IGICE CYO KWIGWA CYA 37
Jya wishingikiriza kuri Yehova nka Samusoni
“Yehova Mwami w’Ikirenga, ndakwinginze nyibuka.”—ABAC 16:28.
INDIRIMBO YA 30 Data, Mana yanjye, ncuti yanjye
INCAMAKE a
1-2. Kuki inkuru ya Samusoni ikwiriye kudushishikaza?
NI IKI uhita utekereza iyo wumvise izina Samusoni? Birashoboka ko uhita utekereza umugabo wari ufite imbaraga nyinshi; kandi koko yari azifite. Ariko hari umwanzuro mubi yafashe, bituma ahura n’ibibazo bikomeye. Icyakora, Yehova yibanze ku bintu Samusoni yakoze byagaragazaga ko ari indahemuka, maze abyandikisha muri Bibiliya kugira ngo bidufashe.
2 Yehova yakoresheje Samusoni akora ibintu bikomeye, kugira ngo afashe ubwoko bwe bwa Isirayeli. Hashize imyaka myinshi Samusoni apfuye, Yehova yahumekeye intumwa Pawulo, maze amushyira ku rutonde rw’abagabo bari bafite ukwizera gukomeye (Heb 11:32-34). Hari amasomo twavana kuri Samusoni. Yishingikirizaga kuri Yehova no mu gihe yabaga ahanganye n’ibibazo bitoroshye. Muri iki gice, turi burebe amasomo twamuvanaho n’ukuntu ibyo yakoze byadutera inkunga.
SAMUSONI YIRINGIRAGA YEHOVA
3. Ni iyihe nshingano Samusoni yahawe?
3 Igihe Samusoni yavukaga, Abafilisitiya ni bo bategekaga Abisirayeli, kandi babagiriraga nabi (Abac 13:1). Ibyo byatumye Abisirayeli bahura n’ibibazo bikomeye. Ni yo mpamvu Yehova yatoranyije Samusoni, kugira ngo ‘akize Abisirayeli amaboko y’Abafilisitiya’ (Abac 13:5). Iyo nshingano ntiyari yoroshye. Ubwo rero, yagombaga kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo ayisohoze neza.
4. Yehova yafashije ate Samusoni igihe Abafilisitiya bamufataga? (Abacamanza 15:14-16)
4 Reka turebe uko Samusoni yiringiye Yehova n’ukuntu yamufashije. Umunsi umwe ingabo z’Abafilisitiya zaje gufata Samusoni igihe yari i Lehi, hashobora kuba hari mu Buyuda. Abaturage b’i Buyuda bagize ubwoba, maze bafata Samusoni bamuha Abafilisitiya. Nubwo abo baturage bari abo mu bwoko bwe, bashatse imigozi ibiri mishya, baramuzirika maze bamushyikiriza Abafilisitiya (Abac 15:9-13). Icyakora Yehova yahaye Samusoni “umwuka” we, maze aca iyo migozi. Hanyuma ‘yabonye urwasaya rw’indogobe rukiri rubisi,’ arwicisha Abafilisitiya 1.000.—Soma mu Bacamanza 15:14-16.
5. Kuba Samusoni yarakoresheje urwasaya rw’indogobe, bigaragaza bite ko yiringiraga Yehova?
5 Kuki Samusoni yakoresheje urwasaya rw’indogobe? Mu by’ukuri, iyo ntiyari intwaro abantu bari basanzwe bakoresha. Kuba yararukoresheje, bigaragaza ko yari yiringiye ko Yehova yari kumufasha gutsinda Abafilisitiya, uko intwaro yari gukoresha yari kuba imeze kose. Uwo mugabo w’indahemuka yakoresheje icyo yashoboraga kubona hafi cyose, kugira ngo akore ibyo Yehova ashaka. Samusoni yiringiye Yehova, bituma anesha Abafilisitiya.
6. Ni irihe somo twavana kuri Samusoni, mu gihe dusohoza inshingano duhabwa mu muryango wa Yehova?
6 Muri iki gihe, natwe Yehova ashobora kudufasha tugasohoza inshingano twahawe, nubwo twaba tubona tutabishobora. Ashobora kudufasha mu buryo tutatekerezaga. Ubwo rero, ujye wizera ko niwishingikiriza kuri Yehova, azaguha imbaraga zo gukora ibyo ashaka nk’uko yafashije Samusoni.—Imig 16:3.
7. Tanga urugero rugaragaza akamaro ko gusaba Yehova ngo atuyobore.
7 Abavandimwe na bashiki bacu benshi bakora mu mishinga y’ubwubatsi bw’amazu y’umuryango wacu, bagaragaje ko biringira Yehova. Mbere abavandimwe bakoraga ibishushanyo mbonera by’Amazu y’Ubwami n’andi mazu y’umuryango wacu, kandi amenshi muri yo akaba ari bo bayubaka. Icyakora kubera ko abantu bagendaga biyongera, umuryango wa Yehova wagize icyo uhindura. Ubwo rero, abavandimwe bafite inshingano basenze Yehova bamusaba ko yabafasha kumenya icyo bakora, maze bagerageza uburyo bushya, urugero nko kugura amazu barangiza bakayavugurura. Umuvandimwe witwa Robert wakoze mu mishinga myinshi y’ubwubatsi y’umuryango wacu hirya no hino ku isi, yaravuze ati: “Gukurikiza ayo mabwiriza mashya ntibyahise bitworohera. Byari bitandukanye cyane n’ibyo twari tumaze imyaka myinshi dukora. Icyakora abavandimwe biyemeje gukurikiza ayo mabwiriza mashya, kandi biboneye ko ubwo buryo ari bwo Yehova yifuzaga ko bakoresha.” Urwo ni urugero rumwe rugaragaza ukuntu Yehova ayobora ubwoko bwe, kugira ngo bukore ibyo ashaka. Ubwo rero, byaba byiza tugiye twibaza tuti: “Ese nsaba Yehova ngo amfashe kumenya ibyo ashaka, kandi nkagira ibyo mpindura kugira ngo mbikore?”
SAMUSONI YEMEYE KO YEHOVA AMUFASHA
8. Ni iki Samusoni yakoze igihe yari afite inyota?
8 Ushobora kuba wibuka ibindi bintu bitangaje, Samusoni yakoze. Urugero, hari igihe yishe intare, hanyuma yica n’abagabo b’Abafilisitiya 30 bari mu mujyi wa Ashikeloni (Abac 14:5, 6, 19). Yari azi ko atari gukora ibyo bintu byose Yehova atamufashije. Ibyo bigaragazwa n’ibyabaye igihe yicaga Abafilisitiya 1.000, maze akagira inyota. Yakoze iki? Aho kugira ngo yirwaneho ashake amazi yo kunywa, yasenze Yehova amusaba ko yamufasha.—Abac 15:18.
9. Yehova yasubije ate isengesho rya Samusoni? (Abacamanza 15:19)
9 Yehova yasubije isengesho rya Samusoni, maze mu buryo bw’igitangaza amucukurira iriba ry’amazi. Samusoni amaze kuyanywa ‘yasamye agatima, arahembuka.’ Mu yandi magambo, yashize inyota, yongera kugira imbaraga. (Soma mu Bacamanza 15:19.) Birashoboka ko iryo riba ryari rikiriho, na nyuma y’imyaka myinshi igihe umuhanuzi Samweli yahumekerwaga, akandika igitabo cy’Abacamanza. Iyo Abisirayeli babonaga amazi yo muri iryo riba, bishobora kuba byarabibutsaga ko nibishingikiriza kuri Yehova azabafasha, igihe cyose bazaba babikeneye.
10. Twakora iki kugira ngo Yehova adufashe? (Reba n’ifoto.)
10 Nubwo twaba turi abahanga, cyangwa dufite ubushobozi bwihariye cyangwa se twarageze kuri byinshi mu murimo wa Yehova, tujye tumusaba adufashe. Tujye twicisha bugufi twemere ko iyo twishingikirije kuri Yehova, ari bwo dushobora kugira icyo tugeraho. Samusoni amaze kunywa amazi Yehova yamuhaye, ni bwo yongeye kugira imbaraga. Natwe nitwemera ko Yehova adufasha, ni bwo tuzakomeza kumubera indahemuka.—Mat 11:28.
11. Ni ibihe bintu bindi twakora kugira ngo Yehova adufashe? Tanga urugero.
11 Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Aleksey wo mu Burusiya, uhanganye n’ibitotezo bikaze. None se, ni iki kimufasha kwihangana? We n’umugore we bakomeza kwiyigisha Bibiliya no gukora ibindi bintu bibafasha kuba incuti za Yehova. Yaravuze ati: “Nkomeza gahunda yanjye yo kwiyigisha no gusoma Bibiliya buri munsi. Buri gitondo njye n’umugore wanjye tuganira ku isomo ry’umunsi.” Ibyo bitwigisha iki? Bitwigisha ko tugomba kwishingikiriza kuri Yehova, aho kwishingikiriza ku bushobozi bwacu. Twabikora dute? Tujye dukora ibintu byadufasha kugira ukwizera gukomeye, urugero nko kwiyigisha Bibiliya, gusenga, kujya mu materaniro no kubwiriza. Ibyo bizatuma Yehova adufasha maze dukomeze kumukorera. Azaduha imbaraga nk’uko yazihaye Samusoni.
SAMUSONI YAKOMEJE GUKORA IBYO YEHOVA ASHAKA
12. Ni uwuhe mwanzuro mubi Samusoni yafashe, kandi se kuki twavuga ko wari mubi?
12 Samusoni na we ntiyari atunganye nkatwe twese. Ni yo mpamvu yajyaga afata imyanzuro mibi. Urugero, hari igihe yigeze gufata umwanzuro mubi, maze bituma ahura n’ibibazo bikomeye. Amaze igihe runaka ari umucamanza wa Isirayeli, yakunze “umukobwa wo mu kibaya cy’i Soreki witwaga Delila” (Abac 16:4). Mbere yaho, Samusoni yari yarakunze umukobwa w’Umufilisitiya, kandi yifuza ko babana. Icyakora ibyo byari ‘biturutse kuri Yehova, kuko yashakaga uburyo bwo kurwanya Abafilisitiya.’ Nyuma yaho Samusoni yagiye i Gaza, maze yinjira mu nzu y’indaya. Icyo gihe Yehova yahaye Samusoni imbaraga, maze ashingura inzugi nini z’irembo ry’umujyi, bituma uwo mujyi usigara urangaye (Abac 14:1-4, NWT; 16:1-3). Delila we ashobora kuba yari Umwisirayelikazi. Ubwo rero kumukunda, ntibyari gutuma Samusoni abona uko arwanya Abafilisitiya.
13. Ni iki Delila yakoreye Samusoni?
13 Abafilisitiya bahaye Delila amafaranga menshi kugira ngo agambanire Samusoni, kandi arayemera. Birashoboka ko Samusoni yakundaga Delila cyane, ku buryo byamuhumye amaso, ntiyamenya intego yari afite. Delila yakomeje kubaza Samusoni aho yakuraga imbaraga, maze abonye amurembeje arabimubwira. Icyo gihe Samusoni yakoze ikosa ryatumye adakomeza kugira imbaraga nk’izo yari afite, kandi amara igihe atemerwa na Yehova. Mbega ibintu bibabaje!—Abac 16:16-20.
14. Ni ibihe bintu bibabaje byabaye kuri Samusoni bitewe n’uko yiringiye Delila?
14 Samusoni yahuye n’ibintu bibabaje cyane, kubera ko yiringiye Delila aho kwiringira Yehova. Abafilisitiya baramufashe bamukuramo amaso. Bamufungiye mu mujyi wa Gaza, akaba yari yarigeze gukoza isoni abantu baho, igihe yashinguraga inzugi nini z’irembo ry’uwo mujyi n’ibyo zari zifasheho byose. Na bo baramusuzuguye cyane, bamuha akazi ko kujya asya ibinyampeke. Nanone Abafilisitiya bamukojeje isoni igihe bari mu birori. Icyo gihe batambiye imana yabo yitwaga Dagoni igitambo, kuko bumvaga ko ari yo yabafashije gufata Samusoni. Bamukuye muri gereza kugira ngo “abasetse,” ariko mu by’ukuri icyo bifuzaga ni ukwerekana ko bamusuzuguye.—Abac 16:21-25.
15. Ni iki kigaragaza ko Samusoni yongeye kwiringira Yehova? (Abacamanza 16:28-30) (Reba ifoto iri ku gifubiko.)
15 Nubwo Samusoni yakoze ikosa rikomeye, ntiyaretse gukorera Yehova. Yashakishije uko yasohoza inshingano Yehova yari yaramuhaye yo kurwanya Abafilisitiya. (Soma mu Bacamanza 16:28-30.) Samusoni yinginze Yehova, amusaba ko yamufasha ‘kwihorera ku Bafilisitiya.’ Icyo gihe Imana y’ukuri yumvise isengesho rye, maze ituma yongera kugira za mbaraga yari afite. Ibyo byatumye Samusoni yica Abafilisitiya benshi, kurusha abo yari yarishe mbere hose.
16. Ni irihe somo twavana ku ikosa Samusoni yakoze?
16 Nubwo ikosa Samusoni yakoze ryatumye ahura n’ibintu bibabaje, ntiyacitse intege ngo areke gukora ibyo Yehova ashaka. Ubwo rero nawe nukora ikosa maze ugahabwa igihano, cyangwa ntukomeze gusohoza inshingano wari ufite, ntuzacike intege. Ujye uzirikana ko Yehova aba yiteguye kukubabarira (Zab 103:8-10). Nubwo tujya dukora amakosa, Yehova ashobora kudufasha tugakomeza gukora ibyo ashaka, nk’uko yafashije Samusoni.
17-18. Kuki ibyabaye kuri Michael bishobora kuduhumuriza? (Reba n’ifoto.)
17 Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe ukiri muto witwa Michael. Yari umukozi w’itorero, akaba n’umupayiniya w’igihe cyose. Ikibabaje ni uko yakoze ikosa rigatuma yamburwa inshingano. Yaravuze ati: “Nakoraga byinshi mu murimo wa Yehova, ariko ibintu byahindutse mu kanya gato nk’ako guhumbya. Numvaga ari nk’aho nta cyo nkimaze mu muryango wa Yehova. Yego sinumvaga ko Yehova yantereranye, ariko nibazaga niba nzongera kuba incuti ye nka mbere, cyangwa niba nzongera gukora byinshi mu itorero, nk’uko byari bimeze.”
18 Igishimishije ni uko Michael atigeze acika intege. Yaravuze ati: “Nakoze uko nshoboye ngo nongere kuba incuti ya Yehova. Namusengaga buri gihe nkamubwira ibindi ku mutima, nkiyigisha kandi ngatekereza ku byo niga.” Nyuma y’igihe Michael yongeye guhabwa inshingano mu itorero. Ubu ni umusaza w’itorero n’umupayiniya w’igihe cyose. Yaravuze ati: “Kuba Abakristo bagenzi banjye baramfashije, cyane cyane abasaza, byatumye mbona ko Yehova akinkunda. Nongeye gukorera Yehova mfite umutimanama utancira urubanza. Ibyambayeho byanyigishije ko Yehova ababarira umuntu wese wihana by’ukuri.” Natwe nidukora amakosa, ariko tugakora uko dushoboye ngo twikosore kandi tugakomeza kwishingikiriza kuri Yehova, dushobora kwiringira ko azadukoresha, kandi akaduha umugisha.—Zab 86:5; Imig 28:13.
19. Ni irihe somo wakuye ku byabaye kuri Samusoni?
19 Muri iki gice, twabonye ibintu bishishikaje byabaye mu buzima bwa Samusoni. Nubwo atari atunganye, yakomeje gukorera Yehova na nyuma y’uko Delila amushutse, agatuma akora ikosa rikomeye. Yehova yakomeje kumukoresha, maze akora ibintu bitangaje. Yakomeje kubona ko yari afite ukwizera gukomeye, ku buryo yamushyize ku rutonde rw’abantu b’indahemuka bavugwa mu Baheburayo igice cya 11. Kumenya ko dukorera Data wo mu ijuru udukunda kandi wifuza kudufasha, cyane cyane mu gihe dufite ibibazo, biradushimisha. Ubwo rero, tujye twigana Samusoni maze tubwire Yehova tuti: ‘Ndakwinginze nyibuka, umpe imbaraga.’—Abac 16:28.
INDIRIMBO YA 3 Turakwiringira kandi turakwizera
a Abantu benshi ndetse n’abatazi Bibiliya cyane, bazi umuntu uvugwamo witwa Samusoni. Hari abagiye bahimba ikinamico, indirimbo na filime bishingiye ku byamubayeho. Icyakora, ibyabaye kuri Samusoni si inkuru ishishikaje gusa, ahubwo hari n’amasomo twavana kuri uwo mugabo wari ufite ukwizera gukomeye.