Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 38

‘Nimuze munsange, nanjye nzabaruhura’

‘Nimuze munsange, nanjye nzabaruhura’

“Nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura.”​—MAT 11:28.

INDIRIMBO YA 17 Yesu yakundaga abantu

INSHAMAKE *

1. Ni irihe sezerano Yesu yatanze riri muri Matayo 11:28-30?

HARI igihe Yesu yari kumwe n’abantu benshi bamuteze amatwi, maze abasezeranya ibintu byiza cyane. Yarababwiye ati: ‘Nimuze munsange, nanjye nzabaruhura.’ (Soma muri Matayo 11:28-30.) Ibyo ntibyari amagambo gusa. Urugero, tekereza uko yafashije umugore wari urwaye indwara ikomeye.

2. Yesu yafashije ate umugore wari urwaye?

2 Uwo mugore yifuzaga cyane uwamuvura. Yari yaragiye mu baganga benshi, ariko ntibagira icyo bamumarira. Yamaze imyaka 12 yose ababara, atarabona uwamukiza. Nanone dukurikije Amategeko ya Mose, uwo mugore yari ahumanye (Lewi 15:25). Hanyuma yaje kumva ko Yesu yakizaga abarwayi bose, maze ajya kumushaka. Igihe yamubonaga, yakoze ku nshunda z’umwenda we, ahita akira! Ariko Yesu ntiyamukijije indwara gusa, ahubwo yanatumye yongera kumva ko afite agaciro. Igihe yavuganaga na we, yakoresheje ijambo “mukobwa,” rigaragaza ubwuzu n’icyubahiro. Uwo mugore yumvise aruhutse rwose!—Luka 8:43-48.

3. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

3 Zirikana ko uwo mugore yafashe iya mbere akajya kureba Yesu. Muri iki gihe, natwe tugomba gufata iya mbere ‘tugasanga’ Yesu. Icyakora ubu bwo, ‘abasanga’ Yesu ntabakiza indwara mu buryo bw’igitangaza. Ariko akomeza kudutumira ati: ‘Nimuze munsange, nanjye nzabaruhura.’ Muri iki gice, turi busuzume ibibazo bitanu: ‘Twasanga’ Yesu dute? Ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yagira ati: “Mwikorere umugogo wanjye”? Ni irihe somo twavana kuri Yesu? Kuki umurimo yaduhaye uturuhura? Twakora iki ngo kwikorera umugogo wa Yesu bikomeze kuturuhura?

“NIMUZE MUNSANGE”

4-5. ‘Dusanga’ Yesu dute?

4 ‘Dusanga’ Yesu iyo twihatiye kumenya byinshi ku byo yigishije n’ibyo yakoze (Luka 1:1-4). Ni twe ubwacu tugomba kwiyigisha icyo Bibiliya ivuga ku birebana na Yesu. Nta wundi muntu wabidukorera. Ikindi twakora ngo ‘dusange’ Yesu ni ukubatizwa tukaba abigishwa be.

5 Nanone ‘dusanga’ Yesu iyo dufashe iya mbere tugasanga abasaza b’itorero mu gihe dukeneye ko badufasha. Yesu akoresha izo ‘mpano zigizwe n’abantu’ kugira ngo yite ku ntama ze (Efe 4:7, 8, 11; Yoh 21:16; 1 Pet 5:1-3). Ntitwagombye kwibwira ko bazi ibyo dutekereza n’ibyo dukeneye. Reka dufate urugero rw’umuvandimwe witwa Julian. Yaravuze ati: “Igihe nahagarikaga umurimo wo kuri Beteli bitewe n’uburwayi, hari umuvandimwe wangiriye inama yo gusaba ko abasaza bansura bakantera inkunga. Akibimbwira numvaga atari ngombwa. Ariko nyuma yaho narabisabye, kandi kuba baransuye byaramfashije cyane.” Abasaza b’indahemuka, urugero nk’abo basuye Julian, bashobora kudufasha kumenya “imitekerereze ya Kristo,” ni ukuvuga uko abona ibintu, hanyuma tukamwigana (1 Kor 2:16; 1 Pet 2:21). Iyo badufashije batyo, bitugirira akamaro cyane.

“MWIKORERE UMUGOGO WANJYE”

6. Ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yagiraga ati: “Mwikorere umugogo wanjye”?

6 Igihe Yesu yavugaga ati: “Mwikorere umugogo wanjye,” ashobora kuba yarashakaga kuvuga ngo: “Munyumvire.” Nanone ashobora kuba yarashakaga kuvuga ngo: “Muze dufatanye umugogo, dukorere Yehova.” Icyo yaba yarashakaga kuvuga cyose, ijambo “umugogo” * ryumvikanisha ko hari umurimo tugomba gukora.

7. Muri Matayo 28:18-20 hagaragaza ko ari uwuhe murimo dusabwa gukora, kandi se ni iki twiringira tudashidikanya?

7 Iyo twiyeguriye Yehova maze tukabatizwa, tuba twemeye iryo tumira rya Yesu. Yesu atumirira abantu bose kumusanga kandi umuntu wese wifuza gukorera Imana abikuye ku mutima, ntazamusubiza inyuma (Yoh 6:37, 38). Abigishwa ba Kristo bose bashobora kugira uruhare mu murimo Yehova yamushinze. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yesu azakomeza kudufasha gukora uwo murimo.—Soma muri Matayo 28:18-20.

“MUNYIGIREHO”

Jya uhumuriza abandi nk’uko Yesu yabigenzaga (Reba paragarafu ya 8-11) *

8-9. Kuki abantu bicisha bugufi ari bo basangaga Yesu? Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza?

8 Abantu bicisha bugufi ni bo basangaga Yesu (Mat 19:13, 14; Luka 7:37, 38). Kubera iki? Reka dusuzume aho Yesu yari atandukaniye n’Abafarisayo. Abo bayobozi b’idini ntibakundaga abantu kandi bari abibone (Mat 12:9-14). Ariko Yesu we yagiraga urugwiro kandi akicisha bugufi. Abafarisayo bifuzaga kumenyekana no kuba abantu bakomeye. Yesu yarwanyije iyo mitekerereze, yigisha abigishwa be kwicisha bugufi no gukorera abandi (Mat 23:2, 6-11). Abafarisayo bakangaga abantu kugira ngo babubahe (Yoh 9:13, 22). Yesu we yahumurizaga abandi, akababwira amagambo yuje urukundo kandi akabakorera ibikorwa byiza.

9 Ese nawe wigana Yesu? Ibaze uti: “Ese abandi babona ko ndi umuntu witonda kandi wicisha bugufi? Ese nishimira gukorera abandi imirimo isa n’aho isuzuguritse? Ese ngaragariza abandi ubugwaneza?”

10. Gukorana na Yesu byabaga bimeze bite?

10 Yesu yatumaga abo bakoranaga umurimo bumva bafite amahoro, bisanzuye kandi yishimiraga kubatoza (Luka 10:1, 19-21). Yabazaga abigishwa be ibibazo kugira ngo amenye ibyo batekereza (Mat 16:13-16). Kimwe n’uko ibimera byitaweho bikura neza, abigishwa be na bo babaga bameze neza. Ibyo yabigishije babishyize mu bikorwa, maze bera imbuto z’imirimo myiza.

Jya uba umuntu wishyikirwaho kandi urangwa n’urugwiro

Jya urangwa n’ishyaka

Jya wicisha bugufi kandi ukorane umwete *

11. Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza?

11 Ese ufite inshingano yo kuyobora abandi? Niba uyifite, ibaze uti: “Mfata abandi nte, haba ku kazi cyangwa mu rugo? Ese ntuma abandi bumva bisanzuye? Ese mbashishikariza kuvuga icyo batekereza? Ese nakira neza ibitekerezo byabo?” Ntitwifuza kumera nk’Abafarisayo barakariraga abantu batemeraga ibitekerezo byabo kandi bakabatoteza.—Mar 3:1-6; Yoh 9:29-34.

“NZABARUHURA”

12-14. Kuki umurimo Yesu yaduhaye uturuhura?

12 Kuki gukora umurimo Yesu yaduhaye bituruhura? Hari impamvu nyinshi zibitera, ariko reka dusuzume zimwe muri zo.

13 Dufite abayobozi beza cyane. Yehova, we Muyobozi wacu w’Ikirenga, si indashima kandi si umugome. Aha agaciro umurimo dukora (Heb 6:10). Nanone aduha imbaraga dukeneye kugira ngo dukore umurimo yaduhaye (2 Kor 4:7; Gal 6:5). Umwami wacu Yesu na we atuyobora neza, ku buryo abandi bamufatiraho urugero (Yoh 13:15). Abasaza b’itorero bagerageza kwigana Yesu, we ‘mwungeri mukuru’ (Heb 13:20; 1 Pet 5:2). Baratwigisha, bakatuyobora, bakatwitaho, kandi bakihatira kubikora mu bugwaneza.

14 Dufite inshuti nziza cyane. Nta bandi bantu bafite umurimo w’ingenzi cyane kandi bakundana nkatwe. Tekereza nawe! Dukorana n’abantu bagendera ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru, ariko batumva ko baruta abandi. Bafite ubuhanga mu bintu byinshi, ariko ntibirata. Ahubwo bumva ko abandi babaruta. Ntibadufata nk’abakozi bagenzi babo gusa, ahubwo babona ko turi inshuti zabo. Nanone baradukunda cyane ku buryo baba biteguye kudupfira.

15. Twagombye kubona dute umurimo dukora?

15 Dukora umurimo mwiza cyane. Twigisha abantu ukuri ku byerekeye Yehova, bigatuma batahura ibinyoma bya Satani (Yoh 8:44). Ibyo binyoma bituma abantu batagira ibyiringiro. Urugero, Satani yifuza ko dutekereza ko Yehova adashobora kutubabarira ibyaha byacu kandi ko atadukunda. Ibyo ni ibinyoma rwose, kandi bituma abantu bacika intege. Iyo ‘dusanze’ Kristo, tubabarirwa ibyaha. Nanone tuzi neza ko Yehova adukunda cyane (Rom 8:32, 38, 39). Iyo dufashije abantu bakamenya kwishingikiriza kuri Yehova kandi bakarushaho kugira imibereho myiza, biradushimisha cyane.

GUKOMEZA KWIKORERA UMUGOGO WA YESU BIZAKURUHURA

16. Umutwaro Yesu adusaba kwikorera utandukaniye he n’indi mitwaro?

16 Umutwaro Yesu adusaba kwikorera utandukanye n’indi mitwaro. Urugero, abantu benshi biriwe ku kazi bataha banegekaye kandi nta byishimo bafite. Ariko iyo twiriwe dukorera Yehova na Kristo, dutaha twishimye. Dushobora kuva ku kazi tunaniwe, tukajya mu materaniro twumva ari uguhatiriza. Ariko akenshi tujya gutaha twagaruye ubuyanja kandi dufite imbaraga. Ibyo ni na ko bigenda iyo twabwirije cyangwa tukiyigisha. Iyo twihanganye tukabikora, twumva twongeye kugira imbaraga kandi dukomeye.

17. Kuki tugomba gushyira mu gaciro kandi tukagaragaza ubwenge?

17 Tugomba gushyira mu gaciro, kuko imbaraga zacu zifite aho zigarukira. Bityo rero, tugomba kugaragaza ubwenge mu gihe duhitamo ibyo dukora. Urugero, dushobora gutakaza imbaraga dushakisha ubutunzi. Zirikana icyo Yesu yabwiye umusore w’umukire wamubajije ati: “Ngomba gukora iki kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka?” Uwo musore yari asanzwe yumvira Amategeko. Ashobora kuba yari umuntu mwiza, kubera ko Ivanjiri ya Mariko ivuga ko Yesu ‘yumvise amukunze.’ Yesu yaramubwiye ati: ‘Genda ugurishe ibyawe byose, hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.’ Uwo musore yumvise ababaye kubera ko yifuzaga gukurikira Yesu, ariko akaba atari yiteguye gusiga “ibintu byinshi” yari atunze (Mar 10:17-22). Ibyo byatumye yanga kwikorera umugogo wa Yesu, maze akomeza kuba umugaragu w’“Ubutunzi” (Mat 6:24). Iyo uza kuba uwo musore, wari kubigenza ute?

18. Ni iki twagombye gukora rimwe na rimwe, kandi kuki?

18 Tuge dufata akanya dutekereze ku byo dushyira mu mwanya wa mbere, kugira ngo turebe niba dukoresha neza imbaraga zacu. Reka dusuzume ibyabaye ku musore witwa Mark. Yaravuze ati: “Namaze imyaka myinshi nibwira ko mbaho mu buzima bworoheje. Nari umupayiniya, ariko ahanini igihe cyange n’imbaraga zange nabikoreshaga nshakisha ifaranga kugira ngo ndusheho kugira ubuzima bwiza. Nibazaga impamvu numvaga ntishimye. Naje kubona ko igihe n’imbaraga zange nabikoreshaga mu byange, Yehova nkamuha ibisigaye.” Mark yaje guhindura imitekerereze ye n’uko yabagaho, maze abona igihe gihagije cyo gukorera Yehova. Yaravuze ati: “Hari igihe numva mpangayikishijwe n’uko nta mafaranga mfite. Ariko Yehova na Yesu baramfasha, ngakomeza kwibanda ku murimo.”

19. Kuki tugomba gukomeza kugira imitekerereze ikwiriye?

19 Kugira ngo umugogo wa Yesu uturuhure, tugomba gukora ibintu bitatu bikurikira. Icya mbere ni ukugira imitekerereze ikwiriye. Kubera ko umurimo dukora ari uwa Yehova, tugomba kuwukora nk’uko ashaka. Turi abakozi, Yehova akaba Databuja (Luka 17:10). Nidukora uwo murimo uko tubyishakiye, uzaturushya. Urugero, n’iyo ikimasa cyaba gifite imbaraga nyinshi, kiramutse gishatse kurwana n’umugogo ukiriho ngo kige mu kerekezo shebuja adashaka, gishobora gukomereka cyangwa kikinaniza. Ariko nitwumvira amabwiriza Yehova aduha, tuzakora ibintu bihambaye kandi dutsinde inzitizi zose duhura na zo. Jya wibuka ko nta muntu wabuza Yehova gusohoza umugambi we.—Rom 8:31; 1 Yoh 4:4.

20. Ni iki cyagombye gutuma twikorera umugogo wa Yesu?

20 Icya kabiri, jya ukora ibintu ubitewe n’intego nziza. Twagombye gukora ibintu byose tugamije guhesha ikuzo Data udukunda, ari we Yehova. Abantu bo mu kinyejana cya mbere bakurikiye Yesu babitewe n’umururumba cyangwa ubwikunde, babuze ibyishimo maze bareka gukomeza kwikorera umugogo we (Yoh 6:25-27, 51, 60, 66; Fili 3:18, 19). Ariko abamukurikiye babitewe n’urukundo ruzira ubwikunde bakundaga Imana na bagenzi babo, bakomeje kwikorera uwo mugogo bishimye, bafite ibyiringiro byo kuzakomeza gukorana na Kristo mu ijuru. Natwe nitwikorera umugogo wa Yesu tubitewe n’intego nziza, tuzakomeza kugira ibyishimo.

21. Ni iki twiringiye dukurikije ibivugwa muri Matayo 6:31-33?

21 Icya gatatu, jya wiringira ko Yehova azakwitaho. Twahisemo kubaho mu buzima burangwa no kwigomwa kandi tugakorana umwete umurimo wa Yehova. Nanone Yesu yavuze ko twari kuzatotezwa. Icyakora twizeye ko Yehova azaduha imbaraga kugira ngo dushobore kwihanganira ibigeragezo byose twahura na byo. Kwihanganira ibigeragezo bituma turushaho gukomera (Yak 1:2-4). Nanone dushobora kwiringira ko Yehova azaduha ibyo dukeneye, ko Yesu azatwitaho kandi ko abavandimwe na bashiki bacu bazadutera inkunga. (Soma muri Matayo 6:31-33; Yoh 10:14; 1 Tes 5:11.) Tuvugishije ukuri, dufite ibintu byose dukeneye ngo dushobore kwihanganira ibigeragezo.

22. Ni iki twishimira?

22 Wa mugore Yesu yakijije, yumvise aruhutse. Ariko yari kuzaruhuka iteka ryose ari uko akomeje kuba umwigishwa w’indahemuka wa Kristo. None se yarabikoze? Niba yarahisemo kwikorera umugogo wa Yesu, ashobora kuba yarabonye ingororano ihebuje, yo gukorana na Yesu mu ijuru. Icyo yaba yarigomwe cyose kugira ngo akurikire Kristo, gifite agaciro gake ukigereranyije n’imigisha yabonye. Twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa ku isi, twishimira cyane ko twemeye itumira rya Yesu rigira riti: “Nimuze munsange.”

INDIRIMBO YA 13 Kristo ni we cyitegererezo cyacu

^ par. 5 Yesu adusaba kumusanga. Twagaragaza dute ko twemera ubutumire bwe? Iki gice kiri busubize icyo kibazo, kinatwibutse uko gukorana na Kristo bituruhura.

^ par. 6 AMAGAMBO YASOBANUWE: Ijambo “umugogo” ryerekeza ku giti batendekagaho imitwaro, bakagitwara ku ntugu. Nanone ryerekeza ku giti bashyiraga ku majosi y’inyamaswa ebyiri kugira ngo zihinge.

^ par. 61 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yesu yaruhuraga abandi.

^ par. 67 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe na we yita ku bandi ku buryo bumva baruhutse.