Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 35

Yehova aha agaciro abagaragu be bicisha bugufi

Yehova aha agaciro abagaragu be bicisha bugufi

‘Abicisha bugufi abagaragariza ubuntu bwe butagereranywa.’—1 PET 5:5.

INDIRIMBO YA 48 Tugendane na Yehova buri munsi

INSHAMAKE *

1. Yehova abona ate abicisha bugufi? Sobanura.

YEHOVA akunda abantu bicisha bugufi, kandi abicisha bugufi by’ukuri ni bo bonyine bashobora kuba inshuti ze. Ariko ‘abishyira hejuru, arabarwanya’ (1 Pet 5:5). Twese twifuza gushimisha Yehova kandi twifuza ko adukunda. Ni yo mpamvu tugomba kwicisha bugufi.

2. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

2 Muri iki gice, turi busuzume ibibazo bitatu. (1) Kwicisha bugufi bisobanura iki? (2) Kuki tugomba kwicisha bugufi? (3) Kuki hari igihe kwicisha bugufi bishobora kutugora? Nk’uko turi buze kubibona, iyo twicisha bugufi dushimisha Yehova kandi natwe bitugirira akamaro.—Imig 27:11; Yes 48:17.

KWICISHA BUGUFI BISOBANURA IKI?

3. Kwicisha bugufi bisobanura iki?

3 Kwicisha bugufi ni ukwiyoroshya by’ukuri, ukirinda ubwibone cyangwa kwirata. Bibiliya igaragaza ko umuntu wicisha bugufi yumva ko Yehova amuruta cyane kandi agaha abandi agaciro. Azirikana ko hari icyo bamurusha.—Fili 2:3, 4.

4-5. Kuki kwicisha bugufi by’ukuri bitagaragarira inyuma?

4 Hari abantu bagaragara nk’abicisha bugufi, ariko atari byo. Bashobora kuba muri kamere yabo ari abantu bacecetse, cyangwa bakaba bagaragaza ikinyabupfura bitewe n’uko barezwe, ariko imbere muri bo ari abantu bishyira hejuru cyane. Icyakora byatinda byatebuka, ibiri mu mutima wabo biba bizagaragara.—Luka 6:45.

5 Ku rundi ruhande, hari abantu ubona bifitiye ikizere cyangwa bashabutse. Icyakora ibyo ntibigaragaza byanze bikunze ko ari abibone (Yoh 1:46, 47). Ariko abantu nk’abo bagomba kuba maso, kugira ngo batishingikiriza ku bushobozi bwabo. Twaba dushabutse cyangwa turi abantu bacecetse, twese tugomba kwitoza umuco wo kwicisha bugufi by’ukuri.

Intumwa Pawulo yicishaga bugufi (Reba paragarafu ya 6) *

6. Dukurikije ibivugwa mu 1 Abakorinto 15:10, ni irihe somo twavana ku ntumwa Pawulo?

6 Reka dufate urugero rw’intumwa Pawulo. Yehova yaramukoresheje cyane, ashinga amatorero mu migi myinshi. Ashobora no kuba ari we wakoze byinshi mu murimo kurusha izindi ntumwa za Yesu Kristo. Icyakora ntiyigeze yumva ko aruta abavandimwe be. Ahubwo yagaragaje ko yicishaga bugufi, arandika ati: “Ndi uworoheje mu ntumwa, kandi ntibinkwiriye rwose ko nitwa intumwa, kuko natotezaga itorero ry’Imana” (1 Kor 15:9). Hanyuma, yagaragaje ko icyatumye aba inshuti y’Imana atari imico myiza yari afite cyangwa ibikorwa bye, ahubwo ko ari ubuntu butagereranywa Imana yamugiriye. (Soma mu 1 Abakorinto 15:10.) Igihe yandikiraga Abakristo b’i Korinto, yashoboraga kubiyemeraho abereka ko abaruta, dore ko bamwe muri bo bumvaga ko hari ibyo bamurusha. Mbega ukuntu yicishaga bugufi!—2 Kor 10:10.

Karl F. Klein, umuvandimwe wicishaga bugufi wabaye umwe mu bari bagize Inteko Nyobozi (Reba paragarafu ya 7)

7. Umuvandimwe wari uzwi cyane yagaragaje ate ko yicishaga bugufi?

7 Inkuru y’ibyabaye mu mibereho y’Umuvandimwe Karl F. Klein, wari umwe mu bari bagize Inteko Nyobozi, yateye inkunga abagaragu ba Yehova benshi. Muri iyo nkuru yicishije bugufi, avuga adaciye ku ruhande intege nke yagiye agira n’ibibazo yahanganye na byo. Urugero, igihe yabwirizaga ku nshuro ya mbere ku nzu n’inzu mu myaka ya 1920, byaramugoye cyane ku buryo yamaze imyaka ibiri atongeye kubikora. Nyuma yaho, igihe yakoraga kuri Beteli, umuvandimwe yamugiriye inama, amara igihe runaka amurakariye. Nanone yavuze iby’ukuntu yigeze kurwara indwara yo kwiheba, ariko akaza gukira. Nubwo byari bimeze bityo, yagiye ahabwa inshingano zikomeye. Ukuntu uwo muvandimwe wari uzwi cyane yagiye avuga intege nke ze adaciye ku ruhande, bigaragaza rwose ko yicishaga bugufi. Abavandimwe na bashiki bacu benshi ntibazigera bibagirwa inkuru y’ibyabaye mu mibereho ye, kuko ishimishije cyane kandi ivuga ibintu nk’uko biri koko. *

KUKI TUGOMBA KWICISHA BUGUFI?

8. Muri 1 Petero 5:6 hagaragaza hate ko kwicisha bugufi bishimisha Yehova?

8 Impamvu y’ingenzi ituma twihatira kwicisha bugufi, ni uko bishimisha Yehova. Intumwa Petero na we yarabivuze. (Soma muri 1 Petero 5:6.) Igitabo ‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’ cyasobanuye ayo magambo ya Petero kigira kiti: ‘Kwishyira hejuru bimeze nk’uburozi. Bishobora kugira ingaruka zangiza cyane. Bishobora gutuma umuntu wari ufite impano ziruta iz’abandi atagira umumaro imbere y’Imana. Ku rundi ruhande, umuntu wicisha bugufi, utanagaragara mu bandi, azagira agaciro imbere ya Yehova. . . . Azishimira kukugororera niwicisha bugufi.’ * Ese hari ikintu cyaruta gushimisha Yehova?—Imig 23:15.

9. Kuki kwicisha bugufi bituma abantu badukunda?

9 Nanone iyo twihatiye kwicisha bugufi bitugirira akamaro. Uwo muco utuma abandi badukunda. Kugira ngo tubyumve neza, reka dutekereze gato. Abantu wumva bakubera inshuti, ni abameze bate (Mat 7:12)? Nta muntu wishimira kuba inshuti y’umuntu utsimbarara ku bitekerezo bye. Ariko iyo dufite inshuti z’Abakristo ‘bishyira mu mwanya w’abandi, bakunda abandi urukundo rwa kivandimwe, bagira impuhwe kandi bicisha bugufi,’ twumva twishimye (1 Pet 3:8). Niba dukunda abantu nk’abo bicisha bugufi, na bo bazadukunda. Icyakora, ibyo bisaba ko natwe tuba twicisha bugufi.

10. Ni mu buhe buryo kwicisha bugufi biturinda ibibazo?

10 Nanone kwicisha bugufi biturinda ibibazo. Mu by’ukuri, hari igihe turenganywa cyangwa tukabona abandi barenganywa. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaravuze ati: “Nabonye abagaragu bagendera ku mafarashi, ariko ibikomangoma bikagenda n’amaguru nk’abagaragu” (Umubw 10:7). Hari igihe abantu baba bafite ubuhanga runaka ntihagire ubibona, ariko ugasanga abadafite ubuhanga ari bo bashimagizwa. Icyakora Salomo yabonye ko ibyiza ari ukwemera ibintu uko biri, aho guhangayikishwa n’uko ibintu bitagenze uko tubyifuza (Umubw 6:9). Niba twicisha bugufi, tuzajya tunyurwa n’uko tubayeho.

NI RYARI KWICISHA BUGUFI BISHOBORA KUTUGORA?

Ibintu nk’ibi byagaragaza bite niba twicisha bugufi? (Reba paragarafu ya 11 n’iya 12) *

11. Mu gihe tugiriwe inama, twagombye kuyakira dute?

11 Buri munsi duhura n’ibintu byinshi bidusaba kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi. Reka dufate ingero nke. Mu gihe tugiriwe inama. Tugomba kuzirikana ko iyo umuntu yiyemeje kutugira inama, aba yabonye ko dushobora kuba twakoze ikosa rikomeye, nubwo twe tuba tutabyumva. Dushobora kudahita twemera inama atugiriye, ahubwo tukamunenga cyangwa tukanenga uburyo yayiduhayemo. Ariko niba twicisha bugufi, tuzihatira kwemera iyo nama.

12. Dukurikije ibivugwa mu Migani 27:5, 6, kuki tugomba gushimira umuntu utugiriye inama? Tanga urugero.

12 Umuntu wicisha bugufi yakira neza inama agiriwe. Urugero, reka tuvuge ko uri mu materaniro. Umaze gusabana n’abavandimwe na bashiki bacu benshi, umwe muri bo akujyana ku ruhande, akubwira ko ufite akantu mu menyo. Ushobora kumva ubuze aho ukwirwa. Ariko se ntushimishwa n’uko abikubwiye? Mu by’ukuri, iyo hagira ubikubwira mbere, byari kurushaho kugushimisha. Bityo rero, mu gihe Umukristo mugenzi wacu agize ubutwari akatugira inama, twagombye kwicisha bugufi tukayakira kandi tukabimushimira. Tuge tubona ko uwo muntu ari inshuti yacu, aho kumufata nk’umwanzi.—Soma mu Migani 27:5, 6; Gal 4:16.

Kuki tugomba kwicisha bugufi mu gihe abandi bahawe inshingano? (Reba paragarafu ya 13 n’iya 14) *

13. Twagaragaza dute ko twicisha bugufi mu gihe abandi bahawe inshingano?

13 Mu gihe abandi bahawe inshingano. Umusaza w’itorero witwa Jason yaravuze ati: “Iyo mbonye abandi bahawe inshingano, hari igihe nibaza impamvu atari nge bazihaye.” Ese nawe bijya bikubaho? Mu by’ukuri, ‘kwifuza inshingano’ z’inyongera si bibi (1 Tim 3:1). Icyakora tugomba kuba maso. Bitabaye ibyo, twakwadukwaho n’ingeso y’ubwibone. Urugero, umuvandimwe ashobora kwibwira ko ari we urusha abandi gusohoza neza inshingano runaka. Nanone mushiki wacu ashobora gutekereza ati: “Umugabo wange ni we wasohoza neza iyi nshingano kurusha kanaka.” Icyakora niba twicisha bugufi by’ukuri, tuzirinda ibitekerezo nk’ibyo by’ubwibone.

14. Uko Mose yitwaye igihe abandi bahabwaga inshingano bitwigisha iki?

14 Dushobora kuvana amasomo ku kuntu Mose yitwaye, igihe abandi bahabwaga inshingano. Mose yishimiraga cyane inshingano yari afite yo kuyobora ishyanga rya Isirayeli. Ariko se yitwaye ate igihe Yehova yemeraga ko abandi bamufasha? Ntiyagize ishyari (Kub 11:24-29). Yicishije bugufi, yemera ko abandi bamufasha guca imanza (Kuva 18:13-24). Byatumye Abisirayeli babona abantu bahagije bo kubacira imanza, ntibakomeze gutegereza igihe kirekire. Ibyo bigaragaza ko Mose yitaye ku cyagirira Abisirayeli akamaro, aho guhangayikishwa n’inshingano. Mbega ukuntu yadusigiye urugero rwiza! Tuge twibuka ko niba dushaka ko Yehova adukoresha, icyo aha agaciro si ubushobozi dufite, ahubwo ni umuco wo kwicisha bugufi. Bibiliya ivuga ko nubwo Yehova ari hejuru cyane, ‘agaragariza ubuntu butagereranywa’ abicisha bugufi.—Zab 138:6; 1 Pet 5:5.

15. Ni ibihe bintu byahindutse mu myaka ishize?

15 Mu gihe ibintu bihindutse. Mu myaka ishize, abavandimwe na bashiki bacu bari bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova bahinduriwe inshingano. Urugero, mu mwaka wa 2014 abari abagenzuzi b’intara n’abagore babo, bahinduriwe inshingano. Muri uwo mwaka, hasohotse amabwiriza avuga ko abagenzuzi b’uturere bagejeje ku myaka 70, badakomeza gusohoza iyo nshingano. Nanone umuvandimwe ugejeje ku myaka 80 ntakomeza kuba umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza. Byongeye kandi, mu myaka ishize, abantu benshi bakoraga kuri Beteli bagiye gukora umurimo w’ubupayiniya. Hari n’abandi bahoze mu murimo w’igihe cyose wihariye bawuhagaritse bitewe n’uburwayi, inshingano z’umuryango cyangwa izindi mpamvu zabo bwite.

16. Abavandimwe na bashiki bacu bagaragaje bate ko bicisha bugufi mu gihe ibintu byahindukaga?

16 Kumenyera inshingano nshya byabanje kugora abo bavandimwe na bashiki bacu. Uko bigaragara bakundaga cyane inshingano bari bafite kandi abenshi bari bamaze igihe bazisohoza. Bamwe bamaze igihe bababaye, ariko amaherezo baza kumenyera. Ni iki cyabafashije? Ikintu k’ingenzi cyabafashije, ni urukundo bakunda Yehova. Bari bazi ko biyeguriye Imana, aho kwiyegurira umurimo cyangwa inshingano runaka (Kolo 3:23). Bicisha bugufi, bagasohoza bishimye inshingano yose bahawe. Nanone ‘bikoreza Imana imihangayiko yabo yose,’ kuko bazi ko ibitaho.—1 Pet 5:6, 7.

17. Kuki twishimira cyane ko Ijambo ry’Imana ridushishikariza kwicisha bugufi?

17 Twishimira cyane ko Ijambo ry’Imana ridushishikariza kwicisha bugufi. Iyo twihatiye kugaragaza uwo muco mwiza cyane, bitugirira akamaro, bikakagirira n’abandi. Bidufasha kwihanganira ibibazo duhura na byo. Ikiruta byose, uwo muco udufasha kugirana ubucuti bukomeye na Data wo mu ijuru. Dushimishwa cyane no kumenya ko nubwo ‘ari hejuru kandi asumba byose,’ akunda abagaragu be bicisha bugufi, kandi akabaha agaciro.—Yes 57:15.

INDIRIMBO YA 45 Ibyo umutima wanjye utekereza

^ par. 5 Kwicisha bugufi ni umwe mu mico y’ingenzi tugomba kwitoza. Kwicisha bugufi bisobanura iki? Kuki tugomba kubyitoza? Kuki kwicisha bugufi bishobora kutugora mu gihe ibintu bihindutse? Iki gice kiri busubize ibyo bibazo.

^ par. 7 Reba inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho y’Umuvandimwe Karl Klein mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 2001, n’uwo ku itariki ya 1 Gicurasi 1985, mu Gifaransa.

^ par. 8 Reba igice cya 3, paragarafu ya 23.

^ par. 53 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Intumwa Pawulo ari mu rugo rw’umuvandimwe, arimo arasabana na bagenzi be bahuje ukwizera, hakubiyemo n’abakiri bato.

^ par. 57 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe yakiriye neza inama zishingiye kuri Bibiliya agiriwe n’undi muvandimwe ukiri muto.

^ par. 59 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umuvandimwe ukuze ntafitiye ishyari umuvandimwe ukiri muto ufite inshingano mu itorero.