Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 40

Komeza kuba indahemuka nka Petero

Komeza kuba indahemuka nka Petero

“Va aho ndi Mwami, kuko ndi umunyabyaha.”​—LUKA 5:8.

INDIRIMBO YA 38 Imana izagukomeza

INCAMAKE a

1. Petero yumvise ameze ate, igihe hari hamaze kuba igitangaza akaroba amafi menshi?

 PETERO n’abo bari kumwe bari bamaze ijoro ryose baroba, ariko ntibagira ifi n’imwe bafata. Ariko Yesu yarababwiye ati: “Nimwigire aho amazi ari maremare maze mumanurire inshundura zanyu mu mazi mufate amafi” (Luka 5:4). Nubwo Petero yabanje gushidikanya, yemeye ibyo Yesu yababwiye. Icyo gihe we n’abo bari kumwe bamanuriye mu mazi inshundura, maze bafata amafi menshi, ku buryo inshundura zabo zatangiye gucika. Bahise babona ko icyo ari igitangaza, maze “baratangara cyane.” Petero yaravuze ati: “Va aho ndi Mwami, kuko ndi umunyabyaha” (Luka 5:6-9). Yumvaga adakwiriye kuba aho Yesu yari ari.

2. Kuki dukwiriye kwiga ibyabaye kuri Petero?

2 Ibyo Petero yavuze byari ukuri. Yari “umunyabyaha.” Bibiliya ivuga ko hari igihe yavugaga cyangwa agakora ibintu, nyuma akaza kubyicuza. Ese nawe ibyo bijya bikubaho? Ese hari umuco umaze igihe witoza ariko ukaba utarawugira? Ese haba hari ikintu umaze igihe wifuza gukosora, ariko bikaba byarakunaniye? Niba ari ko bimeze, kwiga ibyabaye kuri Petero bishobora kugufasha. Mu buhe buryo? Zirikana ko iyo Yehova abishaka, atari kwandikisha muri Bibiliya amakosa Petero yakoze. Icyakora yemeye ko yandikwa mu Ijambo rye, kugira ngo tuyavanemo amasomo (2 Tim 3:16, 17). Kumenya ibyabaye kuri Petero, bituma dusobanukirwa ko Yehova ataba yiteze ko tuba abantu batunganye. Ahubwo aba yifuza ko dukomeza guhatana ntiducike intege, nubwo dukora amakosa.

3. Kuki tutagomba gucika intege?

3 None se kuki tutagomba gucika intege? Abantu bakunze kuvuga ko kwitoza bituma umuntu akora ibintu neza. Urugero: Umucuranzi ashobora kumara imyaka myinshi yitoza gucuranga igikoresho cy’umuziki. Muri icyo gihe, ashobora gukora amakosa menshi. Ariko iyo adacitse intege, agakomeza kwitoza, agera aho akabimenya. Nyamara no mu gihe amaze kumenya gucuranga, hari igihe akora amakosa. Icyakora ntabireka, ahubwo akomeza kwitoza. Mu buryo nk’ubwo, natwe dushobora kwibwira ko twaretse gukora ikosa runaka, nyamara tukongera kurikora. Ariko ntiducika intege, ahubwo dukomeza gukora uko dushoboye kugira ngo twirinde iryo kosa. Twese hari igihe tuvuga cyangwa tugakora ibintu, nyuma yaho tukaza kubyicuza. Ariko iyo tudacitse intege, Yehova aradufasha tukagenda twikosora gahoro gahoro (1 Pet 5:10). Reka turebe ukuntu Petero atacitse intege. Kuba Yesu yaramugiriye impuhwe nubwo yakoraga amakosa, byatumye akomeza gukorera Yehova.

INTEGE NKE PETERO YARI AFITE N’IMIGISHA YABONYE

Ese ibyabaye kuri Petero nawe bikubayeho wakora iki? (Reba paragarafu ya 4)

4. Dukurikije ibivugwa muri Luka 5:5-10, Petero yabonaga ko ameze ate, kandi se Yesu yamuhumurije ate?

4 Bibiliya ntivuga impamvu Petero yavuze ko yari “umunyabyaha,” cyangwa ibyaha yatekerezaga ko yakoze. (Soma muri Luka 5:5-10.) Ariko birashoboka ko hari amakosa akomeye yari yarakoze. Igihe Petero yavugaga ko adakwiriye kuba aho Yesu ari, bishobora kuba byaratumye Yesu abona ko afite ubwoba. Icyakora yari azi ko Petero ashobora gukomeza kuba indahemuka. Ni yo mpamvu yamubwiye ati: “Witinya.” Kuba Yesu yaramugiriye icyizere, byaramufashije cyane, bituma ahindura byinshi mu buzima bwe. Nyuma yaho, Petero n’umuvandimwe we Andereya baretse umwuga wabo wo kuroba, maze bakurikira Yesu, kandi byatumye babona imigisha myinshi.—Mar 1:16-18.

5. Kuba Petero ataremeye ko ubwoba bumubuza gukurikira Yesu, byatumye abona iyihe migisha?

5 Kuba Petero yarabaye umwigishwa wa Yesu, byatumye abona imigisha myinshi. Urugero, yabonye Yesu akiza abarwayi, yirukana abadayimoni kandi azura n’abapfuye b (Mat 8:14-17; Mar 5:37, 41, 42). Nanone Petero yabonye iyerekwa ryagaragazaga ukuntu Yesu yari kuzaba Umwami w’Ubwami bw’Imana, kandi ntiyigeze abyibagirwa (Mar 9:1-8; 2 Pet 1:16-18). Rwose Petero yabonye ibintu atari kuzigera abona, iyo ataba umwigishwa wa Yesu. Nta gushidikanya ko Petero yishimye cyane, kubera ko atemeye ko intege nke yari afite zimubuza kubona iyo migisha yose.

6. Ese Petero yahise areka intege nke yari afite? Sobanura.

6 Nubwo Petero yari yarumvise ibintu Yesu yavuze kandi akabona n’ibintu bitangaje, yari akirwana no kureka intege nke yari afite. Reka turebe ingero zibigaragaza. Igihe Yesu yasobanuraga ukuntu yari kubabara kandi agapfa nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye, Petero yaramucyashye (Mar 8:31-33). Nanone Petero n’izindi ntumwa bakundaga kujya impaka, bashaka kumenya uwari ukomeye kuruta abandi (Mar 9:33, 34). No mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yarahubutse aca umuntu ugutwi (Yoh 18:10). Nanone muri iryo joro, yagize ubwoba yihakana Yesu inshuro eshatu zose (Mar 14:66-72). Amaze kwihakana iyo ncuti ye, yararize cyane.—Mat 26:75.

7. Yesu amaze kuzuka yakoreye iki Petero?

7 Yesu ntiyanze iyo ntumwa ye yari yishwe n’agahinda. Ahubwo amaze kuzuka, yahaye Petero uburyo bwo kugaragaza ko akimukunda, hanyuma amuha inshingano yo kuragira intama ze (Yoh 21:15-17). Petero yemeye gukora ibyo Yesu yamusabye. Ibyo bigaragazwa n’uko ku munsi wa Pentekote yari i Yerusalemu, akaba mu bantu ba mbere basutsweho umwuka wera.

8. Ni irihe kosa rikomeye Petero yakoze igihe yari muri Antiyokiya?

8 Petero yakomeje kurwana n’intege nke yari afite, na nyuma yo gusukwaho umwuka wera. Urugero, igihe Koruneliyo wari Umunyamahanga utarakebwe yasukwagaho umwuka mu mwaka wa 36, Petero yari ahari. Ibyo byagaragazaga ko “Imana itarobanura ku butoni,” kandi ko Abanyamahanga bashoboraga kuba mu itorero rya gikristo (Ibyak 10:34, 44, 45). Nyuma yaho, Petero yatangiye kujya asangira n’Abanyamahanga, ibyo bikaba ari ibintu atari yarigeze akora mbere yaho (Gal 2:12). Icyakora, hari Abakristo b’Abayahudi bumvaga ko Abayahudi badakwiriye gusangira n’Abanyamahanga. Igihe bamwe muri bo bageraga muri Antiyokiya, aho Petero yari ari, yahise areka gusangira n’abavandimwe b’Abanyamahanga, kubera ko yatinyaga kubabaza Abakristo b’Abayahudi. Intumwa Pawulo yabonye ko ibyo ari uburyarya, maze amucyahira imbere y’abari aho bose (Gal 2:13, 14). Nubwo Petero yakoze iryo kosa rikomeye, ntiyacitse intege. Ni iki cyamufashije?

NI IKI CYAFASHIJE PETERO GUKOMEZA GUKORERA YEHOVA?

9. Muri Yohana 6:68, 69, hagaragaza hate ko Petero yari indahemuka?

9 Petero yari indahemuka. Ntiyemeye ko hari ikintu kimubuza kuba umwigishwa wa Yesu. Urugero, hari igihe Yesu yavuze ikintu maze abigishwa be ntibagisobanukirwa, bituma benshi bareka kumukurikira. Icyakora Petero we ntiyasabye n’ibisobanuro, ahubwo yabaye indahemuka, akomeza gukurikira Yesu. (Soma muri Yohana 6:68, 69.) Yavuze ko Yesu ari we wenyine wari ufite “amagambo y’ubuzima bw’iteka.”

Kuba Yesu yarakomeje kugirira icyizere Petero bituma wumva umeze ute? (Reba paragarafu ya 10)

10. Yesu yagaragaje ate ko yari afitiye icyizere Petero? (Reba n’ifoto.)

10 Yesu yakomeje kugirira Petero icyizere. Mu ijoro rya nyuma Yesu yamaze hano ku isi, yari azi ko Petero n’izindi ntumwa ze bari bumutererane. Icyakora, yagaragaje ko yari yizeye ko Petero yari kwihana, agakomeza kuba indahemuka (Luka 22:31, 32). Yesu yaravuze ati: “Umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke” (Mar 14:38). Ni yo mpamvu n’igihe Petero yari amaze kumwihakana, Yesu atamutakarije icyizere. Amaze kuzuka yabonekeye Petero, kandi uko bigaragara Petero yari wenyine (Mar 16:7; Luka 24:34; 1 Kor 15:5). Nta gushidikanya ko ibyo byahumurije cyane iyo ntumwa yari yishwe n’agahinda.

11. Yesu yijeje Petero ate ko Yehova yari kumwitaho?

11 Yesu yijeje Petero ko Yehova yari kumwitaho. Amaze kuzuka yakoze ikindi gitangaza, maze atuma Petero hamwe n’izindi ntumwa baroba amafi menshi (Yoh 21:4-6). Nta gushidikanya ko icyo gitangaza, cyatumye Petero yizera ko Yehova yari kuzamuha ibyo yari gukenera byose. Birashoboka ko ibyo byatumye yibuka amagambo Yesu yari yarababwiye, agaragaza ko Yehova yari kwita ku bantu bari ‘gushaka mbere na mbere ubwami bwe’ (Mat 6:33). Ibyo byose, byatumye Petero ashyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere, aho kwibanda ku murimo wo kuroba. Urugero, kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, yagize ubutwari arabwiriza, bituma abantu benshi cyane bemera ubutumwa bwiza (Ibyak 2:14, 37-41). Nanone yafashije Abasamariya n’Abanyamahanga kumenya Kristo (Ibyak 8:14-17; 10:44-48). Biragaragara rwose ko Yehova yakoresheje Petero kugira ngo afashe abantu b’amoko yose kuza mu itorero rya gikristo.

IBYABAYE KURI PETERO BITWIGISHA IKI?

12. Ni mu buhe buryo ibyabaye kuri Petero byadufasha, niba hari ikintu tumaze igihe twifuza kureka ariko bikaba bitugora?

12 Yehova ashobora kudufasha, tugakomeza kumubera indahemuka. Ibyo bishobora kutoroha, cyane cyane niba hari ikintu tumaze igihe twifuza kureka, ariko bikatugora. Hari igihe dushobora kumva guhangana n’intege nke zacu bitugoye, kuruta uko byari bimeze kuri Petero. Ariko tujye twizera ko Yehova azaduha imbaraga, tugakomeza kumukorera (Zab 94:17-19). Urugero, hari umuvandimwe wamaze imyaka myinshi ari umutinganyi mbere y’uko amenya ukuri. Icyakora amaze kwiga Bibiliya, yarahindutse rwose. Ariko na nyuma yaho, yakomeje kujya agira ibyifuzo bibi. None se ni iki cyatumye adacika intege? Yaravuze ati: “Yehova ni we udufasha. Nabonye ko umwuka we ushobora gutuma dukomeza gukora ibyo ashaka. Nubwo ntatunganye, Yehova yarankoresheje kandi akomeza kumpa imbaraga.”

Horst Henschel yatangiye umurimo w’igihe cyose ku itariki ya 1 Mutarama 1950. Ese utekereza ko yicujije kuba yarakoreye Yehova mu buzima bwe bwose? (Reba paragarafu ya 13, 15) d

13. Dukurikije ibivugwa mu Byakozwe 4:13, 29, 31 ni irihe somo twavana kuri Petero? (Reba n’ifoto.)

13 Nk’uko twabibonye, hari amakosa akomeye Petero yakoze bitewe n’uko yatinyaga abantu. Icyakora yasenze Yehova amusaba imbaraga, bituma agira ubutwari. (Soma mu Byakozwe 4:13, 29, 31.) Ubwo rero niba natwe dutinya abantu, Yehova ashobora kudufasha. Urugero, reka turebe ibyabaye ku muvandimwe wari ukiri muto witwa Horst, wabaga mu Budage, igihe bwayoborwaga n’Abanazi. Iyo yabaga ari ku ishuri, hari igihe yatinyaga abarimu n’abanyeshuri, maze akavuga indamukanyo yo gusingiza Hitileri, nubwo yari azi ko bidakwiriye. Aho kugira ngo ababyeyi be bamubwire nabi, basengeraga hamwe na we, bagasaba Yehova ko yamuha ubutwari. Amaherezo Horst yaje kugira ubutwari ntiyongera gutinya abantu, kubera ko ababyeyi be bamufashije kandi na we akiringira Yehova. Nyuma yaho yaravuze ati: “Yehova ntiyigeze antererana.” c

14. Abasaza bakora iki kugira ngo bafashe abantu bacitse intege?

14 Yehova na Yesu bazakomeza kudufasha. Hari umwanzuro ukomeye Petero yagombaga gufata igihe yari amaze kwihakana Yesu. Ese yari gukomeza kuba umwigishwa wa Yesu cyangwa yari kubireka? Yesu yari yasenze Yehova asabira Petero, kugira ngo ukwizera kwe kudacogora. Yabwiye Petero ko yasenze amusabira, kandi ko amufitiye icyizere cy’uko azafasha abavandimwe be (Luka 22:31, 32). Nta gushidikanya ko iyo Petero yibukaga ayo magambo, byamuhumurizaga. Natwe iyo hari umwanzuro ukomeye tugiye gufata, Yehova ashobora gukoresha abasaza bakadutera inkunga, kugira ngo dukomeze kubera Yehova indahemuka (Efe 4:8, 11). Umuvandimwe witwa Paul umaze igihe ari umusaza w’itorero, agerageza gufasha abandi. Afasha abantu bagiye gucika intege, akabibutsa ukuntu Yehova yabafashije kumenya ukuri. Abizeza ko Yehova abakunda cyane, kandi ko atazigera abatererana. Yaravuze ati: “Nabonye ukuntu Yehova yafashije abantu benshi bari bagiye gucika intege, bagakomeza kumukorera.”

15. Ibyabaye kuri Petero no ku muvandimwe Horst, bigaragaza bite ko ibivugwa muri Matayo 6:33 ari ukuri?

15 Yehova yafashije Petero n’izindi ntumwa kubona ibyo babaga bakeneye mu buzima bwabo. Ibyo bitwizeza ko nidushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere, azaduha ibyo dukeneye (Mat 6:33). Reka dufate urugero rwa wa muvandimwe twigeze kuvuga witwa Horst. Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangiye, yifuzaga kuba umupayiniya. Icyakora yari akennye cyane, ku buryo yibazaga niba azabona ibimutunga naba umupayiniya. None se yakoze iki? Igihe itorero ryabo ryari ryasuwe n’umugenzuzi usura amatorero, yiyemeje kumara icyumweru cyose abwiriza, kugira ngo arebe niba Yehova ari bumwiteho. Icyo cyumweru kirangiye, yatangajwe no kubona uwo mugenzuzi amuha ibahasha irimo amafaranga, ariko ntiyamubwira uwayamuhaye. Ayo mafaranga yari menshi ku buryo yari kumufasha mu bupayiniya, kandi akamufasha mu gihe cy’amezi menshi. Horst yabonye ko icyo cyari ikimenyetso, kigaragaza ko Yehova yari kumwitaho. Kuva ubwo, yiyemeje gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere mu buzima bwe bwose.—Mal 3:10.

16. Kuki kwiga ibyabaye kuri Petero n’ibiri mu mabaruwa yanditse, bidufitiye akamaro?

16 Nk’uko twabibonye tugitangira, Petero yasabye Yesu kuva aho ari. Icyakora Yesu ntiyabikoze. Nta gushidikanya ko iyo Petero yabyibukaga, byamushimishaga cyane. Yesu yakomeje gutoza Petero aba indahemuka kandi atubera urugero rwiza. Ukuntu Yesu yamutoje, bitwigisha ibintu byinshi. Bimwe muri byo, tubisanga mu mabaruwa abiri Petero yandikiye amatorero yo mu kinyejana cya mbere. Hari n’ibindi byinshi dusangamo. Mu gice gikurikira, tuzareba bimwe mu bintu by’ingenzi biri muri ayo mabaruwa n’uko twabishyira mu bikorwa muri iki gihe.

INDIRIMBO YA 126 Tube maso kandi dushikame

a Iki gice kiri bufashe abagaragu ba Yehova bafite intege nke bahanganye na zo, kumenya ko bazitsinda, bagakomeza kubera Yehova indahemuka.

b Imirongo y’Ibyanditswe myinshi iri muri iki gice, ni iyo mu Ivanjiri ya Mariko. Birashoboka ko ibyo yanditse yabibwiwe na Petero, wari warabyiboneye.

c Niba wifuza gusoma inkuru y’ibyabaye mu mibereho ya Horst Henschel, wareba muri Nimukanguke! yo ku itariki ya 22 Gashyantare 1998, mu Cyongereza.

d IBISOBANURO BY’IFOTO: Nk’uko ifoto ibigaragaza, ababyeyi ba Horst Henschel basengeye hamwe na we bituma yiyemeza gushikama.