UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Ugushyingo 2018

Ibice bizigwa ku va ku itariki ya 31 Ukuboza 2018 kugeza ku ya 3 Gashyantare 2019.

“Gura ukuri kandi ntukakugurishe”

‘Kugura’ ukuri bisobanura iki? Niba twarakuguze, twakora iki ngo twirinde kukugurisha?

“Nzagendera mu kuri kwawe”

Twakora iki ngo dukomere ku kemezo twafashe cyo ‘gukomeza kugendera mu kuri’ Yehova na Yesu batwigishije?

Iringire Yehova maze ubeho

Igitabo cya Habakuki kidufasha gukomeza gutuza nubwo twaba duhanganye n’ibibazo.

Ni nde uyobora imitekerereze yawe?

Twakora iki ngo tuyoborwe n’ibitekerezo by’Imana, aho kuyoborwa n’iby’abantu?

Ese wihatira kugira imitekerereze nk’iya Yehova?

Twakwirinda dute kuyoborwa n’imitekerereze y’isi?

Kugwa neza ni umuco ugaragarira mu magambo no mu bikorwa

Kugwa neza ni imwe mu mbuto z’umwuka w’Imana. Twakwitoza dute kugaragaza uwo muco mwiza?

Ibibazo by’abasomyi

Abagiraneza Yesu yavuze ku mugoroba wabanjirije urupfu rwe bari ba nde, kandi se kuki bitwaga batyo?

Ni iyihe mpano twaha Yehova?

Ni ibihe bintu by’agaciro bivugwa mu Migani 3:9, kandi se twabikoresha dute duteza imbere ugusenga k’ukuri?