Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Abagiraneza Yesu yavuze ku mugoroba wabanjirije urupfu rwe bari ba nde, kandi se kuki bitwaga batyo?

Ku mugoroba wabanjirije urupfu rwa Yesu, yagiriye intumwa ze inama yo kudashaka kuba abakomeye, ngo bumve ko baruta abo bahuje ukwizera. Yarababwiye ati: “Abami b’amahanga barayategeka, kandi abayategeka bitwa Abagiraneza. Ariko mwe si uko mukwiriye kumera.”—Luka 22:25, 26.

None se Abagiraneza Yesu yavugaga ni ba nde? Hari amagambo yabaga yanditse ku mabuye, ku biceri n’ahandi agaragaza ko Abagiriki n’Abaroma bahaga icyubahiro abantu bakomeye n’abategetsi, bakabita Abagiraneza. Babitaga batyo bitewe n’ibikorwa byiza babaga barakoreye abaturage.

Hari abami benshi biswe Abagiraneza. Muri bo harimo abategetsi b’Abanyegiputa, urugero nka Ptolemée wa III (wabayeho ahagana mu wa 247-222 M.Y.) na Ptolemée wa VIII (wabayeho ahagana mu wa 147-117 M.Y.). Abandi ni abategetsi b’Abaroma, ari bo Jules César (wabayeho mu wa 48-44 M.Y.) na Auguste (wabayeho mu wa 31 M.Y.–14 N.Y.). Undi ni Herode Mukuru wari umwami wa Yudaya. Herode uwo, ashobora kuba yariswe Umugiraneza igihe yatumizaga ibinyampeke hanze, akabiha abaturage be bari bugarijwe n’inzara, agaha n’imyambaro abakene.

Umudage w’intiti mu bya Bibiliya witwaga Adolf Deissmann yavuze ko kwita abantu Abagiraneza byari byogeye hose. Yaravuze ati: “Gushakisha ahanditse [iryo zina] ku bihangano bya kera, ntibyari bigoye. Mu gihe gito gusa, washoboraga kubona ahantu harenga ijana.”

None se igihe Yesu yabwiraga abigishwa ati: “Ariko mwe si uko mukwiriye kumera,” yashakaga kuvuga iki? Ese yaba yarashakaga kubabwira ko batagombaga gukorera abaturage ibikorwa byiza, ntibite ku bandi? Oya rwose. Yashakaga kubabwira ko bagomba gusuzuma impamvu zibatera kugira ubuntu.

Mu gihe cya Yesu, abakire babaga bifuza kuvugwa neza, bateraga inkunga imikino n’imyidagaduro byaberaga muri sitade zikomeye, bagashyigikira ibikorwa byo gutunganya ubusitani rusange cyangwa ibyo kubaka insengero n’ibindi. Icyakora bakoraga ibyo byose bagamije gushimwa, kuba ibirangirire cyangwa bashaka kwiyamamaza. Hari igitabo cyagize kiti: “Nubwo hari Abagiraneza babikoranaga umutima mwiza, abenshi babaga babitewe n’inyungu za poritiki zishingiye ku bwikunde.” Yesu yashakaga ko abigishwa be birinda kwifuza kuba ibirangirire kandi bakirinda ubwikunde.

Nyuma yaho, intumwa Pawulo na we yatsindagirije akamaro ko gutanga ubitewe n’impamvu nziza. Yandikiye Abakristo bagenzi be b’i Korinto ati: “Buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye.”—2 Kor 9:7.