Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 38

Koresha neza igihe cy’amahoro

Koresha neza igihe cy’amahoro

“Igihugu cyari gifite amahoro. Muri iyo myaka yose ntawigeze amutera kubera ko Yehova yari yaramuhaye amahoro.”​—2 NGOMA 14:6.

INDIRIMBO YA 60 Nibumvira bazakizwa

INSHAMAKE *

1. Ni ryari gukorera Yehova bishobora kutugora?

UTEKEREZA ko ari ryari gukorera Yehova bishobora kukugora? Ese ni igihe uri mu bibazo cyangwa ni igihe ufite amahoro? Akenshi iyo dufite ibibazo, dusaba Yehova ngo adufashe. Ariko se bigenda bite iyo nta bibazo dufite? Ese aho ntitwibagirwa n’umurimo dukorera Imana? Yehova yabwiye Abisirayeli ko ibyo byashoboraga kubabaho.—Guteg 6:10-12.

Umwami Asa yakoresheje imbaraga ze zose arwanya ibyo gusenga ibigirwamana (Reba paragarafu ya 2) *

2. Ni uruhe rugero Umwami Asa yatanze?

2 Umwami Asa yatanze urugero rwiza rwo kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye. Yamukoreye mu bihe bibi no mu bihe byiza. Kuva Asa akiri umwana, ‘umutima we wari utunganiye Yehova’ (1 Abami 15:14). Asa yagaragaje ko yakoreraga Yehova mu buryo bwuzuye, igihe yakuraga mu Buyuda ibyo gusenga ibigirwamana. Bibiliya ivuga ko yakuyeho “ibicaniro by’amahanga n’utununga, amenagura inkingi zera z’amabuye, atema n’inkingi zera z’ibiti” (2 Ngoma 14:3, 5). Yanakuye nyirakuru witwaga Maka ku mwanya ukomeye yari afite mu bwami bwe. Impamvu yamukuyeho, ni uko yashyigikiraga ibyo gusenga ikigirwamana.—1 Abami 15:11-13.

3. Ni iki turi bwige muri iki gice?

3 Asa ntiyarimbuye ibigirwamana gusa. Ahubwo yanatumye abaturage bo mu Buyuda bongera gusenga Yehova. Yehova yahaye imigisha Asa n’Abisirayeli, atuma bagira amahoro. * Igihe yari umwami, “igihugu cyamaze imyaka icumi gifite amahoro” (2 Ngoma 14:1, 4, 6). Muri iki gice, tugiye kureba uko Asa yakoresheje icyo gihe cy’amahoro. Hanyuma turi burebe uko Abakristo ba mbere biganye Asa bagakora byinshi mu gihe cy’amahoro. Nyuma turi busubize ikibazo gikurikira: Niba uba mu gihugu kikwemerera gukorera Yehova wisanzuye, wakoresha ute icyo gihe cy’amahoro?

UKO ASA YAKORESHEJE IGIHE CY’AMAHORO

4. Dukurikije ibivugwa mu 2 Ibyo ku Ngoma 14:2, 6, 7, Asa yakoresheje ate igihe cy’amahoro?

4 Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 14:2, 6, 7Asa yabwiye abantu ko Yehova ari we wari warabahaye “amahoro impande zose.” Asa ntiyigeze atekereza ko muri icyo gihe cy’amahoro bagombaga kwiyicarira bakishimira ubuzima. Ahubwo batangiye kubaka imigi, bayizengurukisha inkuta n’iminara, kandi bashyiraho inzugi z’amarembo. Yabwiye abaturage bo mu Buyuda ati: “Dore igihugu kiracyari icyacu.” Ni iki Asa yashakaga kubabwira? Yashakaga kubabwira ko mu gihugu nta banzi bari bahari bari kubabuza kujya aho bashaka no kubaka. Yabasabye gukoresha neza icyo gihe cy’amahoro.

5. Kuki Asa yakoze ibishoboka byose ngo igihugu ke kigire igisirikare gikomeye?

5 Nanone Asa yakoresheje icyo gihe cy’amahoro, atuma igihugu ke kigira igisirikare gikomeye (2 Ngoma 14:8). Ese ibyo byaba bishaka kuvuga ko atiringiraga Yehova? Oya. Kubera ko Asa yari umwami, yari azi ko yagombaga gufasha abaturage be kwitegura ibibazo bashoboraga kuzahura na byo. Asa yari azi ko hari igihe wenda amahoro bari bafite mu Buyuda atari kuzahoraho. Kandi koko ni ko byagenze.

ICYO ABAKRISTO BA MBERE BAKOZE IGIHE BARI BAFITE AMAHORO

6. Abakristo ba mbere bakoze iki mu gihe bari bafite amahoro?

6 Nubwo akenshi Abakristo ba mbere batotezwaga, hari n’igihe babaga bafite amahoro. Muri icyo gihe bakoraga iki? Abo bagabo n’abagore bubahaga Imana bakomezaga kubwiriza ubutumwa bwiza. Inkuru iri mu Byakozwe ivuga ko ‘batinyaga Yehova.’ Ntibigeze bareka kubwiriza ubutumwa bwiza kandi ibyo byatumye ‘bakomeza kwiyongera.’ Biragaragara ko Yehova yabahaye umugisha, kubera umurimo wo kubwiriza bakoranye imbaraga nyinshi muri icyo gihe cy’amahoro.—Ibyak 9:26-31.

7-8. Ni iki Pawulo n’abandi bakoze? Sobanura.

7 Abakristo ba mbere babwirizaga ubutumwa bwiza igihe cyose byabaga bishoboka. Urugero, igihe Pawulo yabonaga ko hari abantu benshi yashoboraga kubwiriza muri Efeso, yagumye muri uwo mugi aba ari ho abwiriza.—1 Kor 16:8, 9.

8 Nanone mu mwaka wa 49, Pawulo n’abandi Bakristo babonye ko bashoboraga kubwiriza abantu benshi, igihe intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu bafataga umwanzuro ku kibazo cyo gukebwa (Ibyak 15:23-29). Pawulo n’abandi bamaze kumenyesha amatorero iby’uwo mwanzuro, bose hamwe bakoze uko bashoboye ngo batangaze “ubutumwa bwiza bw’ijambo rya Yehova” (Ibyak 15:30-35). Ni iki bagezeho? Bibiliya ivuga ko ‘amatorero yakomeje gushikama mu kwizera, kandi umubare wayo ugakomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.’—Ibyak 16:4, 5.

ICYO TWAKORA MU GIHE DUFITE AMAHORO

9. Bimeze bite mu bihugu byinshi, kandi se ni ikihe kibazo dushobora kwibaza?

9 Muri iki gihe, mu bihugu byinshi tubwiriza twisanzuye. Ese nawe aho uba ni uko bimeze? Niba ari uko bimeze, ibaze uti: “Nkora iki muri iki gihe cy’amahoro?” Iki ni igihe kidasanzwe ku basenga Yehova, kuko umurimo wo kubwiriza no kwigisha abantu, ukorwa mu buryo utari warigeze ukorwamo mbere hose (Mar 13:10). Hari ibintu byinshi twakora muri uwo murimo.

Abantu benshi bagiye kubwiriza mu kindi gihugu n’ababwiriza abavuga urundi rurimi, babona ibyishimo byinshi cyane (Reba paragarafu ya 10-12) *

10. Muri 2 Timoteyo 4:2 hatugira inama yo gukora iki?

10 Wakora iki niba aho uri muri mu gihe cy’amahoro? (Soma muri 2 Timoteyo 4:2.) Ese ntiwareba niba wowe cyangwa umwe mu bagize umuryango wawe, ashobora kongera igihe amara mu murimo wo kubwiriza, byashoboka wenda akaba umupayiniya? Iki si igihe cyo gushaka amafaranga n’ubukire kuko tutazabirokokana umubabaro ukomeye.—Imig 11:4; Mat 6:31-33; 1 Yoh 2:15-17.

11. Ni iki bamwe bakoze kugira ngo bafashe abantu benshi kumva ubutumwa bwiza?

11 Hari ababwiriza benshi bize izindi ndimi kugira ngo babwirize abantu bazivuga. Umuryango wa Yehova ugenda usohora imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi nyinshi kugira ngo udufashe kubwiriza muri izo ndimi. Urugero mu mwaka wa 2010, izo mfashanyigisho zabonekaga mu ndimi zigera kuri 500. Ariko ubu ziboneka mu ndimi zirenga 1.000!

12. Iyo abantu bumvise ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu rurimi rwabo, bibagirira akahe kamaro? Tanga urugero.

12 Abantu bumva bameze bate iyo bumvise ubutumwa bwiza mu rurimi rwabo? Reka turebe urugero rwa mushiki wacu washimishijwe n’ikoraniro ry’iminsi itatu ryabereye mu mugi wa Memphis, muri leta ya Tenesi, muri Amerika. Iryo koraniro ryari riri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ruvugwa ahanini mu Rwanda, muri Kongo (Kinshasa) no muri Uganda. Nyuma y’iryo koraniro, uwo mushiki wacu uvuga Ikinyarwanda yaravuze ati: “Mu myaka 17 maze muri Amerika, ni ubwa mbere numvise neza inyigisho zitangirwa mu ikoraniro.” Birumvikana rwose ko uyu mushiki wacu yashimishijwe cyane no kumva inyigisho mu rurimi rwe. Ese niba bigushobokeye, wakwiga urundi rurimi kugira ngo uge ubwiriza abaruvuga? Ese hari umuntu uzi warushaho kwishimira ubutumwa bwiza uramutse umubwirije mu rurimi rwe? Nubikora uzagira ibyishimo.

13. Abavandimwe bacu bo mu Burusiya bakoze iki igihe bari bafite amahoro?

13 Mu bihugu bimwe na bimwe, abavandimwe bacu ntibabwiriza bisanzuye, kubera ko abayobozi baho batabibemerera. Reka dufate urugero rw’abavandimwe bacu bo mu Burusiya. Nyuma y’imyaka myinshi batotezwa, mu mwaka wa 1991, mu kwezi kwa gatatu, abayobozi babemereye gukorera Yehova bisanzuye. Icyo gihe mu Burusiya hari ababwiriza bagera ku 16.000. Nyuma y’imyaka 20 bari bamaze kurenga 160.000. Ibi bigaragaza ko igihe abo bavandimwe bacu bahabwaga uburenganzira bwo kubwiriza bisanzuye, bakoresheje imbaraga zabo zose. Ariko icyo gihe cy’amahoro nticyamaze igihe kirekire. Nubwo ibintu byahindutse muri icyo gihugu, abavandimwe baho baracyakorera Yehova bakoresheje imbaraga zabo zose. Bakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo bamukorere.

IGIHE CY’AMAHORO NTIKIZAHORAHO

Umwami Asa yasenze Yehova yinginga maze aramufasha, u Buyuda butsinda abasirikare benshi bari babuteye (Reba paragarafu ya 14 n’iya 15)

14-15. Yehova yafashije ate Asa?

14 Mu gihe cya Asa, amahoro bari bafite yageze aho arashira. Abasirikare bagera kuri miriyoni bavuye muri Etiyopiya barabateye. Zera wari umugaba w’ingabo yari yizeye neza ko we n’abasirikare be bari butsinde u Buyuda. Ariko Asa ntiyatewe ubwoba n’uko abo basirikare bari benshi, kuko yari yiringiye Imana ye Yehova. Yarasenze ati: “Yehova Mana yacu, dutabare kuko ari wowe twiringiye, kandi twateye iyi mbaga y’abantu mu izina ryawe.”—2 Ngoma 14:11.

15 Abo basirikare b’Abanyetiyopiya bari bakubye inshuro ebyiri abasirikare b’u Buyuda. Ariko Asa yari azi ko Yehova afite imbaraga nyinshi kandi ko ashobora gufasha abamusenga. Kandi koko Yehova yarabafashije, kuko batsinze Abanyetiyopiya.—2 Ngoma 14:8-13.

16. Ni iki kitwemeza ko amahoro dufite muri iki gihe atazagumaho?

16 Ntituzi neza ibizaba kuri buri wese muri twe mu gihe kiri imbere. Ariko tuzi ko amahoro abasenga Yehova bafite muri iki gihe azagera aho agashira. Wibuke ko Yesu yavuze ko mu minsi y’imperuka, abigishwa be bari ‘kwangwa n’amahanga yose’ (Mat 24:9). Nanone intumwa Pawulo yavuze ko “abantu bose bifuza kubaho bariyeguriye Imana kandi bunze ubumwe na Kristo Yesu, na bo bazatotezwa” (2 Tim 3:12). Ikindi kandi, Bibiliya ivuga ko Satani “afite uburakari bwinshi.” Ubwo rero turamutse dutekereje ko ubwo burakari bwe nta cyo bwadutwara, twaba twibeshye cyane.—Ibyah 12:12.

17. Ni ibihe bigeragezo bishobora kuzatuma tugaragaza niba koko dufite ukwizera?

17 Vuba aha tuzahura n’ibigeragezo bizagaragaza niba koko dufite ukwizera. Ku isi hose “hazabaho umubabaro ukomeye utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi kugeza ubu” (Mat 24:21). Muri icyo gihe, bene wacu bashobora kuzaturwanya kandi umurimo wacu ugahagarikwa (Mat 10:35, 36). Ese buri wese muri twe azigana Asa, yiringire ko Yehova ashobora kumufasha kandi akamurinda?

18. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 10:38, 39, twakora iki ngo igihe cy’amahoro nikirangira tuzabe twiteguye?

18 Yehova arimo aradutegura kugira ngo icyo gihe tuzabe dufite ukwizera gukomeye. Akoresha ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ kugira ngo aduhe ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka ‘mu gihe gikwiriye.’ Ibyo bituma dukomeza gukorera Yehova mu budahemuka (Mat 24:45). Ariko nanone, buri wese asabwa kugira icyo akora kugira ngo arusheho kwizera Yehova.—Soma mu Baheburayo 10:38, 39.

19-20. Amagambo ari mu 1 Ibyo ku Ngoma 28:9, atuma twibaza ibihe bibazo, kandi se kuki dukwiriye kubyibaza?

19 Tugomba kwigana Umwami Asa, natwe ‘tugashaka Yehova’ (2 Ngoma 14:4; 15:1, 2). Dutangira gushaka Yehova iyo twiga Bibiliya kugira ngo turusheho kumumenya kandi tukabatizwa. Dukora ibishoboka byose kugira ngo turusheho kumukunda. Kugira ngo tumenye uko urukundo dukunda Yehova rungana, dushobora kwibaza tuti: “Ese njya mu materaniro buri gihe?” Kujya mu materaniro ategurwa n’umuryango wa Yehova, bituma tubona imbaraga zo gukomeza kumukorera, kandi abavandimwe na bashiki bacu bakadukomeza (Mat 11:28). Nanone dushobora kwibaza tuti: “Ese ngira gahunda ihoraho yo kwiyigisha Bibiliya?” Ese niba ufite umuryango, buri cyumweru mugira gahunda y’iby’umwuka? Ese niba uba wenyine, ugira igihe gihoraho cyo kwiyigisha Bibiliya nk’uko byagenda uba mu muryango? Ushobora no kwibaza niba ukora uko ushoboye ugakora umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa.

20 Kuki ari ngombwa ko twibaza ibyo bibazo? Bibiliya ivuga ko Yehova agenzura ibitekerezo byacu n’ibiri mu mitima yacu. Ubwo rero natwe twagombye kwigenzura. (Soma mu 1 Ibyo ku Ngoma 28:9.) Niba tubonye ko hari ibyo tugomba gukosora ku ntego zacu, ku myitwarire yacu cyangwa mu bitekerezo byacu, tugomba gusaba Yehova akadufasha kubikosora. Iki ni cyo gihe cyo kwitegura ibigeragezo tuzahura na byo. Ntukemere ko hagira ikikubuza gukoresha neza igihe cy’amahoro turimo.

INDIRIMBO YA 62 Indirimbo nshya

^ par. 5 Ese mu gihugu utuyemo, mukorera Yehova mwisanzuye? Niba mumukorera mwisanzuye se, icyo gihe ugikoresha ute? Muri iki gice, tugiye kureba uko wakwigana umwami w’u Buyuda witwaga Asa n’uko wakwigana Abakristo ba mbere, bakoresheje neza igihe cy’amahoro barimo.

^ par. 3 AMAGAMBO YASOBANUWE: Ijambo ry’Igiheburayo rihindurwamo “amahoro,” ntirisobanura gusa igihe nta ntambara iba ihari. Ahubwo rinasobanura igihe abantu baba bafite ubuzima bwiza, bafite umutekano kandi bumva bamerewe neza.

^ par. 57 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umwami Asa yakuye nyirakuru ku mwanya ukomeye yari afite ibwami, kubera ko yashyigikiraga ibyo gusenga ikigirwamana. Abantu b’indahemuka bashyigikiye Asa bumvira ibyo yababwiye, bamenagura ibigirwamana.

^ par. 59 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umugabo n’umugore we bakora byinshi mu murimo wo kubwiriza, boroheje ubuzima kugira ngo bage kubwiriza ahantu hakenewe ababwiriza benshi.