Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 38

Niba ukiri muto, wifuza kuzakoresha ute ubuzima bwawe?

Niba ukiri muto, wifuza kuzakoresha ute ubuzima bwawe?

‘Ubushishozi buzakurinda.’​—IMIG 2:11.

INDIRIMBO YA 135 “Mwana wanjye, gira ubwenge”

INCAMAKE a

1. Ni ikihe kibazo kitari cyoroheye Yehowashi, Uziya na Yosiya?

 TEKEREZA ubaye umwami w’ubwoko bw’Imana ukiri muto cyane. Ese wakoresha ute ububasha waba ufite? Bibiliya itubwira abahungu babaye abami b’u Buyuda bakiri bato. Urugero, Yehowashi yabaye umwami afite imyaka 7, Uziya aba umwami afite imyaka 16, naho Yosiya we yari afite imyaka 8. Ngaho tekereza ukuntu iyo yari inshingano itoroshye! Icyakora Yehova n’abandi bagaragu be barabafashije, bakora ibintu byiza.

2. Kuki kwiga ibyabaye kuri Yehowashi, Uziya na Yosiya bidufitiye akamaro?

2 Nubwo tutari abami cyangwa abamikazi, hari amasomo twavana ku byabaye kuri Yehowashi, Uziya na Yosiya. Bose bagiye bafata imyanzuro myiza n’imibi. Ibyababayeho biri budufashe kumenya impamvu dukwiriye gushaka incuti nziza, gukomeza kwicisha bugufi no gukomeza gushaka Yehova.

JYA UHITAMO INCUTI NZIZA

Muri iki gihe nawe ushobora kwigana Yehowashi maze ukumvira inama incuti nziza zikugira (Reba paragarafu ya 3, 7) c

3. Ni iki kigaragaza ko Umwami Yehowashi yumviye inama Umutambyi Mukuru Yehoyada yamugiriye?

3 Amasomo wavana ku myanzuro myiza Yehowashi yafashe. Uwo mwami akiri muto yafashe umwanzuro mwiza. Nubwo papa we yari yarapfuye, yakurikije inama Umutambyi Mukuru wari indahemuka witwaga Yehoyada yamugiraga. Uwo mutambyi yamufataga nk’umwana we. Ibyo byatumye Yehowashi yiyemeza gukorera Yehova, kandi afasha abagize ubwoko bw’Imana kubigenza batyo. Nanone yashyizeho gahunda yo gusana urusengero.—2 Ngoma 24:1, 2, 4, 13, 14.

4. Iyo twumviye amategeko ya Yehova bitugirira akahe kamaro? (Imigani 2:1, 10-12)

4 Niba hari umuntu ugutoza gukunda Yehova n’amategeko ye, aba aguhaye impano y’agaciro kenshi. (Soma mu Migani 2:1, 10-12.) Urugero, ababyeyi bashobora gutoza abana babo bakoresheje uburyo butandukanye. Reba uko papa wa Katya yamufashije gufata imyanzuro myiza. Buri munsi iyo papa we yamujyanaga ku ishuri, bafatiraga hamwe isomo ry’umunsi. Yaravuze ati: “Ibyo byatumaga mpangana n’ibigeragezo nahuraga na byo buri munsi.” None se wakora iki niba wumva amabwiriza ashingiye kuri Bibiliya ababyeyi bawe bagusaba gukurikiza, atuma udakora ibyo wifuza? Ni iki cyagufasha kubumvira? Mushiki wacu witwa Anastasia, yibuka ukuntu ababyeyi be bamusobanuriraga impamvu bashyizeho amategeko runaka. Yaravuze ati: “Ibyo byatumaga mbona ko amategeko banshyiriragaho atabaga agamije kumbuza umudendezo, ahubwo ko yagaragazaga ko bankunda kandi bifuza kundinda.”

5. Iyo ufashe imyanzuro myiza bituma Yehova n’ababyeyi bawe biyumva bate? (Imigani 22:6; 23:15, 24, 25)

5 Niwumvira inama zishingiye kuri Bibiliya ababyeyi bawe bakugira, bazishima. Ikiruta byose, uzashimisha Yehova kandi ukomeze kuba incuti ye. (Soma mu Migani 22:6; 23:15, 24, 25.) Ubwo rero, ibyo byagombye gutuma wigana Yehowashi, ugafata imyanzuro myiza nk’iyo yafashe akiri muto.

6. Ni ba nde Yehowashi yatangiye kumvira, kandi se byagize izihe ngaruka? (2 Ibyo ku Ngoma 24:17, 18)

6 Amasomo wavana ku myanzuro mibi Yehowashi yafashe. Yehoyada amaze gupfa, Yehowashi yahisemo incuti mbi. (Soma 2 Ibyo ku Ngoma 24:17, 18.) Yatangiye kumvira inama abatware b’i Buyuda batakundaga Yehova, bamugiraga. Ushobora kuba wemera ko Yehowashi atari akwiriye kuba incuti y’abo bantu bakoraga ibibi (Imig 1:10). Icyakora, yemeye inama mbi bamugiraga. N’igihe mubyara we witwaga Zekariya yageragezaga kumugira inama, Yehowashi yahise amwicisha (2 Ngoma 24:20, 21; Mat 23:35). Mbega ibintu bibabaje! Yehowashi yatangiye neza, ariko amaherezo aza kuba umuhakanyi n’umwicanyi. Nyuma yaho abagaragu be baje kumwica (2 Ngoma 24:22-25). Ngaho tekereza ukuntu yari kugira ubuzima bwiza iyo akomeza kumvira Yehova, kandi akagira incuti nziza. None se ibyamubayeho bikwigishije iki?

7. Ni izihe ncuti ukwiriye guhitamo? (Reba n’ifoto.)

7 Hari isomo twavana ku myanzuro mibi Yehowashi yafashe. Guhitamo incuti nziza, zikunda Yehova kandi zifuza kumushimisha, bizatugirira akamaro kuko bizatuma dukora ibyiza. Ntitugashake incuti z’abantu tungana gusa. Uzirikane ko Yehoyada yarutaga cyane Yehowashi. Ubwo rero mu gihe ugiye guhitamo incuti, ujye wibaza uti: “Ese uyu muntu azatuma ndushaho kwizera Yehova? Azanshishikariza kumvira amategeko ya Yehova? Ese akunda kuvuga ibyerekeye Yehova n’ibintu yize muri Bibiliya? Yubaha amategeko ya Yehova? Ese ambwira ibyo nshaka kumva cyangwa aranankosora mu gihe bibaye ngombwa” (Imig 27:5, 6, 17)? Tuvugishije ukuri, kugira incuti zidakunda Yehova nta cyo bimaze. Ariko niba ufite incuti zimukunda, bizakugirira akamaro kuko zizahora ziteguye kugufasha.—Imig 13:20.

8. Ni iki dukwiriye kuzirikana mu gihe dukoresha imbuga nkoranyambaga?

8 Imbuga nkoranyambaga zituma dushyikirana n’incuti zacu n’abagize umuryango wacu. Icyakora, hari abantu benshi bakoresha izo mbuga, bashaka kwirata ku bandi. Urugero bashyiraho amafoto na za videwo, bigaragaza ibyo baguze n’ibyo bakoze. Ubwo rero, mu gihe ukoresha imbuga nkoranyambaga ujye wibaza uti: “Ese ngamije kwirata ku bandi? Ese mba nshaka gutera abandi inkunga cyangwa mba nifuza ko banshimagiza? Ese nemera ko ibyo abandi bashyira ku mbuga nkoranyambaga bihindura ibitekerezo byanjye, bigatuma ngira imvugo itari nziza n’ibikorwa bidakwiriye?” Umuvandimwe witwaga Nathan Knorr wigeze kuba mu Nteko Nyobozi, yatanze inama nziza igira iti: “Ntimukagerageze kunezeza abantu. Mushobora kuzasanga nta muntu n’umwe munejeje. Munezeze Yehova, bityo muzanezeza abamukunda bose.”

JYA UKOMEZA KWICISHA BUGUFI

9. Yehova yafashije Uziya gukora iki? (2 Ibyo ku Ngoma 26:1-5)

9 Amasomo wavana ku myanzuro myiza Uziya yafashe. Umwami Uziya akiri muto yicishaga bugufi. Bibiliya ivuga ko ‘yatinyaga Imana y’ukuri.’ Yapfuye afite imyaka 68 kandi imyinshi muri yo, Yehova yagiye amuha umugisha. (Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 26:1-5.) Uziya yatsinze abanzi be benshi kandi yubaka n’inkuta zo kurinda Yerusalemu (2 Ngoma 26:6-15). Nta gushidikanya ko yishimiraga ibintu byose Yehova yamufashije kugeraho.—Umubw 3:12, 13.

10. Amaherezo byaje kugendekera bite Uziya?

10 Amasomo wavana ku myanzuro mibi Uziya yafashe. Umwami Uziya yari amenyereye gutanga amategeko, abandi bakayumvira. Ese ibyo byaba ari byo byatumye yumva ashobora gukora icyo ashaka cyose? Birashoboka. Urugero, hari igihe yagize ubwibone maze yinjira mu rusengero rwa Yehova ashaka kosereza umubavu ku gicaniro, kandi abami batari babyemerewe (2 Ngoma 26:16-18). Umutambyi Mukuru Azariya yagerageje kumubuza, ariko Uziya ararakara cyane. Ikibabaje ni uko atakomeje kuba indahemuka kandi Yehova yaramuhannye amuteza ibibembe (2 Ngoma 26:19-21). Nyamara iyo akomeza kwicisha bugufi, ibyo ntibyari kumubaho!

Mu gihe tugize ibyo dukora ntitukirate, ahubwo tujye dushimira Yehova kuko ari we uba wadufashije (Reba paragarafu ya 11) d

11. Ni ibihe bintu bishobora kugaragaza ko twicisha bugufi? (Reba n’ifoto.)

11 Uziya amaze gukomera, yibagiwe ko ibyiza byose yari yaragezeho ari Yehova watumye abigeraho. Ibyo bitwigishije iki? Tujye twibuka ko ibintu byiza byose dufite ari Yehova wabiduhaye, kandi ko ari we utuma tugira icyo tugeraho mu murimo tumukorera. Ubwo rero, mu gihe tugize ibyo dukora ntitukirate, ahubwo tujye dushimira Yehova kuko ari we uba wadufashije b (1 Kor 4:7). Nanone tujye twicisha bugufi tuzirikane ko tudatunganye kandi ko dukenera gukosorwa. Umuvandimwe uri hafi kugira imyaka 60 yaravuze ati: “Nabonye ko ntagomba kurakara mu gihe abandi babonye ko nakoze amakosa. Iyo hagize umuntu unkosora bitewe n’uko nakoze ibintu bidakwiriye, ngerageza kwikosora maze ngakomeza gukorera Yehova uko nshoboye kose.” Isomo rirumvikana. Iyo twumviye Yehova kandi tugakomeza kwicisha bugufi, tugira ubuzima bwiza.—Imig 22:4.

JYA UKOMEZA GUSHAKA YEHOVA

12. Yosiya akiri muto yagaragaje ate ko yashakaga Yehova? (2 Ibyo ku Ngoma 34:1-3)

12 Amasomo wavana ku myanzuro myiza Yosiya yafashe. Yosiya yatangiye gushaka Yehova akiri muto. Yashakaga kumumenya neza no gukora ibyo ashaka. Icyakora, ibyo ntibyoroheye uwo mwami wari ukiri muto. Kubera iki? Kubera ko icyo gihe abantu benshi basengaga imana z’ibinyoma. Ubwo rero, Yosiya yagombaga kugira ubutwari kugira ngo abibabuze; kandi koko yabaye intwari, kuko ataragira imyaka 20, yatangiye gukura mu Buyuda ibigirwamana abantu basengaga.—Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 34:1-3.

13. Kwiyegurira Yehova bizakugirira akahe kamaro?

13 Niyo waba ukiri muto ushobora kwigana Yosiya, ukarushaho kumenya Yehova n’imico ye. Ibyo bizatuma umwiyegurira. None se kumwiyegurira bizakugirira akahe kamaro? Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Luke, wabatijwe afite imyaka 14. Amaze kwiyegurira Yehova yaravuze ati: “Uhereye ubu, niyemeje kujya nkora ibyo Yehova ashaka kandi nkamushimisha” (Mar 12:30). Nawe nubigenza utyo, uzabona imigisha myinshi!

14. Tanga ingero z’abakiri bato bigana Umwami Yosiya.

14 Ni ibihe bibazo abakiri bato bakorera Yehova bashobora guhura na byo? Johan wabatijwe afite imyaka 12, yavuze ukuntu bagenzi be bigana bamuhatira kunywa itabi rigezweho basharija. Icyakora iyo yibutse ukuntu kunywa iryo tabi bishobora kwangiza ubuzima bwe, kandi bigatuma adakomeza kuba incuti ya Yehova, bituma abona imbaraga zo kurwanya ibyo bishuko. Rachel wabatijwe afite imyaka 14, avuga ikimufasha guhangana n’ibigeragezo ahura na byo ku ishuri. Yaravuze ati: “Iyo ndi ku ishuri ngerageza guhuza ibimbaho n’ibivugwa muri Bibiliya. Urugero, iyo turimo kwiga amateka, ngerageza kureba aho ahuriye n’inkuru yo muri Bibiliya cyangwa ubuhanuzi. Nanone iyo ndi kuganira n’umunyeshuri, ntekereza ku murongo wo muri Bibiliya namusomera.” Nubwo ibigeragezo uhanganye na byo bishobora kuba bitandukanye n’ibyo Umwami Yosiya yari ahanganye na byo, nawe ushobora kumwigana ukagira ubwenge kandi ukaba indahemuka. Guhangana n’ibigeragezo ukiri muto, bizagufasha guhangana n’ibyo uzahura na byo mu gihe kiri imbere.

15. Ni iki cyafashije Yosiya kubera Yehova indahemuka? (2 Ibyo ku Ngoma 34:14, 18-21)

15 Umwami Yosiya amaze kuba mukuru, yatangiye gusana urusengero. Igihe barimo bakora imirimo yo gusana, babonye “igitabo cy’amategeko ya Yehova yatanzwe binyuze kuri Mose.” Amaze gutega amatwi ibyari byanditse muri icyo gitabo, yahise abishyira mu bikorwa. (Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 34:14, 18-21.) Ese wifuza gusoma Bibiliya buri gihe? Niba waratangiye kuyisoma buri munsi se, biragushimisha? Ese mu gihe uyisoma ushaka imirongo ishobora kugufasha? Luke twigeze kuvuga, yavuze ko yandika mu gakaye ke ibintu bishishikaje yabonye mu gihe yasomaga Bibiliya. Nawe nubigenza utyo, bizatuma wibuka imirongo y’Ibyanditswe cyangwa ibintu bishimishije wabonyemo. Uko urushaho kumenya Bibiliya no kuyikunda, ni na ko gukorera Yehova bizagushimisha. Ubwo rero, Bibiliya izagufasha gukora ibyiza nk’uko yafashije Umwami Yosiya.

16. Kuki Yosiya yakoze ikosa rikomeye, kandi se ni iki ibyo bitwigisha?

16 Amasomo wavana ku myanzuro mibi Yosiya yafashe. Igihe Yosiya yari hafi kugira imyaka 39, yakoze ikosa ryatumye apfa. Icyo gihe yariyiringiye aho gusaba Yehova ngo amuyobore (2 Ngoma 35:20-25). Ibyo bitwigishije iki? Uko twaba tungana kose cyangwa uko igihe twaba tumaze twiyigisha Bibiliya cyaba kingana kose, tugomba gukomeza gushaka Yehova. Ibyo twabikora dute? Twabikora dusenga Yehova buri gihe tumusaba ko atuyobora, tukiyigisha Ijambo rye kandi tukumvira inama z’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Ibyo bizaturinda gukora amakosa akomeye kandi bitume twishima.—Yak 1:25.

MWEBWE ABAKIRI BATO MUSHOBORA KUGIRA UBUZIMA BUSHIMISHIJE

17. Inkuru z’ibyabaye ku bami batatu b’u Buyuda zatwigishije iki?

17 Niba ukiri muto, hari ibintu byiza byinshi ushobora gukora. Ibyabaye kuri Yehowashi, Uziya na Yosiya bigaragaza ko abakiri bato bashobora gufata imyanzuro myiza, maze bagashimisha Yehova. Icyakora, hari n’amakosa abo bami bakoze atuma bahura n’ibibazo. Ubwo rero nitwigana ibyiza bakoze, kandi tukirinda amakosa bakoze, bizatuma tugira ibyishimo n’ubuzima bwiza.

Dawidi yabaye incuti ya Yehova kuva akiri muto. Ibyo byashimishije Yehova kandi bituma na we yishima (Reba paragarafu ya 18)

18. Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zigaragaza ko dushobora kugira ibyishimo? (Reba n’ifoto)

18 Muri Bibiliya harimo izindi ngero z’abakiri bato babaye incuti za Yehova, arabakunda maze babaho bishimye. Umwe muri bo ni Dawidi. Yahisemo gukorera Yehova akiri muto kandi nyuma yaho yabaye umwami mwiza. Nubwo hari amakosa yakoze, Yehova yakomeje kubona ko yari indahemuka (1 Abami 3:6; 9:4, 5; 14:8). Kwiyigisha inkuru ivuga ibyabaye kuri Dawidi, bishobora gutuma ukorera Yehova uri indahemuka. Nanone kwiyigisha inkuru ivuga ibyabaye kuri Mariko na Timoteyo, bishobora kugufasha. Uzibonera ko batangiye gukorera Yehova bakiri bato, kandi bagakomeza kuba indahemuka. Ibyo byashimishije Yehova kandi na bo birabashimisha.

19. Wakora iki ngo uzagire ubuzima bwiza?

19 Uko witwara muri iki gihe, ni byo bizatuma ugira ubuzima bwiza mu gihe kizaza cyangwa ntubugire. Niwiringira Yehova aho kwishingikiriza ku buhanga bwawe, azagufasha gufata imyanzuro myiza (Imig 20:24). Ibyo bizatuma ugira ubuzima bwiza kandi bushimishije. Jya uzirikana ko Yehova abona ibyo umukorera kandi akabyishimira. Ubwo rero, nta kintu cyakubera cyiza nko gukorera Yehova mu buzima bwawe bwose.

INDIRIMBO YA 144 Imigisha tuzabona

a Niba ukiri muto, Yehova azi ko uhanganye n’ibibazo bishobora gutuma kuba incuti ye bikugora. None se ni iki cyagufasha gufata imyanzuro myiza imushimisha? Tugiye kureba ingero z’abahungu batatu babaye abami b’u Buyuda. Mu gihe turi bube dusuzuma izo ngero, urebe amasomo wavana ku myanzuro bafashe.

b Reba agasanduku kavuga ngo: “Irinde ibintu bishobora kugaragaza ko wirata,” kasohotse mu ngingo ivuga ngo: “Kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga bigufitiye akahe kamaro?” iri ku rubuga rwa jw.org/rw.

c IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu ukuze agira inama mushiki wacu ukiri muto.

d IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu watanze icyerekanwa mu ikoraniro, yishingikirije kuri Yehova kandi avuga ko ari we wamufashije.