Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wihatira kugira imitekerereze nk’iya Yehova?

Ese wihatira kugira imitekerereze nk’iya Yehova?

“Muhinduke, muhindure imitekerereze rwose.”​—ROM 12:2.

INDIRIMBO: 56, 123

1, 2. Uko tugenda turushaho kumenya Yehova, ni iki twitoza? Tanga urugero.

REKA tuvuge ko hari umuntu uhaye umwana impano, umubyeyi we akamubwira ati: “Ngaho mubwire ngo: ‘Urakoze.’” Umwana aramushimiye ariko atazi impamvu. Icyakora uko agenda akura, ni ko agenda yiyumvisha impamvu ababyeyi be bamusaba gushimira umuntu wese umukoreye ikintu kiza. Ibyo bituma noneho ashimira abivanye ku mutima, kuko yabitojwe.

2 Natwe tukimenya ukuri, twahise tubona ko kumvira amahame y’ibanze ya Yehova ari iby’ingenzi. Ariko uko tugenda turushaho kumumenya, ni ko turushaho kumenya imitekerereze ye, ni ukuvuga ibyo akunda, ibyo yanga n’uko abona ibintu. Iyo twitoje kugira imitekerereze nk’iya Yehova kandi tukemera ko atuyobora mu bikorwa byacu n’imyanzuro dufata, tuba tugaragaje ko twihatira kubona ibintu nk’uko abibona.

3. Kuki kubona ibintu nk’uko Yehova abibona bishobora kutugora?

3 Nubwo kwitoza kubona ibintu nk’uko Yehova abibona ari byiza, kubigeraho ntibyoroshye. Rimwe na rimwe ibyo biterwa n’uko tudatunganye. Urugero, tuzi uko Yehova abona ibihereranye n’ubusambanyi, ubutunzi, umurimo wo kubwiriza, guterwa amaraso n’ibindi. Ariko kwiyumvisha impamvu Yehova abibona atyo, bishobora kutugora. None se twakora iki ngo turusheho kubona ibintu nk’uko Yehova abibona? Kubona ibintu nk’uko Yehova abibona byadufasha bite gufata imyanzuro myiza muri iki gihe no mu gihe kizaza?

UKO TWAKWITOZA KUGIRA IMITEKEREREZE NK’IYA YEHOVA

4. ‘Guhindura imitekerereze rwose’ bisobanura iki?

4 Soma mu Baroma 12:2. Muri uwo murongo intumwa Pawulo yagaragaje uko twakwitoza kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Mu gice kibanziriza iki, twabonye ko niba twifuza ‘kureka kwishushanya n’iyi si,’ tugomba kwirinda imitekerereze yayo. Ariko nanone Pawulo yagaragaje ko tugomba ‘guhindura imitekerereze rwose.’ Ibyo bikubiyemo kwiga Ijambo ry’Imana tugamije kumenya uko ibona ibintu, tukabitekerezaho, hanyuma tugahuza imitekerereze yacu n’iy’Imana.

5. Gusoma wihitira no kwiga bitandukaniye he?

5 Kwiga bitandukanye no gusoma wihitira cyangwa uca umurongo ku bisubizo by’ibibazo byabajijwe. Mu gihe twiga twagombye gusuzuma icyo twize ku byerekeye Yehova, impamvu zituma akora ibintu ibi n’ibi n’imitekerereze ye. Twagombye kugerageza kwiyumvisha impamvu hari ibintu Imana idusaba gukora ibindi ikabitubuza. Nanone dutekereza ibyo tugomba guhindura mu mibereho yacu no mu mitekerereze yacu. Birumvikana ko ibyo bintu byose tudashobora kubitekerezaho icyarimwe mu gihe twiyigisha. Ariko byaba byiza dufashe igihe twateganyije cyo kwiga tukakigabanyamo kabiri, igice kimwe tukakigenera kwiga ikindi tukakigenera gutekereza ku byo twize.—Zab 119:97; 1 Tim 4:15.

6. Iyo dutekereza ku Ijambo ry’Imana bitugirira akahe kamaro?

6 Iyo dutekereza ku Ijambo ry’Imana buri gihe, biradufasha cyane. Bituma ‘twigenzurira,’ tukamenya uko Yehova abona ibintu, kandi tukemera ko imitekerereze ye ari yo ikwiriye. Imitekerereze yacu ‘irahinduka,’ tugatangira kubona ibintu mu bundi buryo. Buhorobuhoro, tugenda tugira imitekerereze nk’iya Yehova.

IBITEKEREZO BYACU NI BYO BIGENGA IBIKORWA BYACU

7, 8. (a) Yehova abona ate ibirebana n’ubutunzi? (Reba amafoto abimburira iki gice.) (b) Niba tubona ibintu nk’uko Yehova abibona, ni iki tuzashyira imbere?

7 Ibitekerezo byacu ni byo bigenga ibyiyumvo byacu n’ibyo dukora (Mar 7:21-23; Yak 2:17). Reka dusuzume ingero nke zibigaragaza. Amavanjiri atuma dusobanukirwa uko Yehova abona ibirebana n’ubutunzi. Igihe Imana yatoranyaga ababyeyi bari kuzarera Umwana wayo, yahisemo umugabo n’umugore batari abakire (Lewi 12:8; Luka 2:24). Igihe Yesu yavukaga, Mariya ‘yamuryamishije aho amatungo arira, kubera ko batari babonye umwanya mu icumbi’ (Luka 2:7). Iyo Yehova abishaka yari gutuma Umwana we avukira ahantu heza. Ariko yabonaga ko igifite agaciro, ari uko Yesu avukira mu muryango washyiraga iby’umwuka mu mwanya wa mbere.

8 Iyo nkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’ivuka rya Yesu, ishobora kudufasha kumenya uko Yehova abona ibirebana n’ubutunzi. Hari ababyeyi baha abana babo ibyo bifuza byose, n’iyo byatuma abo bana badakomeza gukunda Yehova. Icyakora, Yehova abona ko ubucuti umuntu afitanye na we ari bwo bw’ingenzi cyane. Ese nawe ni uko ubibona? Ibyo ukora bigaragaza iki?—Soma mu Baheburayo 13:5.

9, 10. Twagaragaza dute ko tubona ibintu nk’uko Yehova abibona ku birebana no kubera abandi igisitaza?

9 Urundi rugero, ni urugaragaza uko Yehova abona ibirebana no kubera abandi igisitaza. Yesu yaravuze ati: “Umuntu wese usitaza umwe muri aba bato bizera, icyamubera cyiza ni uko yahambirwa urusyo runini ku ijosi maze akarohwa mu nyanja” (Mar 9:42). Ayo magambo arakomeye rwose! Kubera ko Yesu agaragaza kamere ya Se mu buryo butunganye, dushobora kwiringira tudashidikanya ko iyo hagize ugusha umwigishwa wa Yesu, Yehova yumva ababaye cyane.—Yoh 14:9.

10 Ese natwe tubona ibintu nk’uko Yehova na Yesu babibona? Ibikorwa byacu bigaragaza iki? Urugero, reka tuvuge ko hari imyambarire n’uburyo bwo kwirimbisha dukunda, ariko bikaba byabangamira bamwe mu bagize itorero, cyangwa bigatuma bagira irari ry’ibitsina. Ese urukundo dukunda bagenzi bacu duhuje ukwizera, ruzatuma tureka kwambara no kwirimbisha muri ubwo buryo?—1 Tim 2:9, 10.

11, 12. Kwitoza kwanga ibibi nk’uko Imana ibyanga no kumenya kwifata, bizadufasha bite kwirinda ibibi?

11 Urugero rwa gatatu ni urugaragaza ko Yehova yanga ibikorwa byo gukiranirwa (Yes 61:8). Nubwo Yehova azi ko hari amakosa dukora bitewe no kudatungana, adushishikariza kwanga ibikorwa byo gukiranirwa. (Soma muri Zaburi ya 97:10.) Gutekereza ku mpamvu Yehova yanga ibibi, bizadufasha kubona ibintu nk’uko abibona, bityo turusheho kubyanga.

12 Nanone kwitoza kubona ibikorwa byo gukiranirwa nk’uko Yehova abibona, bizadufasha kumenya ibikorwa bidakwiriye, nubwo byaba bitavugwa mu Ijambo ry’Imana mu buryo bweruye. Urugero, hari imibyinire y’akahebwe, bamwe bakunda kwita ikimansuro, yogeye hirya no hino ku isi. Bamwe bashobora kumva ko iyo mibyinire nta cyo itwaye, bibwira ko atari kimwe no gusambana. * Ariko se ibikorwa nk’ibyo, bihuje n’imitekerereze y’Imana yanga ibibi byose? Nimucyo dukomeze kwirinda ibibi, twitoza umuco wo kumenya kwifata kandi twange ibyo Yehova yanga.—Rom 12:9.

JYA UTEKEREZA KU MYANZURO UZAFATA

13. Gutekereza mbere y’igihe uko Yehova abona ibintu, bidufasha bite mu gihe tugiye gufata imyanzuro?

13 Mu gihe twiga Bibiliya, byaba byiza dutekereje uko Yehova abona ibintu, kuko biba bizadufasha gufata imyanzuro myiza. Niduhura n’ibibazo bidusaba guhita dufata umwanzuro, tuzaba tuzi icyo dukwiriye gukora kuko tuzaba twariteguye mbere y’igihe (Imig 22:3). Reka dusuzume ingero zo muri Bibiliya.

14. Uko Yozefu yitwaye ku mugore wa Potifari, bitwigisha iki?

14 Igihe Yozefu yamaganiraga kure amareshyo y’umugore wa Potifari, yagaragaje ko yari yaratekereje mbere y’igihe uko Yehova abona ibirebana no guhemukira uwo mwashakanye. (Soma mu Ntangiriro 39:8, 9.) Yabwiye umugore wa Potifari ati: “Nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni kandi nkaba rwose ncumuye ku Mana?” Ibyo bigaragaza ko yabonaga ibintu nk’uko Imana ibibona. None se twe twakora iki mu gihe hari umuntu dukorana utangiye kutureshya ngo tugirane agakungu, cyangwa umuntu akatwoherereza ubutumwa buvuga iby’ibitsina mu buryo bweruye? * Iyo twasuzumye mbere y’igihe uko Yehova abona ibintu nk’ibyo, kandi tukiyemeza guhuza imitekerereze yacu n’iye, kumubera indahemuka biratworohera.

15. Twakora iki ngo dukomeze kubera Yehova indahemuka, kimwe na ba Baheburayo batatu?

15 Reka noneho dusuzume urugero rw’Abaheburayo batatu, ari bo Shadaraki, Meshaki na Abedenego. Kuba baranze kunamira igishushanyo cya zahabu Umwami Nebukadinezari yari yakoze, kandi bakamusubiza badaca ku ruhande, byagaragaje ko bari baratekereje mbere y’igihe icyo gukomeza kubera Yehova indahemuka bisobanura (Kuva 20:4, 5; Dan 3:4-6, 12, 16-18). Reka tuvuge ko umukoresha wawe agusabye gutanga amafaranga yo kwitegura umunsi mukuru ufitanye isano n’idini ry’ikinyoma. Wakora iki? Aho gutegereza ko icyo kibazo kivuka, byaba byiza utekereje ubu uko Yehova abibona. Mu gihe ikibazo nk’icyo kizaba kivutse, kimwe na ba Baheburayo batatu, nawe uzamenya icyo wakora n’icyo wasubiza bitakugoye.

Ese wakoze ubushakashatsi, wuzuza inyandiko yemewe n’amategeko igaragaza uko wifuza kuvurwa, kandi witoza uko uzabisobanurira muganga? (Reba paragarafu ya 16)

16. Gusobanukirwa uko Yehova abona ibintu, byadufasha bite mu gihe turwaye?

16 Nanone gutekereza mbere y’igihe ko tugomba gukomeza kubera Yehova indahemuka, bishobora kudufasha mu gihe turwaye. Nubwo tutemera guterwa amaraso yuzuye cyangwa kimwe mu bice bine by’ingenzi biyagize, hari ubundi buryo bwo kuvurwa hakoreshejwe amaraso busaba ko buri Mukristo yifatira umwanzuro ashingiye ku mahame ya Bibiliya, bityo akagaragaza ko abona ibintu nk’uko Yehova abibona (Ibyak 15:28, 29). Mu by’ukuri, igihe kiza cyo gufata uwo mwanzuro si igihe uzaba uri kwa muganga, wenda ubabara kandi usabwa gufata umwanzuro udatindiganyije. Ahubwo ubu ni bwo wagombye gukora ubushakashatsi, ukuzuza inyandiko yemewe n’amategeko igaragaza uko wifuza kuvurwa, kandi ukitoza uko uzabisobanurira muganga. *

17-19. Kuki ubu ari bwo twagombye kwihatira kumenya uko Yehova abona ibintu? Tanga urugero.

17 Noneho reka dusuzume uko Yesu yashubije Petero adatindiganyije, igihe yamugiraga inama idakwiriye igira iti: “Ibabarire Mwami.” Uko bigaragara, Yesu yari yaratekereje cyane ku byo Imana yifuzaga ko akora no ku buhanuzi buvuga iby’ubuzima bwe ku isi n’urupfu rwe. Ibyo byamufashije gukomeza kuba indahemuka no gutanga ubuzima bwe ngo bube igitambo k’inshungu.—Soma muri Matayo 16:21-23.

18 Muri iki gihe, Imana yifuza ko abagaragu bayo bagirana ubucuti na yo, kandi bagakora mu buryo bwuzuye umurimo yabashinze (Mat 6:33; 28:19, 20; Yak 4:8). Nk’uko byagendekeye Yesu, hari abantu bashobora kuduca intege nubwo atari byo baba bagambiriye. Urugero, byagenda bite umukoresha wawe aramutse akuzamuye mu ntera, akanakongerera umushahara, ariko ako kazi kakaba kazabangamira ibikorwa bya gikristo? Niba uri umunyeshuri, tekereza uramutse usabwe gukomereza amashuri ku kindi kigo kiri kure y’iwanyu. Ese icyo gihe ni bwo uzasenga, ukore ubushakashatsi, ubiganireho n’abagize umuryango wawe cyangwa abasaza b’itorero, hanyuma ubone gufata umwanzuro? Byaba byiza ukoze ubushakashatsi ubu, ukamenya uko Yehova abibona maze ukihatira kugira imitekerereze nk’iye. Hanyuma ibintu nk’ibyo nibikubaho, ntuzumva rwose bigutesheje umutwe. Uzaba uzi neza umwanzuro ukwiriye gufata, kuko uzaba wariyemeje gukorera Yehova mu budahemuka.

19 Ushobora no gutekereza ku bindi bigeragezo ushobora guhura na byo mu buryo butunguranye. Birumvikana ko tudashobora kwitegura ibintu byose bishobora kutubaho. Ariko nitujya dufata umwanya mu gihe twiga, tugatekereza uko Yehova abona ibintu, igihe tuzaba duhuye n’ikibazo runaka, tuzashobora kwibuka ibyo twize kandi tubikurikize. Bityo rero, mu gihe twiyigisha, tuge dusuzuma uko Yehova abona ibintu, twihatire kugira imitekerereze nk’iye, kandi dutekereze uko byadufasha gufata imyanzuro myiza muri iki gihe no mu gihe kizaza.

UKO KUGIRA IMITEKEREREZE YA YEHOVA BIZADUFASHA MU GIHE KIZAZA

20, 21. (a) Kuki mu isi nshya tuzaba dufite umudendezo? (b) Ni iki cyadufasha kugira ibyishimo muri iki gihe?

20 Dutegerezanyije amatsiko isi nshya. Abenshi muri twe bategereje kugira ubuzima bw’iteka mu isi izaba yahindutse paradizo. Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, imibabaro n’ibintu byose bidutera agahinda muri iki gihe bizashira. Birumvikana ko no muri icyo gihe, abantu bazaba bagifite umudendezo wo kwihitiramo icyo bashaka. Buri wese azajya yihitiramo ibyo ashaka, akurikije ibyo akunda n’ibyo yifuza.

21 Icyakora uwo mudendezo uzaba ufite imipaka. Igihe abantu bicisha bugufi bazaba basabwa guhitamo hagati y’ikiza n’ikibi, bazajya bafata umwanzuro bashingiye ku mategeko y’Imana n’uko ibona ibintu. Ibyo bizatuma tugira ibyishimo byinshi n’amahoro menshi (Zab 37:11). Hagati aho, nidukomeza kwihatira kugira imitekerereze ya Yehova, tuzagira ibyishimo.

^ par. 12 Ababyina ikimansuro usanga akenshi basa n’aho bambaye ubusa, bakabyina binyonga bicaye ku bibero by’abakiriya babo. Dukurikije ibiba byabaye, icyo gikorwa gishobora gufatwa nk’ubusambanyi, ku buryo cyashyirirwaho komite y’urubanza. Umukristo wigeze kujya muri ibyo bikorwa, agomba gusanga abasaza bakamufasha.—Yak 5:14, 15.

^ par. 14 Kohererezanya ubutumwa, amafoto na videwo bivuga iby’ibitsina, ntibikwiriye. Bitewe n’ibyabaye, umuntu ashobora gushyirirwaho komite y’urubanza. Hari abakiri bato bagiye bashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina, bitewe no koherereza abandi ubutumwa nk’ubwo. Niba wifuza ibindi bisobanuro, soma ingingo iri ku rubuga rwa jw.org ifite umutwe uvuga ngo: “Ibibazo urubyiruko rwibaza—Kohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina kuri telefoni.” (Reba ahanditse ngo: “INYIGISHO ZA BIBILIYA > URUBYIRUKO.”) Nanone ushobora kureba ingingo ivuga ngo: “Kohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina,” muri Nimukanguke! yo mu Gushyingo 2013, ku ipaji ya 4-5.

^ par. 16 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’amahame ya Bibiliya yagufasha, ushobora kureba igitabo Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana, ku ipaji ya 246-249.