IGICE CYO KWIGWA CYA 39
Ese izina ryawe ryanditswe mu “gitabo cy’ubuzima”?
“Igitabo cy’urwibutso cyandikirwa imbere ye, kikandikwamo abatinya Yehova.”—MAL 3:16.
INDIRIMBO YA 61 Mwebwe Bahamya nimujye mbere!
INSHAMAKE a
1. Dukurikije ibivugwa muri Malaki 3:16, ni ikihe gitabo Yehova arimo yandika, kandi se kirimo iki?
YEHOVA amaze imyaka myinshi cyane yandika igitabo kihariye. Icyo gitabo kirimo amazina menshi, uhereye ku muhamya wa mbere, ari we Abeli b (Luka 11:50, 51). Kuva icyo gihe, Yehova yagiye yongeramo amazina, none ubu icyo gitabo kirimo amazina abarirwa muri za miriyoni. Muri Bibiliya, icyo gitabo kitwa “igitabo cy’urwibutso,” ‘igitabo cy’ubuzima’ n’‘umuzingo w’ubuzima.’ Muri iki gice turi bukoreshe ‘igitabo cy’ubuzima.’—Soma muri Malaki 3:16; Ibyah 3:5; 17:8.
2. Ni ba nde banditswe mu gitabo cy’ubuzima, kandi se twakora iki ngo amazina yacu na yo yandikwemo?
2 Muri icyo gitabo kihariye, harimo amazina y’abantu bose basenga Yehova, bakamwubaha kandi bagakunda izina rye. Abo bantu bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Niba twifuza ko amazina yacu yandikwa muri icyo gitabo, tugomba kuba inshuti za Yehova, kandi tukizera igitambo k’inshungu cya Yesu Kristo (Yoh 3:16, 36). Twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa hano ku isi, twese twifuza ko amazina yacu yandikwa muri icyo gitabo.
3-4. (a) Ese kuba amazina yacu yanditswe mu gitabo cy’ubuzima muri iki gihe, bisobanura ko byanze bikunze tuzahabwa ubuzima bw’iteka? Sobanura. (b) Ni iki tuzasuzuma muri iki gice n’igikurikira?
3 Ese ibyo bishatse kuvuga ko abantu bose banditswe muri icyo gitabo, bazabona ubuzima bw’iteka? Igisubizo k’icyo kibazo tukibona mu magambo Yehova yabwiye Mose ari mu Kuva 32:33. Yehova yaramubwiye ati: “Uwancumuyeho ni we nzahanagura mu gitabo cyanjye.” Ubwo rero, amazina ari muri icyo gitabo muri iki gihe, ashobora guhanagurwa cyangwa gusibwa. Ni nk’aho Yehova yabanje kwandikisha ayo mazina ikaramu y’igiti (Ibyah 3:5). Ubwo rero, tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo amazina yacu agume muri icyo gitabo, kugeza igihe Yehova azayandikisha ikaramu idasibika.
4 Icyakora ibyo bituma hari ibibazo twibaza. Urugero, Bibiliya ivuga iki ku bantu banditswe muri icyo gitabo cy’ubuzima n’abatanditswemo? Ese abanditswe muri icyo gitabo, bazabona ubuzima bw’iteka ryari? None se abapfuye bataramenya Yehova bo bizabagendekera bite? Ese na bo amazina yabo ashobora kwandikwa muri icyo gitabo? Iki gice n’igikurikira bisubiza ibyo bibazo.
NI BA NDE BANDITSWE MU GITABO CY’UBUZIMA?
5-6. (a) Dukurikije ibivugwa mu Bafilipi 4:3, ni ba nde banditswe mu gitabo cy’ubuzima? (b) Ni ryari amazina yabo azandikwa burundu mu gitabo cy’ubuzima?
5 Ni ba nde banditswe muri icyo gitabo? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka tubanze turebe amatsinda atanu. Bamwe mu bagize ayo matsinda banditswe muri icyo gitabo cy’ubuzima, abandi bo ntibanditswemo.
6 Itsinda rya mbere rigizwe n’abazafatanya na Yesu Kristo gutegeka mu ijuru. Ese amazina yabo ubu yanditswe mu icyo gitabo? Yego rwose. Amagambo intumwa Pawulo yabwiye ‘abakozi bagenzi be’ b’i Filipi, agaragaza ko Abakristo basutsweho umwuka bazafatanya na Yesu gutegeka mu ijuru, ubu amazina yabo yanditswe muri icyo gitabo cy’ubuzima. (Soma mu Bafilipi 4:3.) Icyakora niba bifuza ko amazina yabo aguma muri icyo gitabo, bagomba gukomeza kuba indahemuka. Iyo bamaze gushyirwaho ikimenyetso cya nyuma, ni bwo amazina yabo yandikwa muri icyo gitabo burundu. Abakristo basutsweho umwuka bapfa mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira, bashyirwaho icyo kimenyetso mbere y’uko bapfa. Abandi bo bazagishyirwaho mbere y’uko umubabaro ukomeye utangira.—Ibyah 7:3.
7. Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 7:16, 17, ni ryari abagize izindi ntama bazandikwa burundu mu gitabo cy’ubuzima?
7 Itsinda rya kabiri rigizwe n’imbaga y’abantu benshi cyangwa abagize izindi ntama. Ese ubu amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubuzima? Yego rwose. None se nibarokoka Harimagedoni, amazina yabo azaba akirimo? Yego (Ibyah 7:14). Yesu yavuze ko abo bantu bagereranywa n’intama bazahabwa “ubuzima bw’iteka” (Mat 25:46). Icyakora, abo bantu bazarokoka Harimagedoni, ntibazahita bahabwa ubuzima bw’iteka. Amazina yabo azakomeza kuba yanditswe mu gitabo cy’ubuzima, mbese ameze nk’ayandikishijwe ikaramu y’igiti. Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, Yesu ‘azabaragira, abayobore ku masoko y’amazi y’ubuzima.’ Abazamwumvira maze mu gihe k’ikigeragezo cya nyuma bakagaragaza ko babereye Yehova indahemuka, amazina yabo azandikwa burundu muri icyo gitabo cy’ubuzima.—Soma mu Byahishuwe 7:16, 17.
8. Ni ba nde batanditswe mu gitabo cy’ubuzima, kandi se bizabagendekera bite?
8 Itsinda rya gatatu rigizwe n’abantu bazarimbuka kuri Harimagedoni, bagereranywa n’ihene. Amazina yabo ntiyanditswe mu gitabo cy’ubuzima. Yesu yavuze ko “bazarimburwa iteka ryose” (Mat 25:46). Pawulo na we yavuze ko “abo bazahabwa igihano gihuje n’urubanza baciriwe rwo kurimbuka iteka ryose” (2 Tes 1:9; 2 Pet 2:9). Uko ni na ko bizagendekera abantu bagiye batuka umwuka wera kandi babigambiriye. Abo na bo ntibazahabwa ubuzima bw’iteka; ahubwo bazarimbuka iteka ryose. Abo ntibazazuka (Mat 12:32; Mar 3:28, 29; Heb 6:4-6). Reka noneho turebe andi matsinda abiri y’abantu bazazuka, bakaba hano ku isi.
ABAZAZUKA
9. Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 24:15, ni ayahe matsinda abiri y’abantu bazazukira kuba hano ku isi, kandi se ayo matsinda atandukaniye he?
9 Bibiliya ivuga ko “abakiranutsi” n’“abakiranirwa” bazazuka, bafite ibyiringiro byo kubaho iteka ku isi. (Soma mu Byakozwe 24:15.) “Abakiranutsi” ni abantu bakoreye Yehova ari indahemuka mbere y’uko bapfa. “Abakiranirwa” bo ni abantu batakoreye Yehova mbere y’uko bapfa. Abenshi muri bo bagiye bakora ibibi. None se kuba abagize ayo matsinda yombi bazazuka, bishatse kuvuga ko amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubuzima? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka dusuzume buri tsinda ukwaryo.
10. Kuki “abakiranutsi” bazazuka, kandi se ni iyihe nshingano bamwe muri bo bazahabwa? (Reba nanone “Ibibazo by’abasomyi” biri muri iyi gazeti, bivuga iby’abazazukira hano ku isi.)
10 Itsinda rya kane rigizwe n’“abakiranutsi.” Mbere y’uko bapfa, amazina yabo yari yanditswe mu gitabo cy’ubuzima. Ese iyo bapfuye amazina yabo akurwa muri icyo gitabo? Oya. Kubera iki? Kubera ko Yehova abona ko ari nk’aho bakiri bazima. Bibiliya ivuga ko Yehova atari ‘Imana y’abapfuye, ahubwo ari iy’abazima, kuko kuri we bose ari bazima’ (Luka 20:38). Ni ukuvuga ko abakiranutsi nibazukira hano ku isi, amazina yabo azaba yanditswe mu gitabo cy’ubuzima, nubwo azaba asa n’ayandikishijwe ikaramu y’igiti ishobora gusibika (Luka 14:14). Bamwe mu bazazuka, bazahabwa inshingano yo kuba “abatware mu isi yose.”—Zab 45:16.
11. “Abakiranirwa” bazaba basabwa gukora iki, kugira ngo amazina yabo yandikwe mu gitabo cy’ubuzima?
11 Reka noneho turebe itsinda rya gatanu ari na ryo rya nyuma, rigizwe n’“abakiranirwa.” Mbere y’uko bapfa bakoraga ibibi, wenda bitewe n’uko batari bazi Yehova. Ubwo rero, amazina yabo ntiyigeze yandikwa mu gitabo cy’ubuzima. Ariko Yehova azabazura, kugira ngo nibakora ibyiza bazandikwe muri icyo gitabo. Icyo gihe abo ‘bakiranirwa’ bazaba bakeneye gufashwa cyane. Kubera iki? Kubera ko bamwe muri bo bakoraga ibintu bibi cyane mbere y’uko bapfa. Ubwo rero, bagomba kuzigishwa kugira ngo bamenye uko bashyira mu bikorwa amahame ya Yehova. Ni yo mpamvu Ubwami bw’Imana buzashyiraho gahunda ikomeye yo kwigisha abo bantu, kugira ngo bamenye ibyo Yehova ashaka.
12. (a) Ni ba nde bazigisha abakiranirwa? (b) Bizagendekera bite abazanga gushyira mu bikorwa ibyo biga?
12 Ni ba nde bazigisha abakiranirwa? Ni abagize imbaga y’abantu benshi hamwe n’abakiranutsi bazazuka. Abakiranirwa bagomba kuba inshuti za Yehova kandi bakamwiyegurira, kugira ngo amazina yabo azandikwe mu gitabo cy’ubuzima. Yesu Kristo hamwe n’Abakristo basutsweho umwuka, bazakomeza gukurikiranira hafi abakiranirwa, kugira ngo barebe niba bakurikiza ibyo bigishwa (Ibyah 20:4). Abazanga gushyira mu bikorwa ibyo bazigishwa, bazarimbuka nubwo baba bafite imyaka ijana (Yes 65:20). Kubera ko Yehova na Yesu bareba mu mutima, ntibazemera ko hagira uwangiza isi nshya.—Yes 11:9; 60:18; 65:25; Yoh 2:25.
ABAZAZUKIRA GUHABWA UBUZIMA N’ABAZAZUKIRA GUCIRWA URUBANZA
13-14. (a) Mu gihe cyashize twumvaga dute amagambo ari muri Yohana 5:29? (b) Ni iki dukwiriye kumenya ku birebana n’ayo magambo Yesu yavuze?
13 Yesu yavuze ko hari n’abantu bari kuzazuka, bakaba ku isi. Urugero, yaravuze ati: ‘Igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bumve ijwi rye bavemo, abakoze ibyiza bazukire guhabwa ubuzima, naho abakoze ibibi bazukire gucirwa urubanza’ (Yoh 5:28, 29). Ni iki Yesu yashakaga kuvuga?
14 Mbere twumvaga ko ayo magambo ya Yesu yerekeza ku byo abantu bazakora bamaze kuzuka. Twumvaga ko nyuma yo kuzuka bamwe bari kuzakora ibyiza, abandi bagakora ibibi. Icyakora uzirikane ko Yesu atakoresheje inzagihe, ngo avuge ko abazazuka bazakora ibyiza cyangwa bazakora ibibi. Ahubwo yakoresheje impitagihe. Yesu yaravuze ngo: “Abakoze” ibyiza, arongera aravuga ngo:“Abakoze” ibibi. Ibyo bigaragaza ko babikoze mbere y’uko bapfa. Ibyo birumvikana, kuko nta muntu n’umwe uzemererwa gukora ibibi mu isi nshya. Ubwo rero, ibyo bigaragaza ko ibibi abo bakiranirwa bakoze, babikoze mbere y’uko bapfa. None se ubwo Yesu yashakaga kuvuga iki, igihe yavugaga ko hari ‘abazazukira guhabwa ubuzima,’ n’‘abazazukira gucirwa urubanza’?
15. Ni ba nde ‘bazazukira guhabwa ubuzima,’ kandi se kuki?
15 Abakiranutsi, ni ukuvuga abakoze ibyiza mbere y’uko bapfa, ‘bazazukira guhabwa ubuzima,’ kubera ko amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubuzima mbere y’uko bapfa. Ni ukuvuga ko umuzuko w’“abakoze ibyiza” uvugwa muri Yohana 5:29, ari kimwe n’umuzuko w’“abakiranutsi” uvugwa mu Byakozwe 24:15. Si ibintu bibiri bitandukanye. Ibyo bisobanuro bihuje n’amagambo ari mu Baroma 6:7 agira ati: “Upfuye aba ahanaguweho icyaha cye.” Igihe abo bakiranutsi bapfaga, Yehova yabababariye ibyaha byabo, kandi akomeza kwibuka ibikorwa byiza bakoze, byagaragazaga ko ari indahemuka (Heb 6:10). Birumvikana ko abo bakiranutsi bazazuka bagomba gukomeza kuba indahemuka, kugira ngo amazina yabo azagume mu gitabo cy’ubuzima.
16. ‘Kuzukira gucirwa urubanza’ bisobanura iki?
16 Abakoze ibibi mbere y’uko bapfa, bo bizabagendekera bite? Nubwo igihe bapfaga Yehova yabababariye ibyaha byabo, ntibigeze bamukorera ngo bamubere indahemuka. Ubwo rero amazina yabo ntiyanditswe mu gitabo cy’ubuzima. Ni ukuvuga ko umuzuko w’“abakoze ibibi” uvugwa muri Yohana 5:29, ari kimwe n’umuzuko w’“abakiranirwa” uvugwa mu Byakozwe 24:15. ‘Bazazukira gucirwa urubanza.’ c Ibyo bisobanura ko Yesu azajya abakurikiranira hafi kandi akabagenzura (Luka 22:30). Nyuma y’igihe, Yesu azamenya niba amazina yabo akwiriye kwandikwa mu gitabo cy’ubuzima. Abakiranirwa nibareka imyifatire bari bafite mbere kandi bakiyegurira Yehova, ni bwo amazina yabo azandikwa mu gitabo cy’ubuzima.
17-18. Ni iki abazazukira ku isi bose bazasabwa gukora, kandi se “ibyo bakoze” bivugwa mu Byahishuwe 20:12, 13, ni ibyo bakoze ryari?
17 Abazazuka bose, baba ari abakiranutsi cyangwa abakiranirwa, bagomba kuzumvira amategeko azaba ari mu mizingo mishya, izabumburwa mu gihe k’imyaka 1 000. Intumwa Yohana avuga ibyo yabonye mu iyerekwa agira ati: “Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe y’ubwami, maze imizingo iraramburwa. Ariko haramburwa n’undi muzingo, ari wo muzingo w’ubuzima. Nuko abapfuye bacirwa imanza zishingiye ku byanditswe muri iyo mizingo hakurikijwe ibyo bakoze.”—Ibyah 20:12, 13.
18 None se abazazuka bazacirwa urubanza hakurikijwe “ibyo bakoze” ryari? Ese ni ibyo bakoze mbere y’uko bapfa? Oya rwose. Wibuke ko igihe bapfaga, bahanaguweho ibyaha bari barakoze. Ubwo rero, “ibyo bakoze” bivugwa muri uwo murongo, si ibyo bakoze mbere y’uko bapfa. Ahubwo ni ibyo bazakora bamaze kwigishwa mu isi nshya. N’abagabo b’indahemuka urugero nka Nowa, Samweli, Dawidi na Daniyeli, na bo bagomba kuzigishwa ibyerekeye Yesu Kristo no kwizera igitambo ke k’inshungu. Ubwo rero niba n’abakiranutsi bafite ibintu byinshi baziga, abakiranirwa bo baziga byinshi kurushaho.
19. Abazanga gukurikiza ibyo bazigishwa mu isi nshya, bizabagendekera bite?
19 None se abazanga gukurikiza ibyo bazigishwa mu isi nshya, bizabagendekera bite? Mu Byahishuwe 20:15 hagira hati: “Umuntu wese utari wanditswe mu gitabo cy’ubuzima, ajugunywa mu nyanja y’umuriro.” Ibyo bisobanura ko bazarimbuka iteka ryose. Ubwo rero, twese tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo amazina yacu yandikwe mu gitabo cy’ubuzima, kandi agumemo.
20. Ni uwuhe murimo ushimishije cyane uzakorwa mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi? (Reba ifoto iri ku gifubiko.)
20 Mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, ibintu bizaba ari byiza cyane. Hazabaho umurimo wo kwigisha utarigeze ukorwa ku isi hose. Nanone kizaba ari igihe cyo kugenzura abakiranutsi n’abakiranirwa (Yes 26:9; Ibyak 17:31). None se, uwo murimo wo kwigisha uzakorwa ute? Mu gice gikurikira tuzareba uko uwo murimo uzakorwa n’akamaro uzatugirira.
INDIRIMBO YA 147 Isezerano ry’ubuzima bw’iteka
a Muri iki gice, turi burebe ibisobanuro bishya ku birebana n’amagambo Yesu yavuze ari muri Yohana 5:28, 29. Ayo magambo agira ati: ‘Kuzukira guhabwa ubuzima’ n’andi agira ati: ‘Kuzukira gucirwa urubanza.’ Turi burebe icyo ibyo byombi bisobanura, tumenye n’abazazuka muri buri muzuko.
b Icyo gitabo cyatangiye kwandikwa kuva “urufatiro rw’isi rwashyirwaho.” Iyo si igereranya abantu igitambo cya Yesu Kristo cyari kugirira akamaro (Mat 25:34; Ibyah 17:8). Ubwo rero uko bigaragara, Abeli ni we wa mbere wanditswe muri icyo gitabo kubera ko yari umukiranutsi.
c Mbere twumvaga ko ijambo “urubanza” rikoreshwa aho, risobanura guhamwa n’icyaha ugahabwa igihano. Mu by’ukuri ijambo “urubanza” rishobora kugira ibyo bisobanuro. Ariko igihe Yesu yavugaga ko hari abazazukira gucirwa “urubanza,” yakoresheje iryo jambo mu buryo bwagutse, yerekeza ku gikorwa cyo kugenzura umuntu ubyitondeye. Nanone hari inkoranyamagambo y’Ikigiriki yasobanuye iryo jambo, ivuga ko risobanura “kugenzura witonze imyifatire y’umuntu.”