Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 37

Tuge tugandukira Yehova twishimye

Tuge tugandukira Yehova twishimye

‘Turusheho kugandukira Data.’​—HEB 12:9.

INDIRIMBO YA 9 Yehova ni Umwami wacu!

INSHAMAKE *

1. Kuki tugomba kugandukira Yehova?

TUGOMBA kugandukira * Yehova kuko yaturemye. Ni we ufite uburenganzira bwo kudushyiriraho amahame atuyobora (Ibyah 4:11). Ariko hari indi mpamvu ikomeye ituma tumugandukira. Ni uko ari we uyobora neza kuruta abandi bose. Abantu bategetse abandi kuva kera. Ariko Yehova ayobora neza kubarusha kubera ko yagaragaje ko abarusha ubwenge, urukundo, impuhwe n’imbabazi.—Kuva 34:6; Rom 16:27; 1 Yoh 4:8.

2. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 12:9-11, kuki tugomba kugandukira Yehova?

2 Yehova yifuza ko tumwumvira bidatewe gusa n’uko tumutinya, ahubwo nanone bitewe n’uko tumukunda kandi tukaba tubona ko ari Data wuje urukundo. Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaheburayo, yavuze ko tugomba “kugandukira Data” kubera ko adutoza “ku bw’inyungu zacu.”—Soma mu Baheburayo 12:9-11.

3. (a) Twagaragaza dute ko tugandukira Yehova? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

3 Tugaragaza ko tugandukira Yehova iyo twihatira kumwumvira muri byose, kandi ntitwishingikirize ku buhanga bwacu (Imig 3:5). Iyo tumaze kumenya imico ya Yehova, kumugandukira birushaho kutworohera. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo mico igaragarira mu byo akora byose (Zab 145:9). Uko tugenda turushaho kumumenya, ni ko turushaho kumukunda. Iyo tumukunda, ntituba dukeneye ko aduha amategeko y’urudaca y’ibikwiriye n’ibidakwiriye. Ahubwo twihatira kugira imitekerereze nk’iye no kubona ibintu nk’uko abibona, hanyuma tukirinda ibibi (Zab 97:10). Icyakora hari igihe kumvira Yehova bitugora. Biterwa n’iki? Ni ayahe masomo abasaza, ababyeyi b’abagabo n’ab’abagore bavana kuri Guverineri Nehemiya, ku Mwami Dawidi no kuri Mariya nyina wa Yesu? Muri iki gice turi busuzume ibyo bibazo.

IMPAMVU KUGANDUKIRA YEHOVA BISHOBORA KUTUGORA

4-5. Dukurikije ibivugwa mu Baroma 7:21-23, kuki kugandukira Yehova bishobora kutugora?

4 Kugandukira Yehova bishobora kutugora, kubera ko twese twarazwe icyaha kandi tukaba tudatunganye. Mu by’ukuri, kutumvira ni byo bitubangukira. Igihe Adamu na Eva basuzuguraga Imana bakarya ku mbuto z’igiti yari yarababujije, bari bafashe umwanzuro wo kwiyobora (Intang 3:22). Muri iki gihe na bwo, hari abantu benshi batemera ko Yehova abayobora, bakihitiramo ikiza n’ikibi.

5 Nubwo tuzi Yehova kandi tukaba tumukunda, hari igihe kumugandukira bitugora. Intumwa Pawulo na we byamubayeho. (Soma mu Baroma 7:21-23.) Kimwe na Pawulo, tuba twifuza gukora ibyo Yehova ashaka. Ariko kugira ngo dutsinde kamere yacu iduhatira gukora ibibi, bidusaba gukomeza guhatana.

6-7. Indi mpamvu ituma kugandukira Yehova bishobora kutugora ni iyihe? Tanga urugero.

6 Nanone kugandukira Yehova bishobora kutugora bitewe n’uko twarezwe. Abantu benshi ntibabona ibintu nk’uko Yehova abibona. Ni yo mpamvu tugomba gukomeza guhatana kugira ngo twirinde imitekerereze yabo. Reka dufate urugero.

7 Mu bihugu bimwe na bimwe, abakiri bato bashishikarizwa gushakisha ifaranga. Mushiki wacu witwa Mary * yahuye n’icyo kibazo. Mbere y’uko aba Umuhamya wa Yehova, yize muri kaminuza ikomeye yo mu gihugu ke. Abagize umuryango we bamuhatiye gushaka akazi gahemba neza, kari gutuma yubahwa, kandi na we yumvaga agashaka. Icyakora amaze kumenya Yehova no kumukunda, yahinduye intego yari afite. Ariko ntibyamworoheye. Yaravuze ati: “Hari igihe mbona akazi gahemba neza, ariko kakaba gashobora kumbuza gukorera Yehova uko mbishaka. Kugira ngo nange akazi kambuza gukorera Yehova mu buryo bwuzuye, binsaba gusenga.”—Mat 6:24.

8. Ni iki tugiye gusuzuma?

8 Kugandukira Yehova bitugirira akamaro cyane. Icyakora hari indi mpamvu ituma abafite inshingano yo kuyobora abandi, urugero nk’abasaza n’ababyeyi bagandukira Yehova. Iyo bamugandukiye bigirira n’abandi akamaro. Reka noneho dusuzume ingero zo muri Bibiliya zitwereka uko twakoresha ubutware dufite, mu buryo bushimisha Yehova.

ISOMO ABASAZA BAVANA KURI NEHEMIYA

Abasaza b’itorero bafatanya n’abandi gukora imirimo ku Nzu y’Ubwami, nk’uko Nehemiya yafatanyije n’abandi kongera kubaka Yerusalemu (Reba paragarafu ya 9-11) *

9. Ni ibihe bibazo Nehemiya yagombaga gukemura?

9 Yehova yahaye abasaza inshingano y’ingenzi cyane yo kwita ku bagize ubwoko bwe (1 Pet 5:2). Uko Nehemiya yitaga ku bagize ubwoko bwa Yehova, bishobora kubigisha byinshi. Nehemiya yari afite ububasha bwinshi kubera ko yari guverineri mu Buyuda (Neh 1:11; 2:7, 8; 5:14). Reka dusuzume bimwe mu bibazo byari bihari. Yari yaramenye ko Abayahudi bari barahumanyije urusengero kandi ko batatangaga amaturo yo gufasha Abalewi, nk’uko Amategeko yabisabaga. Nanone yasanze bahumanya Isabato kandi hari abagabo bari barashatse abagore b’abanyamahanga. Guverineri Nehemiya yagombaga kugira icyo akora.—Neh 13:4-30.

10. Nehemiya yakoreshaga ate ubutware bwe?

10 Nehemiya ntiyitwaje ubutware bwe, ngo abwire abari bagize ubwoko bw’Imana ibyo bagombaga gukora ashingiye ku bitekerezo bye. Ahubwo yasenze Yehova amugisha inama, hanyuma abigisha Amategeko ya Yehova (Neh 1:4-10; 13:1-3). Nanone yicishije bugufi akorana n’abavandimwe be, agera n’ubwo abafasha kongera kubaka inkuta za Yerusalemu.—Neh 4:15.

11. Mu 1 Abatesalonike 2:7, 8 hagaragaza ko abasaza bagomba gufata bate abagize itorero?

11 Nubwo abasaza bashobora kudahura n’ibibazo nk’ibyo Nehemiya yahuye na byo, bashobora kumwigiraho byinshi. Urugero, na bo bakorana umwete bakita ku bavandimwe na bashiki bacu. Nanone ububasha bafite ntibutuma bumva ko baruta abandi. Ahubwo bita ku bagize itorero mu buryo bwuje urukundo. (Soma mu 1 Abatesalonike 2:7, 8.) Urukundo nyakuri bakunda abandi no kuba bicisha bugufi, bituma bababwira amagambo arangwa n’ineza. Umusaza w’inararibonye witwa Andrew yaravuze ati: “Nabonye ko muri rusange abavandimwe na bashiki bacu bisanzura ku musaza ugwa neza kandi ugira urugwiro. Iyo mico ituma abagize itorero bakorana neza n’abasaza.” Undi muvandimwe witwa Tony umaze igihe kirekire ari umusaza w’itorero yaravuze ati: “Ngerageza gukurikiza inama iri mu Bafilipi 2:3, kandi ngahatana kugira ngo nkomeze kubona ko abandi banduta. Ibyo bindinda kubatwaza igitugu.”

12. Kuki abasaza bagomba kwicisha bugufi?

12 Abasaza bagomba kwicisha bugufi kuko na Yehova yicisha bugufi. Nubwo ari Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, “aca bugufi” akazamura “uworoheje amukuye mu mukungugu” (Zab 18:35; 113:6, 7). Nanone Bibiliya ivuga ko Yehova yanga urunuka abibone n’abishyira hejuru.—Imig 16:5.

13. Kuki umusaza agomba ‘gutegeka ururimi rwe’?

13 Umusaza ugandukira Yehova agomba ‘gutegeka ururimi rwe.’ Bitabaye ibyo, yajya avuga nabi mu gihe abantu batamwubashye (Yak 1:26; Gal 5:14, 15). Andrew twigeze kuvuga yagize ati: “Hari igihe nabonaga umuvandimwe cyangwa mushiki wacu atanyubashye, nkumva namubwira nabi. Ariko gutekereza ku ngero z’abantu b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya, byamfashije kubona akamaro ko kwicisha bugufi no kwiyoroshya.” Abasaza bagaragaza ko bagandukira Yehova, iyo babwira abagize itorero amagambo meza kandi arangwa n’urukundo, hakubiyemo n’abasaza bagenzi babo.—Kolo 4:6.

ISOMO ABABYEYI B’ABAGABO BAVANA KU MWAMI DAWIDI

14. Ni iyihe nshingano Yehova yahaye ababyeyi b’abagabo, kandi se aba abitezeho iki?

14 Yehova yahaye umugabo inshingano yo kuba umutware w’umuryango. Aba yiteze ko umugabo yigisha abana be kandi akabahana (1 Kor 11:3; Efe 6:4). Ariko ibyo ntibivuga ko akoresha ububasha bwe uko yishakiye, kuko Yehova, we watangije umuryango, azamubaza uko yabukoresheje (Efe 3:14, 15). Ababyeyi b’abagabo bagandukira Yehova, iyo bakoresha ubutware yabahaye nk’uko abibasaba. Bashobora kwigira byinshi ku Mwami Dawidi.

Amasengesho umubyeyi w’umugabo atura Yehova agomba kugaragaza ko yicisha bugufi (Reba paragarafu ya 15 n’iya 16) *

15. Ni uruhe rugero Umwami Dawidi yasigiye ababyeyi b’abagabo?

15 Yehova ntiyahaye Dawidi inshingano yo kuba umutware w’umuryango gusa, ahubwo yanamugize umuyobozi w’ishyanga rya Isirayeli ryose. Dawidi yari afite ububasha bwinshi kuko yari umwami. Ariko hari igihe yabukoreshaga nabi, agakora amakosa akomeye (2 Sam 11:14, 15). Icyakora yagaragazaga ko agandukira Yehova, yemera guhanwa. Nanone yasengaga Yehova, akamubwira ibimuri ku mutima byose (Zab 51:1-4). Ikindi kandi, yicishaga bugufi cyane, akemera inama agiriwe n’abagabo ndetse n’abagore (1 Sam 19:11, 12; 25:32, 33). Yavanye isomo ku makosa yakoze kandi yashyiraga imbere umurimo yakoreraga Yehova.

16. Umubyeyi w’umugabo yakwigira iki kuri Dawidi?

16 Ni ayahe masomo umubyeyi w’umugabo yavana ku Mwami Dawidi? Ntugakoreshe nabi ubutware Yehova yaguhaye. Nanone uge wemera amakosa kandi wemere inama zishingiye kuri Bibiliya abandi bakugira. Nubikora, abagize umuryango wawe bazakubaha kuko uzaba ugaragaza ko wicisha bugufi. Mu gihe usenga Yehova uri kumwe n’abagize umuryango wawe, uge umubwira uko wiyumva, kuko bizatuma babona ko umwishingikirizaho. Ikiruta byose, uge ushyira umurimo we mu mwanya wa mbere (Guteg 6:6-9). Guha abagize umuryango wawe urugero rwiza, ni cyo kintu kiza kurusha ibindi byose ushobora kubakorera.

ISOMO ABABYEYI B’ABAGORE BAVANA KURI MARIYA

17. Ni iyihe nshingano Yehova yahaye ababyeyi b’abagore?

17 Yehova yahaye ababyeyi b’abagore inshingano y’ingenzi mu muryango, abaha n’ububasha runaka ku bana (Imig 6:20). Ibyo bavuga n’ibyo bakora bishobora kugira uruhare rukomeye ku myifatire y’abana (Imig 22:6). Ni iki ababyeyi b’abagore bakwigira kuri Mariya nyina wa Yesu?

18-19. Ni ayahe masomo umubyeyi w’umugore yavana kuri Mariya?

18 Mariya yari azi neza Ibyanditswe. Yubahaga Yehova cyane kandi yari afitanye na we ubucuti bukomeye. Yabaga yiteguye kugandukira Yehova ndetse n’igihe yamusabaga gukora ikintu cyari guhindura ubuzima bwe bwose.—Luka 1:35-38, 46-55.

Mu gihe umubyeyi w’umugore ananiwe cyangwa arakaye, kugaragariza abagize umuryango we urukundo bishobora kumugora (Reba paragarafu ya 19) *

19 Umubyeyi w’umugore yakwigana Mariya ate? Jya wiyigisha Bibiliya kandi ugene igihe cyo gusenga, kugira ngo ugirane na Yehova ubucuti bukomeye. Nanone uge wemera kugira ibyo uhindura mu mibereho yawe, kugira ngo ushimishe Yehova. Urugero, ushobora kuba wararezwe n’ababyeyi barakazwaga n’ubusa, kandi bagatombokera abana babo. Ibyo bishobora kuba byaratumye ukura wumva ko ari uko abana barerwa. Nubwo wamaze kumenya uko Yehova yifuza ko urera abana bawe, gukomeza gutuza no kubihanganira mu gihe unaniwe, bishobora kuba bikikugora (Efe 4:31). Uge usenga Yehova agufashe. Umubyeyi witwa Lydia yaravuze ati: “Hari igihe umuhungu wange yansuzuguraga, bikansaba gusenga cyane kugira ngo ntamutombokera. Hari n’igihe natangiraga kumubwira ijambo ribi, ngahita nsenga mu mutima kugira ngo Yehova amfashe, ndeke kumutuka. Isengesho rimfasha gutuza.”—Zab 37:5.

20. Ni ikihe kintu kigora bamwe mu babyeyi b’abagore, kandi se bakora iki?

20 Ikindi kintu gishobora kugora umubyeyi w’umugore, ni ukugaragariza abana be urukundo (Tito 2:3, 4). Hari abagore barezwe n’ababyeyi batakundaga abana babo. Niba nawe ari uko warezwe, ntugakore ikosa nk’iryo ababyeyi bawe bakoze. Umubyeyi ugandukira Yehova, agomba kwitoza gukunda abana be. Guhindura imitekerereze n’ibikorwa bye bishobora kumugora, ariko birashoboka. Nabikora, bizamugirira akamaro, bikagirire n’umuryango we.

KOMEZA KUGANDUKIRA YEHOVA

21-22. Muri Yesaya 65:13, 14 hagaragaza ko kugandukira Yehova bigira akahe kamaro?

21 Umwami Dawidi yari azi neza ko kugandukira Yehova bifite akamaro. Yaranditse ati: “Amabwiriza Yehova atanga aratunganye, ashimisha umutima. Amategeko ya Yehova ntiyanduye, ahumura amaso. Ni yo yaburiye umugaragu wawe; kuyakurikiza bihesha ingororano ikomeye” (Zab 19:8, 11). Muri iki gihe, twibonera ko abagandukira Yehova batandukanye cyane n’abatumvira inama ze zuje urukundo. Abamugandukira ‘barangurura ijwi ry’ibyishimo bitewe n’imimerere myiza yo mu mutima.’—Soma muri Yesaya 65:13, 14.

22 Iyo abasaza, ababyeyi b’abagabo n’ab’abagore bagandukiye Yehova, barushaho kugira ubuzima bwiza, abagize imiryango yabo bakarushaho kwishima n’abagize itorero bakarushaho kunga ubumwe. Ikiruta byose ni uko bishimisha Yehova (Imig 27:11). Ese hari ingororano iruta iyo?

INDIRIMBO YA 123 Tugandukire gahunda yashyizweho n’Imana

^ par. 5 Iki gice kigaragaza impamvu tugomba kugandukira Yehova. Nanone kigaragaza uko abasaza, ababyeyi b’abagabo n’ab’abagore bakwigana Guverineri Nehemiya, Umwami Dawidi na Mariya nyina wa Yesu, mu birebana no gukoresha neza ubutware bahawe.

^ par. 1 AMAGAMBO YASOBANUWE: Ijambo kuganduka ryumvikana nabi ku bantu bahatirwa kumvira umuntu runaka. Icyakora abagaragu b’Imana bo bayigandukira babyishimiye, kuko ari bo ubwabo babyihitiyemo.

^ par. 7 Muri iki gice, amazina amwe yarahinduwe.

^ par. 62 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umusaza w’itorero arimo arakorana n’umuhungu we ku Nzu y’Ubwami, nk’uko Nehemiya yafatanyije n’abandi kongera kubaka inkuta za Yerusalemu.

^ par. 64 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umugabo arimo arasenga yicishije bugufi ari kumwe n’abagize umuryango we.

^ par. 66 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umwana w’umuhungu yahugiye mu mikino, ntiyarangiza imirimo yo mu rugo cyangwa umukoro wo ku ishuri. Nubwo nyina avuye ku kazi ananiwe, arihanganye amukosora neza atarakaye.