Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uhungira kuri Yehova?

Ese uhungira kuri Yehova?

“Yehova acungura ubugingo bw’abagaragu be; nta n’umwe mu bamuhungiraho uzabarwaho icyaha.”—ZAB 34:22.

INDIRIMBO: 8, 54

1. Icyaha gituma benshi mu bagaragu b’Imana b’indahemuka biyumva bate?

INTUMWA Pawulo yaravuze ati: “Mbega ukuntu ndi uwo kubabarirwa” (Rom 7:24)! Muri iki gihe, benshi mu bagaragu b’Imana b’indahemuka bumva bameze nk’uko Pawulo yari ameze. Nubwo twese twarazwe icyaha, tuba twifuza cyane gushimisha Yehova. Iyo tunaniwe kubigeraho, biratubabaza cyane. Hari Abakristo bakoze ibyaha bikomeye bituma bumva ko Imana idashobora kubababarira.

2. (a) Muri Zaburi ya 34:22 hagaragaza hate ko abagaragu b’Imana batagomba guhora bicira urubanza? (b) Ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Ese hari amasomo itwigisha cyangwa ifite icyo igereranya?”)

2 Ibyanditswe bitwizeza ko abahungira kuri Yehova batagomba guhora bicira urubanza. (Soma muri Zaburi ya 34:22.) Guhungira kuri Yehova bisobanura iki? Twakora iki ngo Yehova atubabarire? Gusuzuma gahunda y’imigi y’ubuhungiro yari yarashyizweho muri Isirayeli, biri budufashe kumenya ibisubizo by’ibyo bibazo. Iyo gahunda yari mu isezerano ry’Amategeko ryarangiye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33. Ariko wibuke ko ayo Mategeko yari yaratanzwe na Yehova. Ubwo rero imigi y’ubuhungiro, itwigisha uko Yehova abona icyaha, abanyabyaha n’abihana. Reka tubanze turebe impamvu iyo migi yari yarashyizweho.

‘MUTORANYE IMIGI Y’UBUHUNGIRO’

3. Abisirayeli bakoraga iki iyo umuntu yicaga undi yabigambiriye?

3 Iyo muri Isirayeli umuntu yicwaga, Yehova yabonaga ko ari ikibazo gikomeye. Umuntu wicaga undi yabigambiriye, na we yagombaga kwicwa na mwene wabo wa bugufi w’uwishwe, witwaga “uhorera amaraso y’uwishwe” (Kub 35:19). Icyo gikorwa cyabaga kigamije guhorera amaraso y’inzirakarengane yabaga yamenwe. Guhita bica uwo muntu byarindaga Igihugu k’Isezerano kugira ngo kitandura, kubera ko Yehova yari yarategetse ati: “Ntimuzanduze igihugu mutuyemo, kuko amaraso [y’umuntu wishwe] ari yo yanduza igihugu.”—Kub 35:33, 34.

4. Iyo Umwisirayeli yicaga undi atabigambiriye byagendaga bite?

4 Ariko se Abisirayeli bakoraga iki iyo umuntu yicaga undi atabigambiriye? Nubwo byabaga ari impanuka, uwo muntu wishe undi yabaga agiweho n’umwenda w’amaraso (Intang 9:5). Icyakora yashoboraga guhungira muri umwe mu migi itandatu y’ubuhungiro yari yarashyizweho, kugira ngo uhorera amaraso y’uwishwe atamwica. Umuntu wabaga yishe undi atabigambiriye yagombaga kuguma muri uwo mugi kugeza igihe umutambyi mukuru azapfira.—Kub 35:15, 28.

5. Kuki imigi y’ubuhungiro idufasha kurushaho kumenya Yehova?

5 Yehova ni we wategetse ko hashyirwaho imigi y’ubuhungiro, si abantu babyibwirije (Yos 20:1, 2, 7, 8). Kubera ko Yehova ari we wategetse ko iyo migi itoranywa, ishobora kutwigisha byinshi ku bimwerekeyeho. Dushobora kwibaza tuti: “Iyo migi idufasha ite gusobanukirwa imbabazi za Yehova? Ni iki itwigisha ku birebana n’uko dushobora guhungira kuri Yehova muri iki gihe?”

“ASOBANURIRE ABAKURU BAWO UKO BYAGENZE”

6, 7. (a) Ni uruhe ruhare abakuru b’umugi bagiraga mu birebana no gucira urubanza umuntu wabaga yishe undi atabigambiriye? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Kuki umuntu wabaga yahunze yagombaga gusanga abakuru b’umugi?

6 Iyo Umwisirayeli wabaga yishe undi atabigambiriye yageraga mu mugi w’ubuhungiro, yahagararaga mu marembo y’uwo mugi, ‘agasobanurira abakuru bawo uko byagenze.’ Abakuru b’uwo mugi bagombaga kumwakira (Yos 20:4). Nyuma y’igihe, yohererezwaga abakuru b’umugi yabaga yarakoreyemo icyaha, maze bakamucira urubanza. (Soma mu Kubara 35:24, 25.) Iyo abo bakuru bemezaga ko yishe umuntu atabigambiriye, bamusubizaga muri wa mugi w’ubuhungiro.

7 Kuki uwo muntu wabaga yahunze yagombaga kuvugana n’abakuru b’umugi? Abakuru b’umugi bari bafite inshingano yo gutuma iteraniro ry’Abisirayeli rikomeza kuba iryera, kandi ni bo bashoboraga gufasha uwo muntu wishe undi atabigambiriye kubona imbabazi za Yehova. Hari intiti mu bya Bibiliya yanditse ko iyo uwo muntu wabaga yahunze atavuganaga n’abakuru b’umugi, yashoboraga kwicwa. Yongeyeho ko amaraso ye yagombaga kumubarwaho, kubera ko yabaga atumviye itegeko ry’Imana. Umuntu wabaga yishe undi atabigambiriye yashoboraga gufashwa, ariko yagombaga kugira icyo akora kugira ngo afashwe kandi akemera ubufasha ahawe. Iyo atahungiraga muri umwe mu migi y’ubuhungiro yari yarashyizweho, mwene wabo wa bugufi w’uwishwe yabaga yemerewe kumwica.

8, 9. Kuki Umukristo wakoze icyaha gikomeye agomba gusanga abasaza bakamufasha?

8 Muri iki gihe, Umukristo wakoze icyaha gikomeye agomba gusanga abasaza b’itorero kugira ngo bamufashe. Kubera iki? Icya mbere, ni uko Yehova ari we wateganyije ko abasaza bazajya bacira urubanza uwakoze icyaha gikomeye (Yak 5:14-16). Icya kabiri, abasaza bafasha abanyabyaha bihannye bakongera kwemerwa n’Imana, bakabafasha no kwirinda kongera gukora ibyaha (Gal 6:1; Heb 12:11). Icya gatatu, abasaza batojwe guhumuriza abanyabyaha bihannye, kugira ngo badakomeza kugira umutima ubacira urubanza. Yehova avuga ko abasaza ari nk’aho kugama “imvura y’amahindu” (Yes 32:1, 2). Iyo gahunda igaragaza rwose ko Imana igira imbabazi.

9 Benshi mu bagaragu b’Imana bumvise bahumurijwe igihe baganiraga n’abasaza. Urugero, umuvandimwe witwa Daniel yakoze icyaha gikomeye, ariko yamaze amezi menshi yaratinye kubibwira abasaza. Yaravuze ati: “Hamaze gushira igihe kinini, numvise ko abasaza nta cyo bamarira. Icyakora nahoraga mpangayitse, ntinya ko ibyo nakoze bizangaruka. Iyo nasengaga Yehova, numvaga ngomba kubanza gusaba imbabazi z’ibyo nakoze.” Amaherezo, Daniel yabibwiye abasaza kugira ngo bamufashe. Iyo ashubije amaso inyuma agira ati: “Mu by’ukuri, natinyaga kubibabwira. Ariko nyuma yaho, numvise ari nk’aho ntuye umutwaro wari undemereye cyane. Numva noneho nshobora kwegera Yehova nta nkomyi.” Ubu Daniel afite umutimanama utamucira urubanza, kandi aherutse kuba umukozi w’itorero.

“AJYE AHUNGIRA MURI UMWE MURI IYO MIGI”

10. Umuntu wabaga yishe undi atabigambiriye yagombaga gukora iki kugira ngo ababarirwe?

10 Umuntu wabaga yishe umuntu atabigambiriye, yagombaga kugira icyo akora kugira ngo ababarirwe. Yagombaga guhungira mu mugi w’ubuhungiro umwegereye. (Soma muri Yosuwa 20:4.) Ntiyagombaga kuzarira kubera ko byashoboraga gutuma atakaza ubuzima bwe. Birumvikana ko yagombaga kugira ibyo yigomwa. Yagombaga kureka ibyo yari asanzwe akora, akava iwe, kandi ntazagaruke kugeza igihe umutambyi mukuru yari gupfira (Kub 35:25). * Iyo yavaga mu mugi w’ubuhungiro, yabaga agaragaje ko kuba yarishe umuntu nta cyo bimubwiye, kandi yabaga ashyize ubuzima bwe mu kaga.

11. Kugira ngo Umukristo wihannye agaragaze ko aha agaciro imbabazi z’Imana, agomba gukora iki?

11 No muri iki gihe, umunyabyaha wihannye agomba kugira icyo akora kugira ngo Imana imubabarire. Agomba kureka ibyaha bikomeye, akirinda n’ibyaha byoroheje, kuko akenshi ari byo ntandaro yo gukora ibyaha bikomeye. Intumwa Pawulo yavuze icyo Abakristo b’i Korinto bihannye bagombaga gukora. Yaranditse ati: “Dore icyo kubabara kwanyu mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka byagezeho: byatumye murushaho kugira umwete, yee, byatumye mwivanaho umugayo, byatumye mugira uburakari n’ubwoba, kandi mugira icyifuzo gikomeye cyo kwihana, mugira ishyaka; yee, byatumye mukosora amakosa” (2 Kor 7:10, 11)! Iyo twihatiye kureka ibyaha, tuba tugaragarije Yehova ko tubabajwe n’ibyo twakoze, kandi ko twifuza kugira icyo dukora kugira ngo atubabarire.

12. Ni iki Umukristo agomba kureka kugira ngo Imana ikomeze kumubabarira?

12 Ni iki Umukristo agomba kureka kugira ngo Imana ikomeze kumubabarira? Agomba kuba yiteguye kureka ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kumugusha mu cyaha, kabone n’iyo yaba yagikundaga (Mat 18:8, 9). Urugero, niba inshuti zawe zikoshya gukora ibintu bidashimisha Yehova, ese uzareka kwifatanya na zo? Niba ugira intege nke mu birebana no kunywa inzoga, ese uzirinda imimerere yatuma unywa ugasinda? Niba uhatana n’irari ry’ubwiyandarike, ese uzirinda firimi, imbuga zo kuri interineti cyangwa ibikorwa bishobora gutuma ugira ibitekerezo byanduye? Ibuka ko icyo twakwigomwa cyose kugira ngo dukomeze kubera Yehova indahemuka, tuba tutaruhira ubusa. Nta kintu gishengura umutima nko kumva ko Yehova yadutaye. Ariko nanone nta kintu kiza cyaruta kumva ko Yehova azakugaragariza “ineza yuje urukundo kugeza ibihe bitarondoreka.”—Yes 54:7, 8.

“MUJYE MUYIHUNGIRAMO”

13. Kuki umuntu wabaga yahungiye mu mugi w’ubuhungiro yashoboraga kwizera umutekano, kandi akagira ubuzima bushimishije?

13 Iyo umuntu yageraga mu mugi w’ubuhungiro, yabaga arokotse. Yehova yari yaravuze ibirebana n’iyo migi agira ati: “Mujye muyihungiramo” (Yos 20:2, 3). Yehova ntiyasabaga ko uwo muntu wahunze yongera gucirwa urubanza ku bw’icyaha yakoze, kandi na wa muntu uhorera amaraso y’uwishwe ntiyabaga yemerewe kumusanga muri uwo mugi ngo amwicireyo. Ubwo rero, uwo muntu wabaga yahunze nta bwoba yabaga afite. Muri uwo mugi, yabaga afite umutekano, arinzwe na Yehova. Ntiyabaga ari muri gereza. Yashoboraga kugira icyo akora, agafasha abandi kandi agakorera Yehova mu mahoro. Yashoboraga kugira ubuzima bwiza kandi bushimishije!

Iringire imbabazi za Yehova (Reba paragarafu ya 14-16)

14. Umukristo wihannye agomba kumenya iki?

14 Hari abagaragu b’Imana bakoze ibyaha bikomeye barihana, ariko bakomeza kugira umutimanama ubacira urubanza. Hari n’abumva ko Yehova atazigera yibagirwa ibyo bakoze. Niba nawe ari uko wiyumva, izere udashidikanya ko iyo Imana ikubabariye, ikubabarira burundu. Ntugomba gukomeza kwicira urubanza. Daniel twavuze tugitangira, yiboneye ko ibyo ari ukuri. Abasaza bamaze kumukosora no kumufasha kongera kugira umutimanama ukeye, yaravuze ati: “Numvise nduhutse. Ikibazo kimaze gukemurwa mu buryo bukwiriye, sinongeye kwicira urubanza. Iyo icyaha cyababariwe, biba birangiye. Yehova yavuze ko agukuraho umutwaro wakuremereraga akawujyana kure yawe. Ntiwongera kukuremerera.” Iyo umuntu yageraga mu mugi w’ubuhungiro, ntiyongeraga gutinya ko umuntu uhorera amaraso y’uwishwe yamusangayo akamwica. Natwe rero iyo Yehova atubabariye ibyaha byacu, ntitugomba gutinya ko arimo ashakisha impamvu zo kongera kuducira urubanza aduhora ibyo byaha.—Soma muri Zaburi ya 103:8-12.

15, 16. Kuba Yesu ari Umucunguzi akaba n’Umutambyi Mukuru, bigufasha bite kurushaho kwiringira imbabazi z’Imana?

15 Mu by’ukuri, ugereranyije n’Abisirayeli, twe dufite impamvu nyinshi zituma twemera imbabazi za Yehova. Pawulo amaze kuvuga ko yari uwo kubabarirwa kubera ko atashoboraga kumvira Yehova mu buryo bwuzuye, yaravuze ati: “Imana ishimwe binyuze kuri Yesu Kristo Umwami wacu” (Rom 7:25)! Yashakaga kuvuga iki? Nubwo Pawulo yarwanaga n’irari ry’icyaha kandi akaba yari yarakoze ibyaha byinshi, yari yarihannye. Ubwo rero yiringiraga ko Yehova yamubabariye ashingiye ku gitambo k’inshungu cya Yesu. Natwe dushobora kugira umutimanama utaducira urubanza kandi tukagira amahoro yo mu mutima, kubera ko Yesu yaducunguye (Heb 9:13, 14). Kubera ko ari Umutambyi wacu Mukuru, “ashobora no gukiza rwose abegera Imana bamunyuzeho, kuko ahora ari muzima kugira ngo abasabire yinginga” (Heb 7:24, 25). Umutambyi mukuru yafashaga Abisirayeli, maze Yehova akababarira ibyaha byabo. Kubera ko Yesu ari we Mutambyi wacu Mukuru, dufite impamvu nyinshi zo kwiringira ko ashobora gutuma ‘tugirirwa imbabazi kandi tukabona ubuntu butagereranywa bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.’—Heb 4:15, 16.

16 Niba dushaka guhungira kuri Yehova, tugomba kwizera igitambo cya Yesu. Ntugomba kwemera gusa ko inshungu igirira akamaro abantu bose muri rusange. Ahubwo ugomba kwizera ko inshungu ishobora kugufasha (Gal 2:20, 21). Izere ko Yehova akubabarira ibyaha ashingiye ku nshungu. Izere ko inshungu ituma ugira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Igitambo k’inshungu cya Yesu ni impano Yehova yaguhaye.

17. Kuki wifuza guhungira kuri Yehova?

17 Imigi y’ubuhungiro igaragaza imbabazi za Yehova. Iyo gahunda itwigisha ko Imana ibona ko ubuzima ari ubwera, kandi ikagaragaza uko abasaza bashobora kudufasha. Nanone itwereka icyo kwihana nyakuri bisobanura n’uko Yehova ababarira mu buryo bwuzuye. Ese uhungira kuri Yehova? Nta handi wabonera umutekano haruta guhungira kuri Yehova (Zab 91:1, 2)! Mu gice gikurikira, tuzabona uko imigi y’ubuhungiro ishobora kudufasha kwigana urugero ruhebuje Yehova yatanze mu birebana n’ubutabera n’imbabazi.

^ par. 10 Hari intiti z’Abayahudi zivuga ko abagize umuryango w’uwabaga yishe undi atabigambiriye, bahitaga bamukurikira mu mugi w’ubuhungiro yabaga yahungiyemo.