Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 38

INDIRIMBO YA 25 Umutungo w’Imana

Jya wumvira umuburo

Jya wumvira umuburo

‘Umwe azajyanwa, undi asigare.’​—MAT. 24:40.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Muri iki gice turi burebe imigani itatu Yesu yaciye, turebe n’aho ihuriye n’ibizaba mu gihe cyo guca urubanza ku mperuka y’iyi si mbi.

1. Ni iki Yesu ari hafi gukora?

 VUBA aha hari ibintu bikomeye bizaba. Yesu Kristo azacira urubanza abantu bose bari ku isi. Yesu yatubwiye ikintu cyari kutumenyesha ko igihe cyo guca urubanza cyegereje. Yavuze amagambo y’ubuhanuzi, aha abigishwa be ‘ikimenyetso’ cyari kugaragaza ko ahari, ariko tutamubona n’amaso n’icyari ‘kugaragaza iminsi y’imperuka’ (Mat. 24:3). Ubwo buhanuzi buvugwa muri Matayo igice cya 24 n’icya 25. Nanone tubusanga muri Mariko igice cya 13 no muri Luka igice cya 21.

2. Ni iki tugiye kwiga, kandi se kiri budufashe iki?

2 Yesu yakoresheje imigani itatu cyangwa ingero, kugira ngo idufashe kwitegura kandi itubere umuburo. Uwo ni umugani w’intama n’ihene, uw’abakobwa b’abanyabwenge n’abatagira ubwenge n’umugani w’italanto. Buri mugani muri iyi yose, ugaragaza ko imyifatire y’umuntu ari yo izagena urubanza azacirwa. Mu gihe turi bube dusuzuma iyo migani, turi burebe amasomo twakuramo n’uko twayakurikiza. Umugani wa mbere tugiye guheraho, ni uw’intama n’ihene.

UMUGANI W’INTAMA N’IHENE

3. Ni ryari Yesu azacira abantu urubanza?

3 Mu mugani uvuga iby’intama n’ihene, Yesu yavuze ko abantu bazacirwa urubanza hashingiwe ku kuntu bitabiriye ubutumwa bwiza n’uko bashyigikiye abavandimwe be (Mat. 25:31-46). Mu gihe cy’“umubabaro ukomeye,” azagaragaza abakwiriye kuba intama n’abakwiriye kuba ihene, mbere gato y’uko Harimagedoni iba (Mat. 24:21). Kimwe n’uko umushumba atandukanya intama n’ihene, Yesu na we azatandukanya abantu bashyigikiye mu budahemuka, abigishwa be basutsweho umwuka n’abatarabashyigikiye.

4. Dukurikije ibivugwa muri Yesaya 11:3, 4, kuki twavuga ko Yesu azacira abantu urubanza rutabera? (Reba n’ifoto .)

4 Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, bugaragaza ko Umucamanza Yehova yashyizeho, ari we Yesu, azacira abantu urubanza rukiranuka. (Soma muri Yesaya 11:3, 4.) Azagenzura yitonze imyifatire y’abantu, imitekerereze yabo n’ibyo bavuga harimo n’uko bafata abavandimwe be basutsweho umwuka (Mat. 12:36, 37; 25:40). Yesu azaba azi abantu bashyigikiye abavandimwe be basutsweho umwuka, bagashyigikira n’ibyo bakora. a Ikintu cy’ibanze abantu bagereranywa n’intama bakora ngo bashyigikire abavandimwe ba Kristo, ni ukubafasha gukora umurimo wo kubwiriza. Abashyigikira abo bavandimwe ba Kristo bazitwa “abakiranutsi” kandi bazaba bizeye kubaho “iteka” hano ku isi (Mat. 25:46; Ibyah. 7:16, 17). Iyo ni imigisha itagereranywa rwose. Nibakomeza kuba indahemuka mu gihe cy’umubabaro ukomeye ndetse na nyuma yaho, amazina yabo azakomeza kwandikwa “mu gitabo cy’ubuzima”—Ibyah. 20:15.

Mu gihe kiri imbere, Yesu azacira urubanza abantu bose, agaragaze intama n’ihene (Reba paragarafu ya 4)


5. Ni irihe somo twavana mu mugani uvuga iby’intama n’ihene, kandi se ni ba nde ugirira akamaro?

5 Jya ugaragaza ko uri uwizerwa kandi ko uri indahemuka. Igihe Yesu yacaga umugani uvuga iby’intama n’ihene, yibanze ku bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. Bagaragaza ko bashyigikira abavandimwe ba Kristo, babafasha gukora umurimo wo kubwiriza, kandi bakemera ko iryo tsinda rito ry’abavandimwe basutsweho umwuka Yesu yatoranyije ribayobora (Mat. 24:45). Icyakora abafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru, na bo bakwiriye kwita ku bivugwa muri uwo mugani. Kubera iki? Ni ukubera ko Yesu akurikiranira hafi imyifatire yabo, imitekerereze yabo n’ibyo bavuga. Na bo bakwiriye kugaragaza ko ari indahemuka. Mu by’ukuri, hari n’indi migani ibiri Yesu yaciye ireba by’umwihariko Abakristo basutsweho umwuka. Iyo migani tuyisanga no muri Matayo igice cya 25. Ubu noneho, reka dusuzume umugani w’abakobwa b’abanyabwenge n’abatari abanyabwenge.

UMUGANI W’ABAKOBWA B’ABANYABWENGE N’ABATARI ABANYABWENGE

6. Ni gute abakobwa batanu bagaragaje ko ari abanyabwenge? (Matayo 25:6-10)

6 Hari undi mugani Yesu yaciye uvuga iby’abakobwa icumi basohotse bagiye gusanganira umukwe (Mat. 25:1-4). Bose bagombaga guherekeza umukwe mu birori. Yesu yavuze ko abakobwa batanu muri bo bari “abanyabwenge,” naho abandi batanu bo “batari abanyabwenge.” Abakobwa batanu b“abanyabwenge” bari biteguye kandi bari maso. Bari biyemeje gutegereza umukwe igihe cyose yari kuba ataraza, n’iyo byari kugera mu gicuku. Ni yo mpamvu bazanye amatara arimo amavuta kugira ngo nibwira bayacane. Nanone bari bazanye ayandi mavuta yo kongeramo, mu gihe wenda umukwe yari kuba atinze. Ubwo rero, bari biteguye ku buryo amatara yabo yari gukomeza kwaka. (Soma muri Matayo 25:6-10.) Igihe uwo mukwe yahageraga, ba bakobwa b’abanyabwenge binjiranye na we mu birori. Abakristo basutsweho umwuka na bo bagaragaje ko biteguye bakomeza kuba maso no kuba abizerwa kugeza Yesu aje, bazaba bakwiriye kwinjirana n’umukwe, ni ukuvuga Yesu, mu Bwami bwo mu ijuru b (Ibyah. 7:1-3). None se byagendekeye bite ba bakobwa batanu batari abanyabwenge?

7. Byagendekeye bite abakobwa batanu batagira ubwenge kandi kuki?

7 Abakobwa batari abanyabwenge bo, ntibari biteguye gutegereza kugeza igihe umukwe ari buzire. Amatara yabo yari hafi kuzima, kandi nta mavuta yo kongeramo bari bafite. Igihe bamenyaga ko umukwe ari hafi kuza, barasohotse bajya kuyagura. Ubwo rero umukwe yaje bataragaruka. Icyo gihe ‘abakobwa bari biteguye binjiranye na we mu birori by’ubukwe, urugi rurakingwa’ (Mat. 25:10). Nyuma yaho abakobwa batagira ubwenge baragarutse, bashaka kwinjira maze umukwe arababwira ati: “Simbazi” (Mat. 25:11, 12). Biragaragara ko abo bakobwa batari biteguye gutegereza umukwe igihe yari kuzira cyose. Ni iki byigisha abasutsweho umwuka?

8-9. Ni irihe somo Abakristo basutsweho umwuka bavana ku mugani uvuga iby’abakobwa? (Reba n’ifoto.)

8 Jya ugaragaza ko witeguye kandi ko uri maso. Yesu ntiyashakaga kuvuga ko hari kuba amatsinda abiri y’abasutsweho umwuka, ni ukuvuga rimwe ryari kuba rigizwe n’abantu biteguye kugeza igihe imperuka yari kuzira n’irindi ryari kuba rigizwe n’abantu batiteguye. Ahubwo yasobanuraga ibyari kuba ku Bakristo basutsweho umwuka, mu gihe batari gukomeza gutegereza imperuka ari indahemuka. Ntibari guhabwa igihembo cyabo (Yoh. 14:3, 4). Mbega ibintu bibabaje! Twaba dufite ibyiringiro byo kujya mu ijuru cyangwa ibyo kuba ku isi, twese dukwiriye kuvana isomo ku byabaye kuri abo bakobwa. Twese tugomba gukomeza kuba maso, tukaba twiteguye kandi tukihangana kugeza ku mperuka.—Mat. 24:13.

9 Yesu amaze guca umugani uvuga iby’abakobwa icumi ashaka kumvikanisha agaciro ko kwitegura no gukomeza kuba maso, yaciye umugani uvuga iby’italanto. Uwo mugani ugaragaza ko tugomba kugira umwete.

Byaba byiza buri wese yumviye inama Yesu yatanze mu mugani w’abakobwa, tugahora twiteguye, turi maso kandi tukihangana kugeza ku mperuka (Reba paragarafu ya 8 n’iya 9)


UMUGANI W’ITALANTO

10. Ni iki kigaragaza ko abagaragu babiri babaye indahemuka? (Matayo 25:19-23)

10 Mu mugani w’italanto, Yesu yavuzemo abagaragu babiri babereye indahemuka shebuja n’undi utaramubereye indahemuka (Mat. 25:14-18). Abo bagaragu babiri babaye indahemuka, bitewe n’uko bakoranye umwete bagatuma shebuja yunguka amafaranga menshi. Mbere y’uko shebuja ajya mu rugendo, yabasigiye italanto, ni ukuvuga amafaranga menshi. Abo bagaragu babiri babaye indahemuka bakorana umwete, kandi bakoresha neza ayo mafaranga. Byabagiriye akahe kamaro? Igihe shebuja yagarukaga, yasanze amafaranga yari yarabasigiye yarikubye kabiri. Yashimiye buri wese muri bo, aramubwira ati: “Ngwino wishimane na shobuja.” (Soma muri Matayo 25:19-23.) None se wa mugaragu wa gatatu we byamugendekeye bite? Amafaranga shebuja yari yaramusigiye yayakoresheje ate?

11. Byagendekeye bite umugaragu w’“umunebwe” kandi kuki?

11 Wa mugaragu wa gatatu wahawe italanto imwe, yabaye “umunebwe.” Shebuja yari azi ko azakoresha neza italanto yari yarahawe. Ariko aho kubigenza atyo, yayitabye mu butaka. Igihe shebuja yagarukaga, yasanze nubundi iyo talanto ikiri imwe. Uwo mugaragu yari afite imitekerereze idakwiriye. Aho kugira ngo asabe imbabazi shebuja bitewe n’uko nta cyo yamwunguye, yatangiye kumubeshyera avuga ko ari “umunyamahane.” Uwo mugaragu ntabwo shebuja yamushimye. Ahubwo iyo talanto yarayambuwe kandi bamwirukana kwa shebuja.—Mat. 25:24, 26-30.

12. Abagaragu babiri b’indahemuka bagereranya ba nde muri iki gihe?

12 Abo bagaragu babiri b’indahemuka, bagereranya Abakristo basutsweho umwuka b’indahemuka. Shebuja ari we Yesu yarababwiye ati: ‘Muze mwishimane na shobuja.’ Iyo bazutse mu muzuko wa mbere, baba bahawe igihembo cyabo cyo mu ijuru (Mat. 25:21, 23; Ibyah. 20:5b). Ariko nanone hari isomo Abakristo basutsweho umwuka, bavana kuri wa mugaragu w’umunebwe. Iryo somo ni irihe?

13-14. Ni irihe somo Abakristo basutsweho umwuka bavana ku mugani uvuga iby’italanto? (Reba n’ifoto.)

13 Jya ugaragaza ko uri umunyamwete. Kimwe na wa mugani w’abakobwa icumi, ibyo Yesu yavuze mu mugani w’italanto ntibishaka kuvuga ko Abakristo basutsweho umwuka bari kuba abanebwe. Ahubwo yasobanuraga uko byari kugenda iyo badakomeza kugira umwete. ‘Gutoranywa kwabo no guhamagarwa kwabo’ nta cyo byari kuba bimaze, kandi ntibari kwemererwa kwinjira mu Bwami bwo mu ijuru.—2 Pet. 1:10.

14 Umugani Yesu yaciye uvuga iby’abakobwa icumi n’umugani uvuga iby’italanto, igaragaza neza ko Abakristo basutsweho umwuka bagomba kuba biteguye, bari maso kandi bakagira umwete. Ese hari ikindi kintu Yesu yavuze cyagombye kubera umuburo abasutsweho umwuka? Yego rwose. Muri Matayo 24:40, 41, Yesu yabahaye umuburo uvuga iby’urubanza rwabo rwa nyuma.

Yesu ashimishwa n’umwete abasutsweho umwuka bagaragaza (Reba paragarafu ya 13 n’iya 14) d


NI NDE ‘UZAJYANWA’?

15-16. Muri Matayo 24:40, 41, hagaragaza hate ko Abakristo basutsweho umwuka bagomba gukomeza kuba maso?

15 Mbere y’uko Yesu aca iyo migani itatu, yavuze iby’urubanza rwa nyuma rw’abasutsweho umwuka rwari kugaragaza abo Yehova yemera. Yavuze iby’abagabo babiri bari kuba bari gukora mu murima n’abagore babiri bari kuba bari gusya ku rusyo rumwe. Muri izo ngero zombi, nubwo abavugwamo bari kuba bari gukora akazi kamwe, ‘umwe yari kujyanwa, undi agasigara.’ (Soma muri Matayo 24:40, 41.) Hanyuma Yesu yagiriye inama abigishwa be agira ati: “Nuko rero mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho” (Mat. 24:42). Uzirikane ko Yesu yavuze amagambo asa n’ayo igihe yari amaze guca umugani w’abakobwa icumi (Mat. 25:13). None se ayo magambo afitanye isano? Birashoboka rwose. Abakristo basutsweho umwuka by’ukuri kandi bakomeje kuba indahemuka, ni bo bonyine ‘bazajyanwa,’ Yesu abakire mu Bwami bwo mu ijuru.—Yoh. 14:3.

16 Komeza kuba maso. Umuntu wese wasutsweho umwuka udakomeza kuba maso, ntazajya mu ‘batoranyijwe’ (Mat. 24:31). Abagaragu b’Imana bose baba abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi cyangwa kuba mu ijuru, bagomba kumvira inama ya Yesu yo gukomeza kuba maso no gukomeza kuba indahemuka.

17. Kuki tudakwiriye guhangayikishwa n’igihe Yesu atoranyiriza abasutsweho umwuka?

17 Tuzi neza Yehova kandi twiringira ko buri gihe akora ibikwiriye. Ubwo rero, ntiduhangayikishwa no kuba Yehova akomeje gutoranya Abakristo basutsweho umwuka muri iyi myaka ya vuba aha. c Dukwiriye kuzirikana ibyo Yesu yavuze mu mugani w’abakozi bagiye gukora mu murima y’imizabibu ku isaha ya saa kumi n’imwe (Mat. 20:1-16). Abo bakozi bahawe akazi ku isaha ya nyuma, bahawe umushahara ungana n’uwabatangiye mbere yabo. Ubwo rero, igihe cyose umuntu yaba yaraherewe ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru azahabwa ibihembo ari uko akomeje kuba indahemuka.

JYA WUMVIRA UMUBURO

18-19. Ni ibihe bintu twize muri iki gice?

18 Ni iki twize muri iki gice? Umugani uvuga iby’intama n’ihene watweretse ko abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, bagomba gukomeza kubera Yehova indahemuka kandi bakaba abizerwa muri iki gihe no mu gihe umubabaro ukomeye uzaba wegereje. Icyo gihe Yesu azacira urubanza abantu b’indahemuka, agaragaze ko bakwiriye guhabwa ubuzima bw’iteka.—Mat. 25:46.

19 Nanone twize indi migani ibiri, ivuga iby’Abakristo basutsweho umwuka bakwiriye kwitondera. Umugani Yesu yaciye uvuga iby’abakobwa, batanu muri bo babaye abanyabwenge. Bo bari biteguye kandi bari maso, biyemeje gutegereza umukwe igihe yari kuzira cyose, ariko abatari abanyabwenge bo ntabwo bari biteguye. Ni yo mpamvu umukwe yanze ko binjira mu birori by’ubukwe. Ubwo rero, natwe dukwiriye gukomeza gutegereza igihe Yesu azazanira imperuka y’isi, uko igihe twamara dutegereje cyaba kingana kose. Naho mu mugani uvuga iby’italanto, twabonye abagaragu babiri bagaragaje ko ari abanyamwete. Bakoranye umwete kugira ngo bungure shebuja kandi na we yarabibashimiye. Icyakora, umugaragu wari umunebwe we, yarirukanywe. Ibyo bitwigisha iki? Tugomba gukorana umwete umurimo wa Yehova kugeza ku mperuka. Hanyuma twabonye ukuntu Abakristo basutsweho umwuka bagomba gukomeza kuba maso, kugira ngo Yesu ‘azabajyane’ mu ijuru kubaha igihembo cyabo. Bategerezanyije amatsiko igihe ‘bazahurizwa hamwe’ na Yesu mu ijuru. Nyuma y’intambara ya Harimagedoni, bazaba ari umugeni wa Yesu, mu bukwe bw’Umwana w’intama.—2 Tes. 2:1; Ibyah. 19:9.

20. Ni iki Yehova azakorera abumvira inama Yesu yatanze?

20 Nubwo igihe cyo guca urubanza cyegereje cyane, ntitugomba kugira ubwoba. Nidukomeza kuba indahemuka, Papa wacu wo mu ijuru udukunda, azaduha “imbaraga zirenze iz’abantu” kugira ngo tubashe “guhagarara imbere y’umwana w’umuntu” (2 Kor. 4:7; Luka 21:36). Twaba dufite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru cyangwa kuba isi, nitwumvira inama Yesu yavuze muri iyo migani, tuzashimisha Yehova. Azatugaragariza ineza ye ihebuje, maze amazina yacu ‘yandikwe mu gitabo’ cy’ubuzima.—Dan. 12:1; Ibyah. 3:5.

INDIRIMBO YA 26 Ni jye mwabikoreye

a Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ni iki tuzi ku rubanza Yehova azacira abantu mu gihe kiri imbere?” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo muri Gicurasi 2024.

b Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese ‘uzakomeza kuba maso’?” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 2015.

d IBISOBANURO BY’AMAFOTO: Mushiki wacu wasutsweho umwuka ari kwigisha Bibiliya umukobwa.