Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 37

“Ntugatume ukuboko kwawe kuruhuka”

“Ntugatume ukuboko kwawe kuruhuka”

“Mu gitondo ujye ubiba imbuto yawe kandi kugeza nimugoroba ntugatume ukuboko kwawe kuruhuka.”​—UMUBW 11:6.

INDIRIMBO YA 68 Tubibe imbuto z’Ubwami

INSHAMAKE *

1-2. Ibivugwa mu Mubwiriza 11:6 bihuye bite n’umurimo wo kubwiriza?

MU BIHUGU bimwe na bimwe, abantu bishimira cyane kumva ubutumwa bwiza. Baba bifuza cyane kumva Ijambo ry’Imana. Ahandi ho, usanga abantu badakunda cyane iby’Imana cyangwa ibya Bibiliya. Iwanyu se ho byifashe bite? Uko byaba bimeze kose, Yehova yifuza ko dukomeza gukora uwo murimo, kugeza igihe azavugira ko urangiye.

2 Igihe Yehova yateganyije nikigera, umurimo wo kubwiriza uzarangira hanyuma ‘imperuka ize’ (Mat 24:14, 36). None se mbere y’uko icyo gihe kigera, twakumvira dute amagambo avuga ngo: “Ntugatume ukuboko kwawe kuruhuka”? *Soma mu Mubwiriza 11:6.

3. Ni iki tugiye kwiga?

3 Mu gice kibanziriza iki, twabonye ibintu bine byadufasha gukora neza umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza (Mat 4:19). Muri iki gice, turi burebe ibintu bitatu byadufasha gukomeza kubwiriza, uko abantu baba bakira ubutumwa kose. Turi bubone impamvu tugomba (1) gushyira imbere umurimo wo kubwiriza, (2) tukihangana (3) kandi tukagira ukwizera gukomeye.

KOMEZA GUSHYIRA IMBERE UMURIMO WO KUBWIRIZA

4. Kuki tugomba gukomeza gushyira imbere umurimo Yehova yadusabye gukora?

4 Yesu yabwiye abigishwa be ibintu byari kuba mu minsi y’imperuka bigatuma badakomeza gushyira imbere umurimo wo kubwiriza. Yabagiriye inama yo ‘gukomeza kuba maso’ (Mat 24:42). Mu gihe cya Nowa, hari ibintu byinshi byarangazaga abantu bigatuma batamutega amatwi (Mat 24:37-39; 2 Pet 2:5). Natwe bishobora kuturangaza. Ni yo mpamvu tugomba gukomeza gushyira imbere umurimo Yehova yadusabye gukora.

5. Mu Byakozwe 1:6-8 havuga iki ku bijyanye n’uko umurimo wo kubwiriza wari gukorwa?

5 Muri iki gihe, ni ngombwa ko dushyira imbere umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Yesu yabwiye abigishwa be ko nyuma y’urupfu rwe, bari gukomeza kubwiriza kandi bagakora byinshi kumurusha (Yoh 14:12). Ariko amaze gupfa, bamwe mu bigishwa be bisubiriye kuroba. Amaze kuzuka, yakoreye abigishwa be igitangaza maze bafata amafi menshi. Nyuma y’icyo gitangaza, yabasobanuriye ko kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, ari byo byari bifite agaciro kuruta undi murimo wose (Yoh 21:15-17). Nanone mbere y’uko Yesu asubira mu ijuru, yabwiye abigishwa be ko umurimo wo kubwiriza yari yaratangije wari kuzakorerwa n’ahandi hatari muri Isirayeli. (Soma mu Byakozwe 1:6-8.) Nyuma y’igihe, Yesu yeretse intumwa Yohana ibyari kuzaba “ku munsi w’Umwami.” * Mu bintu Yohana yabonye, harimo ikintu gitangaje cyane. Yabonye umumarayika ayoboye umurimo wo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’iteka, mu mahanga yose, n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose’ (Ibyah 1:10; 14:6). Biragaragara rero ko Yehova yifuza ko dukora uwo murimo ukorwa ku isi hose, kugeza igihe azavugira ko urangiye.

6. Ni iki cyadufasha gukomeza gushyira imbere umurimo wo kubwiriza?

6 Icyadufasha gukomeza gushyira imbere umurimo wo kubwiriza, ni ugutekereza ibintu byose Yehova akora kugira ngo adufashe. Urugero, aduha inyigisho nyinshi, zaba inyandiko zicapye, izisohoka kuri interineti, ibyafashwe amajwi, videwo n’ibiganiro byo kuri tereviziyo yacu. Tekereza ko ibintu bisohoka ku rubuga rwacu biboneka mu ndimi zisaga 1.000 (Mat 24:45-47)! Abantu bo muri iyi si, biciyemo ibice bitewe n’uko batabona ibintu kimwe mu bijyanye na poritiki, amadini kandi bamwe bakaba bakize abandi bakennye. Ariko abasenga Yehova barenga miriyoni umunani bo, bunze ubumwe ku isi hose. Urugero, ku wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2019, Abahamya bo ku isi hose bigiye hamwe isomo ry’umunsi, ibyo bikaba bigaragaza ko bari bunze ubumwe. Ku mugoroba w’uwo munsi, abantu bagera kuri 20.919.041 barateranye kugira ngo bibuke urupfu rwa Yesu. Iyo tubonye ibyo bintu bitangaje biri kuba muri iki gihe, bituma twiyemeza gukomeza gushyira imbere umurimo wo kubwiriza Ubwami.

Yesu ntiyemeye ko hagira ikimurangaza ngo areke kubwiriza (Reba paragarafu ya 7)

7. Urugero Yesu yadusigiye rudufasha rute gukomeza gushyira imbere umurimo wo kubwiriza?

7 Ikindi cyadufasha gukomeza gushyira imbere umurimo wo kubwiriza, ni ukwigana urugero rwa Yesu. Nta kintu na kimwe yemeraga ko kimubuza kubwiriza (Yoh 18:37). Igihe Satani yamushukishaga kumuha “ubwami bwose bwo ku isi n’ikuzo ryabwo” ntiyabyemeye, kandi n’igihe abantu bashakaga ‘kumugira umwami’ yarabyanze (Mat 4:8, 9; Yoh 6:15). Ntiyigeze ahangayikishwa no kugira ubutunzi cyangwa ngo aterwe ubwoba n’abamurwanyaga (Luka 9:58; Yoh 8:59). Mu gihe turi mu bigeragezo, kwibuka inama intumwa Pawulo yatanze bizadufasha gukomeza gushyira imbere umurimo wo kubwiriza. Yasabye Abakristo kwigana urugero rwa Yesu kugira ngo ‘batarambirwa’ maze bagacika intege.—Heb 12:3.

JYA WIHANGANA

8. Kuki tugomba kwihangana, cyanecyane muri iki gihe?

8 Hari ibintu byinshi bidusaba kwihangana. Dushobora kuba twifuza ko ikintu kibi cyavaho cyangwa tukaba tumaze igihe kirekire dutegereje ikintu kiza. Umuhanuzi Habakuki yifuzaga cyane ko urugomo rwabaga mu Buyuda rushira (Hab 1:2). Abigishwa ba Yesu bo batekerezaga ko Ubwami bw’Imana bwari bugiye kuza “ako kanya,” bukabakiza ubutegetsi bw’Abaroma (Luka 19:11). Natwe dutegereje cyane ko Ubwami bw’Imana bukuraho ibibi byose maze tukaba mu isi nshya izaba irimo abantu bumvira Imana (2 Pet 3:13). Ariko tugomba kwihangana, tugategereza ko igihe Yehova yateganyije kigera. Reka turebe uko Yehova atwigisha kwihangana.

9. Ni izihe ngero zigaragaza ko Yehova yihangana?

9 Yehova ni we uzi kwihangana kurusha abandi bose. Yahaye Nowa igihe gihagije cyo kubaka inkuge no ‘kubwiriza ibyo gukiranuka’ (2 Pet 2:5; 1 Pet 3:20). Yehova yateze amatwi Aburahamu yihanganye, igihe yamubazaga ibibazo byinshi ku bijyanye n’umwanzuro yari yafashe wo kurimbura abantu bakoraga ibibi bo mu mugi wa Sodomu na Gomora (Intang 18:20-33). Yehova yamaze imyaka myinshi yihanganiye Abisirayeli batamwumviraga (Neh 9:30, 31). Muri iki gihe na bwo, twibonera ko Yehova yihangana, kuko abantu bose yifuza ko baba inshuti ze abaha igihe gihagije cyo ‘kwihana’ (2 Pet 3:9; Yoh 6:44; 1 Tim 2:3, 4). Ibyo bituma natwe twihangana mu gihe dukomeza gukora umurimo wo kubwiriza no kwigisha abantu. Nanone atwigisha kwihangana, akoresheje urugero rw’umuhinzi ruri mu Ijambo rye.

Nk’uko umuhinzi ukorana umwete aba asabwa kwihangana, natwe dusabwa kwihangana mu murimo dukora wo kubwiriza (Reba paragarafu ya 10 n’iya 11)

10. Nk’uko bivugwa muri Yakobo 5:7, 8, ni irihe somo twavana ku muhinzi?

10 Soma muri Yakobo 5:7, 8Urwo rugero rw’umuhinzi rutwigisha kwihangana. Turabizi ko hari ibihingwa byera vuba, ariko ibindi urugero nk’ibyera imbuto, bigatinda. Muri Isirayeli, igihe cyo guhinga cyamaraga amezi atandatu. Umuhinzi yateraga imbuto nyuma y’imvura ya mbere yagwaga hagati mu kwezi kwa cumi, akazasarura nyuma y’imvura ya nyuma yagwaga hagati mu kwezi kwa kane (Mar 4:28). Birakwiriye ko twihangana nk’uwo muhinzi. Ariko ntibyoroshye.

11. Kwihangana bidufasha bite mu murimo wo kubwiriza?

11 Ubusanzwe, abantu badatunganye ntibakunda kwihangana. Baba bashaka guhita babona umusaruro w’ibyo bakoze. Iyo umuhinzi ashaka ko imyaka yateye yera neza, agomba gukomeza kuyitaho. Agomba guhinga, agatera, akabagara kandi akayuhira. Natwe niba dushaka ko abo twigisha Bibiliya baba abigishwa ba Kristo, tugomba guhora tubitaho. Kugira ngo tubafashe kwikuramo ibitekerezo byo kurobanura abantu bakagira urukundo, bisaba igihe. Kwihangana bituma tudacika intege mu gihe abantu banze kudutega amatwi. Ariko no mu gihe abantu bemeye ubutumwa tubabwira, tugomba kwihangana. Impamvu ni uko nta kintu twakora ngo duhatire abo twigisha Bibiliya kugira ukwizera. Hari igihe n’abigishwa ba Yesu batahitaga basobanukirwa ibyo yabigishaga (Yoh 14:9). Tuge twibuka ko dushobora kubwiriza, tukigisha abantu, ariko ko Imana ari yo yonyine ishobora gutuma bagira ukwizera.—1 Kor 3:6.

12. Twagaragaza dute ko twihangana mu gihe tubwiriza bene wacu?

12 Kugaragaza umuco wo kwihangana mu gihe tubwiriza bene wacu, bikunda kutugora. Ariko hari inama iboneka mu Mubwiriza 3:1, 7 ishobora kudufasha. Haravuga ngo: ‘Hariho igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga.’ Ibikorwa byacu byiza bishobora kubwiriza bene wacu. Ariko natwe twagombye kujya tureba igihe gikwiriye, tukababwiriza (1 Pet 3:1, 2). Ni byo koko tugomba kugira umwete mu murimo wo kubwiriza no kwigisha abandi, ariko nanone tugomba kwihanganira bose, harimo na bene wacu.

13-14. Ni abahe bantu bagaragaje ukwihangana dushobora kwigana?

13 Abantu b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya n’abo muri iki gihe, bashobora kutwigisha kwihangana. Urugero, nubwo Habakuki yifuzaga ko ibibi birangira, yagaragaje ko yihanganaga igihe yavugaga ati: “Nzahagarara aho ndindira” (Hab 2:1). Intumwa Pawulo na we yifuzaga cyane ‘kurangiza umurimo’ we. Ariko yarihanganye akomeza “kubwiriza mu buryo bunonosoye ubutumwa bwiza.”—Ibyak 20:24.

14 Reka turebe urugero rw’umugabo n’umugore bize Ishuri rya Gileyadi, bakajya kubwiriza mu gihugu cyarimo Abahamya bake kandi abenshi mu baturage baho, bakaba barabaga mu idini ritemera Kristo. Abantu bake cyane ni bo bemeraga kwiga Bibiliya. Abanyeshuri biganye bo, bakundaga kubabwira ko aho bagiye kubwiriza, abantu benshi bemera kwiga Bibiliya ndetse bagahinduka Abahamya ba Yehova. Nubwo aho uwo mugabo n’umugore babwirizaga abantu benshi batabategaga amatwi, barihanganye bakomeza kubwiriza. Nyuma y’imyaka umunani yose bahabwiriza, bashimishijwe no kubona umwe mu bo bigishaga Bibiliya abatizwa. Izo nkuru z’abantu ba kera n’abo muri iki gihe zitwigisha iki? Abo bantu bose b’indahemuka bakomeje gukorana umwete ntibacika intege kandi Yehova yabahaye imigisha kubera ko bihanganye. Nimureke twese ‘twigane abazaragwa amasezerano binyuze ku kwizera no kwihangana.’—Heb 6:10-12.

KOMEZA KUGIRA UKWIZERA GUKOMEYE

15. Kuki ukwizera gutuma tudacika intege mu murimo wo kubwiriza?

15 Kubera ko tuzi ko ibyo tuvuga ari ukuri, tuba twifuza kubimenyesha abantu benshi uko bishoboka. Twemera ko ibyo Imana idusezeranya mu Ijambo ryayo bizabaho byanze bikunze (Zab 119:42; Yes 40:8). Hari ibintu bivugwa mu buhanuzi bwo muri Bibiliya biba muri iki gihe. Nanone twibonera ukuntu iyo abantu batangiye gukurikiza inama zo muri Bibiliya, bamererwa neza. Ibyo byose bituma turushaho kwemera ko abantu bose bakeneye kumva ubutumwa bwiza bw’Ubwami.

16. Muri Zaburi ya 46:1-3, hagaragaza hate ko kwiringira Yehova na Yesu byadufasha kurushaho gukora umurimo wo kubwiriza?

16 Nanone twiringira Yehova, we waduhaye ubutumwa tubwiriza, tukaniringira Yesu, uwo yashyizeho ngo abe Umwami w’Ubwami bwe (Yoh 14:1). Uko ibyatubaho byaba bimeze kose, twizeye ko Yehova azadutabara. (Soma muri Zaburi ya 46:1-3.) Nanone twemera ko Yesu ayobora umurimo wo kubwiriza ari mu ijuru, akoresheje imbaraga n’ubushobozi Yehova yamuhaye.—Mat 28:18-20.

17. Tanga urugero rugaragaza impamvu tugomba gukomeza kubwiriza.

17 Kwizera bituma twemera ko iyo dukoze uko dushoboye kose mu murimo wo kubwiriza Yehova aduha imigisha, rimwe na rimwe irenze iyo dutekereza (Umubw 11:6). Urugero, buri munsi abantu babarirwa mu bihumbi baca aho dushyira utugare tw’ibitabo byacu. Ese kubwiriza muri ubwo buryo hari icyo bigeraho? Cyane rwose! Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu Gushyingo 2014, wavuze ibyabaye ku munyeshuri wigaga muri kaminuza washakaga kwandika igitabo kivuga ku Bahamya ba Yehova. Nubwo yari yarabuze Inzu y’Ubwami yacu, yabonye akagare dushyiraho ibitabo kari hafi y’ikigo yigagaho kandi ahasanga igitabo yashakaga. Yaje kubatizwa none ubu ni umupayiniya w’igihe cyose. Inkuru nk’izo zituma dukomeza kubwiriza, kuko zitwereka ko burya hari abandi bantu benshi bakeneye kumva ubutumwa bwiza bw’Ubwami.

KOMEZA KUBWIRIZA

18. Ni iki kitwemeza ko umurimo wo kubwiriza Ubwami uzarangirira igihe Imana yateganyije?

18 Tuzi neza ko umurimo wo kubwiriza, uzarangira ku gihe Imana yateganyije. Ibuka ibyabaye mu gihe cya Nowa. Yehova yagaragaje ko ari Imana yubahiriza igihe yashyizeho. Igihe haburaga imyaka 120 ngo Umwuzure ube, yavuze igihe wari kubera. Imyaka myinshi nyuma yaho, Yehova yasabye Nowa kubaka inkuge. Mbere y’uko Umwuzure uba, Nowa ashobora kuba yaramaze imyaka 40 cyangwa 50 akora uwo murimo utoroshye. Nubwo abo yabwirizaga batamwumvaga, yakomeje kubwiriza kugeza igihe Yehova yamusabye gutangira kwinjiza inyamaswa mu nkuge. Hanyuma igihe kigeze, ‘Yehova yakinze urugi.’—Intang 6:3; 7:1, 2, 16.

19. Ni iyihe migisha tuzabona nidukomeza kubwiriza?

19 Vuba aha, Yehova azatubwira ko umurimo wo kubwiriza urangiye. Hanyuma azarimbura isi ya Satani, maze abantu bumvira Imana bature mu isi nshya. Mu gihe dutegereje ko icyo gihe kigera, nimureke twigane Nowa, Habakuki n’abandi bakomeje kubwiriza. Nanone tuge dushyira umurimo wo kubwiriza imbere, twihangane, kandi turusheho kwiringira Yehova n’ibyo yadusezeranyije.

INDIRIMBO YA 75 ‘Ndi hano ntuma’

^ par. 5 Mu gice kibanziriza iki, twabonye ko abantu biga Bibiliya kandi bashyira mu bikorwa ibyo biga, bakwiriye kumvira Yesu bagatangira kubwiriza. Iki gice kirimo ibintu bitatu byafasha abantu bagitangira gukora umurimo wo kubwiriza n’abasanzwe bawukora, gukomeza kuwukora kugeza igihe Yehova azavuga ko urangiye.

^ par. 2 AMAGAMBO YASOBANUWE: Muri iki gice, amagambo avuga ngo: “Ntugatume ukuboko kwawe kuruhuka” asobanura ko tugomba gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza, kugeza igihe Yehova azavuga ko uwo murimo urangiye.

^ par. 5 ‘Umunsi w’Umwami’ watangiye igihe Yesu yabaga Umwami mu mwaka wa 1914, kandi uzarangira ku iherezo ry’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi.