Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ntihakagire ikibavutsa ingororano

Ntihakagire ikibavutsa ingororano

“Ntihakagire umuntu ubavutsa ingororano yanyu.”—KOLO 2:18.

INDIRIMBO: 122, 139

1, 2. (a) Ni iyihe ngororano abagaragu b’Imana bategereje? (b) Ni iki cyadufasha gukomeza guhanga amaso ingororano? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

ABAKRISTO basutsweho umwuka bafite ibyiringiro bihebuje nk’ibya Pawulo, byo kuzahabwa “igihembo cyo guhamagarwa ko mu ijuru kuva ku Mana” (Fili 3:14). Bategerezanyije amatsiko igihe bazaba bategeka hamwe na Yesu Kristo mu Bwami bwo mu ijuru, bagafatanya kugeza abantu ku butungane (Ibyah 20:6). Imana yabatumiriye kuzasohoza inshingano ihebuje rwose. Abagize izindi ntama bo bafite ibyiringiro binyuranye n’ibyo. Biringiye kuzabona ingororano y’ubuzima bw’iteka hano ku isi, kandi ibyo byiringiro birabashimisha cyane!—2 Pet 3:13.

2 Pawulo yifuzaga gufasha bagenzi be basutsweho umwuka gukomeza kuba indahemuka kugira ngo bazahabwe ingororano. Yarabandikiye ati: “Mukomeze kwerekeza ubwenge bwanyu ku byo mu ijuru” (Kolo 3:2). Bagombaga gukomeza gutekereza ku byiringiro bihebuje byo kuzahabwa umurage wabo mu ijuru (Kolo 1:4, 5). Koko rero, gutekereza ku migisha Yehova ahishiye abantu, bishobora gufasha abagaragu be bose gukomeza guhanga amaso ingororano, baba bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa ku isi.—1 Kor 9:24.

3. Pawulo yahaye Abakristo bagenzi be umuburo wo kwirinda ibihe bintu biteje akaga?

3 Nanone Pawulo yaburiye Abakristo ko bagombaga kwirinda ibintu byabavutsa ingororano yabo. Urugero, yandikiye abo mu itorero ry’i Kolosayi ababurira ko Abakristo b’urwiganwa bageragezaga gushimisha Imana binyuze ku mirimo yategetswe mu Mategeko, aho kwizera Kristo (Kolo 2:16-18). Pawulo yanavuze ibintu biteje akaga bikiriho n’uyu munsi, bishobora kutuvutsa ingororano. Urugero, yavuze uko twarwanya ibyifuzo by’ubwiyandarike, tugakemura ibibazo dufitanye na bagenzi bacu, n’uko twahangana n’ibibazo duhura na byo mu muryango. Inama yatanze ziracyadufitiye akamaro. Bityo rero, nimucyo dusuzume imwe mu miburo yuje urukundo Pawulo yatanze mu rwandiko yandikiye Abakolosayi.

MWICE IRARI RY’UBWIYANDARIKE

4. Kuki irari ry’ubwiyandarike rishobora kutuvutsa ingororano?

4 Pawulo amaze kwibutsa bagenzi be ibyiringiro bihebuje bari bafite, yaranditse ati: “Ku bw’ibyo rero, mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira” (Kolo 3:5). Irari ry’ubwiyandarike rishobora kugira imbaraga nyinshi rigatuma tudakomeza kwemerwa n’Imana. Hari umuvandimwe wari waratwawe n’irari ry’ubwiyandarike. Amaze kugarurwa mu itorero yavuze ko irari ry’ubwiyandarike ryamurushije imbaraga, ku buryo “yagaruye agatima amazi yararenze inkombe.”

5. Twakora iki ngo twirinde imimerere iteje akaga?

5 Tuba tugomba kurushaho kuba maso cyanecyane iyo duhanganye n’ibishuko bishobora gutuma turenga ku mahame mbwirizamuco ya Yehova. Urugero, byaba byiza umusore n’inkumi batangiye kurambagizanya bishyiriyeho imipaka ku birebana no gukoranaho, gusomana cyangwa kuba bari bonyine (Imig 22:3). Umukristo ashobora guhura n’ikigeragezo cy’ubwiyandarike mu gihe yagiye mu rugendo rw’akazi, cyangwa akorana n’umuntu badahuje igitsina (Imig 2:10-12, 16). None se wakora iki ngo wirinde ibyo bigeragezo? Jya uhita wimenyekanisha ko uri Umuhamya wa Yehova, witware mu buryo bwiyubashye kandi uzirikane ko agakungu gashobora kuguteza akaga. Nanone tuba tugomba kurushaho kuba maso mu gihe twihebye kandi dufite intege nke. Muri icyo gihe dushobora kuba twifuza umuntu watuma twumva ko dufite agaciro. Dushobora no kumva twihebye cyane, ku buryo twemera umuntu wese utugaragariza ko atwitayeho. Ibyo nibiramuka bikubayeho, uziyambaze Yehova n’abagaragu be kugira ngo bagufashe, hatagira ikintu kikuvutsa ingororano.—Soma muri Zaburi ya 34:18; Imigani 13:20.

6. Ni iki tugomba kuzirikana mu gihe duhitamo imyidagaduro?

6 Niba twifuza kwica irari ry’ubwiyandarike, tugomba nanone kwirinda imyidagaduro y’ubwiyandarike. Imyinshi mu myidagaduro iriho muri iki gihe, imeze nk’iy’abantu b’i Sodomu na Gomora (Yuda 7). Abakora mu by’imyidagaduro bagaragaza ko kwiyandarika ari ibintu bisanzwe kandi ko nta ngaruka mbi bigira. Tugomba guhora turi maso, ntitwemere imyidagaduro ibonetse yose. Tugomba gutoranya imyidagaduro itazatubuza gukomeza guhanga amaso ingororano y’ubuzima.—Imig 4:23.

“MWAMBARE” URUKUNDO NO KUGWA NEZA

7. Ni ibihe bibazo bishobora kuvuka mu itorero rya gikristo?

7 Twese twishimira ko turi mu itorero rya gikristo. Twigira hamwe Ijambo ry’Imana mu materaniro yacu kandi tugashyigikirana mu rukundo. Ibyo bituma dukomeza guhanga amaso ingororano. Icyakora hari igihe abagize itorero bagirana ibibazo. Tudakemuye ibyo bibazo mu maguru mashya, bishobora gutera umwuka mubi mu itorero.—Soma muri 1 Petero 3:8, 9.

8, 9. (a) Ni iyihe mico izadufasha kubona ingororano? (b) Niba hari Umukristo watubabaje, ni iki cyadufasha gukomeza kubana na we amahoro?

8 Twakora iki ngo ibyo bibazo bitatuvutsa ingororano? Pawulo yabwiye Abakolosayi ati: “mwebwe abatoranyijwe n’Imana, bera kandi bakundwa, mwambare impuhwe zuje urukundo, kugwa neza, kwiyoroshya, kwitonda no kwihangana. Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi. Ndetse nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana. Ariko ikigeretse kuri ibyo byose, mwambare urukundo, kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye.”—Kolo 3:12-14.

9 Urukundo no kugwa neza bidufasha kubabarirana. Urugero, niba twumva twarababajwe n’amagambo Umukristo mugenzi wacu yavuze cyangwa ibyo yadukoreye, dushobora kugerageza kwibuka ko natwe hari igihe twavuze nabi cyangwa tugakora ikintu kibi abavandimwe bacu bakatubabarira. Kandi rwose twishimira ko batugaragarije urukundo n’ineza. (Soma mu Mubwiriza 7:21, 22.) Cyanecyane twishimira ko Kristo afasha abasenga by’ukuri kunga ubumwe (Kolo 3:15). Twese dukunda Imana imwe, tubwiriza ubutumwa bumwe kandi ibyinshi mu bibazo duhura na byo tubihuriyeho. Iyo tubabariranye mu rukundo, twimakaza ubumwe bwa gikristo kandi tugakomeza guhanga amaso ingororano y’ubuzima.

10, 11. (a) Kuki ishyari riteje akaga? (b) Twakora iki ngo ishyari ritatuvutsa ingororano?

10 Bibiliya ituburira ko ishyari rishobora kutuvutsa ingororano. Urugero, Kayini yagiriye ishyari murumuna we Abeli aramwica. Kora, Datani na Abiramu bagiriye Mose ishyari baramurwanya. Nanone Umwami Sawuli yagiriye Dawidi ishyari agerageza kumwica. Ntibitangaje rero kuba Ijambo ry’Imana rivuga ko “aho ishyari n’amakimbirane biri, ari na ho haba akaduruvayo n’ibindi bintu bibi byose.”—Yak 3:16.

11 Iyo twihatiye kugira urukundo no kugwa neza mu mitima yacu, biturinda kugira ishyari. Ijambo ry’Imana rigira riti: “Urukundo rurihangana kandi rukagira neza. Urukundo ntirugira ishyari” (1 Kor 13:4). Kugira ngo ishyari ridashora imizi mu mutima wacu, tugomba kwihatira kubona ibintu nk’uko Imana ibibona, tukabona ko abavandimwe na bashiki bacu bose ari ingingo z’umubiri umwe, ari wo torero rya gikristo. Ibyo bizadufasha kwishyira mu mwanya w’abandi, nk’uko Ijambo ry’Imana ribidushishikariza rigira riti: “iyo urugingo rumwe ruhawe icyubahiro, izindi zose zishimana na rwo” (1 Kor 12:16-18, 26). Bityo rero, abandi nibabona imigisha, aho kubagirira ishyari tuzishimana na bo. Tekereza ku rugero rwiza rwa Yonatani wari umuhungu w’Umwami Sawuli. Ntiyagiriye Dawidi ishyari igihe yatoranywaga ngo azicare ku ntebe y’ubwami. Ahubwo yateye Dawidi inkunga (1 Sam 23:16-18). Ese natwe dushobora kugaragaza urukundo n’ineza nka Yonatani?

MUHARANIRE KUBONA INGORORANO MU RWEGO RW’UMURYANGO

12. Ni iyihe nama iboneka muri Bibiliya yafasha abagize umuryango wacu kubona ingororano?

12 Iyo abagize umuryango bakurikije amahame ya Bibiliya, babana mu mahoro n’ibyishimo kandi bakazabona ingororano. Pawulo yagiriye imiryango inama irangwa n’ubwenge agira ati: “Bagore, mujye mugandukira abagabo banyu nk’uko bikwiriye mu Mwami. Namwe bagabo, mukomeze gukunda abagore banyu kandi ntimubasharirire. Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu muri byose, kuko ari byo bishimisha Umwami. Namwe ba se, ntimukarakaze abana banyu kugira ngo batazinukwa” (Kolo 3:18-21). Nta gushidikanya ko wemera ko iyi nama ya Pawulo ishobora gufasha abagabo, abagore n’abana.

13. Mushiki wacu yakora iki ngo afashe umugabo we udasenga Yehova?

13 None se wakora iki niba uri umugore ukaba utekereza ko umugabo wawe udasenga Yehova agufata nabi? Ese kujya na we impaka byakemura ikibazo? Ese niyo watuma akora ibyo ushaka, byatuma yifuza gukorera Yehova? Ntitwabihamya. Ariko uramutse umwubashye kuko ari umutware, ushobora gutuma umuryango ugira amahoro, ugasingiza Yehova, ndetse ushobora no gutuma umugabo wawe yifuza kumukorera, maze mwembi mukabona ingororano.—Soma muri 1 Petero 3:1, 2.

14. Umugabo w’Umukristo yakora iki niba umugore we udasenga Yehova atamwubaha?

14 Bite se niba uri umugabo kandi ukaba utekereza ko umugore wawe udasenga Yehova atakubaha? Ese uramutse umutombokeye ushaka kumwemeza ko uri umutware ni bwo yarushaho kukubaha? Reka da! Imana ikwitezeho ko wigana Yesu, ukayobora mu rukundo (Efe 5:23). Yesu yayoboraga itorero mu rukundo kandi akaryihanganira (Luka 9:46-48). Iyo umugabo yiganye Yesu, ashobora gutuma umugore we yifuza gusenga Yehova.

15. Umugabo w’Umukristo yagaragaza ate ko akunda umugore we?

15 Abagabo bagirwa inama igira iti: “mukomeze gukunda abagore banyu kandi ntimubasharirire” (Kolo 3:19). Umugabo ukunda umugore we aramwubaha agatega amatwi ibitekerezo bye, kandi akamwizeza ko aha agaciro ibyo avuga (1 Pet 3:7). Nubwo atari ko buri gihe akora ibyo umugore we amubwiye, akenshi afata imyanzuro ihwitse iyo amugishije inama (Imig 15:22). Umugabo ukunda umugore we ntamuhatira kumwubaha, ahubwo agerageza gukora ibintu bituma umugore amwubaha. Umugabo ukunda umugore we n’abana be abafasha gukorera Yehova bishimye bityo bakazabona ingororano.

Twakwirinda dute ko ibibazo byo mu muryango bituvutsa ingororano? (Reba paragarafu ya 13-15)

RUBYIRUKO, NTIMUKEMERE KO HAGIRA IKIBAVUTSA INGORORANO!

16, 17. Niba ukiri muto, wakwirinda ute gukabya kurakarira ababyeyi bawe?

16 Bite se niba ukiri muto, ukaba utekereza ko ababyeyi bawe b’Abakristo batakumva kandi bakakwima umudendezo? Ibyo bishobora gutuma umanjirwa ugatangira no gutekereza ko gukorera Yehova atari byiza. Ariko uramutse wemeye ko bikubuza gukorera Yehova, ntiwatinda kubona ko burya nta wundi ukwitaho by’ukuri kuruta itorero ryawe n’ababyeyi bawe batinya Imana.

17 Ese ababyeyi bawe baramutse baretse kugukosora, ntiwatekereza ko batakwitaho (Heb 12:8)? Icyakora ushobora kuba ubabazwa n’uburyo baguhanamo. Aho kurakazwa n’uburyo baguhanamo, gerageza kwiyumvisha impamvu baguhana batyo. Jya ukomeza gutuza kandi wirinde gukabya kurakazwa n’uko ukosowe. Ijambo ry’Imana rigira riti: “Uwifata mu byo avuga aba ari umunyabwenge, kandi umuntu ufite ubushishozi aratuza” (Imig 17:27). Ihatire kuba umuntu ukuze ushobora kwemera inama atuje, ikamugirira akamaro aho gukabya guhangayikishwa n’uburyo iyo nama yatanzwemo (Imig 1:8). Urahirwa kuba wifitiye ababyeyi bakunda Yehova by’ukuri. Bifuza rwose kugufasha kubona ingororano y’ubuzima.

18. Kuki wiyemeje gukomeza guhanga amaso ingororano?

18 Twese dutegerezanyije amatsiko ingororano, twaba dufite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru cyangwa mu isi yahindutse paradizo. Ibyo byiringiro ntibishidikanywaho. Bishingiye ku isezerano ry’Umuremyi rigira riti: “isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova” (Yes 11:9). Abazaba batuye ku isi bose bazigishwa n’Imana. Iyo ni ingororano tugomba guhatanira. Bityo rero, komeza kuzirikana ibyo Yehova yasezeranyije, kandi ntukemere ko hagira ikikuvutsa iyo ngororano!