Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 39

Ni ba nde bagize “imbaga y’abantu benshi”?

Ni ba nde bagize “imbaga y’abantu benshi”?

‘Ngiye kubona mbona imbaga y’abantu benshi umuntu adashobora kubara, bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere y’Umwana w’intama.’​—IBYAH 7:9.

INDIRIMBO YA 60 Nibumvira bazakizwa

INSHAMAKE *

1. Ni ibihe bibazo intumwa Yohana yari ahanganye na byo ahagana mu mwaka wa 95?

AHAGANA mu mwaka wa 95, intumwa Yohana yari ahanganye n’ibibazo bikomeye. Yari mu za bukuru, afungiwe ku kirwa kitwa Patimosi, kandi birashoboka ko ari we ntumwa ya Yesu yari ikiriho (Ibyah 1:9). Yari azi ko abahakanyi bigishaga inyigisho z’ikinyoma zari gutuma Abakristo bacikamo ibice. Ashobora kuba yarabonaga ko Abakristo b’ukuri bari bagiye gushira ku isi.—Yuda 4; Ibyah 2:15, 20; 3:1, 17.

Intumwa Yohana yabonye abagize “imbaga y’abantu benshi” bambaye amakanzu yera, kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo (Reba paragarafu ya 2)

2. Ni ibihe bintu bishishikaje Yohana yabonye mu iyerekwa, rivugwa mu Byahishuwe 7:9-14? (Reba ifoto yo ku gifubiko.)

2 Igihe Yohana yari akiri muri ibyo bibazo, yabonye mu iyerekwa ibintu bishishikaje byari kuzabaho. Yabonye umumarayika asaba abandi bamarayika bane gufata imiyaga irimbura y’umubabaro ukomeye, kugeza igihe itsinda ry’abagaragu b’Imana bari kuba bamaze gushyirwaho ikimenyetso cya nyuma (Ibyah 7:1-3). Iryo tsinda rigizwe n’abantu 144.000 bazategeka hamwe na Yesu mu ijuru (Luka 12:32; Ibyah 7:4). Hanyuma Yohana yabonye irindi tsinda rinini, ku buryo byamutangaje cyane akavuga ati: “Ngiye kubona mbona imbaga y’abantu benshi umuntu adashobora kubara, bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose, bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere y’Umwana w’intama.” (Soma mu Byahishuwe 7:9-14.) Yohana agomba kuba yarashimishijwe cyane no kumenya ko hari kuzaboneka abantu benshi basenga Imana by’ukuri.

3. (a) Kuki ibyo Yohana yabonye mu iyerekwa bikomeza ukwizera kwacu? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Iryo yerekwa ryatumye Yohana agira ukwizera gukomeye. Natwe ryagombye gutuma tugira ukwizera gukomeye kurushaho, kubera ko turi mu minsi y’imperuka, tukaba twibonera isohozwa ry’ibyo yeretswe. Twibonera ukuntu muri iki gihe abantu babarirwa muri za miriyoni bakorera Yehova, bakaba bafite ibyiringiro byo kuzarokoka umubabaro ukomeye, bakaba ku isi iteka. Muri iki gice, turi busuzume ukuntu mu myaka isaga mirongo inani ishize, Yehova yatumye abagaragu be basobanukirwa abagize imbaga y’abantu benshi abo ari bo. Hanyuma turi busuzume ibintu bibiri bibaranga: (1) Ni benshi cyane kandi (2) bakomoka hirya no hino ku isi. Ibyo biri butume abagize imbaga y’abantu benshi barushaho kugira ukwizera gukomeye.

ABAGIZE IMBAGA Y’ABANTU BENSHI BAZABA HE?

4. Ni iyihe nyigisho yo muri Bibiliya amadini yiyita aya gikristo atarasobanukirwa? Abigishwa ba Bibiliya bo bayumvaga bate kuva kera?

4 Muri rusange, amadini yiyita aya gikristo ntiyigisha inyigisho y’ukuri yo muri Bibiliya, ivuga ko abantu bumvira bazaba ku isi iteka ryose (2 Kor 4:3, 4). Amenshi muri ayo madini yigisha ko abakora ibyiza bose iyo bapfuye bajya mu ijuru. Icyakora Abigishwa ba Bibiliya batangiye gusohora Umunara w’Umurinzi mu mwaka wa 1879, ntibigeze babyigisha batyo. Bigishaga ko Imana yari kuzagarura Paradizo ku isi, kandi ko abantu babarirwa muri za miriyoni bumvira, bari kuzatura hano ku isi, aho kuba mu ijuru. Icyakora kugira ngo basobanukirwe neza abo bantu bumvira abo ari bo, byabasabye igihe.—Mat 6:10.

5. Ni iki Abigishwa ba Bibiliya bari bazi ku bagize 144.000?

5 Nanone Abigishwa ba Bibiliya bari bazi ko Ibyanditswe bivuga ko hari itsinda ry’abantu bari ‘kuzavanwa mu isi’ bakajya gutegeka hamwe na Yesu mu ijuru (Ibyah 14:3). Iryo tsinda ryari kuba rigizwe n’Abakristo 144.000 barangwa n’ishyaka kandi bakoreye Imana mu budahemuka igihe bari bakiri ku isi. None se imbaga y’abantu benshi bari bayiziho iki?

6. Abigishwa ba Bibiliya bumvaga bate ibirebana n’imbaga y’abantu benshi?

6 Yohana yeretswe abagize imbaga y’abantu benshi “bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere y’Umwana w’intama” (Ibyah 7:9). Ibyo byatumye Abigishwa ba Bibiliya bumva ko abagize imbaga y’abantu benshi na bo bari kuzaba mu ijuru, kimwe na ba bandi 144.000. None se niba abagize ayo matsinda yombi bari kuzaba mu ijuru, bari kuzaba batandukaniye he? Abigishwa ba Bibiliya batekerezaga ko abagize imbaga y’abantu benshi bari kuba ari Abakristo batumviye Imana mu buryo bwuzuye igihe bari bakiri ku isi. Nubwo mu rugero runaka bari kuba baragize imyifatire myiza, birashoboka ko bamwe muri bo bari kuba baragumye mu madini yiyita aya gikristo. Abigishwa ba Bibiliya bumvaga ko abantu nk’abo bari kuba baragaragaje ko bakunze Imana mu rugero runaka, ariko ko batayikunze bihagije ku buryo bategeka hamwe na Yesu. Ni yo mpamvu bari kujya mu ijuru bagahagarara imbere y’intebe y’Ubwami ariko ntibicare ku ntebe z’ubwami.

7. Abigishwa ba Bibiliya batekerezaga ko ari ba nde bari kuba ku isi? Ni iki batekerezaga ku birebana n’abagabo b’indahemuka ba kera?

7 None se ni ba nde bari kuba ku isi? Abigishwa ba Bibiliya bumvaga ko igihe abagize 144.000 n’imbaga y’abantu benshi bari kuba bamaze kujya mu ijuru, abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bari kuba ku isi, bakabona imigisha y’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Abigishwa ba Bibiliya ntibatekerezaga ko abo bantu babarirwa muri za miriyoni bari gukorera Yehova mbere y’uko Ubutegetsi bwa Kristo butangira gutegeka. Ahubwo batekerezaga ko bari kwigishwa inzira za Yehova muri icyo gihe. Abari gukurikiza amahame ya Yehova bari guhabwa ubuzima bw’iteka ku isi, abari kwanga kumvira bakarimbuka. Nanone batekerezaga ko abari kuba abatware mu isi mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, bari kujya mu ijuru ku iherezo ryabwo. Bumvaga ko muri abo batware hari kuba harimo abagabo b’indahemuka bapfuye mbere ya Kristo, bari kuzuka mu gihe cy’ubwo Butegetsi bw’Imyaka Igihumbi.—Zab 45:16.

8. Abigishwa ba Bibiliya bumvaga ko hari kubaho ayahe matsinda atatu?

8 Ubwo rero, Abigishwa ba Bibiliya bumvaga ko hari kubaho amatsinda atatu: (1) Abantu 144.000 bari gutegeka hamwe na Yesu mu ijuru; (2) imbaga y’abantu benshi igizwe n’Abakristo batakundaga Imana bihagije, bari guhagarara imbere y’intebe y’ubwami ya Yesu mu ijuru; (3) abantu babarirwa muri za miriyoni bari kwigishwa inzira za Yehova bari ku isi mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. * Icyakora mu gihe gikwiriye, Yehova yarabafashije barushaho gusobanukirwa iyo nyigisho.—Imig 4:18.

UKURI KURUSHAHO GUSOBANUKA

Mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1935, habatijwe abantu benshi bari bafite ibyiringiro byo kuba ku isi (Reba paragarafu ya 9)

9. (a) Ni mu buhe buryo abagize imbaga y’abantu benshi ‘bahagarara imbere y’intebe y’ubwami n’imbere y’Umwana w’intama’? (b) Kuki ibisobanuro bishya byo mu Byahishuwe 7:9 byumvikana neza?

9 Mu mwaka wa 1935, ni bwo Abahamya ba Yehova basobanukiwe abagize imbaga y’abantu benshi. Basobanukiwe ko bitari ngombwa ko abagize imbaga y’abantu benshi bajya mu ijuru, kugira ngo bahagarare “imbere y’intebe y’ubwami n’imbere y’Umwana w’intama.” Ahubwo bahahagarara mu buryo bw’ikigereranyo. Nubwo bari kuba bari ku isi, bari guhagarara “imbere y’intebe y’ubwami” bemera ko Yehova ari we mutegetsi w’ikirenga kandi bakamugandukira (Yes 66:1). Nanone bahagarara “imbere y’intebe y’ubwami” bizera igitambo k’inshungu cya Yesu. Byongeye kandi, muri Matayo 25:31, 32, havuga ko “amahanga yose,” hakubiyemo n’abakora ibibi ‘bazateranyirizwa imbere’ y’intebe y’Ubwami y’ikuzo ya Yesu. Birumvikana rero ko ayo mahanga yose atari mu ijuru, ahubwo ko ari ku isi. Ibyo bisobanuro bishya byarumvikanaga rwose. Byagaragazaga neza impamvu Bibiliya itavuga ko abagize imbaga y’abantu benshi bazajya mu ijuru. Itsinda rimwe gusa ry’abantu 144.000 “bazategeka isi” bafatanyije na Yesu, ni bo basezeranyijwe guhabwa ubuzima bw’iteka mu ijuru.—Ibyah 5:10.

10. Kuki abagize imbaga y’abantu benshi bagomba kwigishwa inzira za Yehova mbere y’uko Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi butangira gutegeka?

10 Mu mwaka wa 1935, Abahamya ba Yehova basobanukiwe ko imbaga y’abantu benshi igizwe n’Abakristo b’indahemuka bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. Bagomba kubanza kwigishwa ibyerekeye Yehova, kugira ngo bazarokoke umubabaro ukomeye. Nanone bagomba kugaragaza ko bafite ukwizera gukomeye, kugira ngo ‘bazashobore kurokoka ibintu byose bigomba kubaho’ mbere y’uko Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi butangira gutegeka.—Luka 21:34-36.

11. Kuki hari bamwe batekerezaga ko nyuma y’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, hari abari kujya mu ijuru?

11 Bite se ku birebana n’igitekerezo cyavugaga ko abantu bamwe b’indahemuka bo ku isi, bari kujya mu ijuru nyuma y’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi? Ibyo byari byaravuzwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1913. Hari abibazaga bati: “Kuki abagabo b’indahemuka ba kera bahabwa umurage ku isi, ariko Abakristo batakundaga Imana bihagije bo bagahabwa ingororano mu ijuru?” Bibazaga batyo bitewe n’uko hari ibintu bibiri batari basobanukiwe: (1) Batekerezaga ko abagize imbaga y’abantu benshi bari kuba mu ijuru kandi (2) ko bari bagizwe n’Abakristo batakundaga Imana bihagije.

12-13. Ni iki abasutsweho umwuka n’abagize imbaga y’abantu benshi bazirikana?

12 Icyakora nk’uko twabibonye, guhera mu mwaka wa 1935 Abahamya ba Yehova basobanukiwe neza ko abazarokoka Harimagedoni, ari ba bandi bagize imbaga y’abantu benshi Yohana yabonye mu iyerekwa. Bazaba “bavuye muri wa mubabaro ukomeye,” kandi ‘bazakomeza kuvuga mu ijwi riranguruye bati “agakiza tugakesha Imana yacu yicaye ku ntebe y’ubwami n’Umwana w’intama”’ (Ibyah 7:10, 14). Byongeye kandi, Ibyanditswe byigisha ko abazurirwa kuba mu ijuru bahabwa ibyiringiro byiza cyane kurusha ba bagabo b’indahemuka ba kera (Heb 11:40). Ibyo byatumye abavandimwe bacu batangira gutumirira abantu gukorera Yehova bafite ibyiringiro byo kuba hano ku isi.

13 Abo bantu bagize imbaga y’abantu benshi bishimira ibyiringiro bafite. Basobanukiwe ko Yehova ari we ugena aho abamusenga b’indahemuka bazaba, haba mu ijuru cyangwa ku isi. Abasutsweho umwuka n’abagize imbaga y’abantu benshi bazirikana ko ingororano bazahabwa bayikesha gusa kuba Yehova yarabagiriye ubuntu butagereranywa, binyuze ku gitambo k’inshungu cya Yesu Kristo.—Rom 3:24.

NI BENSHI CYANE

14. Kuki nyuma y’umwaka wa 1935, hari benshi bibazaga ukuntu abagize imbaga y’abantu benshi bazaba benshi cyane?

14 Mu mwaka wa 1935, abagize ubwoko bwa Yehova bamaze gusobanukirwa ibintu neza, hari benshi bibazaga ukuntu abafite ibyiringiro byo kuba ku isi bari kuzaba benshi cyane. Reka dufate urugero. Igihe Abahamya ba Yehova basobanukirwaga abagize imbaga y’abantu benshi abo ari bo, Ronald Parkin yari afite imyaka 12 gusa. Yaravuze ati: “Icyo gihe ku isi hose hari ababwiriza bagera ku 56.000 kandi abenshi muri bo, ndetse wenda hafi ya bose bari barasutsweho umwuka. Ubwo rero, abari bagize imbaga y’abantu benshi wabonaga atari benshi cyane.”

15. Ni iki cyatumye abagize imbaga y’abantu benshi bakomeza kwiyongera?

15 Icyakora mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiyeho, abamisiyonari boherejwe mu bihugu byinshi, kandi umubare w’Abahamya ba Yehova wakomezaga kwiyongera. Mu mwaka wa 1968, batangiye kwigisha abantu Bibiliya bakoresheje igitabo Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka. Kuba icyo gitabo cyarasobanuraga ukuri ko muri Bibiliya mu buryo bworoshye, byatumye abantu benshi bayoboka Yehova. Mu myaka ine gusa, abantu basaga ibihumbi magana atanu bari bamaze kubatizwa. Igihe Kiliziya Gatolika yagendaga itakaza ububasha mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo kandi umurimo wacu ukagenda wemerwa mu bihugu byo mu Burayi bw’Iburasirazuba no mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika, abandi babarirwa muri za miriyoni barabatijwe (Yes 60:22). Mu myaka ishize, umuryango wa Yehova wagiye usohora izindi mfashanyigisho kugira ngo ufashe abantu benshi kumenya inyigisho zo muri Bibiliya. Ubu abagize imbaga y’abantu benshi basaga miriyoni umunani.

BAKOMOKA HIRYA NO HINO KU ISI

16. Abagize imbaga y’abantu benshi bakomoka he?

16 Igihe Yohana yandikaga ibyo yeretswe, yavuze ko abagize imbaga y’abantu benshi bakomoka “mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose.” Mbere yaho umuhanuzi Zekariya yari yarahanuye ibintu bisa n’ibyo. Yaranditse ati: “Muri iyo minsi, abantu icumi bavuye mu mahanga y’indimi zose bazafata ikinyita cy’umwambaro w’Umuyahudi bavuge bati ‘turajyana namwe kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe.’”—Zek 8:23.

17. Ni iki gikorwa muri iki gihe kugira ngo abantu bo mu mahanga yose babwirizwe?

17 Abahamya ba Yehova babona ko ubutumwa bwiza bugomba kubwirizwa mu ndimi nyinshi, kugira ngo abantu bo mu mahanga yose bakorakoranywe. Tumaze imyaka isaga 130 duhindura ibitabo byacu mu ndimi nyinshi, ariko muri iki gihe bwo, twarushijeho. Dusigaye duhindura mu ndimi zisaga 900. Biragaragara rwose ko muri iki gihe Yehova arimo akora igitangaza cyo gukusanya abagize imbaga y’abantu benshi, abakuye mu mahanga yose. Kuba dufite Bibiliya n’imfashanyigisho zayo mu ndimi nyinshi cyane, bituma abagize iyo mbaga y’abantu benshi bakomoka hirya no hino ku isi bakorera Yehova bunze ubumwe. Nanone abantu bazi ko Abahamya babwiriza babigiranye ishyaka kandi ko bakundana urukundo rwa kivandimwe. Ibyo bikomeza ukwizera kwacu rwose!—Mat 24:14; Yoh 13:35.

IRYO YEREKWA RIDUFITIYE AKAHE KAMARO?

18. (a) Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 46:10, 11, kuki tudatangazwa n’uko Yehova yashohoje ubuhanuzi buvuga iby’imbaga y’abantu benshi? (b) Kuki abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi batumva ko hari ikintu babuze?

18 Dufite impamvu nyinshi zituma dushishikazwa n’ubwo buhanuzi buvuga iby’imbaga y’abantu benshi. Ntidutangazwa n’uko Yehova yashohoje ubwo buhanuzi mu buryo bwuzuye. (Soma muri Yesaya 46:10, 11.) Abagize imbaga y’abantu benshi bishimira cyane ibyiringiro Yehova yabahaye. Ntibumva ko hari icyo babuze kubera ko batasutsweho umwuka ngo bazajye gukorana na Yesu bari mu ijuru. Mu Byanditswe harimo inkuru z’abagabo n’abagore bakoze ibintu bikomeye babifashijwemo n’umwuka wera, ariko bakaba batari mu bagize 144.000. Umwe muri bo ni Yohana Umubatiza (Mat 11:11). Undi ni Dawidi (Ibyak 2:34). Bazazukana n’abandi batabarika babe hano ku isi izaba yahindutse paradizo. Bo n’abagize imbaga y’abantu benshi, bazagaragaza ubudahemuka bashyigikira Yehova n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga.

19. Kuba ubuhanuzi buvuga iby’imbaga y’abantu benshi bwarasohoye, bigaragaza bite ko ibintu byihutirwa?

19 Muri iki gihe Yehova afite abantu bamusenga babarirwa muri za miriyoni bo mu mahanga yose. Nta kindi gihe ibyo byigeze bibaho. Twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa ku isi, tugomba gufasha abantu benshi uko bishoboka kose, kugira ngo na bo babe mu bagize imbaga y’abantu benshi bagize “izindi ntama” (Yoh 10:16). Vuba aha, Yehova azateza umubabaro ukomeye wahanuwe, uzarimbura ubutegetsi bwose n’amadini yose byatumye abantu bahura n’imibabaro. Abagize imbaga y’abantu benshi bahishiwe ingororano ihebuje yo gukorera Yehova hano ku isi iteka ryose.—Ibyah 7:14.

INDIRIMBO YA 139 Sa n’ureba isi yabaye nshya

^ par. 5 Iki gice kivuga ibyo Yohana yabonye mu iyerekwa, bigaragaza ko hari “imbaga y’abantu benshi” bari kuzakorakoranywa. Nta gushidikanya ko kiri bukomeze ukwizera kw’abantu bose bari muri iryo tsinda.

^ par. 8 Reba igitabo Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana, ipaji ya 159-163.