Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 39

Mu gihe umuntu wo mu muryango wawe aretse gukorera Yehova

Mu gihe umuntu wo mu muryango wawe aretse gukorera Yehova

‘Bayibabazaga kenshi.’​—ZAB 78:40.

INDIRIMBO YA 102 ‘Dufashe abadakomeye’

INSHAMAKE *

1. Umuntu yumva ameze ate, iyo hagize uwo muryango we ucibwa mu itorero?

ESE haba hari umuntu wo muryango wawe waciwe mu itorero? Niba byarakubayeho, byarakubabaje cyane. Mushiki wacu witwa Hilda yaravuze ati: “Igihe napfushaga umugabo wange twari tumaranye imyaka 41, numvaga ari cyo kintu kibi kimbayeho mu buzima. * Ariko agahinda nagize igihe umuhungu wange yacibwaga mu itorero kandi agata umugore n’abana, karuta kure ako nagize igihe napfushaga umugabo wange.”

Yehova yiyumvisha agahinda tugira, iyo umuntu wo muryango wacu aciwe (Reba paragarafu ya 2 n’iya 3) *

2-3. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 78:40, 41, Yehova yumva ameze ate iyo abagaragu be baretse kumukorera?

2 Tekereza ukuntu Yehova yababaye cyane, igihe bamwe mu bamarayika bari bagize umuryango we wo mu ijuru bamwigomekagaho (Yuda 6). Nanone tekereza ukuntu Yehova yababaye cyane, igihe Abisirayeli bamwigomekagaho kenshi nubwo yabakundaga cyane. (Soma muri Zaburi ya 78:40, 41.) Ubwo rero, uge wiringira udashidikanya ko iyo hagize umuntu wo mu muryango wawe ureka gukorera Data wo mu ijuru udukunda, bimubabaza cyane. Yiyumvisha neza agahinda uba ufite. Azakugaragariza impuhwe, agutere inkunga kandi agufashe.

3 Muri iki gice, turi burebe icyo twakora kugira ngo Yehova adufashe kwihangana, mu gihe hari umuntu wo mu muryango wacu waciwe. Nanone turi burebe icyo twakora kugira ngo dufashe abantu bo mu itorero bahuye n’icyo kibazo. Icyakora, reka tubanze turebe imitekerereze tugomba kwirinda.

NTUKICIRE URUBANZA

4. Ababyeyi benshi bumva bameze bate, iyo abana babo baretse gukorera Yehova?

4 Iyo umwana aciwe mu itorero, akenshi ababyeyi batekereza ko hari icyo batakoze kugira ngo bamufashe gukomeza gukorera Yehova. Umuvandimwe witwa Luke yavuze uko yumvaga ameze igihe umuhungu we yacibwaga. Yaravuze ati: “Niciraga urubanza. Nahoraga ndota inzozi ziteye ubwoba. Hari igihe nariraga cyane kandi ngashengurwa n’agahinda.” Mushiki wacu witwa Elizabeth, na we wahuye n’ikibazo nk’icyo, yavuze agahinda yagize agira ati: “Natangiye kwishinja amakosa menshi. Nanone numvaga ntarigishije umuhungu wange ngo mugere ku mutima, ku buryo mufasha gukomeza gukorera Yehova.”

5. Iyo umuntu aretse gukorera Yehova, ni nde uba warabiteye?

5 Tuge tuzirikana ko Yehova yahaye buri wese impano yo kwihitiramo. Ubwo rero dushobora guhitamo kumwumvira cyangwa kutamwumvira. Hari abakiri bato batari bafite ababyeyi bababereye urugero rwiza, nyamara bahisemo gukorera Yehova kandi bamubera indahemuka. Hari n’ababyeyi bakoze uko bashoboye kose kugira ngo batoze abana babo gukurikiza amahame yo muri Bibiliya, ariko igihe bari bamaze kuba bakuru, bareka gukorera Yehova. Ibyo rero bigaragaza ko umuntu ari we wihitiramo gukorera Yehova (Yos 24:15). Ni yo mpamvu ababyeyi bafite abana baretse gukorera Yehova batagomba gutekereza ko ari bo babiteye.

6. Iyo umubyeyi aretse gukorera Yehova bigira izihe ngaruka ku bana?

6 Hari igihe umubyeyi areka gukorera Yehova agata n’abagize umuryango we (Zab 27:10). Ibyo rero bishobora kubabaza abana cyane kuko baba bakundaga uwo mubyeyi kandi bakaba bamufatiragaho urugero. Esther ufite se waciwe yaravuze ati: “Papa ntiyaretse gukorera Yehova gahorogahoro. Icyambabaje cyane kikanandiza ni uko ari we wifatiye umwanzuro wo kureka gukorera Yehova. Ubwo rero, kubera ko nakundaga papa cyane, nahoraga muhangayikiye nibaza uko amerewe, ku buryo hari n’igihe byanteraga uburwayi.”

7. Yehova yumva ameze ate, iyo abona umwana ufite umubyeyi waciwe?

7 Niba ukiri muto kandi umubyeyi wawe akaba yaraciwe, natwe biratubabaje. Uge wiringira udashidikanya ko Yehova na we yiyumvisha agahinda ufite. Yehova aragukunda kandi yishimira ko ukomeza kumubera indahemuka; kandi abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero na bo ni uko. Nanone uge wibuka ko nta ruhare wagize mu myanzuro umubyeyi wawe yafashe. Nk’uko twigeze kubivuga, Yehova yahaye buri wese uburenganzira bwo guhitamo kumukorera cyangwa kutamukorera. Ubwo rero, umuntu wese wamwiyeguriye kandi akabatizwa, “aziyikorerera uwe mutwaro.”—Gal 6:5.

8. Ni iki abagize umuryango baba bakora, mu gihe bagitegereje ko umuntu wabo waciwe agarukira Yehova? (Reba nanone agasanduku kavuga ngo: “ Garukira Yehova.”)

8 Iyo umwe mu bagize umuryango wawe aretse gukorera Yehova, ukomeza kugira ikizere cy’uko azagaruka. None se hagati aho waba ukora iki mu gihe utegereje ko agarukira Yehova? Uge ukora ibishoboka byose kugira ngo ukomeze kugira ukwizera gukomeye. Ibyo bizatuma ubera urugero rwiza abandi bagize umuryango wawe, ndetse wenda bifashe n’uwaciwe. Nanone bizatuma ushobora kwihanganira agahinda ufite. Reka turebe ibintu wakora kugira ngo ukomeze kugira ukwizera gukomeye.

ICYO WAKORA KUGIRA NGO UKOMEZE KUGIRA UKWIZERA GUKOMEYE

9. Ni iki wakora ngo ukomeze kugira ukwizera gukomeye? (Reba nanone agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Imirongo yo muri Bibiliya yaguhumuriza niba umwe mu bagize umuryango wawe yararetse gukorera Yehova.”)

9 Jya ukomeza gukora ibintu bigufasha kugira ukwizera gukomeye. Uge uzirikana ko gukomeza kugira ukwizera gukomeye bizagufasha, bikanafasha n’abagize umuryango wawe. Ibyo wabigeraho ute? Kugira gahunda ihoraho yo gusoma Ijambo ry’Imana, gutekereza ku byo usoma no kujya mu materaniro, bizatuma Yehova aguha imbaraga. Mushiki wacu witwa Joanna, ufite se na mukuru we baretse gukorera Yehova, yaravuze ati: “Iyo nsomye inkuru z’abantu bavugwa muri Bibiliya, urugero nka Abigayili, Esiteri, Yobu, Yozefu na Yesu, numva ndushijeho gutuza. Izo nkuru zituma nkomeza kurangwa n’ikizere, simperanwe n’agahinda. Nanone indirimbo zisanzwe z’umuryango wacu, zaramfashije cyane.”

10. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 32:6-8, ni iki cyadufasha kwihangana mu gihe tubabaye?

10 Jya ubwira Yehova ibiguhangayikishije byose. Igihe cyose ubabaye uge ukomeza kumusenga. Jya winginga Yehova agufashe kubona ibintu nk’uko abibona, atume ‘ugira ubushishozi, akwigishe inzira ukwiriye kunyuramo.’ (Soma muri Zaburi ya 32:6-8.) Birumvikana ko hari igihe kubwira Yehova uko wiyumva bishobora kukugora. Ariko humura Yehova yiyumvisha agahinda ufite. Aragukunda cyane kandi agusaba gusuka imbere ye ibiri mu mutima wawe.—Kuva 34:6; Zab 62:7, 8.

11. Dukurikije ibivugwa mu Baheburayo 12:11, kuki tugomba kwemera igihano Yehova atanga? (Reba nanone agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Guca umuntu mu itorero bigaragaza ko Yehova adukunda.”)

11 Jya ushyigikira umwanzuro abasaza bafashe wo guca umuntu mu itorero, kuko ari gahunda yashyizweho na Yehova. Ni igihano cyuje urukundo kigirira bose akamaro, hakubiyemo n’uwakoze icyaha. (Soma mu Baheburayo 12:11.) Hari abantu banenga umwanzuro abasaza bafashe wo guca umuntu mu itorero, ariko ntibavuge ibintu bibi bazi kuri uwo muntu. Tuge tuzirikana ko tuba tutazi uko ibintu byose byagenze. Ubwo rero, jya wiringira ko abasaza baciye urwo rubanza, baba bakoze uko bashoboye kose bagakurikiza amahame yo muri Bibiliya kandi ko imanza baca ari iza “Yehova.”—2 Ngoma 19:6.

12. Abashyigikira igihano Yehova atanga bibagirira akahe kamaro?

12 Iyo ushyigikiye umwanzuro abasaza bafashe wo guca mu itorero umuntu wo mu muryango wawe, bishobora kumufasha kugarukira Yehova. Elizabeth twigeze kuvuga yaravuze ati: “Kudashyikirana n’umuhungu wacu mukuru wari waraciwe, ntibyari byoroshye. Ariko amaze kugarukira Yehova, yavuze ko byari bikwiriye ko acibwa. Nyuma yaho yavuze ko hari amasomo menshi byamwigishije. Rwose nabonye ko igihano Yehova atanga, kiba gikwiriye.” Umugabo we Mark yongeyeho ati: “Umuhungu wacu yambwiye ko kimwe mu bintu byatumye yifuza kugaruka, ari uko tutashyikiranaga na we. Nshimira Yehova kuba yaradufashije tukumvira ibyo adusaba.”

13. Ni iki cyagufasha kudaheranwa n’agahinda?

13 Jya uganira n’inshuti ziyumvisha imimerere urimo. Jya ushaka inshuti z’abantu bakuze mu buryo bw’umwuka, zizaguhumuriza zigatuma ukomeza kurangwa n’ikizere (Imig 12:25; 17:17). Joanna twigeze kuvuga yaravuze ati: “Numvaga irungu ryenda kunyica, ariko kuganira n’inshuti zange byaramfashije.” None se byagenda bite niba mu itorero hari abakubwira amagambo akubabaza cyane?

14. Kuki tugomba gukomeza “kwihanganirana no kubabarirana”?

14 Jya wihanganira abavandimwe na bashiki bacu. Uge uzirikana ko hari abantu bashobora kukubwira ibintu bikakubabaza (Yak 3:2). Twese ntidutunganye. Hari igihe umuntu aba atazi icyo yakubwira, cyangwa yagira n’icyo akubwira kikakubabaza ariko atari abigambiriye. Uge wibuka inama intumwa Pawulo yatugiriye igira ati: “Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi” (Kolo 3:13). Mushiki wacu ufite umuntu wo mu muryango we waciwe yaravuze ati: “Yehova yamfashije kubabarira abavandimwe bambabazaga batabigambiriye.” None se abagize itorero bakora iki kugira ngo bafashe abantu bafite umuntu wo mu muryango waciwe?

UKO ABAGIZE ITORERO BABAFASHA

15. Twakora iki ngo dufashe abantu bafite umuntu wo mu muryango uherutse gucibwa?

15 Jya usuhuzanya urugwiro abantu bafite umuntu wo muryango waciwe, igihe baje mu materaniro. Mushiki wacu witwa Miriam yavuze ukuntu yari ahangayikishijwe no kujya mu materaniro igihe musaza we yari akimara gucibwa. Yaravuze ati: “Nari mpangayikishijwe n’ibyo abantu bari buvuge. Icyakora abavandimwe na bashiki bacu benshi, bababajwe n’ibintu bibi byambayeho kandi ntibagira ikintu kibi bavuga kuri musaza wange waciwe. Ibyo byatumye ntigunga.” Hari undi mushiki wacu wavuze ati: “Igihe umuhungu wacu yacibwaga, abavandimwe baraduhumurije. Hari abambwiraga ko bumvaga batazi n’icyo bambwira. Ariko baransuraga tukarira cyangwa bakanyandikira. Ibyo byaramfashije cyane.”

16. Ni mu buhe buryo abagize itorero bakomeza gufasha umuryango ufite umuntu waciwe?

16 Tuge dukomeza kwita ku muryango ufite umuntu waciwe. Abawugize baba bakeneye ko tubakunda kandi tukabatera inkunga, kurusha ikindi gihe cyose (Heb 10:24, 25). Hari igihe bamwe mu bagize itorero bareka kuvugisha abagize umuryango w’uwaciwe nk’aho na bo baciwe. Ntuzagwe muri uwo mutego. Abakiri bato bafite ababyeyi baretse gukorera Yehova, baba bakeneye cyane ko tubashimira kandi tukabatera inkunga. Maria ufite umugabo waciwe kandi akamutana n’abana, yaravuze ati: “Hari inshuti zazaga mu rugo zikadutekera kandi zikifatanya natwe mu mugoroba w’iby’umwuka. Biyumvishaga agahinda nari mfite kandi bakarirana nange. Nanone baramvuganiraga iyo abantu bamvugagaho ibintu bitari ukuri. Banteye inkunga cyane.”—Rom 12:13, 15.

Abagize itorero bashobora gufasha umuryango ufite umuntu waciwe (Reba paragarafu ya 17) *

17. Abasaza bahumuriza bate umuryango ufite umuntu waciwe?

17 Abasaza bakwiriye gukora uko bashoboye bagatera inkunga umuryango ufite umuntu waciwe. Basaza, muge muzirikana ko mufite inshingano yo kubahumuriza (1 Tes 5:14). Muge muganira na bo kugira ngo mubatere inkunga, haba mbere y’amateraniro cyangwa nyuma yayo. Nanone muge mubasura kandi musengere hamwe. Muge mujyana na bo mu murimo wo kubwiriza, kandi rimwe na rimwe mubatumire muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Abungeri bagomba kwita ku ntama za Yehova zibabaye, bakazigaragariza impuhwe n’urukundo.—1 Tes 2:7, 8.

MUGE MURANGWA N’IKIZERE KANDI MUKOMEZE KWIRINGIRA YEHOVA

18. Dukurikije ibivugwa muri 2 Petero 3:9, ni iki Yehova yifuriza abantu baretse kumukorera?

18 Yehova ‘ntashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana.’ (Soma muri 2 Petero 3:9.) Nubwo umuntu yakora icyaha gikomeye, Yehova aba akibona ko ari uw’agaciro. Tuge tuzirikana ko Yehova yatanze Umwana we akunda cyane, kugira ngo abe inshungu, apfire abanyabyaha. Yehova agaragariza impuhwe abaciwe akabafasha kumugarukira. Yiringiye ko bazamugarukira, nk’uko umugani wa Yesu uvuga iby’umwana w’ikirara ubigaragaza (Luka 15:11-32). Hari abantu benshi bari baraciwe bagarukiye Data wo mu ijuru udukunda. Abagize itorero babakiranye yombi. Elizabeth twigeze kuvuga yavuze ukuntu yishimye cyane, igihe umuhungu we yagarukiraga Yehova. Yaravuze ati: “Nshimira cyane abantu badufashije gukomeza kurangwa n’ikizere.”

19. Kuki tugomba gukomeza kwiringira Yehova?

19 Tuge twiringira Yehova buri gihe. Ibyo adusaba ni twe biba bifitiye akamaro. Yehova ni Umubyeyi ugira ubuntu kandi urangwa n’impuhwe. Akunda cyane abagaragu be bamukunda kandi bagira impuhwe. Jya wiringira ko Yehova atazigera agutererana mu gihe ubabaye (Heb 13:5, 6). Mark twigeze kuvuga yaravuze ati: “Yehova ntiyigeze adutererana. Akomeza kutuba hafi mu gihe duhanganye n’ibibazo.” Yehova azakomeza kubaha “imbaraga zirenze izisanzwe” (2 Kor 4:7). Ubwo rero, niba ufite umuntu wo mu muryango wawe waciwe, ushobora gukomeza kubera Yehova indahemuka kandi ukizera ko ashobora kuzamugarukira.

INDIRIMBO YA 44 Isengesho ry’uworoheje

^ par. 5 Iyo umwe mu bagize umuryango aretse gukorera Yehova, birababaza cyane. Iki gice kigaragaza uko Imana yiyumva, iyo ibintu nk’ibyo bibaye. Kiragaragaza icyo abagize umuryango w’uwaciwe bakora, kugira ngo bihanganire agahinda kandi bakomeze kugira ukwizera gukomeye. Nanone kiri butwereke icyo abagize itorero bose bakora kugira ngo bahumurize uwo muryango kandi bawufashe.

^ par. 1 Amazina amwe yo muri iki gice yarahinduwe.

^ par. 79 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Iyo umuvandimwe aretse gukorera Yehova kandi agata umuryango we, bibabaza umugore n’abana.

^ par. 81 IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Abasaza b’itorero babiri baje guhumuriza umuryango ufite umuntu waciwe.