Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYO KWIGWA CYA 36

INDIRIMBO YA 89 Tega amatwi, wumvire, uhabwe imigisha

“Mujye mushyira iryo jambo ry’Imana mu bikorwa”

“Mujye mushyira iryo jambo ry’Imana mu bikorwa”

“Mujye mushyira iryo jambo ry’Imana mu bikorwa, atari ukuryumva gusa.”​—YAK. 1:22.

ICYO IGICE CYIBANDAHO

Iki gice, kiri budufashe kurushaho kwishimira gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi, gutekereza ku byo dusoma no kubishyira mu bikorwa.

1-2. Ni iki gituma abagaragu b’Imana bishima? (Yakobo 1:22-25)

 YEHOVA n’Umwana we, bifuza ko twishima. Umwanditsi wa Zaburi ya 119:2 yaravuze ati: “Abagira ibyishimo ni abubahiriza ibyo atwibutsa, bakamushaka n’umutima wabo wose.” Yesu na we yaravuze ati: “Abagira ibyishimo ni abumva ijambo ry’Imana kandi bagashyira mu bikorwa ibyo rivuga.”Luka 11:28.

2 Twese abagaragu ba Yehova turangwa n’ibyishimo. Kubera iki? Hari impamvu nyinshi zituma twishima, ariko iy’ingenzi kurusha izindi ni uko dusoma Ijambo ry’Imana buri gihe kandi tukihatira gukurikiza ibyo rivuga.—Soma muri Yakobo 1:22-25.

3. Gukurikiza Ijambo ry’Imana, bitugirira akahe kamaro?

3 ‘Gushyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa,’ bitugirira akamaro. Urugero, iyo turishyize mu bikorwa, dushimisha Yehova kandi natwe tukishima (Umubw. 12:13). Nanone gukurikiza ibyo rivuga, bituma tubana neza n’abagize umuryango wacu, ndetse n’Abakristo bagenzi bacu. Birashoboka ko nawe wabyiboneye. Ikindi kandi, kumvira Ijambo ry’Imana biturinda ibibazo byinshi bigera ku bantu batumvira amategeko ya Yehova. Ibyo ni byo Umwami Dawidi na we yavuze igihe yaririmbaga indirimbo ivuga iby’amategeko ya Yehova, amabwiriza ye ndetse n’imanza ze. Yasoje agira ati: “Kuyakurikiza bihesha imigisha myinshi.”—Zab. 19:7-11.

4. Kuki gusoma Ijambo ry’Imana no kurikurikiza atari ko buri gihe bitworohera?

4 Tuvugishije ukuri, gusoma Ijambo ry’Imana no kurikurikiza, si ko buri gihe bitworohera. Kubera iki? Ni uko duhora duhuze. Ubwo rero tugomba gushaka akanya ko gusoma Ijambo ry’Imana no kuryiyigisha kugira ngo dusobanukirwe icyo Yehova ashaka ko dukora. Muri iki gice, turi burebe zimwe mu nama zadufasha gusoma Ijambo ry’Imana buri gihe. Nanone turi burebe icyadufasha kujya dutekereza ku byo dusoma n’uko twabishyira mu bikorwa.

JYA USHAKA AKANYA KO GUSOMA IJAMBO RY’IMANA

5. Ni izihe nshingano dufite?

5 Abagaragu ba Yehova benshi bahora bahuze. Tumara igihe kinini dusohoza inshingano zitandukanye dusabwa na Bibiliya. Urugero, abenshi muri twe dukora akazi kadufasha kubona ibidutunga n’ibitunga imiryango yacu (1 Tim. 5:8). Hari n’Abakristo benshi bita ku bagize imiryango yabo barwaye, cyangwa bageze mu zabukuru. Nanone twese tuba tugomba kwita ku buzima bwacu kandi bidutwara igihe. Uretse ibyo bintu byose dusabwa gukora, tuba tugomba no gusohoza inshingano zo mu itorero. Inshingano ikomeye kuruta izindi, ni ukugira umwete mu murimo wo kubwiriza. Ubwo se nubwo ufite izo nshingano zose, wakora iki ngo ubone umwanya wo gusoma Bibiliya buri gihe, gutekereza ku byo usoma no kubishyira mu bikorwa?

6. Wakora iki ngo ubone igihe cyiza cyo gusoma Bibiliya? (Reba n’ifoto.)

6 Twe Abakristo, tubona ko gusoma Bibiliya ari kimwe mu ‘bintu by’ingenzi kurusha ibindi.’ Ubwo rero tugomba kujya dukora ibishoboka byose tukayisoma (Fili. 1:10). Zaburi ya mbere ivuga ibiranga umuntu wishimye igira iti: “Amategeko ya Yehova ni yo yishimira, kandi amategeko y’Imana ayasoma ku manywa na nijoro akayatekerezaho” (Zab. 1:1, 2). Ibyo bisobanura ko tuba tugomba gushaka umwanya wo gusoma Bibiliya. None se ni ikihe gihe cyiza cyo kuyisoma? Buri muntu ni we wamenya igihe kimunogeye. Ariko mu by’ukuri, icy’ingenzi ni uko ugena igihe cyo gusoma Bibiliya buri gihe. Umuvandimwe witwa Victor yaravuze ati: “Njyewe nkunda gusoma Bibiliya mu gitondo. Nubwo ntakunda kuzinduka, ariko nabonye ko mu gitondo nta bintu byinshi biba bihari byandangaza. Mba ntuje kandi nshobora gutekereza neza.” Ese nawe ni uko bimeze? Ushobora kwibaza uti: “Ni ikihe gihe cyiza najya nsoma Bibiliya?”

Ni ikihe gihe cyiza cyo gusoma Bibiliya? Ni ryari najya nyisoma buri gihe? (Reba paragarafu ya 6)


JYA UTEKEREZA KU BYO USOMA

7-8. Ni iki gishobora gutuma gusoma Bibiliya bitatugirira akamaro? Tanga urugero.

7 Tuvugishije ukuri, hari igihe dushobora kugwa mu mutego wo gusoma ibintu byinshi, ariko ntitubitekerezeho. Ese wari wasoma ibintu, ariko hashira akanya gato ukaba wibagiwe ibyo wasomye? Hari igihe twese ibyo bitubaho. Ikibabaje ni uko ibyo bishobora no kutubaho igihe dusoma Bibiliya. Birashoboka ko twishyiriyeho intego yo gusoma ibice runaka bya Bibiliya buri munsi. Ibyo ni byiza rwose. Ni byiza ko twishyiriraho intego kandi tukihatira kuzigeraho (1 Kor. 9:26). Icyakora niba dushaka ko gusoma Bibiliya bitugirira akamaro, tugomba gukora ibirenze kuyisoma gusa.

8 Reka dufate urugero. Ibimera bikenera imvura kugira ngo bikure neza. Ariko iyo imvura ibaye nyinshi cyane, ubutaka bwuzuramo amazi. Icyo gihe, iyo mvura nta cyo iba ikimaze kuko yangiza ibimera. Biba byiza iyo imvura iguye gahoro gahoro, kubera ko bituma amazi yinjira mu butaka maze ibimera bigakura neza. Ubwo rero, natwe tugomba kwirinda gusoma Bibiliya twiruka kuko bituma tutabona umwanya wo gutekereza ku byo twasomye n’uko byatugirira akamaro.—Yak. 1:24.

Nk’uko bifata igihe ngo amazi y’imvura acengere mu butaka, natwe tuba dukeneye igihe kugira ngo dutekereze ku byo twasomye mu Ijambo ry’Imana kandi tubikurikize (Reba paragarafu ya 8)


9. Ni iki twakora niba tubonye ko dusoma Bibiliya twihuta cyane?

9 Ese hari igihe ujya ubona ko usoma Bibiliya wihuta cyane? None se ubwo wakora iki? Gerageza gusoma witonze. Jya wihatira gutekereza ku byo uri gusoma cyangwa ku byo wasomye. Ibyo ntibigoye. Ushobora kongera igihe wamaraga usoma Bibiliya kugira ngo ubone umwanya wo gutekereza ku byo wasomye. Cyangwa ugahitamo gusoma imirongo mike, ikindi gihe ukakimara utekereza ku byo wasomye. Victor twigeze kuvuga yaravuze ati: “Nihatira gusoma ibintu bike, wenda nk’igice kimwe. Kubera ko nsoma mu gitondo cya kare, mara umunsi wose ntekereza ku byo nasomye.” Uko ibyo usoma byaba bingana kose, icy’ingenzi ni uko ufata igihe gihagije cyo gutekereza ku byo usoma.—Zab. 119:97; reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “ Ibibazo wakwibaza.”

10. Tanga urugero rugaragaza uko washyira mu bikorwa ibyo wasomye. (1 Abatesalonike 5:17, 18)

10 Igihe cyose wasomera Bibiliya, n’igihe wamara uyisoma, jya ufata akanya utekereze ukuntu wakurikiza ibyo wasomye. Mu gihe umaze gusoma imirongo runaka yo muri Bibiliya, ujye wibaza uti: “Ibi bintu maze gusoma nabikurikiza nte muri iki gihe cyangwa mu gihe kiri imbere?” Urugero, reka tuvuge ko uri gusoma mu 1 Batesalonike 5:17, 18. (Hasome.) Nyuma yo gusoma iyo mirongo ibiri, ushobora gufata umwanya ugatekereza ku nshuro usenga. Nanone ushobora gutekereza ku bintu ushobora kuvugaho ushimira. Urugero, ushobora guhitamo ibintu bitatu washimira Yehova. Nubwo byaba bigutwaye iminota mike gusa, igufashije gusobanukirwa Ijambo ry’Imana n’uko warishyira mu bikorwa. Tekereza ukuntu ibyo bintu ubikoze buri munsi, byakugirira akamaro ukarushaho kuba Umukristo mwiza. Ariko se byagenda bite ubonye ko hari ibintu byinshi usabwa gukora?

JYA WISHYIRIRAHO INTEGO ZISHYIZE MU GACIRO

11. Kuki mu gihe usoma Bibiliya hari ubwo wumva ucitse intege? Tanga urugero.

11 Mu gihe usoma Bibiliya, hari igihe ushobora kumva ucitse intege, kubera ko ubonye ko hari ibintu byinshi ukeneye gukosora. Urugero, tuvuge ko usomye Bibiliya uyu munsi ukabonamo inama ikubuza kurobanura (Yak. 2:1-8). Ubonye ko hari icyo ugomba guhindura ku birebana n’uko ufata abandi, none wiyemeje kugira icyo ukora. Ni byiza rwose. Noneho ejo usomye imirongo igaragaza ko tugomba kwitondera ibyo tuvuga (Yak. 3:1-12). Icyo gihe bwo, ubonye ko hari igihe ujya uvuga amagambo aca abandi intege. Wiyemeje kujya uvuga amagambo atera inkunga, kandi yubaka abandi. Umunsi ukurikiyeho, usomye imirongo itugira inama yo kwirinda gukunda isi (Yak. 4:4-12). Ubonye ko ugomba guhitamo witonze imyidagaduro. Ku munsi wa kane wumvise ucitse intege kuko ubonye ko ufite ibintu byinshi ugomba guhindura.

12. Kuki tutagomba gucika intege niba dusomye Bibiliya tukabona ko hari ibintu byinshi tugomba gukosora?

12 Nubona hari ibintu byinshi ugomba guhindura, ntugacike intege. Ibyo bigaragaza ko uri umuntu wicisha bugufi. Iyo twicisha bugufi, dusoma Bibiliya dushakisha uko twahinduka tugashyira mu bikorwa ibyo dusoma. a Nanone twibuka ko guhinduka tukagira “imyifatire mishya” atari ibintu biza ako kanya (Kolo. 3:10). None se ni iki cyagufasha gushyira mu bikorwa ibyo wiga mu Ijambo ry’Imana?

13. Wakora iki ngo ushyire mu bikorwa ibyo wasomye muri Bibiliya? (Reba n’ifoto.)

13 Jya wishyiriraho intego yo gukurikiza ikintu kimwe, nukirangiza ukurikizeho ikindi aho guhangayikishwa no kumva ko ugomba gukurikiza ibintu byose wasomye icyarimwe (Imig. 11:2). Gerageza gukora ibintu bikurikira: Jya ukora urutonde rw’ibintu wasomye muri Bibiliya ukeneye gushyira mu bikorwa. Hanyuma uhitemo kimwe cyangwa bibiri uzaheraho, ibindi uzabikore nyuma yaho. Ni iki wifuza guheraho?

Aho guhatanira gukurikiza ibintu byose wasomye, jya wishyiriraho intego zishyize mu gaciro z’ibyo wajya ukurikiza. Ushobora guhitamo ikintu kimwe cyangwa bibiri (Reba paragarafu ya 13 n’iya 14)


14. Mu ntego wifuza kwishyiriraho wumva ari iyihe waheraho?

14 Ushobora gutangira wishyiriraho intego wumva ikoroheye kuyigeraho, cyangwa se ugahera ku kintu wifuza cyane gushyira mu bikorwa. Numara kumenya intego wifuza kugeraho, uzakore ubushakashatsi mu bitabo byacu, urugero nko mu Gitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi. Hanyuma uzasenge Yehova umusaba kugira ‘icyifuzo n’imbaraga’ zo kuyigeraho (Fili. 2:13). Noneho uzihatire gushyira mu bikorwa ibyo wasomye. Iyo ugeze ku ntego ya mbere wishyiriyeho wumva wifuje kwishyiriraho indi. Nubundi kandi, iyo ugize icyo uhindura kugira ngo witoze imico iranga Abakristo ukabona ubigezeho, wumva ugize imbaraga zo kugira ibindi bintu uhindura, kandi bishobora kuzakorohera.

MUJYE MUREKA IJAMBO RY’IMANA RITUME ‘MUGIRA ICYO MUKORA’

15. Abahamya ba Yehova batandukaniye he n’abantu benshi bavuga ko basoma Bibiliya? (1 Abatesalonike 2:13).

15 Hari abantu bavuga ko basomye Bibiliya inshuro nyinshi. Ariko se mu by’ukuri bemera ibyo Bibiliya ivuga? Ese barayikurikiza kandi bakemera ko ihindura ubuzima bwabo? Ikibabaje ni uko usanga atari ko bimeze. Ariko twebwe Abahamya ba Yehova si uko tumeze! Kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, twemera ko Bibiliya ari “Ijambo ry’Imana nk’uko riri koko.” Nanone dukora uko dushoboye tugakurikiza ibivugwamo.—Soma mu 1 Batesalonike 2:13.

16. Ni iki kizadufasha gukurikiza ibyo dusoma muri Bibiliya?

16 Gusoma Bibiliya no gukurikiza ibyo dusomye, si ko buri gihe biba byoroshye. Hari igihe kubona umwanya wo gusoma bitugora, cyangwa ugasanga tuyisoma twiruka ntidutekereze ku byo twasomye. Nanone dushobora kumva ducitse intege bitewe n’uko dufite ibintu byinshi tugomba guhindura. Uko ikibazo waba uhanganye na cyo cyaba kimeze kose, humura. Yehova ashobora kugufasha ukagira icyo uhindura. Nimureke twemere ko adufasha, bityo tujye dusoma Ijambo rye, twibuke ibyo dusomye, kandi tubikurikize. Nitwihatira gusoma Ijambo ry’Imana kandi tugakurikiza ibyo dusomye, nta gushidikanya ko tuzarushaho kugira ibyishimo.—Yak. 1:25.

INDIRIMBO YA 94 Twishimira Ijambo ry’Imana

a Reba ku rubuga rwa jw.org, videwo ifite umutwe uvuga ngo: Icyo bagenzi bawe babivugaho—Gusoma Bibiliya.”