Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Wakora iki ngo umenyere itorero wimukiyemo?

Wakora iki ngo umenyere itorero wimukiyemo?

ALLEN * yaravuze ati: “Nari mfite impungenge zo kwimukira muri iri torero. Sinari nzi niba nzabona inshuti cyangwa niba bazanyishimira.” Ubu Allen arimo aramenyera itorero rishya yimukiyemo, riri ku birometero bisaga 1.400 uvuye iwabo.

Niba nawe warimukiye mu itorero rishya, ushobora kuba wumva uhangayitse. Ni iki cyagufasha kumenyera? Wakora iki niba kumenyera bikugoye kuruta uko wabitekerezaga? Niba se utarimukiye mu rindi torero, wakora iki ngo ufashe abimukiye mu itorero ryanyu kumva bisanzuye?

ICYO WAKORA NGO UMENYERE ITORERO RISHYA

Tekereza kuri uru rugero: Iyo igiti bakimuriye ahandi hantu, kibanza gusa n’ikiraba. Iyo bakivana mu butaka cyari giteyemo, imyinshi mu mizi yacyo barayikata kugira ngo kugitwara byorohe. Iyo bamaze kugitera, kiba kigomba gutangira kumera indi mizi mishya. Nawe iyo wimukiye mu rindi torero, bishobora kugutonda. Uba warashinze imizi mu itorero wahozemo, uhafite inshuti nyinshi kandi umenyereye gahunda zaho zo mu buryo bw’umwuka. Ubwo rero uba ugomba gushinga indi mizi kugira ngo ukomeze kugira amajyambere mu itorero rishya. Gukurikiza amahame yo mu Byanditswe, bizabigufashamo. Reka dusuzume amwe muri yo.

Umuntu wese usoma Ijambo ry’Imana buri gihe “azamera nk’igiti cyatewe iruhande rw’imigezi, cyera imbuto zacyo mu gihe cyacyo. Amababi yacyo ntiyuma, kandi ibyo akora byose bizagenda neza.”Zab 1:1-3.

Nk’uko igiti gikenera amazi kugira ngo gihore gitoshye, Umukristo na we agomba kwigaburira Ijambo ry’Imana buri gihe kugira ngo akomere mu buryo bw’umwuka. Ubwo rero, komeza gusoma Bibiliya buri munsi, kandi uge mu materaniro buri gihe. Komeza kugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango kandi wiyigishe. Gahunda yo mu buryo bw’umwuka yagufashaga ukiri mu itorero wahozemo, ni na yo izakomeza kugufasha mu rishya.

“Uvomera abandi cyane na we azavomerwa cyane.”Imig 11:25.

Niwifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo wo kubwiriza, uzakomera mu buryo bw’umwuka kandi uzahita umenyera. Umusaza w’itorero witwa Kevin yaravuze ati: “Nge n’umugore wange twafashijwe cyane n’uko iyo twageraga mu itorero rishya, twahitaga tuba abapayiniya b’abafasha. Twahitaga tumenyana n’abavandimwe n’abandi bapayiniya kandi tugahita tumenyera ifasi.” Roger wimukiye mu itorero riri ku birometero bisaga 1.600, yaravuze ati: “Uburyo bwiza kuruta ubundi bwagufasha kumenyera itorero rishya, ni ukujya mu murimo wo kubwiriza kenshi uko bishoboka kose. Nanone jya wereka abasaza ko witeguye gukora, wenda wifatanya mu isuku yo ku Nzu y’Ubwami, witangira gutanga ibiganiro by’utabonetse mu materaniro, cyangwa ukagira uwo ufasha kugera mu materaniro. Iyo abavandimwe na bashiki bacu babonye umuntu ufite umwuka w’ubwitange, bamugira inshuti.”

“Mwaguke.”2 Kor 6:13.

Aguka ugaragaze urukundo rwa kivandimwe. Melissa n’umuryango we bamaze kwimukira mu itorero rishya, bashakishije inshuti nshya. Agira ati: “Twasabanaga n’abandi mbere y’amateraniro na nyuma yayo. Ibyo byatumaga tuganira mu buryo bwimbitse atari ugusuhuzanya gusa.” Nanone ibyo byatumye abagize uwo muryango bahita bamenya amazina y’abagize itorero. Byongeye kandi, babatumiraga mu rugo, bikaba byarakomeje ubucuti bagiranye. Melissa yongeyeho ati: “Twahanaga nomero za terefoni kugira ngo tuge tuvugana, kandi tugire uruhare mu bikorwa by’itorero ndetse n’ibindi.”

Niba uhangayikishwa no kuvugisha abantu utamenyereye, ushobora gutangirira ku bintu byoroheje. Urugero, jya umwenyura nubwo waba wumva utabishaka. Kumwenyura bituma abandi bakwisanzuraho. N’ubundi kandi, “umucyo wo mu maso unezeza umutima” (Imig 15:30). Rachel wimukiye kure y’aho yakuriye yaravuze ati: “Ubusanzwe sinkunda gusahinda. Hari igihe mba numva nabuze aho mpera nganiriza abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero nimukiyemo. Icyakora nshaka umuntu wicaye mu Nzu y’Ubwami adafite uwo bavugana. Uwo muntu aba ashobora kuba agira amasonisoni nkange.” Kuki mbere y’amateraniro cyangwa nyuma yayo utakwishyiriraho intego yo kuvugisha umuntu mushya?

Ushobora gushishikazwa no kumenya abantu bashya mu byumweru bike bya mbere. Ariko uko igihe kigenda gihita barakumenyera. Icyo gihe rero uba ugomba kwihatira gukomeza gushaka izindi nshuti.

Iyo ibiti byimuriwe ahandi bibanza gusa n’ibiraba, ariko iyo bimaze guterwa byongera kumera indi mizi

JYA WIHA IGIHE CYO KUMENYERA

Ibiti bimwe bifata igihe kirekire kugira ngo bimenyere ubutaka bushya, ibindi byo bigahita bifata. Ibyo ni na ko bimeze ku Bakristo. Si ko buri wese ahita amenyera itorero rishya. Niba umaze igihe wimukiye mu itorero ariko ukaba utararimenyera, aya mahame yo muri Bibiliya ashobora kugufasha:

“Ntitukareke gukora ibyiza, kuko mu gihe gikwiriye tuzasarura nitutarambirwa.”Gal 6:9.

Ihe igihe gihagije, kirenze icyo wateganyaga kugira ngo umenyere. Urugero, abamisiyonari benshi bize Ishuri rya Gileyadi bamara imyaka myinshi mu mafasi baba baroherejwemo mbere y’uko basubira gusura ibihugu baturutsemo. Ibyo bibafasha kunga ubumwe n’abavandimwe bo mu ifasi bakoreramo kandi bakamenyera umuco waho.

Alejandro, wimutse inshuro nyinshi, azi ko kumenyera bidahita biza ako kanya. Yaravuze ati: “Ubwo duheruka kwimuka, umugore wange yaravuze ati: ‘Inshuti zange zose nzisize muri iri torero!’” Yamwibukije ko ibyo ari byo yari yaravuze mu myaka ibiri yari ishize, igihe bimukaga. Ariko muri iyo myaka ibiri, yamenyanye n’abandi bantu maze abo atari azi baba inshuti ze magara.

“Ntukavuge uti ‘kuki iminsi ya kera yari myiza kurusha iy’ubu?’ Ubwenge si bwo buba buguteye kubaza utyo.”Umubw 7:10.

Ntukagereranye itorero rishya n’iryo wahozemo. Urugero, abavandimwe bo mu itorero wimukiyemo bashobora kuba bifata cyangwa bavuga cyane kurusha abo mu itorero wahozemo. Jya wibanda ku mico yabo myiza, aho kwibanda ku byo wifuza ko bagukorera. Hari bamwe batangajwe n’uko kwimukira mu rindi torero byabafashije kwisuzuma, bakibaza niba koko bakunda “umuryango wose w’abavandimwe.”—1 Pet 2:17.

“Mukomeze gusaba muzahabwa.”Luka 11:9.

Mukomeze gusenga Imana muyisaba ko ibafasha. Umusaza w’itorero witwa David yaravuze ati: “Ntukirwarize. Hari ibintu byinshi dushobora ari uko Yehova adufashije. Jya ubibwira Yehova mu isengesho!” Rachel twigeze kuvuga yemera ko ibyo ari ukuri. Agira ati: “Iyo nge n’umugabo wange tutiyumva mu itorero, dusenga Yehova tumubwira icyo kibazo, tukamubwira tuti: ‘Dufashe kumenya niba hari ikintu dukora gituma abantu batatwisanzuraho.’ Hanyuma tugerageza kumarana igihe n’abavandimwe na bashiki bacu.”

Babyeyi, niba abana banyu bataramenyera itorero, muge musenga Yehova muri kumwe, mubimubwire. Muge mutegura ubusabane kugira ngo mubafashe gushaka inshuti.

FASHA ABASHYA KUMENYERA ITORERO

Wafasha ute abimukiye mu itorero ryanyu? Ihatire kubabera inshuti nyakuri. Tekereza ibintu wakwifuza ko bagukorera uramutse uri mushya mu itorero, maze ubibakorere (Mat 7:12). Ese ushobora gutumira abashya muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango cyangwa mukarebera hamwe ikiganiro cya buri kwezi cyo kuri tereviziyo ya JW? Ese ushobora kubatumira mukajyana mu murimo wo kubwiriza? Nimusangira ifunguro ryoroheje, bazakomeza kubizirikana. Ni iki kindi wakora kugira ngo ufashe umuntu wimukiye mu itorero ryanyu?

Carlos yaravuze ati: “Igihe twageraga mu itorero rishya, hari mushiki wacu waduhaye urutonde rw’amaduka adahenda. Byaradufashije cyane.” Ababa bavuye mu duce dufite ikirere gitandukanye n’icyanyu bashobora gushimishwa no kumenya ibyo bakwambara mu gihe cy’ubushyuhe, mu gihe cy’ubukonje cyangwa mu gihe k’imvura. Nanone ushobora kubafasha kubwiriza neza mu gihe ubabwira amateka y’aho mutuye cyangwa imyizerere y’abantu baho.

IMIHATI USHYIRAHO SI IMFABUSA

Allen twavuze tugitangira, amaze umwaka urenga mu itorero rishya. Agira ati: “Mu mizo ya mbere nihatiraga kumenyana n’abavandimwe na bashiki bacu. Ariko ubu babaye nk’abagize umuryango wange, kandi ndishimye.” Allen yabonye ko kwimuka bitatumye atakaza inshuti. Ahubwo yungutse izindi, kandi zishobora kuzakomeza kumubera inshuti iteka ryose.

^ par. 2 Amazina amwe yarahinduwe.