Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mwirinde imitekerereze y’isi

Mwirinde imitekerereze y’isi

“Mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubagusha mu mutego, yifashishije filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro . . . by’isi.”—KOLO 2:8.

INDIRIMBO: 38, 31

1. Ni iyihe nama intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bagenzi be? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

INTUMWA Pawulo ashobora kuba yarandikiye Abakristo b’i Kolosayi igihe yari afungiye i Roma, ahagana mu mwaka wa 60-61. Yababwiye impamvu bagombaga “gusobanukirwa mu buryo bw’umwuka” (Kolo 1:9). Pawulo yaravuze ati: “Ibyo mbivugiye kugira ngo hatagira umuntu ubashukisha amagambo yoshya. Mwirinde kugira ngo hatagira umuntu ubagusha mu mutego, yifashishije filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro, bishingiye ku migenzo y’abantu kandi bikurikiza ibintu by’ibanze by’isi aho gukurikiza Kristo” (Kolo 2:4, 8). Pawulo yakomeje asobanura impamvu imitekerereze yo mu gihe ke yari ikocamye, anasobanura impamvu abantu bashobora kubona ko imitekerereze y’isi isa n’aho ikwiriye. Urugero, ishobora gutuma umuntu yibwira ko ari umunyabwenge cyangwa ko aruta abandi. Yandikiye abo bavandimwe ashaka kubafasha kwirinda imitekerereze n’ibikorwa bibi by’iyi si.—Kolo 2:16, 17, 23.

2. Kuki tugiye gusuzuma ingero z’imitekerereze y’isi?

2 Imitekerereze y’isi ipfobya amahame ya Yehova, kandi ishobora kumunga ukwizera kwacu. Twese dushobora guhura n’iyo mitekerereze kuri tereviziyo, kuri Interineti, ku kazi cyangwa ku ishuri. Muri iki gice, turi busuzume icyo twakora kugira ngo iyo mitekerereze itangiza ubwenge bwacu. Nanone turi busuzume ingero eshanu z’imitekerereze y’isi kandi dusuzume uko twayirinda.

ESE TUGOMBA KWEMERA IMANA?

3. Ni iyihe mitekerereze abantu benshi bo muri iyi si bafite, kandi kuki?

3 “Nshobora kuba umuntu mwiza nubwo naba ntemera Imana.” Mu bihugu byinshi, hari abantu bavuga ko batemera Imana. Bashobora kuba babiterwa n’uko batagenzuye bitonze ngo bamenye niba Imana ibaho koko, ahubwo bakaba bifuza gukora ibyo bishakiye. (Soma muri Zaburi ya 10:4.) Abandi bo batekereza ko ari abanyabwenge bo mu isi bakavuga bati: “Nshobora kugira imico myiza nubwo naba ntemera Imana.”

4. Umuntu uvuga ko nta Muremyi ubaho, twamufasha dute?

4 Ariko se gutekereza ko nta Muremyi ubaho bifite ishingiro? Iyo abantu bashakiye igisubizo mu banyabwenge bo mu isi, bagwa mu rujijo. Ariko mu by’ukuri igisubizo kiroroshye. Niba amazu yose aba afite umuntu wayubatse, ubwo ibinyabuzima byo ntibifite uwabiremye? Mu by’ukuri, ingirabuzimafatizo y’ikinyabuzima cyoroheje irahambaye kuruta inzu iyo ari yo yose, kubera ko ifite ubushobozi bwo kororoka, kandi akaba nta nzu n’imwe yabishobora. Izo ngirabuzimafatizo zifite uburyo bwo kubika amakuru akenewe kugira ngo zibyare izindi zisa na zo. Ariko se ni nde waremye izo ngirabuzimafatizo? Bibiliya isubiza igira iti: “buri nzu yose igira uyubaka, ariko uwubatse ibintu byose ni Imana.”—Heb 3:4.

5. Umuntu utekereza ko dushobora kumenya ikiza n’ikibi niyo twaba tutemera Imana, twamubwira iki?

5 Ariko se twabwira iki umuntu utekereza ko dushobora kumenya ikiza n’ikibi niyo twaba tutemera Imana? Ijambo ry’Imana rivuga ko abatizera na bo bashobora kumenya ibikwiriye (Rom 2:14, 15). Urugero, bashobora kugira ikinyabupfura kandi bagakunda ababyeyi babo. Ariko umuntu utagendera ku mahame mbwirizamuco yashyizweho na Yehova, ntashobora gutandukanya ikiza n’ikibi (Yes 33:22). Abantu benshi muri iki gihe, na bo bemeza ko ibintu bibi bibera ku isi bigaragaza ko abantu bakeneye ko Imana ibafasha. (Soma muri Yeremiya 10:23.) Ubwo rero ntitwagombye kwishuka ngo dutekereze ko umuntu utemera Imana kandi ngo yumvire amahame yayo, ashobora kumenya ikiza n’ikibi.—Zab 146:3.

ESE TUGOMBA KUGIRA IDINI?

6. Ni iyihe mitekerereze abantu benshi bafite ku byerekeye idini?

6 “Ushobora kugira ibyishimo nubwo waba udafite idini.” Abantu benshi muri iki gihe batekereza ko idini nta cyo rikimaze. Abandi benshi banga amadini yigisha umuriro w’ikuzimu, gutanga icya cumi cyangwa akivanga muri politiki. Ntibitangaje rero kuba abantu benshi basigaye bumva ko bashobora kugira ibyishimo nubwo baba badafite idini. Bashobora kuvuga bati: “Nkunda Imana ariko singira idini.”

7. Ni mu buhe buryo idini ry’ukuri rituma abantu bagira ibyishimo?

7 Ese koko umuntu yagira ibyishimo atagira idini? Mu by’ukuri, umuntu atari mu idini ry’ikinyoma ashobora kugira ibyishimo. Ariko umuntu agira ibyishimo nyakuri ari uko gusa afitanye ubucuti na Yehova, we ‘Mana igira ibyishimo’ (1 Tim 1:11). Ibintu byose Imana ikora bigirira abandi akamaro. Abagaragu bayo barangwa n’ibyishimo kuko bihatira cyane gufasha abandi (Ibyak 20:35). Urugero, tekereza ukuntu inyigisho z’ukuri zituma umuryango urangwa n’ibyishimo. Twigishwa kubaha abo twashakanye no kubabera indahemuka, kwirinda ubusambanyi, kurera abana neza, no kugaragaza urukundo nyakuri. Ibyo bituma abagaragu ba Yehova hirya no hino ku isi bunga ubumwe kandi bakagaragarizanya urukundo.—Soma muri Yesaya 65:13, 14.

8. Muri Matayo 5:3 hadufasha hate gusobanukirwa igituma abantu bagira ibyishimo?

8 Ariko se koko umuntu yagira ibyishimo adakorera Imana? Ubundi se ni iki gituma abantu bishima? Bamwe bashimishwa n’akazi, siporo cyangwa gukora ibindi bintu. Abandi bo bashimishwa no kwita ku miryango yabo cyangwa inshuti zabo. Ibyo bintu byose birashimisha, ariko hari ikindi kintu dukenera mu buzima kandi gituma tugira ibyishimo birambye. Dutandukanye n’inyamaswa kuko dushobora kumenya Umuremyi wacu, kandi tukamukorera mu budahemuka. Tutamukoreye ntitwagira ibyishimo. Ni uko yaturemye. (Soma muri Matayo 5:3.) Urugero, iyo duteraniye hamwe n’abandi dusenga Yehova, turishima kandi tukumva biduteye inkunga (Zab 133:1). Nanone dushimishwa n’uko turi umuryango w’abavandimwe bunze ubumwe, tukaba dufite imibereho itanduye n’ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza.

ESE DUKENEYE AMAHAME MBWIRIZAMUCO?

9. (a) Abantu bo muri iyi si babona bate imibonano mpuzabitsina? (b) Kuki Ijambo ry’Imana ritubuza kugirana imibonano mpuzabitsina n’abo tutashyingiranywe?

9 “Kuki tugomba kwirinda kugirana imibonano mpuzabitsina n’abo tutashyingiranywe?” Hari abantu bavuga bati: “Abantu bagomba kwishimisha. None kuki muvuga ko umuntu atagomba kugirana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe?” Umukristo ntagomba kumva ko ubusambanyi nta cyo butwaye. Kubera iki? Ni ukubera ko Ijambo ry’Imana ridusaba kubwirinda. * (Soma mu 1 Abatesalonike 4:3-8.) Yehova afite uburenganzira bwo kudushyiriraho amategeko kuko ari we waturemye. Yavuze ko umugabo n’umugore bashyingiranywe ari bo bonyine bemerewe gukora imibonano mpuzabitsina. Imana idushyiriraho amategeko kubera ko idukunda. Ayo mategeko ni twe afitiye akamaro. Imiryango iyumvira irangwa n’urukundo, kubahana n’umutekano. Imana ntishobora kwihanganira abica nkana iryo tegeko.—Heb 13:4.

10. Umukristo yakwirinda ate ubusambanyi?

10 Ijambo ry’Imana ritwigisha uko twakwirinda ubusambanyi. Ikintu cyadufasha kubwirinda, ni ukwitondera ibyo tureba. Yesu yaravuze ati: “umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we. Niba ijisho ryawe ry’iburyo rikubera igisitaza, rinogore maze urijugunye kure” (Mat 5:28, 29). Ubwo rero Umukristo azirinda kureba porunogarafiya, cyangwa kumva indirimbo zirimo amagambo y’ubusambanyi. Intumwa Pawulo yaranditse ati: “mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi” (Kolo 3:5). Nanone tugomba kurinda ibitekerezo byacu, tukitondera n’ibyo tuvuga.—Efe 5:3-5.

ESE WAGOMBYE KWIRUKA INYUMA Y’AKAZI?

11. Kuki dushobora kwifuza kugira akazi keza?

11 “Akazi keza gatuma umuntu agira ibyishimo.” Abantu benshi batugira inama yo gushaka akazi keza, gatuma uba icyamamare, ukubahwa kandi ukaba umukire. Kubera ko abantu benshi bumva ko akazi keza gatuma umuntu agira ibyishimo, Umukristo na we ashobora kugira imitekerereze nk’iyo.

12. Ese koko kugira akazi keza bituma umuntu agira ibyishimo?

12 Ariko se koko umuntu agira ibyishimo birambye iyo afite akazi gatuma agira icyubahiro akaba n’icyamamare? Oya rwose. Ibuka ko kurarikira gutegeka abandi no kwifuza kwemerwa, ari byo byashutse Satani. Ariko ubu ntiyishimye, ahubwo afite uburakari (Mat 4:8, 9; Ibyah 12:12). Tekereza ibyishimo umuntu agira iyo yafashije abandi kumenya Imana n’ibyiringiro itanga by’igihe kizaza gishimishije! Nta wundi murimo muri iyi si ushimishije kuruta uwo. Byongeye kandi, umwuka w’isi urangwa no kurushanwa, utuma abantu bagambanirana, bakagirirana ishyari, kandi amaherezo usanga byose ari nko “kwiruka inyuma y’umuyaga.”—Umubw 4:4.

13. (a) Twagombye kubona dute akazi dukora? (b) Ni iki cyatumye Pawulo agira ibyishimo nyakuri?

13 Tugomba gushaka ibidutunga, kandi gushaka akazi ukunda nta kibi kirimo. Ariko akazi si ko tugomba gushyira imbere. Yesu yaravuze ati: “Nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa akaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi” (Mat 6:24). Gukorera Yehova no kwigisha abandi Ijambo rye, ni byo bituma umuntu agira ibyishimo bitagereranywa. Intumwa Pawulo yiboneye ko ibyo ari ukuri. Igihe yari akiri muto, yashoboraga kuzagira icyo ageraho mu idini ry’Abayahudi. Ariko yagize ibyishimo nyakuri igihe yakoraga umurimo wo guhindura abantu abigishwa, maze akibonera ukuntu Ijambo ry’Imana ryahinduraga imibereho yabo. (Soma mu 1 Abatesalonike 2:13, 19, 20.) Nta wundi murimo ushimishije kuruta uwo!

Gufasha abandi kumenya Imana ni byo bituma umuntu agira ibyishimo nyakuri (Reba paragarafu ya 12 n’iya 13)

ESE DUSHOBORA GUKEMURA IBIBAZO BYO MU ISI?

14. Kuki igitekerezo cy’uko abantu bashobora kwikemurira ibibazo gishimisha benshi?

14 “Abantu bashobora kwikemurira ibibazo.” Iyo mitekerereze yo mu isi ishimisha benshi. Kubera iki? Biramutse ari ukuri, byaba bishatse kuvuga ko umuntu adakeneye ko Imana imuyobora, kandi ko ashobora gukora ibyo yishakiye. Nanone icyo gitekerezo gishobora gusa n’aho gifite ishingiro, kubera ko hari abashakashatsi bagaragaje ko intambara, ibyaha, indwara n’ubukene, bigenda bigabanuka. Hari raporo igira iti: “Impamvu abantu bagenda barushaho kuba beza ni uko biyemeje kwita ku isi ikarushaho kuba nziza.” Ariko se koko ibyo bigaragaza ko abantu bazageraho bagakemura ibibazo byose biri mu isi? Kugira ngo tubone igisubizo, reka tubanze dusuzume ibyo bibazo twitonze.

15. Ibibazo byugarije abantu, bikomeye mu rugero rungana iki?

15 Intambara: Bivugwa ko intambara ebyiri z’isi zahitanye abantu bagera kuri miriyoni 60 cyangwa basaga. Kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangira, abantu ntibigeze bamenya kwirinda intambara. Mu mwaka wa 2015, abantu bavanywe mu byabo n’intambara cyangwa ibitotezo, bari bamaze kugera kuri miriyoni 65. Muri uwo mwaka wa 2015 wonyine, abantu basaga miriyoni 12 bavanywe mu byabo. Ibyaha: Nubwo mu bihugu bimwe na bimwe ibyaha byagiye bigabanuka, mu bindi bihugu ho hadutse ibyaha bishya, urugero nk’ibikorerwa kuri interineti, urugomo rukorerwa mu ngo, ruswa n’iterabwoba, kandi bikomeje kwiyongera. Abantu ntibashobora kuvanaho ibyo byaha. Indwara: Indwara zimwe na zimwe zabonewe umuti. Ariko raporo yasohotse mu mwaka wa 2013, yavuze ko buri mwaka abantu bagera kuri miriyoni ikenda batagejeje ku myaka 60, bapfa bazize indwara z’umutima, guturika imitsi yo mu bwonko, kanseri, indwara z’ubuhumekero na diyabete. Ubukene: Banki y’Isi ivuga ko umubare w’abazahajwe n’ubukene muri Afurika honyine, wazamutse ukava kuri miriyoni 280 mu mwaka wa 1990, ukagera kuri miriyoni 330 mu mwaka wa 2012.

16. (a) Kuki Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine buzakemura ibibazo by’abantu? (b) Yesaya n’umwanditsi wa zaburi bavuze ko Ubwami bw’Imana buzakora iki?

16 Abantu ntibashobora kuvanaho intambara, ibyaha, indwara n’ubukene, kubera ko politiki n’ubukungu by’isi, biyoborwa n’abantu barangwa n’ubwikunde. Bizavanwaho n’Ubwami bw’Imana bwonyine. Reka turebe icyo Yehova azakorera abantu. Intambara: Ubwami bw’Imana buzavanaho ibintu byose bituma habaho intambara, urugero nk’ubwikunde, ruswa, gukunda igihugu by’agakabyo, idini ry’ikinyoma na Satani ubwe (Zab 46:8, 9). Ibyaha: Ubwami bw’Imana bwigisha abantu babarirwa muri za miriyoni gukundana no kwizerana, kandi nta bundi butegetsi bwabishobora (Yes 11:9). Indwara: Yehova azakuraho indwara maze ahe abantu bose ubuzima butunganye (Yes 35:5, 6). Ubukene: Yehova azakuraho ubukene maze ahe abagaragu be ubuzima bwiza kandi barusheho kumumenya. Ibyo ni byo bifite agaciro kenshi kurusha kugira amafaranga uko yaba angana kose.—Zab 72:12, 13.

“MUMENYE UKO MWASUBIZA”

17. Twakwirinda dute umwuka w’isi?

17 Nuramuka wumvise imitekerereze yo mu isi inyuranye n’ibyo wizera, uzakore ubushakashatsi umenye icyo Ijambo ry’Imana ribivugaho, kandi ubiganireho n’Umukristo w’inararibonye. Suzuma impamvu wumva iyo mitekerereze igushishikaje, impamvu idahuje n’ukuri n’uko wayirinda. Twese dushobora kwirinda imitekerereze y’isi ari uko twumviye inama Pawulo yagiriye Abakolosayi igira iti: “Mukomeze kugaragaza ubwenge mu byo mugirira abo hanze y’itorero, . . . kugira ngo mumenye uko mwasubiza umuntu wese.”—Kolo 4:5, 6.

^ par. 9 Abantu benshi ntibazi ko amagambo yo muri Yohana 7:53–8:11 ari amagambo yongewemo, ariko ataboneka mu nyandiko z’umwimerere zanditswe mbere. Hari abatekereza ko ayo magambo ashaka kuvuga ko umuntu udakora icyaha ari we ushobora gucira urubanza umuntu wasambanye. Icyakora itegeko Imana yari yarahaye ishyanga rya Isirayeli rigira riti: “Umugabo nafatwa aryamanye n’umugore w’undi mugabo, bombi bazicwe.”—Guteg 22:22.