Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 40

‘Abazageza benshi ku gukiranuka’

‘Abazageza benshi ku gukiranuka’

Abageza benshi ku gukiranuka bazarabagirana nk’inyenyeri kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse kugeza iteka ryose.”​—DAN 12:3.

INDIRIMBO YA 151 Imana izabazura

INSHAMAKE a

1. Ni ibihe bintu bishimishije bizaba mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi?

 TEKEREZA uko bizaba bimeze mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, abapfuye batangiye kuzuka. Abantu bose bapfushije ababo, bifuza kongera kubabona kandi na Yehova arabyifuza cyane (Yobu 14:15). Tekereza ukuntu abantu bose bo ku isi bazishima, nibongera kubona ababo bapfuye! Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, abanditswe mu gitabo cy’ubuzima ari bo ‘bakiranutsi,’ “bazazukira guhabwa ubuzima” (Ibyak 24:15; Yoh 5:29). Birashoboka ko abenshi mu bantu bacu bapfuye, bazazuka nyuma gato ya Harimagedoni. b Nanone “abakiranirwa,” ni ukuvuga abantu bapfuye bataramenya Yehova cyangwa ngo bamubere indahemuka, ‘bazazukira gucirwa urubanza.’

2-3. (a) Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 11:9, 10, ni uwuhe murimo wo kwigisha uruta indi yose uzakorwa? (b) Ni iki turi bwige muri iki gice?

2 Abazazuka bose bagomba kwigishwa (Yes 26:9; 61:11). Icyo gihe tuzakora umurimo wo kwigisha uruta indi yose. (Soma Yesaya 11:9, 10.) Kubera iki? Kubera ko abakiranirwa bazazuka, bazaba bakeneye kumenya Yesu Kristo, Ubwami n’inshungu. Nanone bazaba bakeneye kumenya ko Imana ari yo yonyine ifite uburenganzira bwo gutegeka kandi ko izina ryayo rifite akamaro. Abakiranutsi na bo, bazaba bakeneye kumenya uko Yehova yagiye asohoza umugambi yari afitiye isi. Bamwe muri abo bakiranutsi, bapfuye mbere y’uko Bibiliya irangiza kwandikwa. Ubwo rero, ari abakiranutsi ari n’abakiranirwa, bose bazaba bakeneye kwiga ibintu byinshi.

3 Muri iki gice, turi busubize ibibazo bikurikira: Uwo murimo wo kwigisha uruta indi yose uzakorwa ute? Ni mu buhe buryo uwo murimo uzatuma abantu bandikwa burundu mu gitabo cy’ubuzima, cyangwa ntibandikwemo? Kumenya ibisubizo by’ibyo bibazo, bidufitiye akamaro muri iki gihe. Bumwe mu buhanuzi bwo mu gitabo cya Daniyeli no mu Byahishuwe, buri butume tumenya ibisobanuro bishya bigaragaza uko bizagenda abapfuye nibazuka. Reka tubanze turebe ibintu bishimishije byahanuwe muri Daniyeli 12:1, 2.

‘ABASINZIRIYE MU BUTAKA BAZAKANGUKA’

4-5. Muri Daniyeli 12:1 havuga iki ku birebana n’iminsi y’imperuka?

4 Soma muri Daniyeli 12:1. Igitabo cya Daniyeli kivuga ibintu bishishikaje byari kuzabaho mu minsi y’imperuka, n’ukuntu byari gukurikirana. Urugero, muri Daniyeli 12:1 havuga ko Mikayeli, ari we Yesu Kristo, ‘ahagarariye ubwoko’ bw’Imana. Ibyo byatangiye gusohora mu mwaka wa 1914, igihe Yesu yabaga Umwami w’Ubwami bw’Imana mu ijuru.

5 Nanone Daniyeli yahanuye ko Yesu “azahaguruka” mu ‘gihe cy’amakuba atarigeze kubaho, kuva amahanga yabaho kugeza icyo gihe.’ Icyo ‘gihe cy’amakuba,’ ni wo ‘mubabaro ukomeye’ uvugwa muri Matayo 24:21. Ku iherezo ry’icyo gihe cy’amakuba, ni ukuvuga kuri Harimagedoni, Yesu azahaguruka. Ibyo bisobanura ko azarwanirira ubwoko bw’Imana. Igitabo k’Ibyahishuwe kivuga ko ubwo bwoko bw’Imana, ari yo ‘mbaga y’abantu benshi, izarokoka umubabaro ukomeye.’—Ibyah 7:9, 14.

6. Ni iki kizabaho abagize imbaga y’abantu benshi bamaze kurokoka umubabaro ukomeye? Sobanura. (Reba nanone “Ibibazo by’abasomyi” bivuga ibirebana n’umuzuko uzabaho hano ku isi.)

6 Soma muri Daniyeli 12:2. Ni iki kizabaho abagize imbaga y’abantu benshi nibamara kurokoka icyo gihe cy’amakuba? Ubwo buhanuzi ntibwerekeza ku muzuko w’ikigereranyo ubaho mu minsi y’imperuka, nk’uko twabyumvaga mbere. c Ahubwo ayo magambo yerekeza ku muzuko utari uw’ikigereranyo uzabaho mu isi nshya. Kuki tuvuze dutyo? Ijambo ‘ubutaka’ ryakoreshejwe muri Daniyeli 12:2, ni kimwe n’ijambo ‘umukungugu’ ryakoreshejwe muri Yobu 17:16, kandi yose asobanura “imva.” Ibyo bigaragaza ko amagambo ari muri Daniyeli 12:2, yerekeza ku muzuko nyamuzuko uzabaho nyuma ya Harimagedoni.

7. (a) Ni iki kizatuma abazazuka babona “ubuzima bw’iteka”? (b) Kuki uwo azaba ari ‘umuzuko mwiza kurushaho’?

7 Nanone muri Daniyeli 12:2, havuga ko bamwe bazazuka bakabona “ubuzima bw’iteka.” None se ibyo byo bisobanura iki? Bisobanura ko abazazuka bakamenya Yehova na Yesu, kandi bagakomeza kubumvira mu gihe cy’ubutegetsi bw’imyaka 1 000, bazahabwa ubuzima bw’iteka (Yoh 17:3). Uwo uzaba ari ‘umuzuko mwiza kurushaho,’ kuko uzaba uruta uw’abazutse kera (Heb 11:35). Kubera iki? Kubera ko abazutse kera bo bongeye gupfa.

8. Kuki hari abazazuka ‘bagahinduka igitutsi kandi bakangwa urunuka iteka ryose’?

8 Icyakora abazazuka bose, si ko bazemera kwigishwa ibya Yehova. Ubuhanuzi bwa Daniyeli buvuga ko hari abazazuka ‘bagahinduka igitutsi kandi bakangwa urunuka iteka ryose.’ Kubera ko bazanga kumvira Yehova, amazina yabo ntazandikwa mu gitabo cy’ubuzima kandi ntibazabona ubuzima bw’iteka. Ahubwo ‘bazangwa urunuka iteka ryose,’ ari byo bigereranya kurimbuka. Ubwo rero muri Daniyeli 12:2 havuga uko amaherezo bizagendekera abazazuka bose, bitewe n’ibyo bazakora nyuma yo kuzuka d (Ibyah 20:12). Bamwe bazabona ubuzima bw’iteka, abandi barimbuke.

‘BAZAGEZA BENSHI KU GUKIRANUKA’

9-10. (a) Dukurikije ibivugwa muri Daniyeli 12:3, ni ikihe kintu kindi kizaba nyuma y’umubabaro ukomeye? (b) Ni ba nde “bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure”?

9 Soma muri Daniyeli 12:3. Ni iki kindi kizabaho nyuma y’“igihe cy’amakuba”? Muri uwo murongo wa 3 havuzwemo ikindi kintu kizabaho nyuma y’umubabaro ukomeye.

10 Ni ba nde “bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure”? Amagambo ya Yesu ari muri Matayo 13:43 asubiza icyo kibazo. Ayo magambo agira ati: “Icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana nk’izuba mu bwami bwa Se.” Aha Yesu yavugaga “abana b’ubwami,” ari bo Bakristo basutsweho umwuka, bazafatanya na we gutegeka mu ijuru (Mat 13:38). Ubwo rero, amagambo ari muri Daniyeli 12:3, yerekeza ku Bakristo basutsweho umwuka n’umurimo bazakora, mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi.

Abakristo 144 000 bazafatanya na Yesu Kristo kuyobora umurimo wo kwigisha uzakorwa mu gihe cy’imyaka 1 000 (Reba paragarafu ya 11)

11-12. Ni uwuhe murimo Abakristo 144 000 bazakora mu gihe k’imyaka 1 000?

11 Ni mu buhe buryo abasutsweho umwuka bazageza “benshi ku gukiranuka”? Bazafatanya na Yesu Kristo, maze bayobore umurimo wo kwigisha uzakorwa hano ku isi mu gihe k’imyaka 1 000. Wibuke ko abo Bakristo 144 000 bazaba abami n’abatambyi (Ibyah 1:6; 5:10; 20:6). Ubwo rero, ‘bazakiza amahanga,’ kuko bazafasha abantu maze gahorogahoro bakaba abantu batunganye (Ibyah 22:1, 2; Ezek 47:12). Ibyo bizashimisha cyane Abakristo basutsweho umwuka.

12 Abantu “benshi” bazagezwa ku gukiranuka ni ba nde? Harimo abazazuka, abazarokoka Harimagedoni hamwe n’abana bashobora kuzavukira mu isi nshya. Imyaka 1 000 izarangira abatuye isi bose batunganye. None se, ni ryari amazina yabo azandikwa burundu mu gitabo cy’ubuzima, yandikishijwe ikaramu idasibika?

IKIGERAGEZO CYA NYUMA

13-14. Ni iki abantu batunganye bazaba bari ku isi bazaba basabwa gukora, kugira ngo bazabone ubuzima bw’iteka?

13 Tuzirikane ko kuba umuntu atunganye, bidasobanura ko byanze bikunze azabona ubuzima bw’iteka. Ibuka uko byagendekeye Adamu na Eva. Nubwo bari batunganye, basabwaga kumvira Yehova, mbere y’uko bahabwa ubuzima bw’iteka. Ariko ikibabaje ni uko batamwumviye.—Rom 5:12.

14 Nyuma y’imyaka 1 000, abantu bose bazaba bari ku isi bazaba bameze bate? Bazaba batunganye. None se abo bantu bose, bazashyigikira ubutegetsi bwa Yehova iteka ryose? Ese hari abazamera nka Adamu na Eva, maze bakigomeka kuri Yehova, nubwo bazaba batunganye? Reka turebe ibisubizo by’ibyo bibazo.

15-16. (a) Ni ryari abantu bose bazabona uburyo bwo kugaragaza ko babera Yehova indahemuka? (b) Ni iki kizaba nyuma y’ikigeragezo cya nyuma?

15 Satani azamara imyaka 1 000 afunzwe. Muri icyo gihe ntazaba ashobora kuyobya abantu. Icyakora iyo myaka 1 000 nishira, Satani azarekurwa. Icyo gihe azatangira kuyobya abantu batunganye. Mu gihe k’ikigeragezo cya nyuma, abantu batunganye bazaba bari ku isi, bazabona uburyo bwo kugaragaza niba bubaha izina ry’Imana kandi bagashyigikira ubutegetsi bwayo (Ibyah 20:7-10). Uko bazitwara icyo gihe, ni byo bizagaragaza niba amazina yabo akwiriye kwandikwa burundu mu gitabo cy’ubuzima.

16 Bibiliya ivuga ko hari abantu bazigana Adamu na Eva, maze bakanga ko Yehova abayobora. None se bizabagendekera bite? Mu Byahishuwe 20:15 haduha igisubizo hagira hati: “Umuntu wese utari wanditswe mu gitabo cy’ubuzima, ajugunywa mu nyanja y’umuriro.” Abo bantu bazanga kumvira Yehova, bazarimbuka iteka ryose. Ariko abenshi mu bantu bazaba batunganye, bazatsinda ikigeragezo cya nyuma. Abo amazina yabo azandikwa burundu mu gitabo cy’ubuzima.

“MU GIHE CY’IMPERUKA”

17. Ni iki umumarayika yabwiye Daniyeli ko cyari kubaho muri iki gihe? (Daniyeli 12:4, 8-10)

17 Gutekereza kuri ibyo bintu bizabaho mu gihe kiri imbere, biradushimisha cyane. Icyakora, hari ibindi bintu umumarayika yeretse Daniyeli, bidufitiye akamaro muri iki “gihe cy’imperuka.” (Soma muri Daniyeli 12:4, 8-10; 2 Tim 3:1-5.) Uwo mumarayika yabwiye Daniyeli ati: “Ubumenyi nyakuri buzagwira.” Ibyo bigaragaza ko abagize ubwoko bw’Imana, bari kuzasobanukirwa neza ubuhanuzi buri mu gitabo ke. Uwo mumarayika yakomeje amubwira ko muri iki gihe, ‘ababi bari gukomeza gukora ibibi kandi [ko] nta n’umwe muri bo wari kuzabisobanukirwa.’

18. Vuba aha bizagendekera bite abantu bakora ibibi?

18 Muri iki gihe, abantu babi bakomeza gukora ibyo bishakiye ntawubahana (Mal 3:14, 15). Ariko vuba aha, Yesu azacira urubanza abo bantu bagereranywa n’ihene, abatandukanye n’abagereranywa n’intama (Mat 25:31-33). Abo bantu bakora ibibi ntibazarokoka umubabaro ukomeye, kandi nta n’ubwo bazazuka ngo babe mu isi nshya. Nanone amazina yabo nta bwo azandikwa mu ‘gitabo cy’urwibutso,’ kivugwa muri Malaki 3:16.

19. Iki ni igihe cyo gukora iki, kandi se kubera iki? (Malaki 3:16-18)

19 Iki ni cyo gihe cyo kugaragaza ko twitandukanyije n’abantu babi. (Soma muri Malaki 3:16-18.) Muri iki gihe, Yehova arimo gutoranya abantu abona ko ari ‘umutungo we wihariye.’ Nta gushidikanya ko twifuza kuba bamwe muri bo.

Tuzishimira cyane kubona Daniyeli, abacu bapfuye hamwe n’abandi benshi bazuka, ‘bagahagarara’ mu mugabane wabo mu isi nshya (Reba paragarafu ya 20)

20. Ni irihe sezerano Yehova yahaye Daniyeli, kandi se kuki wifuza cyane kubona risohozwa?

20 Turiho mu gihe kidasanzwe rwose. Ariko hari ibindi bintu bishimishije cyane, biri hafi kubaho. Vuba aha abantu babi bose bazarimbuka. Nyuma yaho, isezerano Yehova yahaye Daniyeli rigira riti: “Ku iherezo ry’iminsi uzahaguruka uhagarare mu mugabane wawe,” rizasohora (Dan 12:13). Ese wifuza cyane kubona Daniyeli n’abantu bawe wakundaga bapfuye bazutse? Niba ari uko bimeze, kora uko ushoboye ukomeze kubera Yehova indahemuka. Nubigenza utyo, izina ryawe rizaguma mu gitabo cya Yehova cy’ubuzima.

INDIRIMBO YA 80 “Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza”

a Muri iki gice, turi burebe ibisobanuro bishya by’amagambo ari muri Daniyeli 12:2, 3 avuga iby’umurimo wo kwigisha uruta indi yose uzakorwa mu gihe kiri imbere. Turi burebe igihe uwo murimo uzakorerwa n’abazawukora. Nanone turi burebe ukuntu uwo murimo wo kwigisha uzafasha abazaba bari hano ku isi, kwitegura ikigeragezo cya nyuma, kizaba ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi.

b Birashoboka ko abapfuye bazagenda bazuka hakurikijwe igihe bapfiriye. Wenda hakabanza kuzuka abapfuye mu minsi y’imperuka ari indahemuka, hanyuma bikagenda bisubira inyuma gutyogutyo. Niba ari uko bizagenda, abapfuye bazajya bazuka, hari abo baziranye bo kubakira. Uko bizagenda kose, Bibiliya ivuga ko abazazukira kuba mu ijuru, bazazuka buri wese “mu mwanya we” cyangwa kuri gahunda. Ubwo rero, dushobora kwitega ko n’abazazukira kuba hano ku isi, na bo bazazuka kuri gahunda.—1 Kor 14:33; 15:23.

c Ibi ni ibisobanuro bishya bisimbuye ibyari biri mu gitabo Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli! mu gice cya 17, no mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1987, ku ipaji ya 21-25 mu Cyongereza.

d Ibivugwa muri iyi ngingo bitandukanye n’ibivugwa mu Byakozwe 24:15 no muri Yohana 5:29. Kubera iki? Kubera ko amagambo ngo “abakiranutsi” n’“abakiranirwa” avugwa mu Byakozwe 24:15 n’avuga ngo: “abakoze ibyiza” hamwe n’“abakoze ibibi” ari muri Yohana 5:29, yerekeza ku byo abazazuka bakoze mbere yo gupfa.