Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 39

Kwitonda bitugirira akamaro

Kwitonda bitugirira akamaro

“Umugaragu w’Umwami ntagomba kurwana, ahubwo agomba kuba umugwaneza ku bantu bose.”​—2 TIM 2:24.

INDIRIMBO YA 120 Tujye twiyoroshya nka Kristo

INCAMAKE a

1. Ni iki abanyeshuri twigana cyangwa abantu dukorana bashobora kutubaza?

 WUMVA umeze ute iyo umuntu mukorana cyangwa umunyeshuri mwigana, agize icyo akubaza ku byo wizera? Ese wumva ugize ubwoba? Abenshi muri twe turabugira. Icyakora icyo kibazo uwo muntu aba akubajije, gishobora gutuma umenya neza icyo atekereza cyangwa ibyo yizera, maze kumubwiriza bikakorohera. Hari n’igihe umuntu akubaza ikibazo ashaka ko mujya impaka. Ibyo ntibyagombye kudutangaza, kubera ko hari bamwe baba barumvise abantu batuvugaho ibinyoma (Ibyak 28:22). Nanone turi “mu minsi y’imperuka,” aho usanga abantu benshi “batumvikana n’abandi” kandi “bafite ubugome.”—2 Tim 3:1, 3.

2. Kuki dukwiriye kugira umuco wo kwitonda?

2 Ushobora kwibaza uti: “Nasubiza nte mu bugwaneza, umuntu agize icyo ambaza ku byo nizera, ariko ashaka ko tujya impaka?” None se ni iki cyagufasha? Icyo gihe uba ukeneye kugaragaza umuco wo kwitonda no kugwa neza. Umuntu witonda akomeza gutuza iyo hari umurakaje, cyangwa mu gihe hari umubajije ikibazo atahita abonera igisubizo (Imig 16:32). Ushobora kuvuga uti: “Kubivuga biba byoroshye ariko kubikora biragoye.” Wakora iki ngo witoze umuco wo kwitonda? Wasubiza ute mu bugwaneza umuntu ushaka kukugisha impaka ku byo wizera? Niba uri umubyeyi se, wakora iki ngo ufashe abana bawe gusobanura ibyo bizera mu bugwaneza? Ibyo ni byo tugiye kwiga muri iki gice.

UKO TWAKWITOZA UMUCO WO KWITONDA

3. Kuki twavuga ko umuntu witonda aba agaragaje ubutwari, aho kugaragaza intege nke? (2 Timoteyo 2:24, 25)

3 Kwitonda ni ubutwari, si intege nke. Mu by’ukuri gukomeza gutuza kandi uhanganye n’ibibazo bitoroshye bisaba ubutwari. Nanone kwitonda ni umwe mu mico igize “imbuto z’umwuka” (Gal 5:22, 23). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo kwitonda, rimwe na rimwe ryagiye rikoreshwa, bashaka gusobanura ifarashi yatojwe kudatinya abantu. Ngaho tekereza ifarashi yatojwe ikaba idafite amahane. Iba yitonda ariko igifite za mbaraga zayo. None se twe twakora iki kugira ngo tube abantu bitonda ariko nanone tugire ubutwari? Ibyo ntitwabyigezaho. Tugomba gusenga Yehova tumusaba umwuka wera, kugira ngo adufashe kwitoza uwo muco mwiza cyane. Hari abantu benshi bawitoje kandi babigeraho. Urugero, hari abavandimwe na bashiki bacu bagaragaje umuco wo kwitonda, basubiza mu bugwaneza abantu babagishaga impaka cyangwa babarwanyaga, bituma abo bantu bahindura uko babonaga Abahamya ba Yehova. (Soma muri 2 Timoteyo 2:24, 25.) None se wakora iki ngo witoze umuco wo kwitonda?

4. Uko Isaka yitwaye bitwigisha iki ku birebana no kugira umuco wo kwitonda?

4 Muri Bibiliya, harimo inkuru nyinshi zigaragaza ko kwitonda bigira akamaro. Reka turebe ibyabaye kuri Isaka. Igihe Isaka yari atuye mu gace k’Abafilisitiya kitwaga Gerari, abaturanyi be bamugiriraga ishyari, basibye amariba abagaragu ba papa we bari baracukuye. Isaka yirinze kurwana na bo, ahubwo yimura umuryango we ajya gutura kure yabo, maze acukura andi mariba (Intang 26:12-18). Ariko Abafilisitiya bavuze ko amariba yo muri ako gace na yo, ari ayabo. Nubwo byagenze bityo, Isaka yakomeje gutuza (Intang 26:19-25). None se ni iki cyamufashije kwitonda no kugwa neza, n’igihe abantu bamurakazaga babigambiriye? Nta gushidikanya ko yigiye byinshi ku babyeyi be. Yibutse ukuntu papa we Aburahamu yaharaniraga amahoro, n’ukuntu mama we Sara yarangwaga n’umuco wo “gutuza no kugwa neza.”—1 Pet 3:4-6; Intang 21:22-34.

5. Tanga urugero rugaragaza ko ababyeyi b’Abakristo bashobora gutoza abana babo umuco wo kwitonda.

5 Babyeyi, namwe mushobora gutoza abana banyu umuco wo kwitonda. Reka turebe ibyabaye kuri Maxence, ufite imyaka 17. Iyo yabaga ari ku ishuri no mu murimo wo kubwiriza, yahuraga n’abantu bamurakaza. Ababyeyi be bamufashije kwitoza umuco wo kwitonda. Baravuze bati: “Ubu umwana wacu asobanukiwe ko iyo umuntu akurakaje, biba byoroshye ko nawe uhita urakara cyangwa ukaba wamugirira nabi. Ariko umuntu wifata agakomeza gutuza, aba agaragaje ubutwari rwose.” Igishimishije ni uko ubu Maxence asigaye yitonda kandi akagwa neza.

6. Isengesho ryadufasha rite kugaragaza umuco wo kugwa neza?

6 Twakora iki mu gihe umuntu aturakaje, wenda agatuka izina ry’Imana yacu cyangwa agasebya Bibiliya? Icyo gihe tuba tugomba gusaba Yehova umwuka wera, kugira ngo aduhe ubwenge maze dusubize uwo muntu mu bugwaneza. None se, twakora iki mu gihe tubonye ko twamusubije nabi? Dushobora gusenga Yehova tumubwira icyo kibazo, kandi tugatekereza uko ubutaha twakwikosora. Yehova na we azaduha umwuka wera, maze tumenye kwifata mu gihe turakaye kandi tugaragaze ubugwaneza.

7. Gufata mu mutwe imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya, byadufasha bite kutavuga nabi kandi ntiturakare? (Imigani 15:1, 18)

7 Muri Bibiliya, harimo imirongo myinshi yadufasha tugakomeza gutuza, mu gihe hari uturakaje. Umwuka wera ushobora gutuma twibuka iyo mirongo (Yoh 14:26). Urugero, mu gitabo cy’Imigani harimo inama zadufasha kuba abantu bitonda kandi bagwa neza. (Soma mu Migani 15:1, 18.) Nanone icyo gitabo kitwereka akamaro ko gukomeza kwifata, mu gihe duhangayitse cyane.—Imig 10:19; 17:27; 21:23; 25:15.

KUGIRA UBUSHISHOZI BITUMA TWITONDA

8. Kuki twagombye kubanza kumenya impamvu itumye umuntu atubaza ikibazo?

8 Kugira ubushishozi na byo bishobora kudufasha (Imig 19:11). Umuntu ufite ubushishozi, arifata mu gihe abantu bamugishije impaka ku byo yizera. Tujye tuzirikana ko inshuro nyinshi, iyo abantu batubajije ikibazo batatubwira impamvu zitumye bakitubaza; ariko burya iba ihari. Ubwo rero mbere yo gusubiza, byaba byiza tuzirikanye ko tutazi impamvu itumye umuntu atubaza icyo kibazo.—Imig 16:23.

9. Gideyoni yagaragaje ate ubushishozi no kugwa neza, igihe yasubizaga Abefurayimu?

9 Reka turebe uko Gideyoni yasubije Abefurayimu. Igihe bamenyaga ko yagiye ku rugamba kurwanya abanzi b’Abisirayeli atababwiye, baramutonganyije cyane. Ariko se ni iki cyatumye barakara cyane? Ese babitewe n’ubwibone? Birashoboka. Uko impamvu yabibateye yaba iri kose, Gideyoni yagaragaje ubushishozi. Yagerageje kwiyumvisha impamvu bari barakaye, maze abasubiza mu bugwaneza. None se ibyo byagize akahe kamaro? Bibiliya igira iti: “Ababwiye ayo magambo baracururuka,” cyangwa baratuza.—Abac 8:1-3.

10. Ni iki cyadufasha kumenya uko twasubiza abantu bagize icyo batubaza ku byo twizera? (1 Petero 3:15)

10 Umukozi dukorana cyangwa umunyeshuri twigana, ashobora kutubaza impamvu twemera ikintu runaka cyo muri Bibiliya. Icyo gihe tuzagerageza kumusobanurira impamvu twizera ibyo Bibiliya ivuga, ariko tuzirikane uko abona ibintu. (Soma muri 1 Petero 3:15.) Aho gutekereza ko atubajije ikibazo agamije kudukoba cyangwa kunenga imyizerere yacu, tujye tubona ko icyo kibazo cyadufasha kumenya ikimushishikaje. Uko impamvu yamuteye kubaza yaba imeze kose, tujye tumusubiza mu bugwaneza. Uko tumusubije, bishobora gutuma ahindura uko abona ibintu. Niyo umuntu yaba asa n’ugira amahane cyangwa avuga nabi, twagombye kugerageza kumusubiza mu bugwaneza.—Rom 12:17.

Iyo tubanje kumenya impamvu zatumye umuntu adutumira mu minsi mikuru y’amavuko, bishobora gutuma tumusubiza neza (Reba paragarafu ya 11 n’iya 12)

11-12. (a) Ni ibihe bintu twagombye gutekerezaho, mbere yo gusubiza ikibazo gikomeye? (b) Tanga urugero rugaragaza ko kubaza ikibazo, bishobora gutuma tuganira n’umuntu. (Reba n’ifoto.)

11 Umukozi mukorana ashobora kukubaza ati: “Kuki mutizihiza iminsi mikuru y’amavuko?” Mbere yo kumusubiza, byaba byiza wibajije uti: “Ese yaba atekereza ko idini ryacu ritubuza kwishimisha? Yaba se atekereza ko kutayizihiza, bizatuma n’abandi bakozi batishima?” Mbere na mbere, twabanza gushimira uwo mukozi kubera ko yita ku bandi, kandi tukamwizeza ko natwe twifuza ko abo dukorana bishima. Ibyo bishobora gutuma tuganira neza, maze tukamwereka icyo Bibiliya yigisha ku birebana no kwizihiza iminsi y’amavuko.

12 Ibyo dushobora kubikora no ku bindi bibazo bikomeye abantu bashobora kutubaza. Urugero, umunyeshuri twigana ashobora kutubaza uko Abahamya ba Yehova babona ubutinganyi. Ushobora kwibaza uti: “Ese yaba ambajije iki kibazo bitewe n’uko atazi neza Abahamya ba Yehova? Cyangwa byaba bitewe ni uko afite incuti cyangwa mwene wabo w’umutinganyi? Yaba se atekereza ko twanga abatinganyi?” Dushobora kumubwira ko dukunda abantu bose kandi ko tuzirikana ko buri wese afite uburenganzira bwo kwihitiramo ibyo ashaka b (1 Pet 2:17). Hanyuma dushobora kumwereka icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo, kandi ko gukurikiza ibyo ivuga bituma twishima.

13. Wafasha ute umuntu ugusetse kubera ko wemera Imana?

13 Mu gihe umuntu atugishije impaka, ntitwagombye guhita twibwira ko tuzi ibyo yizera (Tito 3:2). Urugero, umunyeshuri mwigana ashobora kukubwira ati: “Biratangaje cyane kuba wemera ko Imana ibaho?” Ese icyo gihe wahita utekereza ko yemera ubwihindurize, kandi ko asobanukiwe neza iyo nyigisho? Ushobora gutangazwa n’uko ibyo azi kuri iyo nyigisho, ari ibyo yabwiwe n’abandi. Ubwo rero, aho kugira ngo utangire kujya impaka na we kuri iyo nyigisho y’ubwihindurize, ushobora kubwira uwo munyeshuri mwigana ikintu yazatekerezaho. Urugero, ushobora kumubwira nk’ingingo yo ku rubuga rwacu ivuga iby’irema. Nyuma yaho, ashobora kwifuza ko muganira ku ngingo cyangwa kuri videwo biri kuri urwo rubuga. Kuganira na we umwubashye, bishobora kuzatuma yifuza kumenya byinshi kuri Bibiliya.

14. Umuvandimwe ukiri muto yakoresheje ate urubuga rwacu, kugira ngo afashe abo bigana kubona ko ibyo abantu bavuga ku Bahamya ba Yehova atari ukuri?

14 Umuvandimwe ukiri muto witwa Niall, yakoresheje urubuga rwacu kugira ngo agaragaze ko ibyo abantu bavuga ku Bahamya ba Yehova atari ukuri. Yaravuze ati: “Hari umunyeshuri twigana ukunze kumbwira ko ntemera siyansi kubera ko nemera Bibiliya, kandi ari igitabo kirimo inkuru z’impimbano.” Niall yashatse gusobanurira uwo munyeshuri ibyo yizera, ariko arabyanga. Noneho yamubwiye ko yajya ku rubuga rwacu, maze akareba ahanditse ngo: “Bibiliya na Siyansi.” Nyuma yaho, yabonye ko uwo munyeshuri ashobora kuba yarasomye ingingo zo kuri urwo rubuga, kandi ko yifuzaga ko amusobanurira uko ubuzima bwabayeho. Nawe numwigana, hari igihe byagenda neza.

BABYEYI MUJYE MUTOZA ABANA BANYU UMUCO WO KWITONDA

15. Ababyeyi bafasha bate abana babo gusubiza mu bugwaneza abanyeshuri bigana, mu gihe bagize icyo bababaza ku byo bizera?

15 Ababyeyi bashobora gutoza abana babo umuco wo kwitonda, kugira ngo bajye basubiza mu bugwaneza abababajije ibyo bizera (Yak 3:13). Hari abakora imyitozo y’uko babigenza muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Batoranya ingingo abanyeshuri bashobora kubaza abana babo, bakayiganiraho kandi bakabikina kugira ngo bereke abana uko basubiza bagenzi babo mu bugwaneza kandi babubashye.—Reba agasanduku kavuga ngo: “ Imyitozo yafasha abana banyu.”

16-17. Ni mu buhe buryo imyitozo yafasha abakiri bato?

16 Iyo ababyeyi bitoreje hamwe n’abana babo, bituma abo bana bigirira icyizere, maze bagasobanurira bagenzi babo impamvu bemera ibyo Bibiliya yigisha. Ku rubuga rwa jw.org hariho ingingo zivuga ngo: “Ibibazo urubyiruko rwibaza,” zirimo imyitozo igenewe abakiri bato. Iyo myitozo ifasha abakiri bato kurushaho kwizera inyigisho zo muri Bibiliya, kandi ikabafasha gutegura ibisubizo mu magambo yabo. Nimwitoreza hamwe ibivugwa muri izo ngingo mu muryango wanyu, mwese bizabafasha kumenya uko mwasobanurira abandi ibyo mwizera kandi mububashye.

17 Umuvandimwe ukiri muto witwa Matthew, yavuze ko iyo myitozo imufasha. Yavuze ko mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango, we n’ababyeyi be bakora ubushakashatsi ku ngingo bashobora kwiga ku ishuri. Yaravuze ati: “Dutekereza ku bibazo abanyeshuri cyangwa mwarimu bashobora kumbaza, maze tukitoza uko nabasubiza, nifashishije ubushakashatsi twakoze. Iyo nsobanukiwe neza impamvu nemera ibintu bituma nigirira icyizere, maze kubisobanurira abandi mu bugwaneza, bikanyorohera.”

18. Mu Bakolosayi 4:6 hagaragaza akamaro ko gukora iki?

18 Birumvikana ko gusobanura ibintu neza kandi wifitiye icyizere, atari byo byonyine bizatuma abantu bemera ibyo uvuga. Tuba tugomba no kugira amakenga kandi tukabasobanurira mu bugwaneza. (Soma mu Bakolosayi 4:6.) Gusobanurira abandi ibyo twizera, twabigereranya no guhereza umupira mugenzi wacu. Dushobora kuwumuhereza neza cyangwa tukawumujugunyira n’imbaraga nyinshi. Iyo tuwumuhereje neza, aba ashobora kuwufata bitamugoye, maze tugakomeza gukina. Mu buryo nk’ubwo, iyo tugize amakenga kandi tukaganira n’abandi mu bugwaneza, bituma na bo badutega amatwi, maze tugakomeza kuganira. Birumvikana ko tutazakomeza kuganira n’umuntu, mu gihe tubona ko ashaka kutugisha impaka gusa cyangwa kuduseka (Imig 26:4). Icyakora abantu benshi si uko bameze; tuzibonera ko abenshi bashobora kudutega amatwi.

19. Ni iki cyagombye gutuma tugaragaza umuco wo kwitonda, mu gihe dusobanurira abandi ibyo twizera?

19 Iyo tugaragaje umuco wo kwitonda bitugirira akamaro. Ujye usenga Yehova agufashe gukomeza kugira uwo muco, mu gihe usubiza abantu bakubajije ikibazo gishobora kuzamura impaka, cyangwa mu gihe bakunenze. Ujye wibuka ko kuwugaragaza, bishobora gutuma wirinda kujya impaka n’abantu mutabona ibintu kimwe. Nanone gusubiza abantu mu bugwaneza kandi tububashye, bishobora gutuma bamwe bahindura uko batubonaga n’uko babonaga inyigisho zo muri Bibiliya. Ubwo rero, ujye ‘uhora witeguye gusobanura’ ibyo wizera, ariko ‘ubikore mu bugwaneza kandi wubashye cyane’ (1 Pet 3:15). Iyemeze gukomeza kugaragaza umuco wo kwitonda.

INDIRIMBO YA 88 Menyesha inzira yawe

a Muri iki gice, turi bubonemo inama zadufasha kugaragaza umuco wo kwitonda tugasubiza mu bugwaneza, mu gihe hari ugize icyo atubaza ku byo twizera cyangwa mu gihe hagize utubwira nabi mu murimo wo kubwiriza.

b Niba wifuza ibindi bisobanuro, wareba ingingo ivuga ngo: “Bibiliya ivuga iki ku baryamana bahuje igitsina?” yasohotse muri Nimukanguke! 2016 No. 4.

c Ushobora kubona ibindi bitekerezo ku rubuga rwacu rwa jw.org/rw ahanditse ngo: “Ibibazo urubyiruko rwibaza” n’ahanditse ngo: “Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova.”