IGICE CYO KWIGWA CYA 41
Ni ayahe masomo twavana mu mabaruwa abiri Petero yanditse?
“Nzahora niteguye kubibutsa ibyo bintu.”—2 PET 1:12.
INDIRIMBO YA 127 Uwo ugomba kuba we
INCAMAKE a
1. Ni iki Petero yakoze mbere gato y’uko apfa?
INTUMWA Petero yamaze imyaka myinshi akorera Yehova ari indahemuka. Yari yarakoranye na Yesu umurimo wo kubwiriza, aba uwa mbere mu kubwiriza Abanyamahanga kandi aza no kuba mu nteko nyobozi. N’igihe yari hafi gupfa, Yehova yamuhaye indi nshingano yo kwandika amabaruwa abiri yamwitiriwe, ayandika ahagana mu mwaka wa 62 kugeza mu wa 64. Petero yifuzaga ko na nyuma y’urupfu rwe, ayo mabaruwa yazakomeza gufasha Abakristo.—2 Pet 1:12-15.
2. Kuki amabaruwa ya Petero yayanditse mu gihe gikwiriye?
2 Petero yanditse ayo mabaruwa mu gihe Abakristo bagenzi be, bari bahanganye “n’ibigeragezo binyuranye” (1 Pet 1:6). Hari abantu bashakaga kwinjiza mu itorero rya gikristo inyigisho z’ikinyoma n’imyifatire mibi (2 Pet 2:1, 2, 14). Nanone Abakristo bari batuye i Yerusalemu, bari hafi kubona “iherezo rya byose.” Ibyo byasobanuraga ko Yerusalemu n’urusengero rwayo, byari hafi kurimburwa n’ingabo z’Abaroma (1 Pet 4:7). Nta gushidikanya ko ayo mabaruwa yafashije abo Abakristo kumenya uko bari kwitwara mu bigeragezo bari bahanganye na byo, no kwitegura ibyo bari kuzahura na byo mu gihe kiri imbere. b
3. Kuki dukwiriye kwiga ibiri mu mabaruwa Petero yanditse?
3 Nubwo Petero yandikiye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, Yehova yemeye ko ayo mabaruwa ashyirwa muri Bibiliya. Ubwo rero, ibirimo bishobora kutugirira akamaro muri iki gihe (Rom 15:4). Kubera iki? Kubera ko natwe turi mu isi irimo abantu bafite imyifatire mibi, kandi ibyo bikaba bishobora gutuma gukomeza gukorera Yehova bitugora. Nanone vuba aha, hazabaho umubabaro ukomeye uruta uwageze ku bari batuye i Yerusalemu. Ubwo rero, ibivugwa muri ayo mabaruwa abiri ya Petero bidufitiye akamaro. Bizadufasha kwitegura umunsi wa Yehova, twirinde gutinya abantu kandi turusheho gukunda abavandimwe na bashiki bacu. Nanone ibivugwa muri ayo mabaruwa, bizafasha abasaza kumenya uko bakwita ku bavandimwe na bashiki bacu.
KOMEZA GUTEGEREZA UMUNSI WA YEHOVA
4. Dukurikije ibivugwa mu 2 Petero 3:3, 4, ni iki gishobora gutuma tudakomeza kugira ukwizera gukomeye?
4 Dukikijwe n’abantu batemera ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Abaturwanya bashobora kuduseka, bitewe n’uko tumaze igihe kirekire dutegereje ko imperuka iza. Hari n’abavuga ko itazigera iza. (Soma muri 2 Petero 3:3, 4.) Iyo umukozi dukorana, mwene wacu cyangwa undi muntu tubwirije atubwiye ayo magambo, bishobora gutuma ducika intege ntidukomeze kugira ukwizera gukomeye. Petero yatubwiye icyadufasha mu gihe bigenze bityo.
5. Ni iki cyadufasha kubona ko umunsi wa Yehova utatinze kuza? (2 Petero 3:8, 9)
5 Hari abashobora kubona ko Yehova yatinze kurimbura iyi si mbi. Icyakora ibyo Petero yanditse bishobora kudufasha, kuko bitwibutsa ko uko Yehova abona igihe bitandukanye cyane n’uko tukibona. (Soma muri 2 Petero 3:8, 9.) Yehova abona ko imyaka igihumbi ari nk’umunsi umwe. Arihangana kuko adashaka ko hagira umuntu n’umwe urimbuka. Ariko umunsi yagennye nugera, azarimbura iyi si mbi. Ubwo rero, dufite inshingano ishimishije yo gukoresha igihe gisigaye, tubwiriza abantu bo mu mahanga yose.
6. Twakora iki ngo ‘duhoze mu bwenge bwacu’ umunsi wa Yehova? (2 Petero 3:11, 12)
6 Petero yatugiriye inama yo ‘guhoza mu bwenge’ umunsi wa Yehova. (Soma muri 2 Petero 3:11, 12.) Ibyo twabikora dute? Niba bishoboka, buri munsi ujye utekereza ku migisha tuzabona mu isi nshya. Tekereza uri muri Paradizo uhumeka akuka keza, urya ibyokurya byiza birimo intungamubiri, wakira abagize umuryango wawe n’incuti zawe bazutse kandi wigisha abantu bapfuye kera, uko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye. Ibyo bizatuma ukomeza gutegerezanya amatsiko iyo migisha, kandi ubone ko imperuka iri hafi. Kumenya ibizaba “hakiri kare,” bizatuma abantu bigisha ibinyoma ‘batatuyobya.’—2 Pet 3:17.
NTUGATINYE ABANTU
7. Gutinya abantu bishobora gutuma tudakora iki?
7 Tugomba kubwira abantu ubutumwa bwiza bw’Ubwami, kubera ko tuzi ko imperuka yegereje. Icyakora hari igihe dushobora kugira ubwoba bwo kubwiriza, bitewe no gutinya abantu. Ibyo ni byo byabaye kuri Petero. Mu ijoro Yesu yaciriwemo urubanza, Petero yagize ubwoba bwo kuvuga ko yari umwigishwa we, maze amwihakana inshuro eshatu zose, avuga ko atamuzi (Mat 26:69-75). Icyakora Petero ntiyakomeje kugira ubwoba, kuko nyuma yaho yaje kuvuga ati: “Ibyo abandi batinya mwe ntimukabitinye kandi ntimugahagarike imitima” (1 Pet 3:14). Ayo magambo yavuze, agaragaza ko natwe dushobora kugira ubutwari, ntidukomeze gutinya abantu.
8. Ni iki cyatuma tudakomeza gutinya abantu? (1 Petero 3:15)
8 None se ni iki cyadufasha, ntidukomeze gutinya abantu? Petero yatugiriye inama igira iti: “Mwemere mu mitima yanyu ko Kristo ari uwera akaba n’Umwami.” (Soma muri 1 Petero 3:15.) Ibyo bisobanura ko dukwiriye kujya twibuka ko Yesu ari Umwami wacu, kandi ko afite imbaraga nyinshi. Ubwo rero niba ugiye kubwiriza umuntu ukumva ufite ubwoba, ujye wibuka ko Yesu ari Umwami wacu, use n’umureba ari mu ijuru yicaye ku ntebe y’ubwami, akikijwe n’abamarayika benshi cyane. Ujye wibuka ko yahawe “ubutware bwose mu ijuru no mu isi,” kandi ko azaba ‘ari kumwe nawe iminsi yose kugeza ku mperuka’ (Mat 28:18-20). Nanone Petero yatugiriye inama yo ‘guhora twiteguye’ kuvuganira ukwizera kwacu. Ese wifuza kujya ubwiriza ku kazi, ku ishuri cyangwa mu bundi buryo bufatiweho? Jya ureba igihe wabikorera, hanyuma utegure ibyo uzavuga. Nanone ujye usenga Yehova umusaba kugira ubutwari, kandi wizere ko azagufasha ntukomeze gutinya abantu.—Ibyak 4:29.
“MUKUNDANE URUKUNDO RWINSHI”
9. Ni ryari Petero atagaragaje urukundo? (Reba n’ifoto.)
9 Petero yitoje gukunda abandi. Yari ahari igihe Yesu yavugaga ati: “Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana” (Yoh 13:34). Icyakora nyuma yaho, Petero yatinye Abakristo b’Abayahudi, bituma yanga gusangira n’Abakristo b’Abanyamahanga. Ibyo intumwa Pawulo yabyise ‘uburyarya’ (Gal 2:). Petero yemeye inama Pawulo yamugiriye, kandi arikosora. Mu mabaruwa abiri yanditse, yagaragaje ko tudakwiriye kuvuga gusa ko dukunda abavandimwe bacu, ahubwo ko tugomba no kubigaragaza mu bikorwa. 11-14
10. Ni iki cyadufasha kugaragaza “urukundo ruzira uburyarya”? Sobanura. (1 Petero 1:22)
10 Petero yavuze ko tugomba gukunda abavandimwe na bashiki bacu, “urukundo ruzira uburyarya.” (Soma muri 1 Petero 1:22.) ‘Kumvira ukuri’ cyangwa gukurikiza inyigisho zose twize muri Bibiliya, ni byo bituma tugira urwo rukundo. Muri izo nyigisho, harimo n’ivuga ko “Imana itarobanura ku butoni” (Ibyak 10:34, 35). Ubwo rero, niba ukunda abantu bamwe mu itorero abandi ntubakunde, ntiwaba wumvira itegeko rya Yesu ridusaba gukundana. Icyakora, hari igihe ushobora kumva hari abo wisanzuraho cyane kurusha abandi, kandi ibyo na Yesu byamubayeho (Yoh 13:23; 20:2). Ariko Petero yavuze ko tugomba gukora uko dushoboye ‘tugakunda’ abavandimwe na bashiki bacu bose, nk’abagize imiryango yacu.—1 Pet 2:17.
11. ‘Gukundana cyane tubikuye ku mutima’ bisobanura iki?
11 Petero yatugiriye inama yo ‘gukundana cyane tubikuye ku mutima.’ Muri uyu murongo, gukundana “cyane” bisobanura gukora uko ushoboye ugakunda umuntu, nubwo byaba bitakoroheye. Urugero, wakora iki mu gihe umuvandimwe akubabaje? Inshuro nyinshi ikintu gihita kituzamo ni ukwihorera, aho gukomeza kumugaragariza urukundo. Icyakora Yesu yafashije Petero kumenya ko kwihorera bidashimisha Imana (Yoh 18:10, 11). Nyuma yaho Petero yaranditse ati: ‘Ntimukagire uwo mwitura inabi yabagiriye cyangwa ngo musubize ubatutse, ahubwo mumuvugishe mu bugwaneza’ (1 Pet 3:9). Ubwo rero gukunda abavandimwe cyane, bizatuma ubagirira neza kandi ukomeze no kubitaho nubwo baba bakubabaje.
12. (a) Niba ukunda abavandimwe cyane, ni ikihe kintu kindi uzakora? (b) Dukurikije ibivugwa muri videwo ivuga ngo: “Komeza kubungabunga ubumwe bwacu,” ni iki wagombye gukora?
12 Mu ibaruwa ya mbere Petero yanditse, yakoresheje indi mvugo igira iti: “Mukundane urukundo rwinshi.” Urwo rukundo ntirutwikira ibyaha bike gusa, ahubwo “rutwikira ibyaha byinshi” (1 Pet 4:8). Birashoboka ko Petero yibukaga isomo ryo kubabarira Yesu yamwigishije, hakaba hari hashize imyaka myinshi. Igihe Petero yavugaga ko yababarira umuntu ‘incuro zirindwi,’ ashobora kuba yaribwiraga ko byaba bigaragaza ko ari umuntu mwiza cyane. Icyakora, Yesu yamubwiye ko agomba kubabarira kugeza ‘ku ncuro mirongo irindwi na zirindwi,’ ni ukuvuga kubabarira igihe cyose; kandi ibyo natwe biratureba (Mat 18:21, 22). Niba hari igihe kumvira iyi nama bijya bikugora, ntugacike intege. Ibyo twese bijya bitubaho, kubera ko tudatunganye. Icyakora ujye ukora uko ushoboye ubabarire umuvandimwe wawe kandi mukomeze kubana amahoro. c
BASAZA, MUJYE MWITA KU BAGIZE ITORERO
13. Ni iki gishobora gutuma abasaza batabona igihe cyo kwita ku bavandimwe na bashiki bacu?
13 Petero ntiyigeze yibagirwa amagambo Yesu yamubwiye amaze kuzuka, agira ati: “Ragira abana b’intama banjye” (Yoh 21:16). Niba uri umusaza w’itorero, ayo magambo nawe arakureba. Icyakora hari igihe kubona igihe cyo kwita ku bagize itorero bishobora kugora umusaza. Mbere na mbere, abasaza b’itorero bagomba kwita ku bagize imiryango yabo, bakabashakira ibibatunga, bakabahumuriza kandi bakabafasha gukorera Yehova. Nanone baba bagomba kugira umwete mu murimo wo kubwiriza, bagategura ibiganiro bazatanga mu materaniro no mu makoraniro kandi bakabitanga. Hari n’ababa bari muri za Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga, cyangwa bakorana n’Urwego Rushinzwe Ubwubatsi n’Ibishushanyo mbonera rwo mu gace batuyemo. Mu by’ukuri, abasaza b’itorero baba bahuze cyane.
14. Ni iki cyafasha abasaza kwita ku bagize itorero? (1 Petero 5:1-4)
14 Petero yagiriye abasaza bagenzi be inama igira iti: “Muragire umukumbi w’Imana.” (Soma muri 1 Petero 5:1-4.) Niba uri umusaza w’itorero, tuzi ko ukunda abavandimwe na bashiki bacu kandi ko wifuza kubitaho. Icyakora hari igihe uba wumva uhuze cyangwa unaniwe cyane ku buryo wumva utabona umwanya wo kwita ku bagize itorero. None se wakora iki? Jya ubibwira Yehova. Petero yaravuze ati: “Umuntu nagira icyo akora, agikore yishingikirije ku mbaraga Imana itanga” (1 Pet 4:11). Abagize itorero bashobora kuba bahanganye n’ibibazo bitazigera bikemuka, igihe cyose tukiri muri iyi si. Icyo gihe, ujye uzirikana ko “umwungeri mukuru,” ari we Yesu Kristo, ashobora kubafasha kuruta uko wowe wabikora. Ashobora kubafasha muri iki gihe, kandi azabikora no mu isi nshya. Ubwo rero, icyo Yehova asaba abasaza ni ugukunda abagize itorero, bakabitaho kandi ‘bakababera icyitegererezo’ cyangwa urugero rwiza.
15. Ni iki umusaza w’itorero witwa William akora kugira ngo yite ku bagize itorero? (Reba n’ifoto.)
15 Umuvandimwe umaze igihe kirekire ari umusaza w’itorero witwa William, yabonye ko kwita ku bavandimwe na bashiki bacu bigira akamaro. Igihe icyorezo cya COVID-19 cyatangiraga, we n’abandi basaza bishyiriyeho intego y’uko buri musaza yajya ahamagara buri wese mu bagize itsinda ahagarariye. Ibyo babikoraga buri cyumweru. Yasobanuye impamvu bishyiriyeho iyo ntego, agira ati: “Icyo gihe abavandimwe na bashiki bacu babaga bari mu rugo ari bonyine, ku buryo bashoboraga kwiheba mu buryo bworoshye.” Iyo umuvandimwe cyangwa mushiki wacu afite ibibazo, William amutega amatwi yitonze kugira ngo amenye ibimuhangayikishije n’ibyo akeneye. Hanyuma, areba ku rubuga rwacu ibitabo cyangwa videwo ashobora gukoresha, kugira ngo afashe uwo muntu ufite ibibazo. Yaravuze ati: “Muri iki gihe, abavandimwe bacu bakeneye kwitabwaho kurusha ikindi gihe cyose. Ubwo rero, uko dushyiraho imbaraga dufasha abandi kumenya Yehova, ni na ko dukwiriye gushyiraho imbaraga twita ku bavandimwe na bashiki bacu, kugira ngo tubafashe gukomeza gukorera Yehova.”
JYA WEMERA KO YEHOVA ASOZA IMYITOZO YAWE
16. Ni gute twashyira mu bikorwa amasomo twavanye mu mabaruwa Petero yanditse?
16 Muri iki gice, twabonye amasomo make twavana mu mabaruwa abiri Petero yanditse. Birashoboka ko hari aho wabonye ukeneye gukosora. Urugero, ese ushobora kujya utekereza ku migisha tuzabona mu isi nshya, kandi ukabikora kenshi? Ese ushobora kwishyiriraho intego yo kubwiriza ku kazi, ku ishuri cyangwa mu bundi buryo bufatiweho? Waba se wabonye icyo wakora kugira ngo ugaragaze ko ukunda cyane abavandimwe na bashiki bacu? Basaza, ese mwiyemeje kwita ku ntama za Yehova mubikuye ku mutima? Niwisuzuma utibereye, ushobora gusanga hari aho ukwiriye gukosora. Ariko ntucike intege. Kubera ko “Umwami agira neza,” azagufasha kwikosora (1 Pet 2:3). Petero yavuze amagambo aduhumuriza, agira ati: ‘Imana izasoza imyitozo yanyu, itume mushikama kandi itume mukomera.’—1 Pet 5:10.
17. Ni iyihe migisha tuzabona nitudacika intege maze tukemera ko Yehova akomeza kudutoza?
17 Petero yabanje kumva adakwiriye kuba aho Yesu ari (Luka 5:8). Ariko Yehova na Yesu baramufashije, maze akomeza kuba umwigishwa wa Kristo. Ibyo byatumye Yehova amuha umugisha maze amwemerera ‘kwinjira mu bwami bw’iteka bw’Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo’ (2 Pet 1:11). Yabonye umugisha uhebuje rwose! Nawe niwigana Petero maze ntucike intege, kandi ukemera ko Yehova akomeza kugutoza, azaguha ubuzima bw’iteka. ‘Uzabona ingororano yo kwizera kwawe, ni ukuvuga gukizwa k’ubugingo bwawe.’—1 Pet 1:9.
INDIRIMBO YA 109 Dukundane tubikuye ku mutima
a Muri iki gice, turi burebe ukuntu ibyo Petero yanditse mu mabaruwa ye byadufasha kwihanganira ibigeragezo. Nanone ibivugwamo biri bufashe abasaza, kumenya uko basohoza inshingano yabo yo kuragira umukumbi.
b Birashoboka ko Abakristo bari batuye muri Palesitina babonye ayo mabaruwa, mbere y’uko Abaroma batera Yerusalemu ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 66.
c Reba ku rubuga rwa jw.org/rw videwo ivuga ngo: “Komeza kubungabunga ubumwe bwacu.”