Ibibazo by’abasomyi
Ni ba nde bazazukira ku isi kandi se nibazuka bizabagendekera bite?
Reka turebe uko Bibiliya isubiza ibyo bibazo.
Mu Byakozwe 24:15, havuga ko “hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.” Abakiranutsi ni abantu bumviraga Yehova kandi bakamukorera mbere y’uko bapfa. Amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubuzima (Mal 3:16). Abakiranirwa bo, ni abantu bapfuye bataramenya Yehova ngo bamukorere. Amazina yabo ntiyanditswe mu gitabo cy’ubuzima.
Ayo matsinda abiri avugwa mu Byakozwe 24:15, ni na yo avugwa muri Yohana 5:28, 29. Yesu yavuze ko ‘abakoze ibyiza bazazukira guhabwa ubuzima, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwa urubanza.’ Abakiranutsi ni abakoze ibyiza mbere y’uko bapfa. Bazazukira guhabwa ubuzima, kuko amazina yabo acyanditswe mu gitabo cy’ubuzima. Abakiranirwa bo ni abakoraga ibibi mbere y’uko bapfa. Bazazukira gucirwa urubanza, kuko amazina yabo atanditswe mu gitabo cy’ubuzima. Ubwo rero, bazahabwa igihe cyo gucirwa urubanza cyangwa kugenzurwa. Muri icyo gihe, bazigishwa ibyerekeye Yehova maze nibabyemera, amazina yabo yandikwe mu gitabo cy’ubuzima.
Mu Byahishuwe 20:12, 13 havuga ko abazazuka bose bagomba gukurikiza ibizaba ‘byanditswe mu mizingo,’ ni ukuvuga amategeko mashya Yehova azaduha mu isi nshya. Abazanga gukurikiza ayo mategeko bazarimbuka.—Yes 65:20.
Muri Daniyeli 12:2 havuga ko bamwe mu bapfuye bazazuka, ‘bagahabwa ubuzima bw’iteka abandi bagahinduka igitutsi kandi bakangwa urunuka iteka ryose.’ Uwo murongo ugaragaza urubanza rwa nyuma abazazuka bazacirwa, ni ukuvuga guhabwa “ubuzima bw’iteka” cyangwa ‘kwangwa urunuka iteka ryose.’ Ubwo rero, ku iherezo ry’imyaka 1 000 hari abazabona ubuzima bw’iteka, mu gihe abandi bo bazarimbuka iteka ryose.—Ibyah 20:15; 21:3, 4.
Reka dufate urugero. Amatsinda abiri y’abantu bazazuka twayagereranya n’abantu bifuza kuba mu kindi gihugu. Abakiranutsi twabagereranya n’abantu bahawe viza cyangwa uburenganzira bwo gukorera muri icyo gihugu cyangwa kukibamo, bigatuma hari ibintu ubutegetsi bubemerera gukora. Icyakora abakiranirwa bo, twabagereranya n’abantu bahawe viza cyangwa uburenganzira bwo kumara igihe gito muri icyo gihugu cyangwa kugisura. Abahawe iyo viza, baba bagomba kugaragaza ko ari abaturage beza, bakwiriye guhabwa uburenganzira bwo kuguma muri icyo gihugu. Uko ni na ko bimeze ku bakiranirwa bazazuka. Bazaba basabwa kumvira amategeko ya Yehova no kugaragaza ko ari abakiranutsi, kugira ngo bemererwe kuguma muri Paradizo. Ubwo rero, uko viza abantu bifuza kuba mu kindi gihugu bahabwa yaba imeze kose, hari igihe kigera bamwe bagahabwa ubwenegihugu, abandi bagasubizwa mu gihugu baturutsemo. Ibyo biterwa n’uko bitwaye bageze muri icyo gihugu. Uko ni na ko bizagenda ku bantu bose bazazuka. Urubanza rwa nyuma bazacirwa, ruzaba rushingiye ku budahemuka bwabo no ku myifatire bazagira mu isi nshya.
Yehova ni Imana igira urukundo n’ubutabera (Guteg 32:4; Zab 33:5). Azagaragaza urukundo azura abakiranutsi n’abakiranirwa. Icyakora azabasaba gukurikiza amahame ye atuma bamenya ikiza n’ikibi. Abazagaragaza ko bakunda Yehova kandi bagakurikiza amahame ye, ni bo bazemererwa kuguma mu isi nshya.