INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Gukorera Yehova byatumye mbona ibyishimo
MU MWAKA wa 1951, nageze mu mujyi muto wa Rouyn, uri mu ntara ya Quebec muri Kanada. Nakomanze ku muryango wa aderesi bari bampaye. Umuvandimwe witwaga Marcel Filteau, a wari umumisiyonari wize Ishuri rya Gileyadi, yaje kunkingurira. Yari afite imyaka 23, kandi ari muremure naho njye nkaba nari mfite imyaka 16 kandi ansumba. Namweretse ibaruwa bari bampaye yanyemereraga kuba umupayiniya. Yarayisomye, maze arandeba araseka, arambaza ati: “Ese ubu mama wawe yaguhaye uruhushya?”
NAKURIYE MU MURYANGO W’ABABYEYI BADAHUJE IDINI
Navutse mu mwaka wa 1934. Ababyeyi banjye bakomokaga mu Busuwisi, ariko bari baragiye gutura mu mujyi wa Timmins, ukaba ari umujyi muto ucukurwamo amabuye y’agaciro uherereye mu ntara ya Ontario, muri Kanada. Mu mwaka wa 1939, mama yatangiye gusoma igazeti y’Umunara w’Umurinzi, kandi atangira kujya ajya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Yatujyanaga mu materaniro twese, njye n’abandi bana batandatu twavukanaga.
Hashize igihe gito, mama yabaye Umuhamya wa Yehova. Ibyo ntibyashimishije papa, ariko mama yakundaga ukuri kandi yari yariyemeje gukomeza kubera Yehova indahemuka. Yakomeje gukorera Yehova, ndetse no mu ntangiriro y’imyaka ya 1940, igihe umurimo w’Abahamya ba Yehova wari warahagaritswe muri Kanada. Nanone yakomezaga kubaha papa kandi akamwitaho, nubwo yamubwiraga nabi. Yatubereye urugero rwiza, bituma njye n’abo tuvukana twiyemeza gukorera Yehova. Igishimishije ni uko papa yaje guhinduka, atangira kujya atubwira neza.
NTANGIRA UMURIMO W’IGIHE CYOSE
Mu kwezi kwa munani, mu mwaka wa 1950, nagiye mu ikoraniro ryabereye mu mujyi wa New York, ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Ukwiyongera kwa Gitewokarasi.” Muri iryo koraniro nahuye n’abavandimwe na bashiki bacu baturutse hirya no hino ku isi, kandi nishimira kumva inkuru z’abanyeshuri bize Ishuri rya Gileyadi. Ibyo byatumye nifuza gukora byinshi mu murimo wa Yehova. Icyo gihe narushijeho kwiyemeza kuzakora umurimo w’igihe cyose. Nkigera mu rugo, nahise nuzuza fomu isaba kuba umupayiniya w’igihe cyose. Icyakora ibiro by’ishami byo muri Kanada byansubije bimbwira ko ngomba kubanza nkabatizwa. Nabatijwe ku itariki ya 1 z’ukwezi kwa cumi 1950. Hashize ukwezi kumwe, nabaye umupayiniya w’igihe cyose, kandi nahawe inshingano yo kubwiriza mu mujyi
wa Kapuskasing. Uwo mujyi wari kure cyane yo mu rugo.Mu mwaka wa 1951, ibiro by’ishami byasabye Abahamya bazi Igifaransa kureba niba bakwimukira mu mafasi yo mu ntara ya Quebec, arimo abantu bavuga Igifaransa. Ayo mafasi yari akeneye kubwirizwamo cyane. Kubera ko nakuze mvuga Igifaransa n’Icyongereza niyemeje kujyayo, maze banyohereza mu mujyi wa Rouyn. Muri uwo mujyi nta muntu n’umwe nari mpazi. Icyakora nari mfite gusa aderesi z’aho banyoheje, nk’uko nabivuze ngitangira. Ariko ibintu byagenze neza. Njye na Marcel twabaye incuti kandi twakoranye umurimo wo kubwiriza mu ntara ya Quebec mu myaka ine yakurikiyeho, kandi naje kuba n’umupayiniya wa bwite.
NIGA ISHURI RYA GILEYADI KANDI SIMBONE IBYO NARI NITEZE
Igihe nari ndi mu ntara ya Quebec, nashimishijwe no kubona ubutumire bwo kwiga Ishuri rya 26 rya Gileyadi, ryaberaga i South Lansing, muri leta ya New York. Twahawe impamyabumenyi ku itariki ya 12 z’ukwezi kwa kabiri 1956. Icyo gihe noherejwe gukorera umurimo muri Gana, b igihugu kiri muri Afurika y’iburengerazuba. Ariko mbere y’uko njyayo, nagombaga gusubira muri Kanada, nkamarayo ibyumweru bike, kugira ngo nshake ibyangombwa.
Icyakora aho gutegereza ibyumweru bike, namaze amezi arindwi i Toronto ntegereje ko ibyo byangombwa biboneka. Muri icyo gihe, nacumbitse mu muryango w’umuvandimwe witwa Cripp, maze menyana n’umukobwa wabo witwa Sheila. Twatangiye gukundana. Igihe haburaga igihe gito ngo musabe ko twabana, ibyangombwa nari ntegereje byahise biboneka. Njye na Sheila twarasenze, maze mfata umwanzuro w’uko njya aho nari noherejwe. Nanone twiyemeje ko tuzajya twandikirana kugira ngo turebe ko twazakora ubukwe mu gihe kiri imbere. Nubwo uwo mwanzuro utari woroshye, nyuma yaho twaje kubona ko ari wo wari ukwiriye.
Namaze ukwezi kose mu rugendo, ngenda muri gari ya moshi, mu bwato no mu ndege, amaherezo ngera muri Gana, mu murwa mukuru wa Accra. Ngezeyo, nahawe inshingano yo kuba umugenzuzi w’intara.
Nasuraga amatorero yo muri Gana n’andi yo mu bihugu bituranye na yo, ari byo Kote Divuwari na Togo. Akenshi nakoraga izo ngendo ndi njyenyine, ariko ibiro by’ishami byampaga imodoka. Izo ngendo zaranshimishaga cyane.Mu mpera z’ibyumweru, najyaga mu makoraniro y’akarere. Icyo gihe nta Mazu y’Amakoraniro twagiraga. Ubwo rero abavandimwe bubakaga aho guteranira, bagashinga ibiti by’imigano, bakabisakaza amababi y’imikindo, kugira ngo izuba ritatwica. Icyo gihe abazaga mu makoraniro, baguriraga amafunguro aho ikoraniro ryabaga ryabereye. Kubera ko aho hantu batangiraga amafunguro nta firigo zabaga zihari, abavandimwe bahashyiraga amatungo kugira ngo aze kubagwa, bityo abateranye baze kubona ibyokurya.
Hari ibintu bisekeje byabaga muri icyo gihe cy’amakoraniro. Urugero, igihe kimwe umuvandimwe Herb Jennings, c wari umumisiyonari, yari ari gutanga disikuru, maze inka iva ha hantu yari iri, ikajya igenda yiruka hagati ya platifomu n’aho abantu bicaye. Uwo muvandimwe yahise areka gutanga disikuru, maze iyo nka ikajya imwitegereza, ubona itazi ibyo ari byo. Nyuma yaho abavandimwe bane bafite imbaraga baraje bagerageza kuyisubizayo, ari na ko abateranye bakoma amashyi.
Mu minsi y’imibyizi, nerekaga abantu filime, ivuga iby’umurimo ukorerwa ku isi yose (The New World Society in Action). Nafataga ibiti bibiri maze nkabishyiraho ishuka y’umweru, hanyuma ngakoresha projegiteri, nkereka abantu iyo filime. Abantu barayikundaga cyane. Abenshi muri bo ni bwo bwa mbere babaga babonye filime. Iyo babonaga abantu babaga babatizwa muri iyo filime, bakomaga amashyi menshi cyane bishimye. Iyo filime yafashaga abayirebaga bose kwibonera ko turi mu muryango wunze ubumwe, ugizwe n’abantu bo hirya no hino ku isi.
Maze imyaka ibiri muri Afurika, nashimishijwe no kujya mu ikoraniro mpuzamahanga ryabaye mu mwaka wa 1958, ryabereye mu mujyi wa New York. Ngezeyo, nashimishijwe no kongera kubona Sheila, wari waturutse muri Quebec, icyo gihe akaba yari yarabaye umupayiniya wa bwite. Twari tumaze igihe twandikirana amabaruwa, ariko icyo gihe twari kumwe imbonankubone. Namusabye ko twabana kandi na we yahise abyemera. Nandikiye ibaruwa umuvandimwe Knorr d musaba ko Sheila yakwiga Ishuri rya Gileyadi, hanyuma akaza gukorana nanjye umurimo muri Afurika maze arabyemera. Sheila yaje muri Gana, maze dukorera ubukwe mu mujyi wa Accra, ku itariki ya 3 z’ukwezi kwa cumi 1959. Twiboneye ko Yehova yaduhaye umugisha, kubera ko twabanje gushyira ibyo ashaka mu mwanya wa mbere.
TUJYA GUKORERA UMURIMO MURI KAMERUNI
Mu mwaka wa 1961, twahawe inshingano yo kujya gukorera umurimo mu gihugu cya Kameruni. Ngezeyo, nasabwe gufasha mu mirimo yo kuhashinga ibiro by’ishami bishya. Icyo gihe nabaga mpuze cyane. Hari ibintu byinshi nagombaga kwiga, kubera ko nari nshinzwe kugenzura uko umurimo wakorwaga muri Kameruni. Mu mwaka wa 1965, twamenye ko Sheila yari atwite. Gutekereza ko tugiye kuba ababyeyi ubwabyo, ntibyari byoroshye. Ariko igihe twari dutangiye kubyishimira, turi no gutekereza gusubira muri Kanada kugira ngo tubone uko dusohoza iyo nshingano nshya, hari ikintu kibabaje cyatubayeho.
Twamenye ko inda ya Sheila yavuyemo, kandi muganga yatubwiye ko uwo mwana yari umuhungu. Nubwo hashize imyaka irenga 50 ibyo bibaye, ntitujya tubyibagirwa. Twababajwe cyane n’ibyatubayeho ariko dukomeza gukorera umurimo mu gihugu cy’amahanga kandi twarabikundaga cyane.
Akenshi abavandimwe bo muri Kameruni baratotezwaga cyane, kubera ko bativangaga muri politike. Ibintu byarushijeho kuba bibi mu gihe cy’amatora ya perezida. Twarushijeho kugira ubwoba ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa gatanu 1970, igihe umurimo w’Abahamya ba Yehova wahagarikwaga muri icyo gihugu. Icyo gihe leta yahise ifatira amazu mashya y’ibiro by’ishami, yari aherutse kubakwa, tukaba twari tumaze amezi atanu gusa tuyimukiyemo. Mu cyumweru kimwe gusa, abamisiyonari bose bahise birukanwa muri icyo gihugu, nanjye na Sheila duhita tugenda. Gusiga abavandimwe na bashiki bacu, byari bibabaje cyane, kubera ko twabitagaho kandi tukaba twari duhangayikishijwe cyane n’ibyari bigiye kubabaho.
Amezi atandatu yakurikiyeho, twayamaze ku biro by’ishami byo mu Bufaransa. Nakomeje gukora ibishoboka byose ngo mfashe abavandimwe na bashiki bacu bo muri Kameruni. Mu mpera z’uwo mwaka, mu kwezi kwa cumi n’abiri, twoherejwe muri Nijeriya, kugira ngo nkomeze kwita ku murimo wakorerwaga muri Kameruni. Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Nijeriya batwakiriye neza, kandi twishimiye gukorerayo umurimo mu myaka myinshi yakurikiyeho.
DUFATA UMWANZURO UKOMEYE
Mu mwaka wa 1973, twagombaga gufata umwanzuro ukomeye. Sheila yari amaze igihe arwaye. Igihe twari i New York mu ikoraniro, yarambwiye ati: “Ndumva ntagifite imbaraga zo gukomeza gukora uyu murimo. Buri gihe mpora naniwe kandi ndwaye.” Yari amaze imyaka irenga 14 yose, amfasha gukora umurimo muri Afurika y’Iburengerazuba. Nishimiraga ukuntu yanshyigikiraga, ariko twagombaga kugira ibyo duhindura. Twamaze igihe kirekire tubiganiraho kandi dusenga cyane, maze dufata umwanzuro wo gusubira muri Kanada, aho Sheila yashoboraga kwivuza neza kurushaho. Guhagarika umurimo w’ubumisiyonari ndetse n’umurimo w’igihe cyose, ni wo mwanzuro ukomeye twafashe kandi watugoye cyane.
Tumaze kugera muri Kanada, umuntu twari tumaze igihe kirekire turi inshuti yampaye akazi muri sosiyete yacuruzaga imodoka, mu mujyi wo mu majyaruguru ya Toronto. Tugezeyo twakodesheje inzu, tugura
n’ibikoresho byo mu nzu byari byarakoreshejwe, maze dutangira ubuzima nta madeni dufashe. Twifuzaga gukomeza koroshya ubuzima kugira ngo nibishoboka tuzasubire mu murimo w’igihe cyose. Igitangaje ni uko twawusubiyemo bidatinze kurusha uko twabitekerezaga.Buri wa Gatandatu natangiye kujya nkora ubuvolonteri ahantu hubakwaga Inzu y’Amakoraniro, mu mujyi wa Norval, mu ntara ya Ontario. Nyuma y’igihe, nabaye Umugenzuzi Ushinzwe Inzu y’Amakoraniro. Icyo gihe Sheila yari amaze koroherwa kandi yumvaga ashobora kumfasha gusohoza iyo nshingano. Ubwo rero mu kwezi kwa gatandatu 1974, twimukiye ku Nzu y’Amakoraniro. Twashimishijwe cyane no kongera gusubira mu murimo w’igihe cyose.
Nanone Sheila yakomeje kumererwa neza. Nyuma y’imyaka ibiri, twabaye abagenzuzi basura amatorero. Akarere twasuraga kari mu ntara ya Manitoba, bikaba bizwi ko ari ahantu hakonja cyane. Ariko abavandimwe na bashiki bacu baho barangwaga n’urukundo rwinshi. Twabonye ko icy’ingenzi atari aho dukorera umurimo, ahubwo ni uko dukomeza gukorera Yehova aho twaba turi hose.
NIGA ISOMO RY’INGENZI
Hashize imyaka runaka ndi umugenzuzi w’akarere, mu mwaka wa 1978, twagiye gukorera kuri Beteli yo muri Kanada. Bidatinze, hari isomo ry’ingenzi nize, ariko ryambabaje cyane. Nasabwe gutanga disikuru y’iminota 30 mu ikoraniro ryihariye ry’Igifaransa, ryari ryabereye i Montreal. Ikibabaje, ni uko wabonaga abantu badashishikajwe na disikuru natanze, maze umuvandimwe wo mu Rwego Rushinzwe Umurimo, angira inama. Mvugishije ukuri, nagombaga kuba nari nzi ko n’ubusanzwe ntazi gutanga disikuru neza. Ariko ikibabaje, ni uko inama uwo muvandimwe yangiriye ntayakiriye neza. Twaratonganye kandi ndarakara cyane, kuko natekerezaga ko ari umuntu ukunda kunenga abandi, aho kubashimira. Nakoze ikosa ryo kwanga inama bitewe n’uwayimpaye, ndetse n’ukuntu yangiriye iyo nama.
Nyuma y’iminsi mike, umuvandimwe wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami, yansabye ko twaganira kuri icyo kibazo. Nemeye ko ntakiriye neza inama uwo muvandimwe yampaye, kandi mbisabira imbabazi. Nyuma yaho nagiye kureba uwo muvandimwe wari wangiriye inama. Namusabye imbabazi kandi na we arazimpa. Ibyo bintu byabaye byanyigishije isomo ntazigera nibagirwa ryo kwicisha bugufi (Imig. 16:18). Nasenze Yehova inshuro nyinshi mbimubwira, kandi niyemeza ko nzajya numvira inama ngirwa.
Ubu maze imyaka irenga 40, nkorera kuri Beteli yo muri Kanada kandi kuva mu mwaka wa 1985, nabaye umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami. Mu kwezi kwa kabiri 2021, umugore wanjye nkunda Sheila yarapfuye. Uretse agahinda nterwa no kuba naramubuze, mpora ndwaragurika cyane. Ariko gukorera Yehova bituma mpora mpuze kandi nishimye cyane kubera ko iminsi y’ubuzima bwanjye ‘yihuta cyane ku buryo ntabimenya’ (Umubw. 5:20). Nubwo nahuye n’ibibazo, nabonye ibintu byatumye ngira ibyishimo byinshi. Gukorera Yehova mu buzima bwanjye bwose no kuba maze imyaka 70 mu murimo w’igihe cyose, byampesheje imigisha itagereranywa. Mpora nsenga nsaba ko abavandimwe na bashiki bacu bakiri bato, bakomeza gushyira Yehova mu mwanya wa mbere, mu buzima bwabo. Nizera ntashidikanya ko gukorera Yehova byonyine, ari byo byatuma umuntu abona ibyishimo n’ubuzima bushimishije kuruta ubundi.
a Reba inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Marcel Filteau yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 2000, ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni ubuhungiro bwanjye n’imbaraga zanjye.”
b Kugeza mu mwaka wa 1957, ako gace ko muri Afurika y’Uburengerazuba kari karakoronijwe n’u Bwongereza kitwaga Gold Coast.
c Reba inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Herbert Jennings yasohotse mu Munara w’umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 2000, ifite umutwe uvuga ngo: “Ntimuzi ibizaba ejo.”
d Umuvandimwe Nathan H. Knorr ni we wayoboraga umurimo wo kubwiriza icyo gihe.