Uko wakora ubushakashatsi
Imyitozo y’abana
Ababyeyi bafite inshingano itoroshye yo gutoza abana babo kumenya Yehova (Efe 6:4). Umuryango wa Yehova wateguye ibikoresho byinshi byafasha ababyeyi gusohoza iyo nshingano. None se mwakoresha mute ibyo bikoresho kugira ngo mufashe abana banyu?
Shakisha imyitozo. Ku rubuga rwa JW.ORG hariho ibintu byinshi bigenewe abakiri bato. Muri byo harimo za videwo n’imyitozo abana bashobora gukora bashushanya cyangwa bandika. a Kugira ngo ubibone, andika aho bashakira ijambo “abana” cyangwa “abakiri bato.”
Hitamo umwitozo wafasha umwana wawe. Nujya ku rubuga ahagenewe “Abana,” ushobora guhitamo imyitozo yafasha abana bawe. Kugira ngo uyibone, wajya ahanditse ngo: “Ibyo mwakwiga mu muryango.”
Ujye ukorera hamwe n’abana bawe iyo myitozo. Ntugakoreshe videwo cyangwa iyo myitozo, ushaka gusa ko umwana wawe abihugiraho. Ahubwo mujye mubiganiraho kandi ubikoreshe ugamije gufasha abana bawe gukunda Yehova.
a Kuri porogaramu ya JW Library® wahabona videwo zose n’imyitozo bigenewe abakiri bato