UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Nzeri 2019
Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 28 Ukwakira kugera ku ya 1 Ukuboza 2019.
Yehova aha agaciro abagaragu be bicisha bugufi
Kwicisha bugufi ni umwe mu mico y’ingenzi tugomba kwitoza. Kuki kwicisha bugufi bishobora kutugora mu gihe ibintu bihindutse?
Si twe tuzarota Harimagedoni iba!
Ni ibihe bintu bizabanziriza Harimagedoni? Twakora iki ngo dukomeze kuba indahemuka, uko imperuka igenda yegereza?
Tuge tugandukira Yehova twishimye
Abasaza, ababyeyi b’abagabo n’ab’abagore bashobora kuvana isomo kuri Guverineri Nehemiya, Umwami Dawidi, na Mariya nyina wa Yesu.
‘Nimuze munsange, nanjye nzabaruhura’
Twagaragaza dute ko twemera ubutumire bwa Yesu? Tugomba gukora ibintu bitatu kugira ngo umugogo we uturuhure.
Ni ba nde bagize “imbaga y’abantu benshi”?
Yehova yahishuye abagize imbaga y’abantu benshi bazarokora umubabaro ukomeye, bakaba ku isi iteka ryose. Ni benshi cyane, kandi bakomoka hirya no hino ku isi