Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 38

Jya ukunda Yehova n’abavandimwe bawe

Jya ukunda Yehova n’abavandimwe bawe

Ndazamutse ngiye kwa Data, ari we So.”​—YOH 20:17.

INDIRIMBO YA 3 Turakwiringira kandi turakwizera

INSHAMAKE *

1. Ni iyihe mishyikirano abantu b’indahemuka bashobora kugirana na Yehova?

MU BAGIZE umuryango wa Yehova harimo na Yesu “imfura mu byaremwe byose” n’abamarayika benshi (Kolo 1:15; Zab 103:20). Igihe Yesu yari ku isi, yavuze ko abantu b’indahemuka bashobora kwita Yehova Data. Ibyo bigaragazwa n’amagambo yabwiye abigishwa be agira ati: “Ngiye kwa Data, ari we So” (Yoh 20:17). Iyo twiyeguriye Yehova tukabatizwa, tujya mu muryango w’abavandimwe na bashiki bacu bakundana.—Mar 10:29, 30.

2. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

2 Hari abo bigora kubona ko Yehova ari Data udukunda. Hari n’abatazi uko bagaragariza urukundo abavandimwe na bashiki babo. Muri iki gice, turi burebe uko Yesu adufasha kubona ko Yehova ari Data udukunda twakwishyikiraho. Nanone turi burebe uko twakwigana Yehova mu gihe twita ku bavandimwe na bashiki bacu.

YEHOVA ASHAKA KO UBA INSHUTI YE

3. Ni mu buhe buryo isengesho ntangarugero rituma turushaho gukunda Yehova?

3 Yehova ni Data udukunda. Yesu yifuza ko tubona Yehova nk’uko amubona, tukabona ko ari umubyeyi wuje urukundo, wishyikirwaho kandi utameze nk’umutegetsi utinyitse. Ibyo bigaragazwa n’ukuntu Yesu yigishije abigishwa be gusenga. Mu isengesho ntangarugero yatangiye agira ati: “Data” (Mat 6:9). Yesu yashoboraga kwita Yehova “Ishoborabyose,” “Umuremyi” cyangwa “Umwami w’iteka,” kandi ayo ni amazina y’icyubahiro y’Imana avugwa muri Bibiliya (Intang 49:25; Yes 40:28; 1 Tim 1:17). Icyakora Yesu yahisemo gukoresha ijambo “Data,” kugira ngo yumvikanishe ubucuti twagombye kugirana na Yehova.

4. Ni iki kitwemeza ko Yehova yifuza ko tuba inshuti ze?

4 Ese kubona ko Yehova ari Data udukunda bijya bikugora? Hari abo bigora. Hari abantu batiyumvisha ukuntu umubyeyi yagaragaza urukundo, kubera ko batigeze barugaragarizwa. Kumenya ko Yehova azi neza uko twiyumva, biraduhumuriza rwose. Yifuza ko tuba inshuti ze. Ni yo mpamvu Ijambo rye ritugira inama igira iti: “Mwegere Imana na yo izabegera” (Yak 4:8). Yehova aradukunda kandi atwizeza ko azatubera Umubyeyi mwiza kurusha abandi bose.

5. Dukurikije ibivugwa muri Luka 10:22, kuki Yesu yadufasha kuba inshuti za Yehova?

5 Yesu ashobora kudufasha kuba inshuti za Yehova. Aramuzi neza kandi agaragaza imico ye mu buryo butunganye. Ni yo mpamvu yavuze ati: “Uwambonye yabonye na Data” (Yoh 14:9). Nk’uko umwana mukuru yigisha barumuna be, Yesu atwigisha uko twakubaha Yehova kandi tukamwumvira, uko twakwirinda kumubabaza n’icyo twakora kugira ngo atwemere. Nanone igihe Yesu yari ku isi yagaragaje ko Yehova arangwa n’urukundo kandi akagira neza. (Soma muri Luka 10:22.) Reka turebe zimwe mu ngero zibigaragaza.

Yehova yohereje umumarayika ngo akomeze Umwana we kubera ko amukunda (Reba paragarafu ya 6) *

6. Tanga ingero zigaragaza ko Yehova yumvaga amasengesho ya Yesu.

6 Yehova atega amatwi abana be. Reka turebe ukuntu yateze amatwi Umwana we w’imfura. Nta gushidikanya ko Yehova yumvaga amasengesho menshi y’Umwana we, igihe yari hano ku isi (Luka 5:16). Yehova yumvaga amasengesho Yesu yasengaga iyo yabaga agiye gufata imyanzuro ikomeye, urugero nk’igihe yari agiye gutoranya intumwa ze 12 (Luka 6:12, 13). Nanone Yehova yumvise isengesho rye igihe yari ahangayitse. Mbere gato y’uko Yuda amugambanira, Yesu yarushijeho gusenga Se yinginga cyane, kugira ngo amufashe guhangana n’ikigeragezo gikomeye yari agiye guhura na cyo. Icyo gihe Yehova yumvise isengesho ry’Umwana we akunda, kandi amwoherereza umumarayika kugira ngo amukomeze.—Luka 22:41-44.

7. Kuba Yehova yumva amasengesho yawe bituma wumva umeze ute?

7 Muri iki gihe na bwo, Yehova akomeza kumva amasengesho y’abagaragu be kandi akayasubiza mu gihe gikwiriye no mu buryo bukwiriye (Zab 116:1, 2). Reka turebe uko Yehova yashubije isengesho rya mushiki wacu wo mu Buhinde. Uwo mushiki wacu yari arwaye indwara yo mu byiyumvo ituma ahangayika cyane, maze asenga Yehova kenshi amubwira icyo kibazo. Yaranditse ati: “Ikiganiro cyo kuri tereviziyo yacu cyo muri Gicurasi 2019 cyavugaga uko twahangana n’imihangayiko, cyaziye igihe rwose. Cyari igisubizo cy’amasengesho yange.”

8. Yehova yagaragaje ate ko yakundaga Yesu?

8 Yehova aradukunda kandi akatwitaho, nk’uko yabikoreraga Yesu igihe yari hano ku isi (Yoh 5:20). Yamwitagaho mu buryo bw’umwuka, akita ku byiyumvo bye kandi akamuha n’ibyo yabaga akeneye. Nanone Yehova yabwiraga Umwana we ko amukunda kandi ko amwemera (Mat 3:16, 17). Yesu yumvaga atari wenyine kuko yari azi ko Se wo mu ijuru urangwa n’urukundo, atari kuzigera amutererana.—Yoh 8:16.

9. Ni iki kitwemeza ko Yehova adukunda?

9 Kimwe na Yesu, natwe twiboneye ibintu byinshi bigaragaza ko Yehova adukunda. Yehova yatwireherejeho, adushyira mu muryango w’abavandimwe na bashiki bacu bakundana kandi bunze ubumwe. Icyatumye adushyira muri uwo muryango, ni ukugira ngo tugire ibyishimo kandi abo bavandimwe badufashe mu gihe duhangayitse (Yoh 6:44). Nanone Yehova akomeza kuduha ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, kugira ngo tugire ukwizera gukomeye. Adufasha no kubona ibyo dukeneye buri munsi (Mat 6:31, 32). Iyo dutekereje ukuntu Yehova adukunda, bituma natwe turushaho kumukunda.

JYA WITA KU BAVANDIMWE BAWE NK’UKO YEHOVA ABITAHO

10. Kuba Yehova akunda abavandimwe na bashiki bacu bitwigisha iki?

10 Yehova akunda abavandimwe na bashiki bacu. Ariko twe, kubagaragariza urukundo si ko buri gihe bitworohera. Ibyo biterwa ahanini no kuba twarakuriye mu mico itandukanye no mu mimerere itandukanye. Nanone twese dukora amakosa, ku buryo dushobora kubabaza abandi no kubarakaza. Icyakora ibyo ntibyatubuza gukunda abavandimwe na bashiki bacu. Kwigana Data wo ijuru bizatuma tubakunda (Efe 5:1, 2; 1 Yoh 4:19). Reka turebe uko twakwigana Yehova.

11. Ni mu buhe buryo Yesu yiganye Yehova akagaragaza ‘impuhwe zirangwa n’ubwuzu’?

11 Yehova agira ‘impuhwe zirangwa n’ubwuzu’ (Luka 1:78). Umuntu ugira impuhwe, ahangayikira abantu bababaye maze akabafasha kandi akabahumuriza. Yesu yiganaga Se akagirira abantu impuhwe (Yoh 5:19). Hari igihe Yesu yabonye imbaga y’abantu benshi “yumva abagiriye impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, zashishimuwe kandi zitatanye” (Mat 9:36). Icyakora Yesu ntiyagiriraga abantu impuhwe gusa ngo birangirire aho. Ahubwo yagiraga n’icyo akora kugira ngo abafashe. Urugero, yakizaga abarwaye kandi agahumuriza “abagoka n’abaremerewe.”—Mat 11:28-30; 14:14.

Jya wigana Yehova ugirire impuhwe abavandimwe na bashiki bacu kandi ubagirire n’ubuntu (Reba paragarafu ya 12-14) *

12. Tanga urugero rw’ukuntu twagaragaza impuhwe.

12 Nidutekereza ku bibazo abavandimwe na bashiki bacu bahanganye na byo, bizatuma tubagirira impuhwe maze tubafashe. Urugero, mushiki wacu ashobora kuba arwaye indwara ikomeye. Nubwo atajya avuga iby’uburwayi bwe, tugize icyo dukora kugira ngo tumufashe, byamushimisha. Ushobora kwibaza uti: “Ese ashobora kubona ibitunga umuryango? Ese uwamufasha guteka ibyokurya cyangwa gukora isuku, ntibyamushimisha?” Nanone umuvandimwe ashobora kuba nta kazi afite. Ese uramutse ugize udufaranga umuha, kabone n’iyo atamenya ko ari wowe watumuhaye, ntitwamufasha mu gihe agishakisha akandi kazi?

13-14. Twakora iki ngo tugaragaze ko tugira ubuntu nka Yehova?

13 Yehova agira ubuntu (Mat 5:45). Natwe rero ntitwagombye gutegereza ko abavandimwe na bashiki bacu babanza kutubwira ko hari ibyo bakeneye, ngo tubone kubafasha. Tuge twigana Yehova dufate iya mbere. Uzirikane ku buri munsi atuma izuba rye rirasa, nubwo tuba tutabimusabye. Nanone izuba ritugirira akamaro twese, hakubiyemo na ba bandi badasenga Yehova. Ese kuba Yehova aduha ibyo dukeneye, ntibigaragaza ko adukunda? Dukunda Yehova cyane kubera ko agira neza kandi akagira ubuntu.

14 Abavandimwe na bashiki bacu benshi bigana Data wo mu ijuru, bakagirira ubuntu bagenzi babo. Urugero, mu mwaka wa 2013, muri Filipine habaye inkubi y’umuyaga ikaze cyane yiswe Haiyan, yangije ibintu byinshi cyane. Hari abavandimwe na bashiki bacu batakaje ibyo bari batunze kandi n’amazu yabo arasenyuka. Ariko bagenzi babo bo hirya no hino ku isi bahise batangira kubafasha. Abenshi batanze amafaranga, abandi bifatanya mu mirimo yo gusana no kongera kubaka amazu agera hafi kuri 750, kandi ibyo babikora mu gihe kitageze no ku mwaka. Mu gihe k’icyorezo cya COVID-19, abavandimwe na bashiki bacu, na bwo bakoze uko bashoboye kose ngo bafashe bagenzi babo. Iyo twihutiye gufasha abavandimwe na bashiki bacu, tuba tugaragaje ko tubakunda.

15-16. Dukurikije ibivugwa muri Luka 6:36, ni ikihe kintu k’ingenzi dukwiriye gukora kugira ngo twigane Yehova?

15 Yehova ni umunyambabazi. (Soma muri Luka 6:36.) Buri munsi Data wo mu ijuru atubabarira amakosa yacu (Zab 103:10-14). Yesu na we yazirikanaga ko abigishwa be badatunganye, akabababarira. Yemeye no kudupfira kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu (1 Yoh 2:1, 2). Ese iyo utekereje ukuntu Yehova na Yesu bagira imbabazi, ntibituma wumva urushijeho kubakunda?

16 Iyo duhora ‘twiteguye kubabarira’ abavandimwe na bashiki bacu, turushaho gukundana (Efe 4:32). Icyakora, hari igihe kubabarira abavandimwe na bashiki bacu biba bitoroshye. Ni yo mpamvu tuba tugomba kubyitoza. Hari mushiki wacu wavuze ko ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Mubabarirane rwose” yasohotse mu Munara w’Umurinzi, yamufashije. * Yaravuze ati: “Iyo ngingo yatumye mpindura uko nabonaga ibintu. Yagaragaje ko kuba witeguye kubabarira abandi, bidasobanura ko ukwiriye kwemera ibikorwa byabo bibi cyangwa ngo wumve ko nta ngaruka mbi bigira ku bandi. Ahubwo yavuze ko bisobanura kureka gukomeza kubabazwa na byo, ukagerageza kugira amahoro yo mu mutima.” Iyo duhora twiteguye kubabarira abavandimwe na bashiki bacu, tuba tugaragaje ko tubakunda kandi ko twigana Yehova.

JYA WISHIMIRA KUBA MU MURYANGO W’ABAVANDIMWE

Abakiri bato n’abakuze bagiye bagaragariza urukundo umuryango w’abavandimwe (Reba paragarafu ya 17) *

17. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 5:16, twakora iki ngo duheshe ikuzo Data wo mu ijuru?

17 Kuba mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe na bashiki bacu, nta ko bisa rwose! Twifuza ko abantu benshi bakwifatanya natwe, bagasenga Yehova. Ubwo rero tuge twirinda gukora ikintu cyatukisha Data wo mu ijuru n’abavandimwe bacu. Nanone twihatira kugira imyifatire myiza kugira ngo abatubona bemere ubutumwa bwiza.—Soma muri Matayo 5:16.

18. Ni iki cyatuma tugira ubutwari bwo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami?

18 Hari igihe abantu badusuzugura cyangwa bakadutoteza bitewe n’uko twumvira Data wo mu ijuru. Twakora iki se niba tujya twumva dufite ubwoba bwo kubwiriza? Tuge twizera ko Yehova n’Umwana we bazadufasha. Yesu yabwiye abigishwa be ko batagombaga guhangayikishwa n’ibyo bazauga n’uko bazabivuga. Kubera iki? Yesu yarababwiye ati: “Ibyo muzavuga muzabibwirwa muri uwo mwanya. Si mwe muzaba muvuga, ahubwo umwuka wa So ni wo uzaba uvuga binyuze kuri mwe.”—Mat 10:19, 20.

19. Tanga urugero rw’umuntu wagize ubutwari akabwiriza.

19 Reka turebe ibyabaye kuri Robert. Igihe yatangiraga kwiga Bibiliya ataramenya byinshi, urukiko rwa gisirikare rwo muri Afurika y’Epfo rwaramuhamagaje ngo asobanure impamvu atajya mu gisirikare. Yagize ubutwari maze asobanurira abacamanza ko atifuzaga kujya muri poritike, kubera ko akunda abavandimwe be. Yishimiraga cyane kuba mu muryango w’abavandimwe na bashiki bacu. Umucamanza yaramubajije ati: “Abavandimwe bawe ni ba nde?” Robert ntiyari yiteze ko umucamanza ari bumubaze icyo kibazo. Ariko yahise yibuka isomo yari yafashe uwo munsi. Iryo somo ryari rishingiye muri Matayo 12:50, hagira hati: “Umuntu wese ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, uwo ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye kandi ni we mama.” Nubwo Robert yari agitangira kwiga Bibiliya, umwuka wa Yehova waramufashije asubiza icyo kibazo ndetse n’ibindi atari yiteze bamubajije. Nta gushidikanya ko Yehova yashimishijwe n’uko Robert yitwaye. Natwe iyo twishingikirije kuri Yehova kandi tukagira ubutwari bwo kubwiriza mu mimerere itatworoheye, bishimisha Yehova cyane.

20. Ni iki twiyemeje gukora? (Yoh 17:11, 15)

20 Nimucyo dukomeze kwishimira ko turi mu muryango w’abavandimwe na bashiki bacu bakundana. Dufite Umubyeyi mwiza cyane kurusha abandi, tukagira n’abavandimwe na bashiki bacu benshi badukunda. Ibyo byose, tuge tubishimira Yehova. Satani n’abo akoresha bashobora gutuma dushidikanya ko Yehova adukunda, kandi baba bashaka ko tudakomeza kunga ubumwe. Icyakora, Yesu yasabye Se ko yaturinda kandi akadufasha gukomeza kunga ubumwe. (Soma muri Yohana 17:11, 15.) Yehova yashubije iryo sengesho. Ubwo rero tuge twigana Yesu, maze ntituzigere dushidikanya na rimwe ko dufite Data wo mu ijuru udukunda, kandi uzadufasha muri byose. Nimucyo twiyemeze gukomeza gukunda abavandimwe na bashiki bacu.

INDIRIMBO YA 99 Ibihumbi byinshi by’abavandimwe

^ par. 5 Dushimishwa cyane no kuba turi mu muryango w’abavandimwe na bashiki bacu bakundana. Twese twifuza kurushaho gukundana. Twabigeraho dute? Twabigeraho twigana Data wo mu ijuru udukunda, kandi tugakurikiza urugero rwa Yesu Kristo n’urw’abavandimwe na bashiki bacu.

^ par. 57 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Yehova yohereje umumarayika kugira ngo akomeze Yesu igihe yari mu busitani bwa Getsemani.

^ par. 59 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mu gihe k’icyorezo cya COVID-19, abavandimwe benshi bashyiriye bagenzi babo ibyokurya.

^ par. 61 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Umubyeyi ufasha umwana we kwandika ibaruwa yo gutera inkunga umuvandimwe uri muri gereza.