Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 35

Jya wubaha abageze mu za bukuru bakomeje kuba indahemuka

Jya wubaha abageze mu za bukuru bakomeje kuba indahemuka

“Imvi ni ikamba ry’ubwiza.”​—IMIG 16:31.

INDIRIMBO YA 138 Imvi ni ikamba ry’ubwiza

INSHAMAKE *

1-2. (a) Dukurikije ibivugwa mu Migani 16:31, dukwiriye kubona dute abageze mu za bukuru bakomeje kuba indahemuka? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?

UBUSANZWE diyama ni ibuye ry’agaciro kenshi. Ariko iyo itaratunganywa, ntiba ishashagirana ngo ibe inogeye ijisho. Ubwo rero hari igihe umuntu ashobora kuyibona imeze ityo, ntamenye ko ari ibuye ry’agaciro, akayinyuraho akigendera.

2 Abavandimwe bacu b’indahemuka bageze mu za bukuru, na bo bameze nk’izo diyama; bafite agaciro kenshi. Ijambo ry’Imana rigereranya imvi zabo n’ikamba. (Soma mu Migani 16:31; 20:29). Icyakora tutitonze, dushobora kubona ko atari ab’agaciro. Abakiri bato bubaha abageze mu za bukuru, bibagirira akamaro kuruta kubona ubutunzi busanzwe. Muri iki gice, turi busubize ibibazo bitatu: Kuki Yehova abona ko abageze mu za bukuru b’indahemuka bafite agaciro kenshi? Kuki abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru bafitiye akamaro umuryango wa Yehova? Twakora iki ngo tubigireho byinshi?

KUKI YEHOVA ABONA KO ABAGEZE MU ZA BUKURU B’INDAHEMUKA BAFITE AGACIRO KENSHI?

Yehova n’abagaragu be b’indahemuka babona ko abageze mu za bukuru bafite agaciro kenshi (Reba paragarafu ya 3)

3. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 92:12-15, kuki Yehova abona ko abageze mu za bukuru b’indahemuka ari ab’agaciro?

3 Yehova abona ko abageze mu za bukuru b’indahemuka bafite agaciro. Arabazi neza, azi imico yabo myiza kandi arayishimira. Nanone arishima, iyo abonye abageze mu za bukuru bageza ku bakiri bato ubwenge bungutse, muri icyo gihe bamaze bamukorera ari indahemuka (Yobu 12:12; Imig 1:1-4). Yehova akunda n’ukuntu bihangana (Mal 3:16). Nubwo bahanganye n’ingorane, bakomeje kumwizera ntibacogora. Ibyiringiro byabo byarushijeho gukomera ugereranyije n’igihe bamenyaga ukuri. Nanone Yehova arabakunda, kuko bakomeza gutangaza izina rye nubwo bageze mu za bukuru.—Soma muri Zaburi ya 92:12-15.

4. Ni iki cyahumuriza abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru?

4 Niba ugeze mu za bukuru, uge wizera udashidikanya ko Yehova yibuka ibyo wamukoreye kera (Heb 6:10). Yehova yishimira ukuntu mwebwe abageze mu za bukuru mwakoranaga umwete umurimo wo kubwiriza. Nanone mwahuye n’ibibazo byinshi, bimwe muri byo birabababaza cyane. Icyakora mwakomeje gukurikiza amahame yo muri Bibiliya, musohoza inshingano nyinshi mu muryango wa Yehova kandi mutoza n’abandi. Mwakoze ibishoboka byose kugira ngo mukurikize ibintu byinshi byagendaga bihinduka mu muryango wa Yehova. Nanone mwateye inkunga abari mu murimo w’igihe cyose. Yehova arabakunda cyane kubera ko mwamubereye indahemuka. Abasezeranya ko atazigera ‘areka indahemuka ze’ (Zab 37:28). Arababwira ati: “Ni jye uzakomeza kubaheka kugeza igihe muzamerera imvi” (Yes 46:4). Ubwo rero ntimukumve ko mudafite akamaro mu muryango wa Yehova, bitewe n’uko mugeze mu za bukuru. Muragafite rwose!

KUKI ABAGEZE MU ZA BUKURU BAFITIYE AKAMARO UMURYANGO WA YEHOVA?

5. Ni iki abageze mu za bukuru bakwiriye kuzirikana?

5 Abageze mu za bukuru bafitiye akamaro umuryango wa Yehova. Nubwo batagifite imbaraga nk’izo bari bafite mbere, hari ibintu byinshi bamenye mu myaka bamaze bakorera Yehova. Yehova ashobora gukomeza kubakoresha mu bintu byinshi, nk’uko ingero tugiye gusuzuma za kera n’iz’ubu zibigaragaza.

6-7. Tanga ingero zo muri Bibiliya z’abantu bari bageze mu za bukuru Yehova yahaye umugisha kubera ko bamubereye indahemuka.

6 Muri Bibiliya harimo ingero nziza z’abantu bakoreye Yehova ari indahemuka, nubwo bari bageze mu za bukuru. Urugero, igihe Mose yabaga umuhanuzi wa Yehova kandi akayobora ishyanga rya Isirayeli, yari mu kigero k’imyaka 80. Nanone nubwo Daniyeli yari mu kigero k’imyaka 90, Yehova yakomeje kumukoresha ari umuhanuzi we. Intumwa Yohana na we, ashobora kuba yari afite imyaka isaga 90, igihe yahumekerwaga akandika igitabo k’Ibyahishuwe.

7 Icyakora hari abandi bagaragu ba Yehova benshi bari indahemuka batari bazwi cyane, ku buryo abantu bashoboraga kutabamenya. Nyamara Yehova yari abazi kandi yabahaye umugisha kubera ko bari indahemuka. Urugero, Simeyoni wari “umukiranutsi wubahaga Imana” avugwa gake muri Bibiliya, ariko Yehova yari amuzi kandi yamuhaye umugisha wo kubona Yesu akiri uruhinja, anahanura ibyari kuzaba kuri uwo Mwana na nyina (Luka 2:22, 25-35). Nanone ibuka wa muhanuzikazi wari umupfakazi, witwaga Ana. Yari afite imyaka 84, ariko “ntiyigeraga abura mu rusengero.” Ibyo byatumye Yehova amuha umugisha, kuko na we yabonye Yesu akiri uruhinja. Yehova yabonaga ko Simeyoni na Ana bafite agaciro rwose.—Luka 2:36-38.

Nubwo mushiki wacu Didur ari mu kigero k’imyaka 80, akomeza gukorera Yehova ari indahemuka (Reba paragarafu ya 8)

8-9. Ni iki abapfakazi bakomeza gukora mu muryango wa Yehova?

8 Muri iki gihe na bwo, hari abagaragu ba Yehova benshi b’indahemuka, babera urugero rwiza abakiri bato. Reka turebe urugero rwa mushiki wacu witwa Lois Didur. Igihe yari afite imyaka 21, yabaye umupayiniya wa bwite muri Kanada. Nyuma yaho, we n’umugabo we John bamaze imyaka myinshi bakora umurimo wo gusura amatorero. Nanone bamaze imyaka isaga 20 bakora kuri Beteli yo muri Kanada. Igihe Lois yari amaze kugira imyaka 58, we n’umugabo we basabwe kujya gukorera umurimo mu gihugu cya Ukraine. Ese bumvaga ko bakuze cyane ku buryo batajya gukorera mu kindi gihugu? Oya. Ahubwo bemeye iyo nshingano bari bahawe kandi John yabaye umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri icyo gihugu. Hashize imyaka 7 John yarapfuye, ariko Lois yiyemeza kuguma muri icyo gihugu. Nubwo ubu Lois afite imyaka 81, akomeje gukora byinshi mu murimo kandi abagize umuryango wa Beteli yo muri Ukraine bose, baramukunda cyane.

9 Hari abantu bashobora kumva ko abapfakazi bameze nka Lois, badafite agaciro nk’ako bari bafite igihe abagabo babo bari bakiriho. Icyakora kuba barapfakaye ntibivuze ko batagifite agaciro. Yehova abona ko bashiki bacu bakomeje gushyigikira abagabo babo mu gihe k’imyaka myinshi, kandi n’ubu bakaba bakomeje kumubera indahemuka, bafite agaciro kenshi (1 Tim 5:3). Nanone batera inkunga abakiri bato.

10. Ni mu buhe buryo Tony atubera urugero rwiza?

10 Abavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka bageze mu za bukuru kandi baheze mu rugo, na bo bafite agaciro. Reka dufate urugero rw’umuvandimwe witwa Tony uba mu kigo kita ku bageze mu za bukuru. Yabatijwe muri Kanama 1942 afite imyaka 20, abatirizwa muri leta ya Penisilivaniya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yaho yaje gutotezwa azira kutivanga muri poritike, bituma afungwa imyaka ibiri n’igice. We n’umugore we Hilda, babyaye abana babiri kandi babatoje gukunda Yehova. Tony yamaze imyaka myinshi ari umugenzuzi uhagarariye itorero (muri iki gihe witwa umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza) mu matorero atatu yabayemo, kandi yabaye n’umugenzuzi w’ikoraniro ry’akarere. Nanone yayoboraga amateraniro muri gereza kandi akigisha imfungwa Bibiliya. Nubwo ubu Tony afite imyaka 98, aracyakorera Yehova. Akomeza gukora uko ashoboye ngo akorere Yehova afatanyije n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero rye.

11. Twagaragaza dute ko twita ku bageze mu za bukuru baheze mu rugo?

11 None se twakora iki ngo tugaragaze ko twubaha abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru baheze mu rugo? Niba bishoboka, abasaza babafasha kwifatanya muri gahunda z’itorero, urugero nk’amateraniro no kubwiriza. Dushobora no kubasura cyangwa tukaganira na bo dukoresheje videwo. Tugomba kwita mu buryo bwihariye ku bageze mu za bukuru, bagiye kuba kure y’itorero bateraniragamo. Tutabaye maso dushobora kutabitaho. Bamwe muri bo, kuvuga ibyabayeho bishobora kubagora. Ariko nidufata igihe tukabaganiriza kandi tukabatega amatwi, bizatuma bisanzura maze batubwire ukuntu bishimiye gukorera Yehova kandi ibyo bizatugirira akamaro cyane.

12. Ni ba nde dushobora kubona mu itorero ryacu?

12 Dushobora gusanga mu itorero ryacu harimo abageze mu za bukuru b’indahemuka batubera urugero rwiza. Hari mushiki wacu witwa Harriette wamaze imyaka myinshi akorera Yehova, yifatanya n’itorero rye muri leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyakora yaje kwimuka ajya kubana n’umukobwa we. Abavandimwe bo mu itorero yari yimukiyemo, bihatiye kumenyana na we kandi byabagiriye akamaro. Yabateye inkunga, ababwira ukuntu umurimo wakorwaga igihe yamenyaga ukuri mu myaka ya 1920. Yababwiye ko icyo gihe, buri gihe yitwazaga uburoso bw’amenyo agiye kubwiriza, kugira ngo nibamufunga abone ubwo akoresha. Kandi koko mu mwaka 1933, yafunzwe inshuro ebyiri, amara icyumweru muri gereza. Muri icyo gihe cyose, umugabo we utari Umuhamya, ariko nanone utaramurwanyaga, yakomezaga kwita ku bana babo batatu bari bakiri bato. Rwose dukwiriye kubona ko abageze mu za bukuru b’indahemuka nka Harriette, bafite agaciro kenshi.

13. Kuki twavuga ko abageze mu za bukuru bafitiye akamaro umuryango wa Yehova?

13 Abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru, bafitiye akamaro umuryango wa Yehova. Biboneye ukuntu Yehova yagiye abaha umugisha, akawuha n’umuryango we. Nanone bagiye bavana amasomo ku makosa bakoze. Ubwo rero, jya ubabona nk’“isoko y’ubwenge” kandi ubigireho byinshi (Imig 18:4). Niwihatira kumenyana na bo, ukwizera kwawe kuzakomera kandi umenye byinshi.

TWAKORA IKI NGO TUBIGIREHO BYINSHI?

Kuba Elisa yari kumwe na Eliya byamugiriye akamaro. Iyo abavandimwe na bashiki bacu baganiriye n’abamaze igihe bakorera Yehova, na bo bibagirira akamaro (Reba paragarafu ya 14 n’iya 15)

14. Mu Gutegeka 32:7 hatera abakiri bato inkunga yo gukora iki?

14 Jya uganira n’abageze mu za bukuru. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 32:7.) Ni byo koko, bashobora kuba batakibona neza, bagenda gahoro kandi kuvuga bibagora. Ariko baba bakifuza gukora byinshi mu murimo wa Yehova kandi baba barihesheje “izina ryiza” kuri we (Umubw 7:1). Uge wibuka ko Yehova abaha agaciro cyane. Ubwo rero jya ububaha. Jya wigana Elisa. Ku munsi wa nyuma yamaranye na Eliya, yanze kumusiga. Yamubwiye inshuro eshatu zose ati: ‘Sindi bugusige.’—2 Abami 2:2, 4, 6.

15. Ni ibihe bibazo dushobora kubaza umuntu ugeze mu za bukuru?

15 Jya wita cyane ku bageze mu za bukuru ku buryo bakwisanzuraho, bakakubwira ibibari ku mutima (Imig 1:5; 20:5; 1 Tim 5:1, 2). Ushobora kubaza umuntu ugeze mu za bukuru uti: “Igihe wari ukiri muto, ni iki cyakwemeje ko wabonye ukuri? Ibyakubayeho byagufashije bite kuba inshuti ya Yehova? Ni iki cyagufashije gukomeza gukorera Yehova wishimye” (1 Tim 6:6-8)? Hanyuma uge umutega amatwi mu gihe akubwira ibyamubayeho.

16. Iyo umuntu ugeze mu za bukuru aganira n’ukiri muto, bombi bibagirira akahe kamaro?

16 Iyo umuntu ugeze mu za bukuru aganira n’ukiri muto, bombi baterana inkunga (Rom 1:12). Ukiri muto ashimishwa no kumenya uko Yehova yita ku bagaragu be b’indahemuka, na ho ugeze mu za bukuru agashimishwa no kumva akunzwe. Nanone azashimishwa no kubwira abakiri bato ukuntu Yehova yagiye amuha umugisha.

17. Kuki twavuga ko abageze mu za bukuru bagenda barushaho kuba beza, uko imyaka igenda ishira?

17 Nubwo uko umuntu agenda asaza ubwiza bwe bugenda bugabanuka, ariko abakomeza kubera Yehova indahemuka bo, bagenda barushaho kuba beza uko umwaka ushize undi ugataha (1 Tes 1:2, 3). None se ibyo bishoboka bite? Ni ukubera ko muri iyo myaka yose, baba baremeye ko umwuka wera ubafasha kugira imico myiza. Uko tuzagenda turushaho kumenya abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru, tukabubaha kandi tukigana urugero rwabo, ni na ko tuzarushaho kubona ko bafite agaciro kenshi.

18. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

18 Iyo abakiri bato bubashye abageze mu za bukuru, abageze mu za bukuru na bo bakagaragaza ko abakiri bato bafite agaciro, bituma itorero rirushaho gukomera. Mu gice gikurikira, tuzareba uko abageze mu za bukuru bagaragaza ko abakiri bato bafite agaciro mu itorero.

INDIRIMBO YA 144 Imigisha tuzabona

^ par. 5 Abageze mu za bukuru b’indahemuka ni ab’agaciro kenshi. Baba bazi ubwenge kandi ari inararibonye. Iki gice kiri budufashe kumenya uko twarushaho kubakunda no kububaha kandi turebe n’uko twabigiraho byinshi. Nanone kiri bufashe abageze mu za bukuru kumva ko bafite akamaro mu muryango wa Yehova.