasha abandi cyangwa niba tugomba kwibanda ku bibazo byacu gusa. Kuri bamwe iyo ni intambara ihoraho. Ni iki cyagufasha kwitoza kwita ku bandi? Mbere na mbere, fata igihe usuzume ukuntu Yehova yagiye agaragaza impuhwe n’uko abandi bantu bazigaragaje. Hanyuma, suzuma uko wakwigana Imana n’ukuntu byakugirira akamaro.

YEHOVA ATANGA URUGERO RUTUNGANYE MU BIREBANA NO KUGIRA IMPUHWE

4. (a) Kuki Yehova yohereje abamarayika i Sodomu? (b) Inkuru ya Loti n’umuryango we itwigisha iki?

4 Muri Bibiliya harimo inkuru nyinshi zigaragaza ukuntu Yehova agira impuhwe. Urugero, tekereza ibyo yakoreye Loti. Loti yari umukiranutsi kandi ‘yababazwaga cyane’ n’ukuntu abantu b’i Sodomu n’i Gomora bishoraga mu bikorwa by’ubwiyandarike. Imana yafashe umwanzuro w’uko abo bantu biyandarikaga bagombaga gupfa (2 Pet 2:7, 8). Yohereje abamarayika kugira ngo bahungishe Loti. Bamusabye guhunga we n’umuryango we, bakava muri iyo migi yari igiye kurimburwa. Icyakora Loti ‘akomeje kuzarira, abo [bamarayika] bamufashe ukuboko we n’umugore we n’abakobwa be bombi babakura muri uwo mugi babashyira inyuma yawo, kuko Yehova yari amugiriye impuhwe’ (Intang 19:16). Ibyo bigaragaza rwose ko Yehova aba azi ibibazo abagaragu be b’indahemuka bahura na byo.—Yes 63:7-9; Yak 5:11; 2 Pet 2:9.

5. Ijambo ry’Imana ritwigisha rite uko twagirira abandi impuhwe?

5 Uretse kuba Yehova agira impuhwe, anigisha abagize ubwoko bwe ko na bo bagomba kugira impuhwe. Reka turebe itegeko yahaye Abisirayeli. Iyo umuntu utagira impuhwe yagurizaga mugenzi we, yashoboraga gufata umwenda we wo kwiyorosa ho ingwate, akamusiga nta cyo afite yiyorosa. (Soma mu Kuva 22:26, 27.) Ariko Yehova yigishije abagaragu be ko bagombaga kwirinda igikorwa nk’icyo. Bagombaga kugira impuhwe. Ihame riri muri iryo tegeko ritwigisha iki? Ritwigisha ko tutagomba kwirengagiza ibyo Abakristo bagenzi bacu bakeneye. Niba hari icyo twafasha umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, tumufasha tubyishimiye.—Kolo 3:12; Yak 2:15, 16; soma muri 1 Yohana 3:17.

6. Kuba Yehova yarakomezaga kugirira impuhwe Abisirayeli bari abanyabyaha bitwigisha iki?

6 Yehova yagiriraga Abisirayeli impuhwe no mu gihe babaga bakoze ibyaha. Bibiliya igira iti: “Yehova Imana ya ba sekuruza yari yarakomeje kubaburira abatumaho intumwa ze, agakomeza kubaha imiburo, kuko yagiriraga impuhwe ubwoko bwe n’ubuturo bwe” (2 Ngoma 36:15). Natwe rero tugomba kugirira impuhwe abantu bashobora kwihana bakareka ibyaha byabo, bityo bakemerwa n’Imana. Yehova ntiyifuza ko hazagira n’umwe urimbuka, mu gihe azaba aje guca urubanza (2 Pet 3:9). Bityo rero, mu gihe Imana itararimbura ababi, nimucyo dukomeze kubatangariza ubutumwa bwo kubaburira, kuko ibafitiye impuhwe.

7, 8. Ni iki cyatumye umuryango umwe ubona ko Yehova yabagiriye impuhwe?

7 Hari abantu benshi muri iki gihe biboneye ko Imana igira impuhwe. Urugero, mu myaka ya 1990, abantu bo mu moko atandukanye bo muri Bosiniya batangiye kurwana no kwicana. Hari umuryango wo muri icyo gihugu wari ufite umuhungu w’imyaka 12 witwa Milan. Milan, murumuna we, ababyeyi be hamwe n’abandi Bahamya bafashe bisi yavaga muri Bosiniya igana muri Seribiya. Bari bagiye mu ikoraniro ababyeyi ba Milan bari bubatirizwemo. Bageze ku mupaka, abasirikare babasohoye muri bisi bitewe n’ubwoko bwabo, ariko bareka abandi bavandimwe barakomeza. Nyuma y’iminsi ibiri, umusirikare mukuru yahamagaye umukuriye amubaza icyo yabakorera. Kubera ko uwo musirikare yari ahagaze imbere yabo, bose bumvise amusubiza ati: “Basohore ubarase!”

8 Igihe uwo musirikare yavuganaga n’abasirikare be, haje abagabo babiri bongorera abagize uwo muryango ko na bo ari Abahamya. Bari bamenye ikibazo bagize bakibwiwe n’abari kumwe na bo muri bisi. Abo bagabo babwiye Milan na murumuna we ngo binjire mu modoka yabo babambutse umupaka, kuko abana batasabwaga ibyangombwa. Babwiye ababyeyi ba Milan ngo bo banyure inyuma y’ibiro bya gasutamo bahurire hakurya. Milan yari afite ubwoba cyane ku buryo atari azi niba agomba kwishima cyangwa kubabara. Ababyeyi be babajije abo Bahamya bati: “Ese ubwo murumva bari butureke tukagenda?” Ariko igihe bagendaga, abasirikare basaga naho batababona. Milan na murumuna we bahuriye n’ababyeyi babo hakurya y’umupaka, bakomeza urugendo bajya mu ikoraniro. Bemeraga rwose ko Yehova yari yashubije amasengesho yabo! Icyakora, Bibiliya igaragaza ko atari ko buri gihe Yehova atabara abagaragu be mu buryo nk’ubwo (Ibyak 7:58-60). Ariko kandi, Milan yaravuze ati: “Jye nabonye ko abamarayika bahumye abasirikare amaso kandi ko Yehova ari we wadukijije.”—Zab 97:10.

9. Yesu yakoreye iki imbaga y’abantu bamukurikiye? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

9 Hari isomo dushobora kuvana kuri Yesu. Yagiriye impuhwe imbaga y’abantu, kuko “bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, zashishimuwe kandi zitatanye.” Yesu yakoze iki? ‘Yatangiye kubigisha ibintu byinshi.’ (Mat 9:36; soma muri Mariko 6:34.) Yesu yari atandukanye cyane n’Abafarisayo, kuko bo batifuzaga gufasha rubanda (Mat 12:9-14; 23:4; Yoh 7:49). Ese wigana Yesu ukumva wifuza gufasha abantu bafite inyota yo kumenya ukuri?

10, 11. Ese tugomba kugaragaza impuhwe igihe cyose? Sobanura.

10 Ibyo ariko ntibishaka kuvuga ko tugomba kugira impuhwe igihe cyose. Urugero, igihe Umwami Sawuli yangaga kwica Agagi, wari umwami w’Abamaleki, bari abanzi b’ubwoko bw’Imana, ashobora kuba yaratekereje ko agize impuhwe. Sawuli yanze no kwica amatungo yose y’Abamaleki. Icyakora Yehova yari yamusabye kwica Abamaleki n’amatungo yabo yose. Yehova yanze ko Sawuli akomeza kuba umwami kubera ko atamwumviye (1 Sam 15:3, 9, 15). Yehova ni Umucamanza ukiranuka, ushobora kumenya ibiri mu mitima y’abantu, akamenya niba akwiriye kubagirira impuhwe (Amag 2:17; Ezek 5:11). Mu gihe kiri imbere azacira urubanza abantu bose banga kumwumvira (2 Tes 1:6-10). Icyo ntikizaba ari igihe cyo kugirira impuhwe ababi. Ahubwo, nabarimbura azaba agiriye impuhwe abakiranutsi azarokora.

11 Birumvikana ko atari twe dushinzwe kugena abazicwa n’abazarokoka. Ahubwo tugomba gukora ibyo dushoboye byose tugafasha abantu. None se twagaragariza dute bagenzi bacu impuhwe? Reka dusuzume bimwe mu byo twakora.

UKO TWAGIRIRA ABANDI IMPUHWE

12. Wagaragariza abandi impuhwe ute?

12 Jya ufasha abandi mu buzima bwa buri munsi. Abifuza kwigana Yesu bose basabwa kugirira impuhwe abo badahuje ukwizera n’Abakristo bagenzi babo (Yoh 13:34, 35; 1 Pet 3:8). Kugira impuhwe bisobanura “kubabarana” na mugenzi wawe. Umuntu ugira impuhwe agira icyo akora kugira ngo afashe abababara. Nawe uge ushaka uko wafasha abandi. Urugero, ushobora gufasha umuntu uturimo two mu rugo, wenda ukajya kumuhahira.—Mat 7:12.

Jya ugirira abandi impuhwe, ubafasha mu byo bakeneye (Reba paragarafu ya 12)

13. Ni iyihe mico iranga abagize ubwoko bw’Imana igaragara cyane mu gihe habaye ibiza?

13 Jya ugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi. Iyo tumenye ko hari abagwiririwe n’ibiza, twumva tubagiriye impuhwe. Abagize ubwoko bwa Yehova bazwiho gufasha abandi mu bihe nk’ibyo (1 Pet 2:17). Hari mushiki wacu wo mu Buyapani wabaga mu karere kangijwe cyane n’umutingito na tsunami mu mwaka wa 2011. Yavuze ko igihe yabonaga ukuntu abavoronteri bo mu Buyapani n’abo mu bindi bihugu bakoranaga umwete basana amazu yari yangiritse, “byamukoze ku mutima kandi bikamuhumuriza.” Yaranditse ati: “Byanyeretse ko Yehova atwitaho, kandi ko Abahamya bita kuri bagenzi babo. Nanone byanyeretse ko abavandimwe na bashiki bacu benshi bo ku isi yose basenga badusabira.”

14. Wafasha ute abarwayi n’abageze mu za bukuru?

14 Jya wita ku barwayi n’abageze mu za bukuru. Iyo tubonye bagenzi bacu bagerwaho n’ingaruka z’icyaha twarazwe na Adamu, twumva rwose tubagiriye impuhwe. Si twe tuzabona indwara no gusaza byavuyeho! Ni yo mpamvu dusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana buza. Mu gihe tukibutegereje, twihatira gufasha abafite ibibazo. Hari umwanditsi wagize icyo avuga ku birebana na nyina wari ugeze mu za bukuru, wari urwaye indwara yangiza ubwonko. Umunsi umwe nyina yariyanduje cyane. Mu gihe yari akigerageza kwisukura, inzogera yo ku muryango yaravuze. Bari Abahamya babiri bari basanzwe baza kumusura. Abo bashiki bacu bamubajije niba yakwemera ko bamufasha. Uwo mukecuru yaravuze ati: “Biteye isoni, ariko nimumfashe.” Abo bashiki bacu bamufashije kwisukura. Hanyuma batetse icyayi, baricara baramuganiriza. Ibyo byashimishije cyane umuhungu we, arandika ati: “Abo Bahamya ba Yehova nabakuriye ingofero. Bakora ibihuje n’ibyo bigisha.” Ese impuhwe zituma ukora ibyo ushoboye byose kugira ngo ufashe abarwayi n’abageze mu za bukuru?—Fili 2:3, 4.

15. Ni mu buhe buryo umurimo wo kubwiriza utuma dufasha abandi?

15 Fasha abandi kumenya Yehova. Ibibazo abantu bahanganye na byo n’imihangayiko bafite, bituma twifuza kubafasha. Uburyo bwiza twabafashamo ni ukubigisha ibyerekeye Imana n’icyo Ubwami bwayo buzakorera abantu. Ubundi buryo bwo kubafasha, ni ukubereka akamaro ko gukurikiza inama zo mu Ijambo ry’Imana (Yes 48:17, 18). Ese ushobora kongera igihe umara mu murimo wo kubwiriza? Ni umurimo wubahisha Yehova by’ukuri kandi ukagaragaza ko ugirira abandi impuhwe.—1 Tim 2:3, 4.

KUGIRA IMPUHWE BIGUFITIYE AKAMARO

16. Umuntu ugira impuhwe bimugirira akahe kamaro?

16 Impuguke mu birebana n’indwara zo mu mutwe, zivuga ko kugirira abandi impuhwe bituma urushaho kugira ubuzima bwiza, ukumva umerewe neza kandi ukabana neza n’abandi. Iyo ufashije abandi mu mibabaro yabo, wumva urushijeho kwishima, ukarushaho kurangwa n’ikizere, ntiwumve wigunze kandi ntugire ibitekerezo bibi. Koko rero, iyo ugira impuhwe nawe bikugirira akamaro (Efe 4:31, 32). Iyo urukundo dukunda abandi rutumye tubafasha, tugira umutimanama utaducira urubanza, kuko tuba tuzi ko twakoze ibyo Imana idusaba. Ibyo bituma tuba ababyeyi beza, abagabo n’abagore beza, ndetse n’inshuti nziza. Abantu bagirira abandi impuhwe, na bo bitabwaho n’abandi mu gihe babikeneye.—Soma muri Matayo 5:7; Luka 6:38.

17. Ni iyihe mpamvu yagombye gutuma tugira impuhwe?

17 Icyakora, ntiwagombye kugira impuhwe bitewe n’uko gusa uzi ko nawe bigufitiye akamaro. Wagombye kugira impuhwe bitewe n’uko wifuza kwigana Yehova no kumuhesha ikuzo, kuko ari we soko y’urukundo n’impuhwe (Imig 14:31). Yaduhaye urugero ruhebuje. Nimucyo rero dukore uko dushoboye kose twigane Imana tugirira abandi impuhwe. Ibyo bizatuma turushaho kunga ubumwe n’abavandimwe na bashiki bacu, kandi turusheho kubana neza n’abantu bose.—Gal 6:10; 1 Yoh 4:16.