Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 36

Si twe tuzarota Harimagedoni iba!

Si twe tuzarota Harimagedoni iba!

“Abakoranyiriza ahantu hitwa Harimagedoni.”​—IBYAH 16:16.

INDIRIMBO YA 150 Shaka Imana ukizwe

INSHAMAKE *

1-2. (a) Kuki dutegerezanyije amatsiko intambara ya Harimagedoni? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

HARI abantu bavuga ko iyi si izarimburwa n’ibitwaro bya kirimbuzi cyangwa ibiza. Ariko Bibiliya yo si uko ibivuga. Ivuga ko vuba aha hazabaho intambara izatuma habaho ibintu byinshi bishimishije. Iyo ntambara yitwa Harimagedoni, kandi ibyo Bibiliya iyivugaho byagombye kudushimisha (Ibyah 1:3). Iyo ntambara ntizarimbura abantu bose, ahubwo izabakiza. Mu buhe buryo?

2 Bibiliya igaragaza ko intambara ya Harimagedoni izakiza abantu, kubera ko izavanaho ubutegetsi bwose n’abakora ibibi bose, ikarokora abakiranutsi. Nanone izatuma isi itongera kwangirika (Ibyah 11:18). Kugira ngo turusheho gusobanukirwa neza ibyo bintu, reka dusuzume ibi bibazo bine: Harimagedoni ni iki? Ni ibihe bintu bizayibanziriza? Twakora iki ngo tuzayirokoke? Twakora iki ngo dukomeze kuba indahemuka?

HARIMAGEDONI NI IKI?

3. (a) Ijambo “Harimagedoni” risobanura iki? (b) Mu Byahishuwe 16:14, 16 hagaragaza hate ko Harimagedoni atari izina ry’ahantu?

3 Soma mu Byahishuwe 16:14, 16. Ijambo “Harimagedoni” rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo risobanura “Umusozi wa Megido,” kandi riboneka inshuro imwe gusa mu Byanditswe. Megido wari umugi wo muri Isirayeli ya kera (Yos 17:11). Harimagedoni si izina ry’ahantu. Mu by’ukuri, iryo zina ryerekeza ku bintu bizatuma “abami bo mu isi yose ituwe” bakoranira hamwe, kugira ngo barwanye Yehova (Ibyah 16:14). Icyakora muri iki gice, nanone turi bukoreshe ijambo “Harimagedoni” twerekeza ku ntambara izahita iba, abami bo mu isi bamaze kwihuriza hamwe. Ni iki kitwemeza ko Harimagedoni ari ahantu h’ikigereranyo? Icya mbere, ni uko umusozi wa Megido utabaho. Icya kabiri, akarere ka Megido kari gato cyane, ku buryo katakwirwaho “abami bo mu isi yose ituwe,” ingabo zabo n’ibitwaro byabo. Icya gatatu, ni uko nk’uko turi buze kubibona, intambara ya Harimagedoni izatangira ari uko “abami” bo mu isi bagabye igitero ku bagaragu b’Imana bari hirya no hino ku isi.

4. Kuki intambara ikomeye y’Imana yayitiriye Megido?

4 Kuki Yehova yitiriye Megido intambara ye ya nyuma? Megido n’ikibaya cya Yezereli byari byegeranye, ni ahantu habereye intambara nyinshi zikaze. Hari n’igihe Yehova yazigiragamo uruhare, agafasha abagize ubwoko bwe bagatsinda. Urugero, “ku mazi y’i Megido,” Imana yafashije umucamanza w’Umwisirayeli witwaga Baraki, akubita inshuro ingabo z’Abanyakanani zari ziyobowe na Sisera. Baraki n’umuhanuzikazi Debora bashimiye Yehova kubera ko yabafashije gutsinda mu buryo bw’igitangaza. Bararirimbye bati: ‘Inyenyeri zarwanye ziri mu ijuru, zirwanya Sisera. Umugezi wa Kishoni warabatembanye.’—Abac 5:19-21.

5. Ni ikihe kintu gikomeye intambara ya Harimagedoni itandukaniyeho n’intambara Baraki yarwanye?

5 Baraki na Debora bashoje indirimbo yabo bagira bati: “Yehova, abanzi bawe bose barakarimbuka batyo! Abagukunda bose barakamera nk’izuba rirashe rifite imbaraga” (Abac 5:31). Kuri Harimagedoni na bwo, abanzi b’Imana bazarimbuka, abayikunda barokoke. Icyakora, hari ikintu gikomeye izo ntambara zombi zitandukaniyeho. Kuri Harimagedoni, abagaragu b’Imana ntibazarwana. Nta n’intwaro bazafata! Gukomeza gutuza no kwiringira Yehova n’ingabo ze zo mu ijuru, ‘ni byo bizatuma bakomera.’—Yes 30:15; Ibyah 19:11-15.

6. Ni iki Yehova ashobora kuzakoresha arwanya abanzi be kuri Harimagedoni?

6 Imana izarwanya ite abanzi bayo kuri Harimagedoni? Ishobora kuzakoresha ibintu bitandukanye, urugero nk’imitingito, urubura n’imirabyo (Yobu 38:22, 23; Ezek 38:19-22). Ishobora no kuzatuma abanzi bayo basubiranamo bakicana (2 Ngoma 20:17, 22, 23). Nanone ishobora kuzakoresha abamarayika bakica abantu babi (Yes 37:36). Icyo Imana izakoresha cyose, izanesha abanzi bayo burundu. Abanzi b’Imana bose bazarimburwa, abakiranutsi bose barokoke.—Imig 3:25, 26.

NI IBIHE BINTU BIZABANZIRIZA HARIMAGEDONI?

7-8. (a) Mu 1 Abatesalonike 5:1-6 hagaragaza ko abategetsi bazatanga irihe tangazo ridasanzwe? (b) Kuki icyo kizaba ari ikinyoma giteje akaga?

7 Itangazo ry’“amahoro n’umutekano,” rizabanziriza “umunsi wa Yehova.” (Soma mu 1 Abatesalonike 5:1-6.) “Umunsi wa Yehova” uvugwa mu 1 Abatesalonike 5:2, werekeza ku “mubabaro ukomeye” (Ibyah 7:14). Tuzabwirwa n’iki ko umubabaro ukomeye ugiye gutangira? Bibiliya itubwira ko hazatangwa itangazo ridasanzwe. Ni ryo rizaba ikimenyetso cy’uko umubabaro ukomeye ugiye gutangira.

8 Iryo tangazo ni rya rindi ryahanuwe rizaba rivuga ko hari “amahoro n’umutekano.” Kuki abategetsi bazatanga iryo tangazo? Ese abayobozi b’amadini bazafatanya na bo? Birashoboka. Icyakora, iryo tangazo rizaba ari ikinyoma giturutse ku badayimoni. Icyo kinyoma kizaba giteje akaga gakomeye, kubera ko kizatuma abantu bibwira ko bafite umutekano kandi hagiye kubaho umubabaro ukomeye utarigeze ubaho mu mateka. Koko rero, “irimbuka ritunguranye rizabagwa gitumo nk’uko ibise bitungura umugore utwite.” Ariko se, abagaragu ba Yehova bo bizabagendekera bite? Umubabaro ukomeye uzabatungura kuko batazi umunsi n’igihe uzatangirira, ariko bazaba biteguye.

9. Ese Imana izarimburira icyarimwe isi ya Satani? Sobanura.

9 Yehova ntazahita arimbura isi ya Satani yose nk’uko yabigenje mu gihe cya Nowa. Ahubwo azabanza arimbure Babuloni Ikomeye, ni ukuvuga amadini yose y’ikinyoma. Hanyuma kuri Harimagedoni, azarimbura igice k’isi ya Satani gisigaye, ni ukuvuga igisirikare, gahunda ya poritiki n’iy’ubucuruzi. Reka dusuzume uko ibyo bice bigize isi ya Satani bizarimbuka.

10. Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 17:1, 6 no mu gice cya 18:24, kuki Yehova azarimbura Babuloni Ikomeye?

10 “Urubanza ya ndaya ikomeye yaciriwe.” (Soma mu Byahishuwe 17:1, 6; 18:24.) Amadini y’ikinyoma atukisha izina ry’Imana, kubera ko yigisha ibinyoma ku byerekeye Imana. Ayo madini yitwaye nk’umugore w’indaya, kuko yahemukiye Yehova agashyigikira abategetsi b’isi. Yagiye akoresha ububasha afite akarya imitsi abayoboke bayo. Nanone yamennye amaraso menshi y’inzirakarengane, harimo n’ay’abagaragu b’Imana (Ibyah 19:2). None se Yehova azarimbura ate amadini y’ikinyoma?

11. ‘Inyamaswa y’inkazi itukura’ igereranya iki, kandi se Imana izayikoresha ite igihe izaba irimbura Babuloni Ikomeye?

11 Yehova azarimbura ‘indaya ikomeye’ akoresheje “amahembe icumi” y’‘inyamaswa y’inkazi itukura.’ Iyo nyamaswa y’inkazi igereranya Umuryango w’Abibumbye. Ayo mahembe icumi agereranya ubutegetsi bushyigikira uwo muryango. Mu gihe Imana yagennye, ubwo butegetsi buzahindukirana Babuloni Ikomeye. ‘Buzayicuza buyambike ubusa,’ ibyo bikaba bisobanura ko buzayambura ubutunzi bwayo kandi bugashyira ahabona ubugome bwayo (Ibyah 17:3, 16). Izarimburwa mu gihe gito cyane, kigereranywa n’umunsi umwe, ku buryo abayishyigikiraga bose bazatungurwa. Ibyo birumvikana, kuko imaze igihe kinini yirata iti: “Ndi umwamikazi uganje si ndi umupfakazi, kandi sinzigera mboroga.”—Ibyah 18:7, 8.

12. Ni iki Yehova atazemerera amahanga, kandi kuki?

12 Imana ntizemera ko amahanga arimbura abagize ubwoko bwayo. Baterwa ishema no kwitirirwa izina ryayo, kandi bumviye itegeko ryayo bava muri Babuloni Ikomeye (Ibyak 15:16, 17; Ibyah 18:4). Nanone bihatira gufasha abandi kuyisohokamo. Ni yo mpamvu ‘batazahabwa ku byago’ bizagera kuri Babuloni. Icyakora bazasabwa kugira ukwizera gukomeye kugira ngo bihanganire ibigeragezo bazahura na byo.

Gogi nagaba igitero ku bagize ubwoko bw’Imana, aho bazaba bari hose, bazayiringira (Reba paragarafu ya 13) *

13. (a) Gogi ni nde? (b) Muri Ezekiyeli 38:2, 8, 9 havuga ko ari iki kizatuma Gogi atera ubwoko bw’Imana?

13 Igitero cya Gogi. (Soma muri Ezekiyeli 38:2, 8, 9.) Amadini y’ikinyoma yose namara kurimbuka, hazasigara idini rimwe gusa ry’abagize ubwoko bw’Imana. Bazaba bameze nk’igiti gihagaze cyonyine, cyarokotse inkubi y’umuyaga. Birumvikana ko bizarakaza Satani cyane. Uburakari bwe buzagaragarira mu ‘magambo yahumetswe, kandi ahumanye’ azaturuka ku badayimoni. Ayo magambo y’ibinyoma ni yo azatuma amahanga yishyira hamwe, arwanye abagaragu ba Yehova (Ibyah 16:13, 14). Ayo mahanga ni yo yitwa “Gogi wo mu gihugu cya Magogi.” Igihe azagaba igitero ku bagize ubwoko bw’Imana, ni bwo azaba ageze ahantu h’ikigereranyo hitwa Harimagedoni.—Ibyah 16:16.

14. Ni iki Gogi azamenya?

14 Gogi azaba yishingikirije ku “mbaraga z’abantu,” ni ukuvuga ingabo ze zikomeye (2 Ngoma 32:8). Twe tuziringira Yehova Imana yacu, kandi amahanga azabona ko ibyo ari ubupfapfa. Kubera iki? Ni ukubera ko imana za Babuloni Ikomeye zizaba zitarashoboye kuyirinda ‘inyamaswa y’inkazi’ n’“amahembe icumi” yayo (Ibyah 17:16). Ubwo rero, Gogi azaba yizeye ko agiye kudutsemba. Azatera ubwoko bwa Yehova ‘ameze nk’ibicu bitwikira igihugu’ (Ezek 38:16). Ariko azahita amenya neza ko yibeshya. Azamenya ko arimo arwanya Yehova, nk’uko byagendekeye Farawo ku Nyanja Itukura.—Kuva 14:1-4; Ezek 38:3, 4, 18, 21-23.

15. Ni mu buhe buryo Kristo azatsinda mu buryo budasubirwaho?

15 Kristo n’ingabo ze zo mu ijuru bazarwanirira ubwoko bw’Imana kandi barimbure Gogi n’ingabo ze (Ibyah 19:11, 14, 15). Ariko se bizagendekera bite umwanzi mukuru wa Yehova ari we Satani, uzaba washutse amahanga akishora mu ntambara ya Harimagedoni? Yesu azamujugunya ikuzimu n’abadayimoni be abakingiranireyo, bamareyo imyaka igihumbi.—Ibyah 20:1-3.

TWAKORA IKI NGO TUZAROKOKE?

16. (a) ‘Kumenya Imana’ bikubiyemo iki? (b) Abantu bazi Yehova bizabagendekera bite kuri Harimagedoni?

16 Uko igihe tumaze tumenye ukuri cyaba kingana kose, niba twifuza kuzarokoka Harimagedoni, tugomba kugaragaza ko ‘tuzi Imana’ kandi ko ‘twumvira ubutumwa bwiza bwerekeye Umwami wacu Yesu’ (2 Tes 1:7-9). ‘Kumenya Imana’ bikubiyemo kumenya amahame yayo, ibyo ikunda n’ibyo yanga. Nanone bikubiyemo kuyikunda, kuyumvira no kuyiyegurira nta kindi tuyibangikanyije na yo (1 Yoh 2:3-5; 5:3). Iyo tugaragaje ko tuzi Imana, ‘na yo iratumenya,’ kandi ibyo ni byo bizatuma turokoka (1 Kor 8:3). Kubera iki? Ni ukubera ko iyo ‘Imana ituzi,’ bisobanura ko iba itwemera.

17. ‘Kumvira ubutumwa bwiza bwerekeye Umwami wacu Yesu,’ bikubiyemo iki?

17 “Ubutumwa bwiza bwerekeye Umwami wacu Yesu” ni inyigisho zose yigishije ziri muri Bibiliya. Kumvira ubutumwa bwiza bikubiyemo gukurikiza izo nyigisho, gukomeza gushyira ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere, kuyoborwa n’amahame akiranuka y’Imana no kubwiriza iby’Ubwami bwayo (Mat 6:33; 24:14). Nanone bikubiyemo gushyigikira abavandimwe ba Kristo mu nshingano ziremereye basohoza.—Mat 25:31-40.

18. Ni mu buhe buryo abavandimwe ba Kristo basutsweho umwuka bazitura abagize izindi ntama ineza babagiriye?

18 Vuba aha, abasutsweho umwuka bazitura abagize “izindi ntama” ineza babagaragarije (Yoh 10:16). Bazabikora bate? Mbere y’uko intambara ya Harimagedoni iba, abasutsweho umwuka bose uko ari 144.000 bazajyanwa mu ijuru, babe ibiremwa by’umwuka bidashobora gupfa. Ubwo rero, bazaba bari mu ngabo zo mu ijuru zizajanjagura Gogi kandi zikarinda “imbaga y’abantu benshi” bagize ubwoko bw’Imana (Ibyah 2:26, 27; 7:9, 10). Abagize imbaga y’abantu benshi, bazashimishwa cyane no kuba barashyigikiye abagaragu ba Yehova basutsweho umwuka mu gihe bari bakiri ku isi.

TWAKORA IKI NGO DUKOMEZE KUBA INDAHEMUKA?

19-20. Nubwo twaba duhanganye n’ibigeragezo, twakora iki ngo dukomeze kuba indahemuka?

19 Muri iyi minsi ya nyuma igoye, abagaragu ba Yehova benshi bahanganye n’ibigeragezo. Nubwo bimeze bityo ariko, dushobora kwihangana dufite ibyishimo (Yak 1:2-4). Ikibidufashamo ni ugukomeza gusenga (Luka 21:36). Icyakora gusenga ntibihagije. Tugomba no kwiyigisha Ijambo ry’Imana buri munsi kandi tugatekereza ku byo dusoma, hakubiyemo ubuhanuzi bushishikaje buri hafi gusohora (Zab 77:12). Ibyo nitubikora, tukanifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza, tuzarushaho kugira ukwizera gukomeye n’ibyiringiro bihamye.

20 Tekereza ukuntu uzumva wishimye, igihe Babuloni Ikomeye izaba yararimbuwe na Harimagedoni irangiye! Ikiruta byose, tekereza ukuntu uzishima cyane, igihe abantu bose bazaba bubaha izina ry’Imana kandi bemera ko ari yo ikwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi (Ezek 38:23). Abantu bose bazi Imana, bakumvira Umwana wayo kandi bakihangana kugeza ku iherezo, si bo bazarota Harimagedoni iba!—Mat 24:13.

INDIRIMBO YA 143 Tegereza wihanganye

^ par. 5 Abagaragu b’Imana bamaze igihe kirekire bategereje Harimagedoni. Muri iki gice, turi busuzume icyo Harimagedoni ari cyo, ibintu bizayibanziriza n’icyo twakora ngo dukomeze kuba indahemuka, uko imperuka igenda yegereza.

^ par. 71 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Icyo tuzakora ibintu bishishikaje nibitangira kuba. (1) Kubwiriza uko bishoboka kose, (2) gukomeza kwiyigisha, (3) gukomeza kwiringira ko Imana izaturinda.

^ par. 85 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Abaporisi bagabye igitero mu rugo rw’Abakristo. Abagize uwo muryango biringiye ko Yesu n’abamarayika be babibona.